Banyarubuga,
Iyi nyandiko ya Martin Muganga ndayisomye nsanga
ikubiyemo ukuri GUSA GUSA GUSA.
ARAGIRA ATI:
"REKA NIBARIZE NDASHIMYE Bernardini:
NDASHIMYE, ko wiha guhakana ko utageze aha IYAMUREMYE, usanga hari ukuri
ufite? Cyakora, mpereye kubyo jye nkubonaho, aho nsanga ufite ukuri n'uko
ahubwo umaze kwanikira IYAMUREMYE nyamara wowe nta n'impamvu ufite
yasobanura uwo muvuduko, kubera ko wari ukiri muto, bityo ukaba utari
ukwiriye gusiganwa n'iminsi nk'umusaza IYAMUREMYE!
DORE IMPAMVU NKEYA NAKUGARAGARIZA, BYO GUTANGA INGERO GUSA, KO UMAZE
KWANIKIRA IYAMUREMYE, n'ubwo ariko nawe muri iyi "sport" yanyu
atoroshye!
1. NDASHIMYE, bishoboka bite ko utagira isoni zo gutaka KAGAME uzirikana
ubuzima bubi abanyarwanda barimo, ubuzima burangwa n'ubukene bukabije,
ubwoba, akarengane ka buri munsi, kandi byose bifite imizi mu butegetsi bwa
KAGAME?
Wari warigeze ubona abaturage b'iwanyu bahinduka ibikange imbere
y'umutegetsi uwo ariwe wese nk'uko bimeze ubu? Uretse n'abaturage kandi,
nawe ubwawe uzi neza ko ufite ubwoba, uretse ko ahari imbehe (ku mugani
wanyu) ituma ubasha kwihangana no kwihanganira ibyo ubona buri munsi.
Ntiwirirwe ugerageza guhakana ibi, kuko nzi neza ko nawe ariko ubibona kandi
ubyemera mu mutima wawe. Gusa ikigutera kubyihanganira no gukora nk'aho
bitariho, ni ikindi kandi cyo ntitugisangiye, nta n'ubwo tuzagisangira.
2. NDASHIMYE, ko nzi neza ko ubizi ubikuye mu bumenyi bwawe, icyo ushima
KAGAME yazanye n'iki mu kubahiriza uburenganzira bw'ibanze bwa muntu muri
iki gihugu? Reka ngaruke kuri utu dukeya gusa kugirango nkwibutse ko ibyo
mvuga ubizi kandi ubibona:
- Ushyigikiye politike ya KAGAME yo kurebera abantu barengana, kuburyo
abahanaguweho ibyaha n'inkiko kandi mu nzira zemewe n'amategeko, barenga
bagahera mu munyururu ndetse bamwe bakanapfiramo, barabuze gitabara? Ibyo se
ni ukuvuga ko utabizi cyangwa ko utabyumvise? urashaka se kunyemeza ko
KAGAME uri gutaka yaba atabizi? Hari icyo se uzi yakoze ku bantu barenganije
abandi ako kageni ? Cyangwa se pole yaba yaragejeje ku miryango ya bene
abo
bantu barenganijwe n'ubutegetsi ahagarariye?
- Urarata KAGAME se kubera politique yazanye yo kunyaga abaturage bamwe
amasambu yabo, biriya byiswe igabana cyangwa isaranganya ry'amasambu?
Nukuvuga se ko utazi ko igabana ry'amasambu rireba abaturage bamwe gusa?
Niba utabizi, nuko nta cyo umaze mu mwanya urimo. Niba kandi ubizi,
wansobanurira impamvu ki umuntu ategekwa kugabana isambu nawe ubwe yihahiye,
ayikomoye ku mushahara we, ku nguzanyo ya banki, ku mpozamarira yahawe
kubera uwe wahitanywe n'impanuka, n'ibindi nk'ibyo! Ese ubundi kuki igabana
ridakorwa ku mpande zombi, ngo uzanye inka azigabane n'uwo bagabanirije
isambu? Kuki se noneho hari abandi bafite n'amasambu ya gakondo, bataruhiye,
ariko bo ntihagire ubashyiraho itegeko ryo kuyagabana n'abandi?
