URUZINDUKO SHURI MU NZIRA Y’UBUMWE BW’ABANYARWANDA

Rwanda

L'Espoir

Umwezi

  

                                   N° 014  Juillet-août 2005


Kuva mu myaka 11 ishize u Rwanda ruvuye mu itsembabwoko ry’abatutsi ndetse n’ubundi bwicanyi bw’indengakamere bwibasiye abanyarwanda batagira ingano, igihugu cyayobowe na leta yibatije iy’UBUMWE, kugeza magingo aya. Ndetse no mu rwego rwo gushakira umuti ariya mahano yose, iyi leta yashyizeho icyo yise ubutabera “bwunga” aricyo Inkiko Gacaca.


Nyuma y’iyo myaka yose rero, nk’uko dusanwze tubikorera abasomyi bacu, twiyemeje kuzenguruka hirya no hino mu gihugu tubarebera uko ubwo bumwe ndetse n’ubwiyunge biririmbwa byifashe.Twibanze cyane cyane ku kumva
ibitekerezo bya rubanda rusanzwe, rumwe rwibera ku misozi mu bukene buteye agahinda, byaratugoye cyane kugira ijambo tubakuramo, kubera ubwoba bwahindutse ”institishoni”, bukimakazwa mu gihugu cyitwa u Rwanda.Kugira ngo
uzabashe kuvana ijambo ku muturage w’iki gihugu ni ah’abagabo, kuko buri muntu wese aba yikanga maneko, buri muturage kandi ngo yahawe inshingano
n’ubutegetsi yo kuneka mugenzi we n’iyo yaba atabishaka!

 

Umushinga wo kubeshyerana no kwangana ukaba uhaboneye inkunga itubutse, ubutegetsi na bwo bukicinya icyara ngo rubanda ni injiji.

 

Iyo rero ugerageje kubaza umuturage ubwoko bwe ho
arabanza agaca hirya no hino, ndetse agashaka no kugutera bimwe bita igipindi bya FPR, yabona wamunaniye akemera akabukubwira. Kenshi abo baturage bagiye banga kutwakira mu ngo zabo, ahubwo baduha gahunda yo kuzaza ku munsi w’isoko akaba ariho tuganirira, abandi bakadusaba kuzabasanga nko kwa muganga, ku Kiliziya nyuma ya misa n’ahandi. Bamwe muri bo kandi bakabanza kutwihanangiriza ko tutagomba kuzabavuga amazina, abandi bo bati byose ni ugupfa n’ubundi nta gupfa kurenze uko turiho nimushaka muzayavuge. Umusaza Gakwerere ni umuhutu utuye i Rubengera. Twamubajie uko abona ubumwe  n’ubwiyunge, arabanza ariyumvira arangije araduseka ati ”Ese ko mwagenze hose hari aho mwigeze mubona umuntu utema undi ntahanwe”? Natwe tuti oya, ariko n’ubundi abatemanye baratunguranye! Dukomeza kumuganiriza agenda ashira ubwoba, maze ni ko kuvuga ati ”ubumwe se buri he mu gihe muri gacaca nta muhutu wemerewe kubaza abamwiciye,uko bishe abe n’aho babajugunye? Ngo tugomba kuvuga uko abatutsi bishwe n’abahutu gusa! Ibyo se ni bwo bwiyunge? Ni bwo butabera se”? Ubwo natwe twahise dukomeza ikiganiro na we, tumubaza icyo yifuza, nawe ati ”Gacaca igomba guhana bose nta vangura”. Tuti ese ubwo si uguhakana itsembabwoko ryakorewe abatutsi? Na we mu kudusubiza, ati none se abatutsi bariyishe?


