SITE DU PARTI MDR - SITE Y'ISHYAKA - ISHYAKA, ISHYAKA, ISHYAKA RYA RUBANDA NYINE. ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI MURI REPUBULIKA

Actualité MDR FORUM MDR

IMIGANI

A B C D E F G H I J K

A

-  Ababiri bakika umwe
- Ababiri baruta umwe
- Ababari bashyize hamwe baruta umunani barasana
- Ababiri bateranya abeza   
- Ababiri bishe umwe
- Ababiri ntibacibwa inka
- Ababiri bishe imbwa y'umwami
- Ababurana ali babiri umwe aba yigiza nkana
- Abacuranye ubusa basangira ubundi
- Abadapfuye ntibabura kubonana
- Abagabanye imbisi (inyama)ntibagabana umufa
- Abagabo babiri ntibabana mu nzu imwe
- Abagabo bararya imbwa zikishyura
- Abagira amenyo   ni museke
- Abagira inyonjo bagira ibirori
- Abagira iyo bajya baragenda
- Abagiye inama Imana irabasanga
- Abagore bagira inzara ntibagira inzigo
- Abagore () baragwira
- Abahigi benshi bayobya imbwa (uburari)
- Abakingiranye ingabo ntibakingirana inyegamo
- Abalinzi bajya inama inyoni zijya iyindi
- Abasangira bashonje ntawusigariza undi (Abasangira bike bitana ibisambo)
- Abasangira basigana imbyiro
- Abasangira uduke (ubusa) bitana ibisambo
- Abasobetse imisumbi ntibaba bagihishanye amabya
- Abatanye badatata barasubirana
- Abateranye imigeri ntibahishana amabya
- Abavandimwe iyo bavumbitse akaguru, uvanamo(ukuramo) akawe
- Aberekeranye ntibabura kwendana
- Aboro babiri ntibasangira umwerera
- Abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi (amazi)
- Abwirwa benshi akumva (akwumvwa na)bene yo
- Agahinda k'inkoko kamenywa n'inkike yatoyemo
- Agahinda k'uruhinja gashirira mu muniho
- gahinda k'urushishi gashirira mu rugendo
- Agahinda si uguhora urira
- Agahwa kari k'uwundi karahandurika
- Agafuni kabagara ubucuti ni akarenge
- Agafuni k'imboro karuta umujyojyo w'igituba
- Agakecuru gahaze gakina n'imyenge y'inzu
- Agakono gashaje karyoshya ibiryo (ni ko karyoshya imboga)
- Agakungu gakuna imbwa
- Agakungu iyo gashize agashino kayora ivu
- Agakungu kavamo imbwa yiruka
- Agapfa kabuliwe ni impongo
- Agapfundikiye gatera amatsiko
- Agasaza kamwera akandi kazakamwa?
- Agashengura umutima gashyingura indushyi
- Agasiga kahiriwe karya imbaba isize umunyu
- Agasozi kagusabye amaraso ntuyakarenza
- Agasozi kamanutse inka kazamuka indi
- Agashyize kera gahinyuza inshuti (intwari)
- Agati gateretswe n'Imana ntigahungabanywa n'umuyaga
- Agatinze kazaryoha ni agatuba k'uruhinja
- Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru
- Ahanze ubwana hamera ubwanwa
- Aharaye inzara haramuka inzigo
- Ahari amahoro,uruhu rw'imbaragasa rwisasira batanu
- Aho guhana umupfu wayobya umuvu
- Aho gupfa none wapfa ejo
- Aho gupfa wakena
- Aho gutera Gitera watera ikibimutera
- Aho kuba imbwa waba imva
- Aho ibyago byaje ibihaba bica umuhoro
- Aho imbwa ikubitiwe irahagaruka
- Aho imbwa yaririye ntihava
- Aho inkoko yasheshe (itoye kenshi), ihata ibaba
- Aho inkuba zerekeye ni ho ibicu bijya
- Aho intumbi ziri ni ho inkongoro ziteranira
- Aho kuba imbwa waba imva
- Aho kuba umusega waba imbwa
- Aho kunigwa n'ijambo wanigwa n'uwo uribwiye
- Aho nambariye inkindi sinahambarira umugoma
- Aho udateze umugeni ntuhanga umugayo
- Aho umubembe ali ntawe utungayo urutoki
- Aho umutindi yanitse ntiriva
- Aho umwaga utari uruhu rw'urukwavu rwisasira batanu
- Aho uniga urahasanga umuhogo
- Aho utazashaka umugeni ntuhanga umugayo
- Aho wahishe (ujishe) igisabo, ntuhatera ibuye