- Urarata KAGAME se kubera ko wasanze itangazamakuru ry'igenga mu rwanda
ryubahirizwa? Cyangwa n'uko utazi cyangwa utamenye umubare w'abanyamakuru
bishwe cyangwa bazimijwe muri iyi myaka icyenda (nyuma ya jenoside) bazize
gusa umwuga wabo ! Muri abo bose se hari ubwo wigeze wumva KAGAME afata
akanya ngo byibura avuge ko bimubabaje? hari n'umwe se mu bakoze ayo mahano
uzi wafashwe cyangwa wabihaniwe? Cyangwa se urashaka kutwemeza ko abo
banyamakuru bo atari abantu mbere na mbere, atari abanyarwanda mubo KAGAME
ashinzwe kureba!
- Urarata KAGAME se kubera ko abandi bantu bakomeje gupfa cyangwa kunyerezwa
ntihagire irengero ryabo risobanuka, ndetse bamwe muri abo ndakeka
baribwiraga ko ari n'inshuti zawe, uwo KAGAME wigeze wumva avuga byibura
rimwa gusa ko ibyabo abyitayeho, ko byamubabaje cyangwa ko hari icyo
ateganya gukora?
- Urarata KAGAME se kubera ko wigeze wumva akubwira cyangwa atangariza
abanyarwanda ko yigeze abababazwa n'abihaye Imana batabarika, bakindaguriwe
mu Rwanda muri iyi myaka ishize, ndavuga nyuma ya jenoside n'intambara, muri
abo hakaba harimo n'abanyamahanga bakoreye u Rwanda n'abanyarwanda ibitari
bike, ngo byibure ube warumvise KAGAME uwo avuga ko izo mfu zimugeze ku
mutima?
3. Uti "igitsure cye (KAGAME) cyaciye agakungu, kwanga akarengane
n'agasuzuguro, kwita ku bifitiye inyungu abaturage, kwanga umugayo,
kutabyiganira ikuzo, kuba yaratanze ihumure no kuba afite ubushishozi
yagaragaje mu buryo yifashe mu bibazo byashoboraga gushwanyaguza u
Rwanda"
Noneho dusobanurire, wowe NDASHIMYE, uburyo ki icyo gitsure cye cyaciye
ibyo byose maze kuguhera ingero hejuru, udusobanurire aho ubwoba buri mu
banyarwanda b'ingeri zose (ndetse nawe urimo) bushingiye, udusobanurire,
nk'umuntu uzi iby'uburenganzira bwa muntu, ukuntu magingo aya abantu
bagikomeza kunyerezwa no gushimutwa ntihagire n'umutegetsi ukopfora (nako
nga baba bagiye muri ALIR), udusobanurire impamvu ki abantu bagifatwa mu
ibanga, imiryango yabo ntibimenyeshwe, ndetse na bene ubwite ntibahabwe
uburenganzira bwo kwisobanura mu buryo no mu bihe amategeko ariho kandi
mwashyizeho abiteganya.
Ibi ndabishimangira cyane, kuko wowe ubwawe, uherutse kwandika wemeza ko uzi
iby'abasilikare bafungiye za KAMI na MULINDI; ndetse n'iby'abashyizwe ku
giti bakaraswa nta manza baciriwe. NDASHIMYE, tubwire uburyo ki n'ayahe
mategeko mwakurikije mushyira abantu ku biti mukabarasa nta manza babanje
gucibwa, utubwire n'iby'abo basilikare mufunga mukajugunya iyo nta kuburana,
uwo mushatse mukazamufungura aho mushakiye, uwo mudashatse mukarekera iyo mu
gihome. Ibyo rero nibyo mukwiye gushimirwa! Uko niko mwita ku nyungu
z'abaturage, niko mwanga kandi mukarwanya akarengane?