Ubwo twigiye imbere twegera umujyi wa Kibuye, duhura n’undi mugabo w’igikwerere, uyu we ni umututsi, turamwibwiye, nawe tugerageje kuganira, bibanza kugorana gato, kera kabaye abanza kureba hirya no hino, bigeze aho ati”harya murashaka kumenya iby’ubumwe n’ubwiyunge”? Natwe turikiriza, ati ”Yemwe bana mbabwire, ubwo bumwe ntawe ubwanze, ariko se uragira utya ukumva ngo Kagame yafunguye abahutu, ngo kugira ngo bazakunde bamutore, nk’ubu turimo turitegura amatora y’inzego zibanze mu mwaka utaha, uzangaye nutumva afunguye abandi, ntawanze ko abarengana barekurwa kuko na bo barimo, ati ariko tuvuge  ibintu tubisubire ni bake, ariko he kurekurwa n’abanyabyaha! Turajya muri gacaca, abahutu bose baje mu nama bagahakana ko batazi abatwiciye abantu, abandi bati ntitwari duhari, abandi bati twari twaraheze mu kirago turwaye, usanga bake muri bo ari bo bagerageza kuvuga ukuri”.Turamubaza tuti se muri gacaca, abatutsi bishe abahutu bo mujya mubavugaho? Ariyumvira ati ”Ibyo mwabibaza leta kuko ndumva byarakozwe n’abasirikare bavuye i Kigali ntumbaze. Ariko se ubundi hapfuye bangahe simbona hafi ya bose bibereye mu mirima yabo!”

 

Twaje no kunyarukira i Butare, aha huzuye abantu benshi bajijutse, ntibarushya cyane mu kugusesengurira ibintu, uwitwa Petero w’umuhutu, tumubajije uko abana ubumwe n’ubwiyunge, yagize ati ”Byombi nta bihari, kuko rwose ubu umuntu witwa umuhutu arakandamijwe cyane, nta jambo, yabaye mbonabucya, kubona akazi kuri we biragoye, kugira ngo azakore politiki byo ni nk’inzozi, abari mu bacuruzi baragenda babuvamo buhoro buhoro ku mpamvu zidasobanutse, ariko ahanini ubona bikorwa nkana n’ubutegetsi, kuko abo bacuruzi bahozwa ku nkeke ko ngo  bakoresha amanama yo kurwanya ubutegetsi cyangwa ngo bohereza amafranga muri bene wabo baba hanze y’igihugu”. Tumubajije ibya gacaca, yagize ati ”gacaca ni ubutabera bw’uwatsinze ku watsinzwe ni ko mbibona, kuko tuzi  abasirikare benshi  batwiciye, nyamara bagahindukira bagahagararira gacaca ugasanga ari bo bagomba kutuburanisha kandi na bo bagombye kuba baburanishwa kubera ibyaha bakoze”. Twamubajije uko abona ikibazo cyakemurwa, yagize ati ”Habayeho ibarura ry’abatutsi bishwe mu itsembabwoko, ndifuza ko hanabaho ibarura ry’abahutu bishwe mu bikorwa binyuranye by’intambara n’ingaruka zayo. Ikindi abatutsi bafite amashyirahamwe ahuriramo bakaganira ku bibazo bahuye na byo ndetse n’ibibugarije, ndifuza ko n’abahutu bahabwa ubwo burenganzira, abatutsi bagira igihe cyo kunamira no kuririra ababo, abahutu na bo bari bakwiriye guhabwa icyogihe”. Tumubajije niba agereranya ubwicanyi bwakorewe abatutsi n’ubwakorewe abahutu, agira ati ”Yego rwose ndahamya ko bitagereranwa, ariko uburyo abiciwe bafatwa buratandukanye, harimo ivangura rikabije cyane wagira ngo abahutu bapfuye bo ntibari abantu, yego hari abaguye mu bikorwa bya giterahamwe, ariko hari benshi bazwi bishwe kandi abantu bose bahamya ko bari inyangamugayo”.


