Mu kubungabunga « intsinzi y’amatora », Kagame n’abambari be bungutse igitekerezo cyo gushimisha « rubanda nyamwinshi ». Aha barakora nka CDR ubanza barize hamwe! Ngo bo basanga aho gukorana n’amashyaka ibyiza ari ugushakishiriza mu bahutu bavuka mu miryango yategetse u Rwanda mur’iyi myaka 40 ishize. Mu b’ingenzi muri abo bahutu, harimo Makuza Bernard mwene Makuza wa Parmehutu, barimo Dr Habamenshi Patrick mwene Habamenshi umuparmehutu, barimo Iyamuremye Agustini akaba umukwe wa Sindikubwabo wayoboye « guverinoma y’abatabazi », barimo mwene Col. Nsekalije Aloyizi ari we Nsekalije Mitsindo Fideli, harimo na none umuryango wa Bagaragaza na wo bashakamo uwuhagararira, hari ndetse n’uwa Mbonyumutwa n’uwa Kayibanda ngo basanga batazategekana igihugu batayibajije, aha ngo na mucuti wa Col. Nsekalije, Ndagijimana Emmanuel alias Idi Amin yaba ategerejwe mu butegetsi.
Abo
bahutu kandi barimo umukobwa wa Commandant Nyatanyi ari We Nyatanyi Christine
wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amajyambere y’icyaro n’imibereho
myiza y’abaturage. Musaza we Nyatanyi Gilibert ngo akubutse i Kigali mu
mishyikirano yerekeye umwanya mu buyobozi yazahabwa. Barahishiwe kandi bene
Kayibanda na bene Mbonyumutwa niba bitabaye aka za mboga zibona abana. Hari
n’abandi rubanda rukomeje kwibaza icyo banengwa. Abo ni nka mwene Ndahayo ari
Ndahayo Bujeni. Icyakora ababikurikiranira hafi bavuga ko yaba azira kuba
yarakoranye na FPR rugikubita akaba rero abaziho ubuswa n’ubuhubutsi muri
politiki ari na byo byamuteye kubasezeraho akifatira iy’ubuhunzi. Ikindi rero
ngo yaba yarihutiye kwinjira mu mashyaka arwanya ubutegetsi. Hari n’abibaza
impamvu FPR idakunze kuvoma mu iriba ry’ikigugu RDR ishyaka ryavukiye mu
nkambi..
.........................................................................................................................................................................
.........................................
TWABASURIYE
NYARUTARAMA, AKARWA K’UMURENGWE MU NYANJA Y’UBUKENE
(Oreste
BIKUNDIYE na
Ignace
Bike,
L'espoir Umwezi N° 007 décembre 2003))
Iby’abatunze ama chateaux i Nyarutarama twarabigenzuye turumirwa.
Ugikata i nyuma ya CND ugana i Kinyinya ubanza kwakirwa n'inzu
nziza ariko idakanganye cyane y'umusore Gakwaya ka FPR akaba
ubusanzwe ari Avocat Général muri Parquet Général.
Iyo wigiye imbere
gato ubona igipangu kinini cyane, cyahoze ari icya Nzirorera wa
Muvoma, cyakora abahungu bagifata umujyi bihutiye gusenya inzu
yahozemo. Ntibiriwe ariko basenya uruzitiro, ahubwo ahari inzu
ya
Nzirorera hagabanywe n'abanywanyi b'ingoma nshya, ubwo usangamo
inzu y'akataraboneka y'uwitwa Benjamin murumuna wa Uzzia, aba ni
bamwe mu banya Kibuye bakibanye neza n'ingoma,
Iruhande rwaho gato
hari inzu y'ihogoza, ndakubwiza ukuri ni
nziza pe!Yo ni ya Mutagwera
Frederic wahoze ategeka IBUKA. Mu nsi ye gato hari iya Colonel
Kazura ka Cyama uyu usigaye ari Secretaire Particulier wa Perezida
Kagame,hirya gato uhasanga indi isa n’aho imaze minsi yaranze kuzura,
aho rero ni
kwa Senateur Nyiramirimo Odetta wa PL. Ruguru
y'umuhanda uhasanga izindi ebyiri zitagira uko zisa mu bwiza cyakora
imwe ntiruzura neza,. Izo na zo zikaba iza Paul Muvunyi wa FPR, uyu
akaba akunze no guhagararira inyungu za Perezida Kagame mu ma
societes anyuranye nka Sopyrwa. Niwigira imbere gato urakubitana
n'indi iteye amabengeza, iyo ikaba iya Colonel Camille ka Cyama, igabana
hepfo n'iya Sam Nkusi wa FPR, nawe akagabana na Madame Rusagara
rwa Cyama. Imbere gato ni kwa Frank Mugambage wa Cyama
akagabana na Kayumba Nyamwasa. Iyo urebye gato hepfo uhabona
ikizu kinini cyane, bavuga ko ari centre commercial ya Madame Kagame
ikaba ituranye n'ishuri ririnzwe bikomeye n'abasirikare bashinzwe
umutekano wa Perezida Kagame. Na ryo baryitirira Madame kagame
ryitwa GreenHills Academy ryigwamo n'abana b'Abayobozi (Wabona
nabo aricyo bategurirwa).