- Aho wisigiye siho uhurira na muramu wawe (soeur de ta femme)
- Aho yanyuze ntihaca urwango
- Aho yanyuze ( imboro) ntihaca urwango
- Aho yonnye (ihene) ihoramo
- Akababaje ababiri karabateranya
- Akababaje umutima kazindura amaguru
- Akabaye icwende ntikoga
- Akabi gasekwa nk'akeza
- Akabikoze kabizi karya imboga karitse
- Akaboro gato karuta amabya masa
- Akabuno karusha isuka guca inshuro
- Akabuno ntigasa n'akabyara gasa nako birarana
- Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu
- Akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara
- Akabuze ubuguzi gasubira (zwa) nyirako
- Akagabo gahimba akandi kataraza
- Akaje gahimwa n'akakazanye
- Akaje karemerwa
- Akamasa kazaca inka kazivukamo
- Akamasa k'ingunguzi gashoka izindi zitashye
- Akameze ku murizo w'imbwa karimba kawuciye 
- Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze
- Akanwa karya ntikaguhe(ntiwumve) kavuza induru ntiwumve
- Akarenze umuheha kamanuka umuhogo
- Akarenze umunwa karushya ihamagara
- Akarimi kabi gasemera agasaya
- Akarusha imboro kunagana baragata
- Akarusha imbwa kwota karashya
- Akaryoshye ntikariwe mu rw'undi
- Akatari amagara karahahwa
- Akazapfa kabungira akazakica
- Akazu gato karya ubwatsi
- Akebo kajya iwa Mugarura
- Akeza karimara (Akeza karigura) 
- Akicaro keza kikuramo umwana uzi ubwenge
- Akiziritse ku muhoro gasiga kawuciye
- Ako iminsi iteruye ntikajya karemera 
- Ako imuhana kaza imvura ihise
- Ako umukobwa ashaka karamugarika
- Akuzuye umutima gasesekara ku munwa
- Amaboko akorera inda yapfa akayipfumbata
- Amaboko atareshya ntaramukanya
- Amabya y'undi aryohera umugeri
- Amacumu y'inda ntashira igorora
- Amafuti y'umugabo nibwo buryo bwe
- Amagambo atagira mukuru arumba ari indaro
- Amagara ntaguranwa amagana
- Amagara araseseka ntayorwa!
- Amage arisha umugabo ikivuza (igihaza)
- Amaherezo y'inzira ni mu nzu
- Amahitamo ya muntu haba igihe amuhitana
- Amareshya mugeni siyo amutunga
-  
- Amarira y'umugabo atemba ajya mu nda
- Amashyi make yimisha umwana impengeri
- Amaso y'igikeri ntabuza umuvomyi kuvoma
- Amasunzu si amasaka
- Amata arimo kivuruga ntavura
- Amata make amena menshi
- Amata y'umukobwa aba imbere
- Amatwi arimo urupfu ntiyumva
- Amatako y'umubyeyi acumura yicaye
- Amavuta y'umugabo ni amuraye ku murundi (mubiri)
- Amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho
- Amazi make aharirwa impfizi
- Amazi masabano ntamara inyota
-  
- Amirariro atera amimaro
- Amenyo ni amabuye
- Amenyo amerera ku majigo, inkoni igashibuka ku gishyitsi, imishino igashibuka kuri rugongo
- Arenze umusozi arivovota aramutuka
- Atari ayawe ntakurara k'umubili
- Ayo impumyi uyabara itashye (inka)
- Ayo ubwira umucuzi si yo ubwira umucuzikazi
B
- Babona isha itamba bagata urwo bambaye
- Babona zireresa amabya bakagira ngo zimya sose
- Bagarira yose ntuzi irizera/ Bagarirayose ni umwana w'umunyarwanda
- Bagutumye umurozi w'umugore uhera kuri nyoko
- Banegurana ari inege ba nenge itirora
- Baranyerera yaguye Jinja
- Barihima ba Mujyanama yasanze bamwendera umugore yica imboro
- Barihima ni mwene Mujinya
- Bavuga ibyigondoye umuhoro ukajya imbere
- Batutira henshi ntibazamenya iyo bataye imihoro
- Bazirunge zange zibe isogo imboga zirura
- Bene amazuru meza ntibaburana n'ibya nyuma
- Bene imitsima bayitsimbarayeho
- Bigirankana bya Nirwange bamutumye isuka yo guhamba se, ati "mwayimubajije ko ari we waraye ayibitse".
