Kuba Dogiteri Kagame avuga ko igihugu ategetse (uko abyumva) gitunzwe n’amahanga, ni ukuri. Igihe kirageze ahubwo ngo twibaze impamvu noneho asigaye abyemera, ndetse bikamutatsa, mu gihe twari tumenyereye kubwirwa ko ari « intare mu zindi », ko u Rwanda rugana Paradizo.
I
byo Kagame avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe neza byo ni inzozi. Ni ukwitiranya ubukungu bw’igihugu (bumeze nabi) n’ubw’akazu ke (bwatumbagiye) .
Nkuko nza kubyerekana mu kanya, Leta ya Dogiteri Kagame ibeshejweho n’Amahanga kurusha kure Leta ya Habyarimana yayibanjirije.
Naho Kanyarwanda we, ndakeka ko yitiranije imibare.
Ubundi iriya pourcentage (ijanisha) isobanura uruhare rw’amahanga mu ngengo y’imari rusange, ibumbiye hamwe. Amafranga yo kuziba icyuho (igihombo, déficit) ubundi akunze gutangwa n’Amahanga ku rugero rurenze 90%, ndetse runakabakaba 100% bitewe n’ibihe.
Ariko iyo ufashe uriya mubare ukawugereranya n’ingengo y’imari yibumbye, umubare ugwa hagati ya 50 % na 60% bitewe n’imyaka (ku ngoma ya Kagame, kuko ku ngoma ya Habyarimana umubare wari hasi cyane. Umubi wabaye 34% nkuko tuza kubibona). Ndakeka rero ko Kanyarwanda yitiranije uwo mubare muremure ariko ureba gusa agapande k’ingengo, ni ukuvuga igihombo (déficit) cyonyine.
INGERO:
Urugero rwambere: ingengo y’imari ya 2005 nigeze kuganiraho ku mbuga (tariki ya 12/05/2005) :
Amafaranga yari ateganyijwe gukoreshwa (dépense globale) : FRW miliyari 368.
Amafranga bwite Leta yateganyaga kwinjiza (recettes propres) : FRW miliyari 156.
Igihombo (déficit) : FRW miliyari 212 (yose yagombaga kwishyurwa n’amahanga).
Ni ukuvuga ko amahanga yishyuye mu by’ukuri miliyari 212 ku mafranga miliyari 368, ni ukuvuga 58 %. Urumva rero ko abakunze kwandika ko 60 % ya Budget isanzwe ya Leta y’u Rwanda ku butegetsi bwa FPR yishyurwa n’amahanga bifite ishingiro
Kubera ko ziriya miliyari 212 z’igihombo zateganywaga kwishyurwa zose n’Amahanga, umuntu yavuga ko amahanga yishyuye 100% y’igihombo cy’ingengo y’imari ya 2005 (niba koko ibyateganywaga byaratunganye) .
Urugero rwa kabiri : Tujye noneho rero ku ngengo y’imari ku gihe cya Habyarimana, twifashisha inyandiko ya Pierre Galand na Michel Chossudovsky nashyize ku mbuga tariki ya 24/07/2005:
Umwaka wa 1991 niwo mubi mu mateka y’ubutegetsi bwa Habyarimana, kuko intambara imaze gutera, amafaranga agenerwa ibikorwa bya gisirikare yavuye kuri 5, 4 milliards FRW agera kuri 13 milliards zirenze (umubare w’abasirikare wavuye kuri 5 000 ugera kuri 40 000).
Intambara na FPR yahise itera igihombo (déficit) gihwanye na FRW miliyari 13, 1 (kijya kungana na budget nshya ya MINADEF, kandi kikaba ngo cyarishyuwe n’Amahanga 100%).
Ukurikije iyi nyandiko, amafaranga bwite ya Leta (recettes propres) yari FRW miliyari 25,5. Bisobanura ko Leta yateganyaga gukoresha uwo mwaka amafaranga ageze kuri miliyari 38, 6).
Dukurikije inzira twakoresheje mu rugero rwambere, Amahanga yishyuye 34% y’ingengo y’imari.
Nawe rero urabona ko uyu mwaka wa 1991, mubi by’agahebuzo kuko intambara yari imaze kurota, watumye Leta itegetswe na Habyarimana ikenera inkunga y’Amahanga ihwanye na 34%. Mu gihe umwaka usanzwe nk’uyu wa 2005, utarangwamo intambara cyangwa ikindi cyorezo, Leta ya Dogiteri Kagame ikenera inkunga y’Amahanga ya 58%.
Utegera akaboko amahanga kurushaho arigaragaza rero: Leta ya Kagame ikenera 58% y’Amahanga mu gihe gisanzwe, kitarangwamo intambara cyangwa ikindi cyorezo, mu gihe Leta ya Habyarimana yakeneye gusa 34% mu gihe kibi by’agahebuzo .
Mu yandi magambo, biragaragara ko Amahanga afatiye runini Leta itegekwa na dogiteri Kagame kurusha uko yari afatiye runini Leta yategekwaga na Habyarimana
Iyo abaryankuna ba FPR barenzwe, bakavuga ko Abazungu bari bahatse Leta zababanjirije, kurusha uko bimeze ubu, kiba ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Biriya Dogiteri Kagame yavuze, yaribereye, naho ubundi yagombaga kuvuga ko kuva yategeka u Rwanda, gutegera akaboko Amahanga byiyongereye cyane.