Twigiye imbere duhura n’undi musore witwa Evariste, ni umututsi, nawe tumubajije uko abana ubumwe n’ubwiyunge bwifashe, yagize ati ”Iby’ubu butegetsi bukora bishobora kuzateranya abanyarwanda mu minsi iri imbere.Nk’ubu ntibyumvikana ukuntu abantu nka Major Ninja wiyemereye ko yishe abatutsi ku Kibuye adafatwa ngo abazwe ibyaha yakoze, ahubwo ugasnga asa n’uwagororewe, hari n’abandi benshi utarondora haba mu gisirikare ndetse haba no mu banyapolitiki. Ariko byose ngo ni inyungu za politiki. Hakwiye kubaho politiki y’ukuntu abahutu bazima basangira ubutegetsi n’abatutsi bazima, kuko ku mpande zombi ntibabuze, aho guhora dushakishiriza mu bicanyi. Ati
nk’ubu ntitwigeze dusobanukirwa n’ukuntu abantu bagiye baba abayobozi ba IBUKA na AVEGA bagiye batotezwa bagahunga igihugu, tukumva FPR iraje iduhatiye kubasimbuza abo idutegetse”.

 

 Twagarutse mu mujyi wa Kigali, ho byari byoroshye ho gato, n’ubwo usanga kuganira n’umunyakigali na byo bitoroshye, kuko aba akebaguzwa cyane. Duhuriye i Karuruma n’umugore ufite imyaka nka 40 ni umutsikazi wavuye i Burundi. Tumubajije na we uko abona ubumwe n’ubwiyunge, aratubwira ati ”Njyewe ndavuga ibindeba, sindebera ikibazo cyane hagati y’abahutu n’abatutsi, ahubwo ndakirebera hagati y’abatutsi bavuye Uganda n’abatutsi bavuye i Burundi. Abavuye Uganda basa n’abaduheje ku byiza dukesha umuryango, imyanya myiza hafi ya yose y’ubuzima bw’igihugu, haba mu bukungu, haba muri politiki ndetse no mu mibereho y’abaturage, usanga abavuye Uganda aribo bayikubiye.

Iyo tubabajije impamvu bamwe batwita ibipinga, abandi bakazana iturufu y’abahutu, ngo imyanya twari kubaha mwayigabanye n’abahutu ngo batarakara, nk’aho ari twe tugomba kugabana n’abahutu byanze bikunze, kuki bo batagabana nabo”?

 

Mu mujyi wa Kigali ho ibibazo twasanze ari ibindi,ubwo twanyarukiye ku Kacyiru, duhura n’uwitwa Papias w’umuhutu, na we ati ”Ubu butegetsi bufitiye abahutu imigambi mibi, ntibyumvikana ukuntu buri gihe iyo bagiye gushaka umuhutu baha akazi, bahitamo abafite ubusembwa, maze hashira igihe gito, bati twasanze wa muntu ari umwicanyi, afite ingengabitekerezo, amacakubiri n’ibindi bintu byinshi bibi, nyamara bajya kumuhitamo bari bazi abandi bahutu bazima barabirengagiza”. Ati “ibi rero binyereka ko ubutegetsi ari ubw’abatutsi naho abahutu bakaba abavumbyi gusa, kuko usanga bifuza guhora berekana ko abahutu bose ari babi kandi si byo, hari n’ibindi, ubu se nkubwire ko abahutu bose bagenzurirwa hafi? Mbese muri make dufungishije ijisho! Urabyumva rero nawe nta bumwe n’ubwiyunge bushoboka ahantu nk’aho”

 