- Biguma bigeze kumunwa
- Birabe ibyuya ntibibe amaraso
- Bucya bucyana ayandi
- Bucya bwitwa ejo
- Buhoro buhoro bwagejeje umuhovu(pfu) ku ruzi
- Buhoro buhoro nirwo rugendo
- Bukorikori bwa Nyiranzikoraho yateye ibuye ati narebaga ko riboze
- Burya mukaso ntaba ari nyoko
- Burya si buno
- Byabara usara
- Byagaze iruta byabuze
C
- Ca bugufi iruta jya hejuru
D
-
E
-
F
- Findi findi irutwa na so araroga
- Fatako niyo gabo
-
-
-
-
G
- Gacamigani niwe gaca bitega
- Gahimandyadya na Kajogora baranywanye
- Gashiramazizi ka Ntibazirikana rubanda rushishwa nabi
- Gatindi ka Gateneneko yakenyeye agahu agateneneko agacishamo agakumwe, ati mbe bahungu no mu cyi niko bizahora bimeze?
- Gesa ubw'iyo, ubwo ino ntiburera
- Gira so yiturwa indi
- Gishira ibyara ntigishira amazi
- Guherekeza utagushaka bitera inzira agahinda
- Gusaza ni ugusahurwa
- Gusekera utagushaka bitera imbeho mu menyo
- Gusera intanyurwa ni ugusesa
- Gushaka ni ugushobora
- Gusoma mubi biruta kwirigata
H
- Haguma umwami, ingoma irabazwa
- Hasura uwariye
- Hataka nyirubukozwemo, nyirubuteruranwe n'akebo akinumira  
- Hobe hobe itera ibinyoro
I
- Iba ibyegereye byakizaga, urufunzo ntirwahiye
- Iba imwe ikakuvana mu ijana
- Ibanga ni irya babiri
- Ibihanga bibili ntibitekwa mu nkono imwe
- Ibihe biha ibindi
- Ibihembe by'intama ntawe umenya iyo bikura bigana
- Ibirenge bijya imbu kujya imbere
- Ibisa birasabirana
- Ibitari mo Imana ntibirama
- Ibitwenge by'inkoko bishirira mu kwayura
- Ibize nabi uyima ifu
- Ibuguma ntishobora isibo
- Ibuguma y'umushino imira imikangara itanu
- Ibuye ryabonetse ntiryica isuka
- Ibyara mweru na muhima
- Ibyagiye kera ibyagurukana irago
- Ibyaye amamasa yicungura amarago
- Ibyaye ikiboze iracyirigata
- Ibyo abahutu birya ubahutaje
- Ibyo abapfu birya abapfumu
- Ibyo ejo bibara abo ejo
- Ibyo ihaha birushya ihambira
- Ibyo isi ni amabanga
- Icyizere cyiraza amasinde
- Icyo imbwa yanze umanika aho ireba
- Icyo umutima ushaka, amata aguranwa itabi
- Ifuni y'imboro iruta umujyojyo w'igituba
- Igihiswe kirabora na nyiracyo akabora
- Igihugu kidakubita imbwa cyorora imisega
- Igishongore cy'umugore ni nk'icyo imbwa
- Igikeri cyakandagiwe n'inka kiti: uko zivuze nyamahembe
- Igisiga cy'urwara rurerure kimennye inda
- Igiti cyatewe n'Imana ntigihungabanywa n'umuyaga
- Igiti cyiswe umwana ntigicanwa
- Igiti kigororwa kikiri gito
- Igiti kimwe nticyubaka inzu
- Igiti uzacana umusaza agitera acyiri umusore (Igiti umugabo azacana agitera akiri umusore)
- Iguguna umuhini yototera isuka