Ndetse uroye ukuntu ubukungu bwifashe (mu Rwanda no kw’Isi), ntibizagabanuka, ahubwo biziyongera. Arabiruzi nawe kandi, ni nayo mpamvu atangiye gucika ururondogoro. Kuko biriya by’inkiko, aho bikomereye cyane, bizabangamira bikomeye akazi ko gusaba imfashanyo. Mbese nta bukonje ubona mu baryankuna ? (Biriya by’abakuru b’ibihugu, uroye byogejwe gusa na Olivier Nduhungirehe na Tharcisse Karugarama !)
Ushatse kugereranya ku bundi buryo «dépendance » y’ingoma ya Kagame n’izayibanjirije, ushobora gusoma inyandiko nasohoye ku mbuga tariki ya 26/10/2005, nsubiza Alex Shyaka. Dore igipande cyayo :
« Ese watubwira uko budget ubwayo ingana ugerageje n’uko yanganaga muri 1994, ese aho nayo ntiyaba nayo yariyogereye 60%? » (Shyaka).
Igisubizo [cyanjye]:
Ibyerekeye budget, twabigiyeho impaka nyinshi cyane guhera mu kwezi kwa kane. Jya muri archives, urabisangamo. Ubundi ariko, ikibazo ubaza, ndabona kitajyanye n’ibyo ntekereza ko wifuza kumenya. Niko mbibona, si « ukukunnyega ».
Ndakeka ko wifuza kunsaba ko naguha urugero rufatika rwerekana neza ko u Rwanda rutegetswe na Kagame k’Inkotanyi, rwarushijeho gutegera amaboko « Abakoloni », ugereranije n’ingoma zabanje (ingoma z’Abahutu Kayibanda na Habyarimana). Sibyo ?
Reka rero nguhe imwe muri za indicateurs de dépendance : ideni rifashwe mu mahanga (endettement extérieur) :
Ingoma ya Kayibanda+Habyarima na : hafi 950 000 dollars, mu myaka 32.
Ingoma y’Inkotanyi : hafi 600 000 dollars, mu myaka 10
IKIGERERANYO CY’UMWENDA KU MWAKA:
-Ingoma ya Kayibanda+Habyarima na :$ 950 000 000 / 32 = 28 125 000 dollars (buri mwaka)
-Ingoma y’Inkotanyi : $ 600 000 000 /10 = 60 000 000 dollars (buri mwaka)
Shyaka, ntiwirebera se? Miliyoni 60 kuri buri mwaka w'ubutegetsi, na miliyoni 28, na none kuri buri mwaka w'ubutegetsi, ikinini ni ikihe ra?
Iriya mibare rero niyo « innyega » théories zanyu zibeshya ko ingoma zabanjirije iyanyu ari zo zategeraga akaboko ba “néocols” (sic) kurushaho!.
Nyuma y’iyi indicateur nguhaye, mbwira impamvu yambuza kunnyega abamotsi babeshya ngo bo bazanye « libération » n’ « ubwigenge » mu bukungu no mu bindi ?
Nongere mbitsindagire :Inkotanyi ni zo zambere mu kurya imyenda y’Abakoloni (ku mugani wazo). Kandi ntabwo waba urya imyenda y’abo “Bakoloni”, ngo uhindukire, wisharirize, ubeshye ngo urigenga. Ngiyo « fourberie na obscurantisme » itera isesemi.
Uba se ushaka kubeshya nde? Uyobewe se ko umwenda ushya ushyira uburetwa ? Ntabwo se uzi wa mugani ugira uti : ”Les dettes réduisent l’homme libre en esclavage” (Publilius Syrus)?
None rero wowe na Nyandera, n’abandi baririmbyi, ibyo byose mubibonamo ubwigenge ! Ubahakanyije ngo ni ukunnyegana gusa, ngo ni agashushanyo ka BD…
Ngibyo ibisubizo mbashije kukubonera muri aka kanya, ndiho ndashakisha, ningira ikindi ngeraho ndakubwira. Ibyo ariko ntibyabuza nka Augustin Sebahakwa nawe ujya wandika kuri izi mbuga kunyunganira, cyane cyane ko yanabikozemo (ari OTR).
Iyo rero utunzwe n’Amahanga kariya kageni, kwivovota ngo ugiye kurega abaturage b’ibihugu by’u Burayi (abanze kukuramya), ngo ugiye guca agasuzuguro, biba ari ukujijisha gusa gusa. Uroye neza, ni « ukwisamburirako nk’impene », aka wa mugani w’Abarundi.
Joseph Ngarambe, 7 Nyakanga 2008.
THeobald Rwaka <gakath53@yahoo. com> a écrit :
Nibarize Ngarambe Joseph,
Niba izi nyandiko zarakugezeho nagiraga ngo unsobanurire niba koko ibivugwa na Kagame byaba bifite ishingiro kandi unamenyeshe niba koko ibyo Kanyarwanda J J
avuga ko mbere y'ubutegetsi bwa FPR budget y'Urwanda yaterwa inkunga aconcurrence de (90%) naho ubu bikba byaragabanutseho 10% bikaba bisigaye ari 80 %.
Mbikubajije nkubera ko nkuziho ubuhanga muri ibi bibazo no kubera ibitekerezo byiza udahwema gutanga kuri za Forum bigaragaza neza ko kimwe n'abandi ushishikajwe no gufasha abanyarwanda mu rugamba rwo kwibohora muri byose.
Mbaye ngushimiye
Gakwaya Rwaka Theobald
Jean Jacques Kanyarwanda <jjkanyarwanda@ yahoo.fr> wrote:
* Perezida Kagame n'abanyarwanda bizihije umunsi wo kwibohoza, umunsi
De: murebwayirea <murebwayirea@ yahoo.fr>
|