Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturutse mu Bubiligi, aremeza ko ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, ariyo yaraye ishatse kwivugana umunyamabanga wa RNC mu Bubiligi, Mathius Bwayihuku. Ahagana mu ma saha ya sa mbiri n’igice za n’ijoro, itariki ya 04/08/2011, nibwo umunyarwanda uzwi ku izina rya David, wari utwaye imodoka nomero HGG 103 ,yakuyemo imbunda yo mu bwoko bwa Pistol agashaka kumurasa. Yakijijwe n’imodoka yahise ihanyura uwo mwishi agishaka kumurasa rwihishwa. Byatumye abona umwanya wo kugwa hasi no gukururuka munsi y’imodoka kugeza aho yaboneye inzira agacyizwa n’amaguru. Ibi byaraye bibereye mu mujyi wa Brussel ahitwa ixelle. Byaje bikurikira
ibimaze iminsi bikorwa n’ umunyamabanga w’ ambasade Joseph Uwamungu, wari
amaze iminsi amwirukankaho, amusaba kwitandukanya na RNC. Yari yanamusabye
kuburizamo inama iherutse kuhabera mu mpera z’ukwa karindwi. Umushoferi w’
ambasaderi witwa Kamanzi Florien alias Rukundo uherutse kuva mu mahugurwa y’intore
I Kigali, hamwe na mugenzi we uzwi ku izina rya Gahigi Abou alias Tani
wahoze ari mu basirikare barinda Jeannette Kagame, bombi bari bamaze iminsi
Twashoboye kumenya ko uwashatse kumurasa yitwa David irindi zina rye ry’iripagani ntitwarimenye. Gusa ntiyageze ku mugambi mubisha we, yacyijijwe n’amaguru mbere yo kurata kumurasa. Ariko na none nyuma yaho, yahamagaye ny’iri iyo pariking witwa Jean Pierre, icyo gikorwa cyabereyemo. Yamusabye ko yamuhuza n’uwo yashatse kurasa mbere y’uko bigera kuri Polisi y’u Bubiligi. Twavuganye na Joseph Uwamungu maneko w’ ambasaderi y’u Rwanda mu Bubiligi. Twamuhamagaye kuri telefoni ye igendanwa kugirango adutangarize neza icyo abivugaho. Yagize ati “Reka sha barambeshyera nanjye mbyumvishe mu kanya ”. Arangije akupa terefoni ntiyongera kutwitaba . Mu gihe twasohoraga iyi nkuru twari tutaravugana na polisi y’u Bubiligi.
Ariko amakuru dufite ni uko amafoto y’uwashatse kurasa Mathius witwa David,
Camera zayafashe kandi Polisi ikaba ikirimo gukora iperereza . Johnson, Europe
|
DORE UKO NYIRUBWITE ABYITANGARIZA (Jambonews)