- Ihene bayita mweru ikirirwa itarishije
Ihene irishiriza ku burebure bw'ikiziriko
- Ihene mbi ntuyizirika ho iyawe
- Ihene mbi yanga mwabo
- Iherezo riruta intangiriro
- Ihiye nabi uyima ifu
- Ihunga umurinzi igwa ruhabo
- Ijambo ribi rivana imboro mu gituba
- Ijisho ridahuze ntirihaka
- Ijisho rikwanga nturiyoberwa
- Ijisho ry'imbwa ntiribuza umugabo kurya utwe
- Ijisho ry'umukunzi rikuririra ripfuye
- Ijisho ry'undi ntirikurebera umugeni
- Ijya kurisha ibanza ku rugo
- Ikimuga kiruta igiyuro
- Ikinyoni cy'urwara rurerure kimena inda
- Ikinyoni kigurutse kitavuze bacyita igishwi
- Imana ifasha uwifashije
- Imana ihora ihoze
- Imana iraguha ntimugura
- Imana irara ahandi igataha i Rwanda
- Imandwa z'abatindi zigira iyazo mirindi 
- Imbaraga nke zitera imico myiza
- Imbeba yakandagiye umwite w'injangwe iti: ubugabo bwari aha!
- Imbeba yakubise amabya ku ishyiga iti ntacyo bitwaye hazashibuka andi
- Imbeba yakurikiye akaryoshye munsi y'urusyo ihakura inda y'urubati
- Imbitsi ya cyane ibikira mukeba
- Imboro mbi ni idafite ifaranga
- Imboro mbi ni itabyara
- Imboro nyamuniga iruta imboro rurizo
- Imbura gihana yabuze gihamba
- Imbuto y'umugisha isoromwa ku giti cy'umuruho
- Imbwa yigannye inka kunnya mu rugo (barayikubita) irabizira
- Imbwa y'umugabo irutwa n'umugabo w'imbwa
- Iminsi iteka inzovu mu rwabya
- Iminsi ikona inzovu (ingwe)
- Iminsi irasa ariko ntihwana
- Iminsi ivuguta nta muvuba
- Iminsi ni imitindi
- Iminsi umugabo amara kwa mukeba si yo amara ikuzimu
- Iminsi yira ari myinshi igahimwa n'umwe
- Iminsi y'umujura ni mirongo ine
- Imirimo ibiri yananiye impyisi
- Imishishi y'imishino ntishira inogonora
- Imitunu y'igikeri ntiyirukanye abavomyi
- Imitunu y'urukwavu ntibuza ishyamba gushya
- Impamba itazakugeza i Kigali uyirira ku Ruyenzi
- Impamvu ingana ururo
- Impfizi ibyara uko ibyagiye
- Impfizi izira izayontigira inyishyu
- Impfizi ntiyimirwa
- Impfubyi ibaga yotsa
- Impfubyi yunvira mu rusaku
- Imfura zisangira amata ntizisangira amaraso
- Impyisi barayibwiye bati amayira arafunze, iti: nari nsanzwe nigendera bugorobye
- Impyisi y'iwanyu ikurya ikurundarunda
- Incyuro mbi yashubije Nkundiye iwabo
- Inda ibyara mweru na muhima
- Inda irya ikagucura iyo itatse ntuyumva
- Inda mbi (irimo urwango) uyiha amata ikaruka amaroso
- Inda nini yishe ukuze
- Inda yarayemo ubusa iramukana inzigo
- Inda y'umwanzi (yakwanze) uyiha amata ikaruka amaraso
- Indambirwa y'iminsi yenda umurwayi
- Indashimwa yahawe urutugu irutwarana n'ijosi
- Indyarya ihimwa n'indyamirizi
