FORCES DE RESISTANCE DE L'INTERIEUR-article 3

 

"Tout individu a droit à la vie, à la liberté et à la sûreté de sa personne"

------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

 

Kera kwaryohaga (ukuri) gusubiwemo

 

Umugabo yasabye abanyarwanda ariko cyane cyane ibyegera bye kutamwagaza berekeza aho ubwoya bwe buryamiye, abasaba kumubwiza ukuri. Ntabwo turamenya by’ukuri ikinyoma yatahuye kikamurakaza bituma yaratoboye agategeka ku mugaragaro ko yazajya noneho abwizwa ukuri. Gusa abanyarwanda ayoboye si abana. Si n’ibicucu. Ijana kw’ijana ntibivuga ko batazi gutandukanya intama n’ikirura. Bazi rwose ibyo umuhanga Alfred Capus yasobanuraga ubwo yagiraga ati : «  Ukuri kwose ni kwiza iyo tukuvuze, ariko turi bake beza bo kugutega amatwi. »[1] Inkuru ikurikira iherutse kubera ku murenge umwe uzwi yatumye dutekereza kwongorera (cyangwa gukopeza) abo Kijana-Mzee yasabye kutagira icyo bamuhisha.

 

Ni umugabo w’umudepite mu nteko y’igihugu ishinga amategeko. Yaratowe. Ni umuhutu washatse umututsikazi. Kugeza iyi nkuru iba nta kibazo na gito aba banyarwanda bari bafite. Ejo bundi rero inkiko gacaca ziti dukeneye ko Bwana yaza agasobanura ubwicanyi ashinjwa. Umufasha we babanaga na mbere y’intambara ati nkaguherekeza… Deputé abanza kubyangira ageze aho yemerera umuhete we. Baragiye no mu nteko ya gacaca bati « karame ». Uwayoboraga impaka ntiyataye igihe yahise asaba abaturage guhaguruka umwe umwe bashinja iyo « ntumwa ya rubanda » karahava. Wishe Kanaka, wica na naka, ufatanya n’abagabye ibitero aha n’aha… maze umugabo arumirwa.

 

Icyatangaje benshi ni uko umugore yasabye ijambo kuko yumvaga muri iyo mbaga y’abanyarwanda nta cyagatumye ahezwa. Nta kuzuyaza bararimuhaye. Yavuze ko umugabo we ashinjwa ikintu kimwe aricyo ubwoko bwe. Kuko « mwavuze abo ngo yaba yarishe ntimwavuga abo yafashije kurokoka barimo mwese mwamushinjaga. Wowe nyiranaka, iyo umugabo wanjye atagukingurira ngo anahangane n’abashakaga kwinjira iwacu, uba uriho ? Wowe se maye, abo wahuriye nabo mu rwacu hari n’umwe wapfuye ? Niba ari ibi gacaca mutubwire ariko mureke ikinamico mwize twese tureba mukaza hano kurisubiramo nta soni… »

 

Umuyobozi w’inyangamugayo yaguye mu kantu kuko atari yiteze ko uwo mugore yavuga atyo. Yafashe icyemezo cyo gusubika inama naho député yigira kwica inyota ahantu azi ko ibye birangiye. Na n’ubu député Magali ariho ariko ejo niwumva rwose Mzee-Kijana bamwivuganye ntuzatubwire ko ukuri batakukubwiye.

 

Tuzi neza ko kuva cya cyihebe kiguhusha buri munsi usigaye utaha Gbadolité (niko iwawe kuri Muhazi basigaye bahita), ariko uwashatse kumenya ukuri arakumenya. Mbere yo kuruyobora wari intasi, waranabyitoje muri Tanzaniya na Cuba, kumenya ukuri ntibyakugora. Ubwo kuryoha gusubiwemo, turagira duti : tanga amahoro n’ihumure, tanga ubwisanzure abanyarwanda banywane. Otherwise…

 

« Tout individu a droit à la vie, à la liberté et à la sûreté de sa personne »

Gatsata, tariki 17 nyakanga 2005

Karisoke Amani,

Ibiro by’umushikirano n’Itangazamakuru.

FRI-Article 3