UBUKUNGU:IKIBAZO KIZAKEMURWA N'IMANA
Journal Umwezi n° 6
Ayo ni amagambo avugwa mu ndangakiganiro gihita kuri radiyo Rwanda ku
cyumweru saa mbiri na 45 z'umugoroba. Akaba yaravuzwe n'umubyeyi
w'umugore abitangariza abanyamakuru bari basuye ako karere. Bari
bamubajije aho avuye ati" nari nagiye gushakira abana icyo bararira
none ndakibuze `Ikibazo kizakemurwa n'Imana". Umunyamakuru
ati"Gute?"Uwo mugore ati"Izabijyanira" . Aho hari mu myaka
ya 1998.
Ubu ho noneho ntabwo ikibazo kikihariwe n'uwo mugore gusa. Ubu buri
wese, uretse bariya bujuje imiturirwa i Nyarutarama, abona ko ikibazo
ari Imana izagikemura. Ubu abanyarwanda ba rubanda rw'impuzuzu
bahindutse ba Mbarubukeye kubera ubukene bwugarije igihugu. Kubona
icyo umuntu ahembuza umwana bisigaye ari ikibazo kubera ko ibiciro
bizamuka ubutitsa ndetse ahenshi inzara ikaba inuma.
Mu mijyi ntabwo byoroshye.
Iyo umuntu ageze mu mujyi wa Kigali cyane nk'uhaheruka kera
aratangara kubera amazu y'imiturirwa imaze kuzura n'indi iriho
yubakwa. Atitegereje yahita avuga ati"U Rwanda rwateye imbere rwose.
Nyamara hirya y'ibigaragara haba hihishe byinshi dore ko burya
abanyarwanda bakunze no kugira ibanga bagashinjagira abashira. Mu
gihe ugitangarira imiturirwa y'amazu uhita ukubitana na ba bana ba
Mayibobo Leta isigaye yita Rwanda rw'ejo. Uko basa byonyine
birababaje, ku buryo iyo Leta ibise u Rwanda rw'ejo uhita wumva icyo
impinduramatwara yatugeneye muri iyi myaka ishize n'itangiye. Abo
bana babarirwa mu bihumbi makumyabiri na bitanu mu mugi wa Kigali,
honyine, usanga barwanira n'isazi mu bimpoteri bamenamo imyanda
barimo bashakamo icyo bo bita "imibereho" ari cyo biribwa mu mvugo
yabo. Icyo babonye cyose bahita bamira, dore ko wa mugani Imana irema
akantu izi n'ikizagatunga uko ubutegetsi busimburana iteka. Bose
ariko si ko bashirika ubute ngo banatinyuke kwirirwa bivundaguza mu
myanda. Abadatinyutse "kurya umwanda" ( na yo ni imvugo yabugenewe
y'abo bana) usanga basabiriza ku muhisi n'umugenzi ari na ko bakora
mu mifuka y'urangaye gato. Ikibazo ni uko n'uwo baba bakabakaba mu
mufuka akenshi ari ntacyo aba abarushije, ugasanga barushijeho
kwiteranyiriza ubusa.
Ibiciro birazamuka uko bwije n'uko bukeye, abakire baragenda
barushaho gukira
Izamuka rikabije ry'ibiciro rikaba ryarabaye cyane nyuma y'aya
matora. Ku bicuruzwa hafi ya byose ibiciro byikubye kabiri.
Ababikurikiranira hafi bakavuga ko ari ingaruka z'aya matora kubera
ko abantu bose bategetswe gutanga umusanzu wo gushyigikira amatora
nyuma y'aho abaterankunga bifatiye ntibatange imfashanyo. Abantu rero
bavuga ko nyuma y'amatora abacuruzi biyemeje kugaruza ayabo bazamura
ibiciro na FPR mu bushobozi ihabwa no kuba yarafashe ubutegetsi ngo
ikaba yarabihaye umugisha igira ngo ihembe abo bacuruzi bayiyobotse
batitangiriye itama. Hari kandi n'izamuka rikabije ry'ibikomoka kuri
peteroli kuko mu byumweru bitarenga bitatu nyuma y'amatora, igiciro
cya litiro ya lisansi na mazutu bamaze cyari cyikubye kabiri.