- Indyarya ebyiri iyo ziryamanye, bucya ntayenze indi
- Ingabo y'umugore iragushora ntigucyura
- Inganyi ya cyane iganyira nugira ngo awa
- Ingendo y'undi iravuna
- Ingeso ipfa nyirayo yapfuye
- Ingoma idahora ni igicuma
- Ingona zirya bamwe abandi bambuka
- Ingurube ibyaye ntiribwa n'imbwa
- Ingwe ikurira umwana ikakurusha kurakara
- Ingwe ntiyari izi gufata ijosi yarabwirijwe
- Injangwe yaraye hanze bayita inturo
- Inka nke zigukwera nka so
- Inka ya Nkoronko igira inkomoko
- Inka yikoma isazi aho igeza umurizo
- Inkingi imwe ntigira inzu
- Inkoko iriwabo ishomba umukara
- Inkokokazi iteteza nk'izindi bati ngiyo kanwa kabi
- Inkoko yaraye hanze bayita (iba yabaye) inkware
- Inkomyi y'amabyi irayitera
- Inkonda z'umwana w'undi zirarura
- Inkongoro ya Dede inywera mo Dede wenyine
- Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo
- Inkoni ivuna igufwa ntivuna ingeso( ntigera ku ngeso)
- Inkono ntihira ikibatsi ihira ikibariro (inkono ihira igihe, ntihira ikibatsi)
- Inkono zisumbanya imbyiro
- Inkora busa ibagara ibijumba
- Inkotsa ivuga nk'izindi bakayamagana (ngo ngiyo kanwa kabi)
- Inkovu icitse irushya abavuzi
- Inkubisi yacyane irayitera (irayitarukiliza)
- Inkunguzi y'inkware yashotse agaca kayireba
- Inkunguzi y'umuhutu yivuga mu batutsi
- Inkunguzi y'urukob'irihiga?
- Inkunzi y'imiryango ikobora rugongo
- Inkunzi y'imiryango icika inkangu mu nnyo
- Inkuru mbarirano iratuba
- Inkuru mbi ntiyoberana  
- Inkurura butindi ihakwa n'uhanyaze
- Inkururarusya iswika nyirasenge
- Inkware (igiye cyera) itura mu itongo ry'uwayihigaga
- Inkware yinyabugingo yatoreye mwitongo ryuwayihigaga
- Inshakura irongorwa kabiri
- Inshuti ni iyo musangira mukayaga
- Insina ngufi ntawe utayigera( ntawe utayicaho ikoma)
- Insuti ziba nyinshi, iyo mwambaranye ubusa iraguma-
- Inshyuro mbi yashubije Nkundiye iwabo
- Intamenya y'umugabo irira ku muziro
- Intare ipfuye irutwa n'isazi nzima
- Intasi y'impyisi yabira maka
- Intege nke ntizikina zirarwana
- Intege nke zitera imico myiza
- Intenge itari iyawe, uratoboroza (cueillir un fruit non mûr)
- Inyamaswa idakenga yicwa n'umututizi
- Inyamibwa y'imboro ni ishyutwe
- Inyiturano y'umuhutu ni umusuzi
- Inyongera mbi ni imisuha
- Inyoni iguruka yisunze agati
- Inyoni ivuye mu cyari itaramenya kuguruka bayifatisha intoki
- Inzigo y'imboro ihozwa indi
- Inzira ntibwira umugenzi
- Inzoga ni imfura ikanyobwa n'imfura
- Inzoka yakwanze uyiha amata ikaruka amaraso
- Inzu y'umwanzi niyo uvanyeho agasakamburiro ugira uti ahiii (burya uba ukoze).