NDASHIMYE, ndasaba Imana izandinde kuba nkawe, kandi ndayisaba ngo nawe
izakurinde ibyo byose mukorera abandi, abanyarwanda n'abanyamahanga, abakire
n'abakene. Ndagusabira izakubabarire impamvu zose zigutera kutanga umugayo
no kwitera ibisare nta mpamvu igaragara, kuko iy'imbehe rwose nta mpamvu
irimo! Sinzi niba aricyo "Illuminatio et salus populi" mwari
mufiteho intego
bisobanuye.
Icyakora, icyo ntazagufasha, ni uguhuma no gushaka gushora abandi mu
buhumyi, gushyigikira amafuti n'abanyamafuti kubera impamvu z'amaramuko.
Icyo mbonye gusa, nuko izina ryawe wowe ubwawe uryiyandikiye mu mateka y'u
Rwanda n'abanyarwanda bake. Nkaba mu kurangiza nagirango nkwisabire utubwire
icyo upfana na Dr Anastase GASANA cyangwa se icyo mutandukaniyeho niba
gihari. Naho iby'uko uruta IYAMUREMYE Augustin, nanjye ndabona nshobora
kubyemera.
----- Original Message -----
Sent: Wednesday, August 13, 2003 9:24 PM
Subject: [DHR] Nibarize Bernardin NDASHIMYE
Qui dit
mieux?
Abatabizi bicwa
no kutabimenya.
"L'homme,
à mon avis, se perfectionne par la confiance. Par la confiance
seulement. Jamais le contraire." (Mustafaj)
----- Original Message -----
De :
Bernardin ndashimye <bndashimye@y...>
Date : Mercredi 13, Août 2003 8:32
Objet : Re: [DHR] PSD: Iyamuremye ageze aha Ndashimye
Bernardin.
Muvandimwe Joseph NDAHIMANA?
Mbabajwe byihariye n'inyandiko yawe igereranye uburyo mbona
leadership ya Paul Kagame n'ibyo uvuga ko Bwana Iyamuremye
yatangarije muli kongre ya PSD.Kandi ndagusaba kubivuguruza.
Icya mbere ni uko nkurikije ibyo uvuga Iyamuremye avuga ko
igituma shyigikira umukandida Paul Kagame ari ibyiza yamukoreye ku
giti cye( ishuri ry'umwana n'akazi k'umugore ). Njye ndakwibutsa ko
mu nyandiko yanjye nasobanuye ku buryo buhagije igituma
mushyigikira. Icyo kikaba kidafite aho gihuriye n'inyungu zanjye
ahubwo n'inyungu z'abanyarwanda:
*igitsure cye cyaciye agakungu, kwanga karengane n'aghasuguro, kwita
ku bifitiye inyungu abatiurage, kwnga umugayo, kutabyiganira ikuzo,
kuba yaratanze ihumure no kuba afite ubushishozi yagarageje mu buryo
yifashe mu bibazo byashoboraga gushwanyaguza u Rwanda.
Niba ungereranya na Iyamuremeye nk'abantu twiyemeje gushyigikira
umukandida Kagame bigatungura abantu bamwe njye ndabyemera ariko
tandukanya ku mugaragaro impamvu za buri wese ni byo bimpa amahoro
n'ishema mbikorana.
Nta mibare cyangwa inyungu bwite mbikorana sinzi niba ari ngombwa
kubirahirira. Buriya bitari kera ababeshya, abibeshya n'abavugisha
aukuri bazagaragara.
Birantunguye kuko ubwo duherukana wari wangaragarije ko
impamvu nshigikiye umukandida Paul Kagame nazisobanuye ku buryo
bwumvikana.
Gira mahoro