Aho gukemura ibibazo barabyongera?
from : rwandanet@yahoogroups.com
Hari byinshi leta iriho ubu ikora nko kubaka amahotels agezweho, irushwanwa mu bakozi ba leta/abasirikari n’abacuruzi bakorana n’abo mu kubaka imitamenwa…
Ariko iyo urebye ibitangazwa kubirebana n’imishinga igamije guteza icyaro imbere, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kwiga kubikorwa byo guteza amajyambere y’igihugu imbere, etc….ntabwo wumva byinshi
Dore bimwe mu bibazo mbona byugarijwe u Rwanda kandi bisa nkaho byakabaye inkigi y’amajyambere biramutse byitaweho.
U RWANDA RUFITE IBIBAZO BINYURANYE- BYABA BITERWA N’IKI?
I)--Ikibazo cy’Umuriro n’Amazi.
Mugihe abanya-Kigali bari bamenyereye gukarabira mundobo kumazi avuye ku vomwa kuyafite, maze bakariha FRW 30 i little , I Kigali haravugwa ikibazo cy’umuriro.
Ejobundi –Samedi le 1/8/2004- navuganye n’umutu I Kigali ambwira yazindukiye Kicukiro kuvumba umuriro wo gutera ipasi, kubera ko bamaze aminsi ibiri nta muriro bafite I Gikondo.
Arongera ati “ umuriro wabaye I kibazo gikomeye hano kuburyo ushobora kureba TV kabiri gusa mu kwezi muri quartiers zimwe za Kigali. Ati ariko hari quartiers zituyemo abategetsi zitajya ziwura”.
Mbese iri bura ry’umuriro riraterwa n’iki? Byaba se ari amazi yabaye make ku ntindo za Mukungwa na Ntaruka- dore ko umuriro ucanira Kigali uturuka aho hantu habiri? Haba se hari ibyuma byaba byarapfuye kuburyo biri munzira zo gusimburwa? Mbese ko kera u Rwanda rwaguraga umuriro na Zaire uturuka RUSIZI I &II- ubu byaba ariko bimeze? Cyangwa ibibazo by’intambara byatumye amasezerano yo kugura umuriro na Congo aseswa?
Uko byamera ko Ubutegetsi bw’u Rwanda bwari bukwiye:
1) guhagurukira kiriya kibazo cy’umururo ndetse n’amazi kuburyo bwihutirwa.
2) Gusobanurira abanyarwanda aho ibi bazo biherereye, ndetse n’ingamba zafashwe zo kugishakira umuti
3) Gusaranganya umuriro muri quartiers z’umugi nta busumbane. Naho ubundi byaba by’abindi ngo amazi iyo yabaye aharirwa ipfizi.
II)—Itunganwa ry’umugi wa Kigali.
Mu rwego rwo gutunganya imyubakire y’umugi wa Kigali, abategetsi b’umugi bategetse ko kiosques zose zubatswe mu kajagari zisenkwa.
Ibyo gutunganya umugi rwose ntako bisa ariko iyo utangiye gusenya ntugire indishyi- expropriation- utanga, umuntu asangamo ibintu bya “ la loi du plus fort”.
Leta muri gahunda zayo zo gutunganya umugi, yari kwiriye guteganya “ budget” yo guha abasenyewe amadollars yo kubafasha gukomeza umuzima bwabo igihe bagishakisha ikindi bakora.
Uko rero Leta yabigeje- ngira ngo hari ababyumvise kuri BBC- yaragiye irasenya, abacuruzi bakoreraga muri utwo twa kiosques basabwa guhambira utwabo bagataha.
Kiosques umutu yagerereya na “ bistros cyangwa cornes stores” zibarirwa muri “ small businesses” . Izi Kiosques zatangaga imisoro muri leta kuburyo bwari buzwi. Kuzisenya rero maze bagatahiraho, ibi usangamo akarengane.
Leta yari kwiriye:
1) kwihutira kugira amafaranga igetanyiriza buri muntu wese wasenywewe sous form d’expropriation;
2) guteganya budget yo gukuriza abari bafite kiosques kubaka izindi hakurikijwe plan leta yifuza;
3) kwiga ukuntu secteur ya “ small business” yatezwa imbere, kuko niho ubukungu butangirira.
III) – Ubukene mu baturage- Problem de pouvoir d’achat.
Muri y’iyi minsi mu Rwanda haravugwa umukene ndetse n’inzara, cyane cyane mu giturage- cyane cyane muri za Bugesera n’ahandi.
Abaturage bafite ibibazo byo gudashobora guhahirana. Iyo umuturage ajyanye ibyo yejeje mw’isoko, iyo ashoboye kugurisha, udufaranga atwikenuza icyo adafite.