- Irya mukuru riratinda ariko ntirihera
- Iryo wavuze urarihacyishwa
- Isari iyo isumbye isesemi, umugabo asubira ku cyo yangaga
- Isazi yaswitse urutare iti: birabe ntangare ntanga yange
- Isazi y'ubute ntirya igisebe
-
- Ishira amenyo ntishira amerwe
- Ishyano rigusanze mu buriri uraryerekera
- Isi ntigira inyuturano
- Isoni zirisha uburozi
- Isuka ibagara ubucuti ni akarenge
- Isuku igira isoko
- Isuri isambira byinshi igasohoza bike
- Isuri iyo isumbye isesemi umugabo asubira ku cyo yanze
- Ishyano rigwira nyirumugore umwe
- Itanga ishatse (Imana)
- Itegeko rirusha ibuye kuremera
- Ivu rihoze ryotsa inzu
- Iyagukanze ntijya iba inturo
- Iyaguye ntayo itayigera ihembe
- Iyahigaga yahiye ijanja
- Iyakaremye ni yo ikamena
- Iyaseseye ntiyugururirwa
- Iyakitse ntawe utayikora mu nda
- Iyihuse ibyara ibihumye
- Iyimiye mu gisigati ibarirwa bose
- Iyo abavandimwe bavumbitse akaguru, uvumbura akawe
- Iyo agahararo gashize uwahekwaga arigenza
- Iyo agashungo gashize, agashino kayora ivu
- Iyo amazi abaye make, aharirwa impfizi
- Iyo bavuze ibigoramye, imihoro ihaguruka mbere
- Iyo butarira mukaso aba nyoko 
Iyo iminsi ihuze urayiba 
- Iyo inzovu yerekeye hirya uyipfura urutsinga
- Iyo inzovu zirwanye, ibyatsi birahababarira
- Iyo isari yasumbye iseseme, umugabo asubira kucyo yanze (yifuza icyo yangaga)
- Iyo ngira ntya yari ijambo ni uko yaje nyuma
- Iyo nyokobukwe akunze ukurura ihururu
- Iyo umutindi yanitse ntiriva
- Iyo urugo rwarazwe imishino, umwana w'umukobwa avukana itanu
- Iyo usanze imbwa yuriye igiti, uhita ubaza uwayurije
- Izina ni ryo muntu
- Izisangirira mu kibumbiro zikubitana amahembe
- Izotanye zisigana ivu
J
-
K
- Kabutindi itera umugore kwikuruza
- Kabutindi igumbashya inkoko
- Kamenyero yenze nyina
-
- Kami k'umuntu ni umutima we
- Kanga mu jisho ntikanga mu kanwa
- Karabaye ntiyendwa
- Kiriziya yakuye kirazira
- Kirya abandi bajya kucyirya kikishaririza
- Kitirirwa umwana kagatera nyina akabondo
- Kora ndebe iruta vuga numve
- Kuba imbwa si ukumoka
- Kubaho kw'imishwi, si impuhwe z'agaca
- Kubana imboro ndende siko guswera neza
- Kubwira utumva ni nko guta inyuma ya Huye
- Kubyara ni ugusubiza ingobyi imugongo
- Kugabirwa kwitura kurutwa n'igihango cy'umucyene
- Kugenda bitera kubona
- Kugera kure siko gupfa
- Kure ni munda
- Kuramutsa utagushaka bitera imbavu imisonga
- Kurya bike ni ukubikena
- Kuvuga menshi siko kuyamara
- Kuvugisha ukuri ntibyica umutumiranoKuvugaKuvuga
- Kuzinduka kw'inkoko ntikwayibujije kunnya ku butanda
- Kwa Bugabo bavuza induru, kwa Bwoba havuga impundu
- Kwa nyokorome uherekwa na nyoko
- Kwikiriza ntibibuza uwanga kwanga
L
- Libara uwariraye
M
- Maguru ya sarwaya yasize imvura n'umuyaga
- Mpana umupfu yananira nkamwoshya
- Mukuru w'ijambo ni irindi
- Mu nda ni kure
- Mwa nyina wundi ni mwa nyiranyenga
                                                                                               

                                                     (SUITE)

 Murashaka ko umuco nyarwanda ukomeza mu bana bacu?
  Ni mutwoherereze imigani

*Amazina yawe
*email
Imigani

Back ] Home ] Up ] Next ]