Aho ku Kacyiru twahahuriye n’undi mugabo w’umututsi witwa Kaziga, we yaduhatiye kutwereka indi nkingi ibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda tutakekaga, yadufashe akaboko turagenda, tugiye kubona tubona atwinjiranye i Nyarutarama aho benshi basigaye bita mu “Karwa k’umurengwe mu nyanja y’ubukene”. Tuhageze yatweretse amazu menshi atagira uko asa, agira ati ”Aka gace ubu kahariwe abatutsi bavuye Uganda, muri iki gihe bakaba barahindutse abakungu bateye ubwoba, nta bumwe bushoboka mu gihe abantu bamwe biharira gutura ahantu bonyine!” Ubwo yahise adutungira agatoki hakurya ya Nyarutarama ahitwa Kibagabaga, aho na ho twasanze harubatswe ku bwiganze burunduye n’abatutsi bavuye i Burundi, cyakora n’ubwo na ho hari amazu meza ntaho ahuriye n’aya Nyarutarama. Ubwo tukiri i Nyarutarama, uwo musaza mu gahinda kenshi yagize ati”Nimuze mbereke andi macakubiri atajya avugwa ”Ubwo yaratumanukanye gato aduhagarika ibumoso bw’inzu itagira uko isa, tumubaza nyirayo, nawe ati ”Aha ni kwa nyina wa Kagame, ariko si icyo nashakaga ko mureba, mwabonye ko imihanda iri hano yose ifite amazina nka Gicaca, Rutare, Gikomero...?” Tuti twabibonye. Ati nimurebe aka kayira kanyurwamo n’abanyamaguru n’ingorofani”. Tuti turakareba, ati ”ese ntimuzi gusoma? Nimwisomere uko aka kayira kitwa. Turasomye: MUNYIGINYA. Ati ”Sha ngaho namwe nimwibaze ukuntu indi mihanda yose igendwamo n’amamodoka muri uyu mudugudu yiswe andi mazina, maze bagera kuri aka kayira k’ingorofani n’abanyamaguru bakakabatiza MUNYIGINYA!” Agahinda kari kamwishe ubona rwose ko ababaye, natwe tugwa mu kantu, turavuga tuti ibibazo by’u Rwanda ni birebire! Ubwo tukiri aho, uwo musaza yadusabye ko yajya no kutwereka ahandi abonera ko nta bumwe n’ bwiyunge buhari. Bwari bwije umunaniro watuzengereje, ariko turihangana turajyana, aba atugejeje i Remera ahitwa ku Kabeza, kuko bwari bwije twasanze abantu benshi buzuye mu tubari tw’amayoga tugaragara ku bwinshi muri ako gace. Dusuhuje, abantu bakaturamutsa mu kigande, abandi ikinyankore, biratuyobera. Wa musaza watujyanyeyo ati” Ese hari ikindi mushaka ibi byo ntimubibonye? Tuti se ko bavuga ikigande? Ati”Oya ye, aha naho ni ahantu utapfa gutura utavuga ikigande cyangwa utarabaye Uganda!” Twagize amatsiko twegera uwitwa Musisi uhatuye, nawe ni umututsi wavuye Uganda, yatubwiye atya ”Twebwe ntitwakuriye mu nkambi za Nakivale, Toro, cyangwa na Gahunge twe twakuriye Kampala mu mujyi. Ntabwo tuzi iby’abahutu n’batutsi, twebwe twishakira amafranga, abazi ibyo by’abahutu n’abatutsi ni bariya ba Nyarutarama,kandi ni na bo babaye mu nkambi, burya natwe ntibatwemera na buhoro.

 

Ubwo twavuye aho tuhahuriye n’undi musore witwa Gasongo ni umututsi warerewe i Goma, yatujyanye ku Kimironko, ho ngo ni agace kateganyirijwe abatutsi bavuye i Congo, usanga bo batagaragara cyane muri politiki y’u Rwanda.


Ibyo twabonye ni byinshi muri urwo ruzinduko rw’ubumwe bw’abanyarwanda, nitubona igihe tuzagenda tubavunguriraho, hari ibyo twabonye mu magereza, hari ibyo twabonye mu bashakanye, hari ibyo twabonye mu bavuka k’uruvange rw’abahutu n’abatutsi...Tuzabibagezaho ubutaha.

 

Hassan Nkuranga