Guha FPR imisanzu y'amatora byakozwe ku gahato
Iyo urebye uburyo abantu bahatiwe gutanga imisanzu y'amatora, usanga
ntaho bitandukaniye n'umusanzu w'ingabo wo kwa Habyarimana, intsinzi
abari n'abategarugori bahatiwe guha ingabo z'inkotanyi zigeze mu
Rwanda, cyangwa se n'umusanzu wo gufasha mu ntambara ya Kongo abantu
bose bagiye bamburwa ku mishahara batanabajijwe. Iby'imisanzu
y'amatora byo rero bayabaye agahomamunwa. Mu Ishuri rikuru rya KIST
buri mukozi yatanze 40% by'umushahara we w'ukwezi naho umunyeshuri
atanga 4500 ku nguzanyo agenerwa (bourse) ku buryo yageze kuri
miliyoni 102. Muri KIE umukozi yatanze 40 % by'umushahara naho
umunyeshuri atanga 1000 frw, bitanga miliyoni 37 zisaga. Icyagaragaye
ni uko ayo mafaranga nta wigeze ayatanga ku bushake bwe kuko yagiye
akatwa ntawe bagishije inama cyangwa se bakaza kubabwira gusa ko
barangije kuyakata. Mu bacuruzi naho bagiye bayatanga ku gahato kimwe
n'amamodoka yabo yajyanywa kwamamaza Paul Kagame atwaye insoresore zo
kumwamamaza. Aho amatora arangiriye rero, abacuruzi biyemeje
kuyisubiza bazamura ibiciro nyine mu gihe abandi baturage ba giseseka
nta kanunu k'ayabo, uretse kubwirwa ko ngo batoye neza bakageza kuri
95 ku ijana banababeshya, ubundi ibiciro bigahita byongerwa nta
mpuhwe, bakaba baratanze utwo bafite, utwo basigaranye duke na two
tukarangirira mu kugura bahendwa. Ikindi giteye isoni cyibutsa ibyo
kwa Habyarimana, ni uko amakuru dukura muri komisiyo atumenyesha ko
ayo mafaranga y'imisanzu atigeze agera kuri iyo komisiyo, ko ahubwo
yabaye ayo kwamamaza FPR n'umukandida wayo, akagurwa ingofero
n'imidari ya Habyarimana mushya.Kubera rero ko ingofero ya cyama
ihenda, umupira wa cyama n'umudari wa mzee Kijana na byo bikaba
bigura menshi, ubu isukari yaguraga 300frw ku kilo iragura 500 mu
mujyi wa Kigali kandi uruganda rw'isukari rw'I Kabuye ntirwahagaze.
Ikilo cy'ibirayi cyaguraga 40 frw ubu ni 80 frw kandi abahinzi
bakomeje imirimo yabo.Mu itagisi aho bishyuraga 100 ubu bishyura 150
frw (Kimironko), Kigali -Butare aho yari 1000 frw ubu ni 2000 frw izo
akaba ari zimwe mu ngero nkeya z'uburyohe bw'intsinzi ya mzee Paul.
Mu mashuri naho ntabwo hasigaye.Ubu amashuri makuru yose ya Leta yari
asanzwe amenyereye gutangira mu kwa 10 n'ukwa 11 harimo na Kaminuza
y'u Rwanda ubu yose ngo azatangira mu kwa mbere kubera nyine ko nta
mafaranga ari mu isanduku ya Leta.Yose yashiriye mu byo bise
ubusabane akaba ari ukunywa inzoga zabaga zatanzwe na FPR.Ibyo abanya
Kigali barabizi kuri stade AMAHORO aho buri wese yafataga inzoga
ashaka.Mu turere no mu mirenge ndetse n'utugari naho byarahageze,
kandi ayo mafaranga ntabwo yari yarateganyijwe mu ngengo y'imari ya
Leta. Ubu rero abanyeshuri bamaze kumenyeshwa ko bazatangira mu kwezi
kwa mbere kandi bari mu biruhuko kuva mu kwezi kwa 6.Hiyongeraho rero
n'uko FPR yabeshye abaturage ko abana babo bazigira ubuntu kugera mu
wa kabiri w'ayisumbuye, none ejobundi babwiye abana ngo si ko
bikigenze, abana n'ababyeyi bakubitwa n'inkuba. Babuze uko bagira ngo
hazabanza habeho inama n'ababyeyi, ukibaza uzahagararira ababyeyi mu
rwego rw'igihugu uwo ari we bikakuyobera, none amareshya mugeni
yananiwe kumutunga.
