UMUTI W'INDWARA 5 za KAGAME
Uko mbyumva ya Didas Gasana mu Museso n° 398
Mu kinyamakuru Umuseso gishize, nagarutse ku ndwara eshanu Perezida wacu arwaye.
Nsoza mbizeza ko muri iyi nimero, ngaruka ku muti w'izi ndwara.
Twarebeye hamwe ko indwara ya mbere Kagame arwaye ari ubwoba. Twanarebeye
hamwe ko iyo ndwara yayitewe n'ubuzima yabayemo, bwa gisirikare.
Umuti ni uko Kagame amenya ko atakiri mu birunga cyangwa se ku Mulindi. Uburyo
yategekagamo igisirikare siko akwiye gutegeka u Rwanda. `statesmanship' isaba
`values' zitandukanye kure n'iza Kagame-kubaha abakunenga, gushyira inyungu
z'igihugu imbere y'izawe, kuba intangarugero, gukunda abo uyobora, kutikubira
imbaraga z'ubutegetsi zose, kubaka institutions, n'ibindi. Uwamwigishije
igisirikare- Perezida Museveni wa Uganda, iyi ndwara we yarayirenze.
Umuti w'indwara ya kabiri, ari yo `Split personality' , bivuze kutamenya
icyo umuntu ashaka, kwivuguruza, kutaba `consistent' , uroroshye cyane. Ni
ukugira icyerekezo n'amahame (principles) yemera, ndakuka. Ni ukugira `stand'
imwe ku kintu runaka apana guhinduka ku ijambo no gutoranya amagambo akoresha,
akanibuka ibyo yavuze.
Kumva amabwire: Umuti nawo uroroshye cyane. Ni ukumenya ko abamubwira
information baba bafite inyungu zabo baharanira, nawe akayungurura amakuru yose
ahabwa, mbere yo gufata ibyemezo. Ni ukumenya ko abamubwiye ko dukorana na FDLR
(kandi yarabyemeye, kuko yivugiye we ubwe ko dukorana n'abanzi b'igihugu), baba
bashaka kumwereka ko bakora akazi kabo gusa, ariko mu by'ukuri ntacyo bakora.
Ariko mu by'ukuri, Kagame kwemera ko Umuseso wakorana na FDLR, aba abona
tuyobewe ko FDLR ifashe igihugu, twamubanziriza guhunga, niba ibyo Leta ye ivuga
ko FDLR igamije kurangiza umugambi wapfubye mu 1994 ari ukuri?
Kagame akwiye kumenya ko abamuha amakuru, akenshi bamuha apfuye, nkayo mvuze
haruguru, ko dukorana na FDLR. Njye nemera ko n'abamubwiye ko Joseph Sebarenzi
akorana n'Umwami, agambanira igihugu, bari bafite inyungu zabo. Akamenya ko
abamubwiye ko Patrick Habamenshi arwanira inyungu z'abahutu, hari ibyo bari
bagamije, atari ineza y'igihugu. Abareze Mazimpaka ubugambanyi si amatiku?
Icyo bivuze, ni uko inzego z'iperereza zacu, ahanini zihora mu matiku no
kugambanirana, ari nayo mpamvu batanga amakuru apfuye, abo bashinzwe kurinda
bakabacika.
Umuti w'indwara ya kane, ariyo Superiority complex, bivuga kwiyemera,
kumva afite `monopoly' ku bwenge no ku bitekerezo byiza, binaherekejwe n'ubwirasi,
n'agasuzuguro, ni ukumenya ko nawe ari munsi y'ijuru, ko atari ikigirwamana.
Kagame akwiye kumenya ko kuba ari Perezida w'igihugu bitavuze ko ari bimenya
byose, ko ari hejuru y'abandi mu mitekerereze, ko yambaye umubiri.
Kagame akwiye kumenya ko umutwe umwe wifasha gusara, utifasha gutekereza. Umuntu
kuzira ko yanyuranyije na Kagame mu bitekerezo (Kagame yigeze gusubiza Umuseso
umubajije icyo apfa na Kayumba, ko no kutemeranya na Perezida ari ikibazo
ubwabyo) ni igitugu gihebuje Kagame yatubeshyaga ko arwanya, muri za 90.
Gusuzugura, kwirata, si `values' zikwiye Perezida wacu namba, usibye ko
niyo Kagame yaba atari Perezida, byombi bitamukwiye, ukurikije amateka ye.
Umuti wo kubeshya no kwemera kubeshywa, ni ukumenya ko kubeshya ubwabyo ari
bibi, kuko amaherezo, ikinyoma kiragushibukana. Iyo ubeshye ikinyoma kimwe,
bituma uhora ubeshya kugirango cya kinyoma cya mbere kidatahurwa.
Iyo Kagame avuga ko abanyarwanda bihagije mu biribwa, ubushakashatsi butwereka
ko abanyarwanda bashonje, si uko Kagame aba atazi ukuri (cyangwa ntabwo akuzi
kuko we arihagije mu biribwa?), ahubwo ni uko iyi Leta iba yarahereye kera ari
ko itubwira, bigatuma nawe ashaka gushimangira icyo kinyoma- kutava ku izima.
Hari ubwo nibaza niba umutimanama we utajya umutenguha, kandi burya umutimanama
wacu uduhunga igihe tuwukeneye cyane. Iyo avuga ko u Rwanda ari igihugu
kigendera ku mategeko, umuntu nka Nkunda abyumva ate? Abantu nka Frank Habineza
bimwe ibyo amategeko abemerera, babyumva bate? Abantu bazira munyumvishirize
babyumva bate?
Iyo Kagame abwira abanyarwanda ngo turihagije mu biribwa, umuntu uri muri
Nyamagabe, waburaye, abyumva ate? Ingero ni nyinshi.
Kwemera kubeshywa nabyo bifitanye isano no kumva amabwire. Kagame akwiye kumenya
ko abamuha amakuru bamubwira ibyo bazi ko ashaka kumva- ibimushimisha- ariko,
kenshi na kenshi, aba ari ibinyoma, kandi nawe ibi abifitemo uruhare, kuko
adashaka umubwira ukuri, cyangwa se igitekerezo kinyuranye n'icye. Ibi nibyo
bamwe muri twe mu itangazamakuru ryigenga, bazira. Nkuko nabivuze mu nimero
ishize, `facture' y'iyi miti ni ubuntu.