FPR ikomeje gahunda yo gukenesha abaturage nkana ngo ibategeke
bitayigoye.
Mu gihe mu mijyi mayibobo yivuruguta mu myanda, mu cyaro ho mu minsi
mike ishize bari barahugiye mu busabane bwa FPR aho babonaga ibigage
n'inzagwa bari basigaye bita ngo " irengamunsi" ryazanywe
n'inkotanyi. Ibyo byafashaga abakangurambaga b'icyama kubarangaza,
muri gahunda bafite yo gukenesha abantu noneho bagasigara bifuza
kubona icyo kurya gusa ahasigaye bakabajyana aho ushaka hose. Hagati
aho ni na ko bakoze uko bashoboye basohora amafaranga make muri banke
ku buryo mu cyaro ahagera ari make cyane, kuko yazanwaga n'abakozi
none bakaba badahembwa. Ubu kugira ngo umuturage abone agasabune ko
gukaraba cyangwa akunyu ni ikibazo kitoroshye. Iyo agize gutya akeza
imyaka ye isa n'aho igurirwa ubuntu kuko nta soko ryaremaga babaga
babatumiye mu busabane kandi kujyayo ni itegeko, n'ubaciye mu rihumye
akabigurisha abiri, nyuma imbuto akazayibona bigoranye. Mu minsi
ishize ibijumba bari barabihaye izina rya Rugabire cyangwa Local
Defense mu Bugesera no mu Mutara kubera ko byari byarasabagiye,
nyamara ubu birabona umugabo bigasiba undi. Mu minsi mike ishizie
ikinyamakuru UMUSESO cyanditse gitabariza abanyabugesera kubera
inzara iri guca ibintu ndetse abantu bakaba baranasuhutse.Icyo gihe
umuyobozi w'intara ya Kigali Ngari madamu Inyumba Aloyiziya yahise
abyamagana ku mugaragaro ngo nta nzara ihari, kandi koko ni mu gihe
iwe nta yiriyo kuko n'abo bakene ntaho ahurira nabo kuko igihugu
gihira abakire n'abasirikare.Ikindi ni uko iyo bigenze gutyo we
babimushimira kuko aba ashyira mùu bikorwa gahunda ndende yo
gukenesha abaturage nkana ngo batagumuka, bahore barangamiye
icyabaramutsa ibindi babireke. Si mu Bugesera gusa havugwa inzara no
mu tundi turere nka Gikongoro ndetse n'ahandi henshi mu Rwanda
baricira isazi mu jisho.
Amaherezo azaba ayahe?
Kugeza ubu iminsi iri imbere nta munyarwanda usanzwe uyibona neza.
Ibibazo abantu bibaza kandi ni aho amafaranga yubaka imazu impande
zose ava. Biragaragara ko ubutegetsi bwa FPR nta gahunda nke yo
gufasha abaturage bufite. Ikibazo kigihari ni uko nta n'abandi
banyarwanda bafite ubushake bwo kuvugurura ibintu . Abasirikare
bashoboraga gukuraho kagame na bo bahora bikanga baringa ngo Kagame
arabagenzura. Abategetsi baheruka gushyirwa mu myanya na bo si
ukuvuga ko bishimiye ibikorerwa abaturage, ariko ubwoba bw'urupfu
buruma birinda kunyeganyega ngo batabamena. Umwe mu baminisitiri
duherutse kuganira yatubwiye ko n'abasirikare bamurinda babahindura
batamubwiye kugira ngo atamenyarana na bo. Ati " ntaho dutandukaniye
n'abandi baturage, uretse ko twe turya tukanaryama n'ubwo
tudasinzira". Tumubajije icyatumye yemera gusubira muri leta ati" sha
mujye murorera. Mfite umwenda w'inzu ndubaka nk'abandi, famille iri
hano sinanayihungishije nk'abandi, ubu se wowe uri hano nta handi
ufite ho kujya wakwanga akazi?" Tuti ese kuki ukora ibyo udashaka
ati " ubuze uko agira agwa neza". Niba rero ab'ineza bashya ubwoba,
nk'ubwo abangizi bo bazamera bate? Aho bukera ikibazo kizakemurwa
n'Imana maze izatwijyanire.
F.R. alias Mihigo
I Kigali