Ubu haravugwa ko umuturage ajyana tuvuge amashaza mw’isoko akabigarura uko yakabijyane. Kubera ko hari ikibazo cy’ubuguzi. Kubera iyo mpamvu bituma ubukene bwiyongera, kubera ko umuturage yakoze ibyo ashoboye byose ngo azikenuze ibyo yejeje, ariko kubera ko atashoboye kugurisha, asubira imuhira amaramasa.
Leta icyo yarikwiriye gukora:
1) guha umuturage ikizere ko naramuka yejeje, azashobora kugurisha ibyo yejeje. Icyo leta yakora hano n’ugushyiraho system yo kugurira abaturage ibyo bejeje- ie: ibishyimbo, amashaza, amasaka, imyumbati…
2) kubaka ibigega hirya no hino mu gihhugu nkuko byahozeho cyera- ie: OPROVIA
3) korohereza abacuruzi babishaka gushora imari yo mu gutwara ibintu: ibirayi bikava mu Ruhengeri bikajyanwa mutundi turere tw’igihugu, ibitoki bikavanwa I Kibungo, …
IV)—Ikibazo Cy’Ubusumbane no Gusahura umutungo wa Leta.
Muri societes zose, mu bihugu byose byo kw’isi, hagomba kuboneka categorie ya “ classe moyenne cyangwa “middle class”.
Kandi iyo “ middle class” niyo iba nk’igipimo cyerekana uko ubukungi bw’igihugu bumeze, democratie, etc..
Mu Rwanda, nta categorie ya “ middle class” tugira. Societe itagira urwego rwa “ classe moyenne, ntaho societe iba irimo. Urwobo hagati y’abakire- ngo batarenga 2%- n’abakene babarirwa hagati ya 80-85 %( mes estimations!!). rurakomeza kwiyongera.
Urugero natanga rw’ uwitwa ko abarirwa muri categorie ya classe moyenne: umwarimu ufite bac, wigisha muri ecole secondaire arahembwa FRW 47000( a peu pres $100 Cn= ~US$85).
Umushara nk’uyu, muri societe rwandaise tuzi, na realites z’ubuzima buri muri kiriya gihugu, biragaragara ko ari amabura kindi.
Iri sumbana ahenshi riterwa n’uko inka ikamwa arimwe: ariyo leta. Ubonye umwanya muri leta yumva ko agomba kuvanamo aye vuba na bwangu, ingoma zitarahindura imirishyo.
Niyo mpamvu ziriya 2% usanga abazirimo babarirwa mu bakozi bakuru ba leta, abasirikari, abacuruzi bakorana na leta, abakozi b’ibigo bya leta …Iyi ikaba ari indwara ya “ corruption”.
Muri buka umwaka ushize ko rapport yasohotse ivuga ko akayabo ka US$ 76 millions zanyerejwe muri za ministeres n’ibigo bya leta. Aka kayabo sinzi aho leta igeze ishakisha aho karigitiye.
Muri buka na list ya baruharwa mu kwambura amabanki ko abari kwisonga bari abakozi ba leta n’abasilikari bakuru. Uretse Gahima Gerard watakaje umwanya we wa attoney general, sinzi aho abandi nka ba Gen Ibingira n’abandi bageze basushyura leta, cyangwa ibihano byafashe.
Leta yari kwiriye:
1) Kurwanya corruption kandi ikayihera mu mizi. Nukuvuga ko na perezida yagombye kugira urwego rwigenga yerekaniramo umutungo we.
2) Kuvugurura imishaha y’abakozi ba leta hakurikijwe realites z’igihugu.
V)—Ikibazo cy’ubuvuzi
Mu Rwanda hateye indwara ya “ privatization”. Privatization yahereye ku bigo bya leta none igeze no kubuvuzi.
CHK ya Kigali mwese muzi ngo nayo ni prive. None ngo umubyeyi asigaye ajya kubyara, maze yabura amafaranga yo kwishyura akaba arafunzwe kugeza igihe amafaranga azabonekera. Ngo abantu bari baravumbuye amayeri yo gushyira uruhinja mu gikapu, maze bagacika- ngo hari ahantu bari baravumbuye banyura- none ngo haravumbuwe.
Ibi ni urukoza soni, kuko mu minsi iri mbere, ababyeyi bazajya babyararira imuhira aho kujya gufungirwa mu bitaro mu gihe amafaranga yabuze.
Mwese muzi ubucuruzi buri bigo byigenga. Nta mpuhwe na nke icyo mupfana ni amafaranga.
Leta yarikwiriye:
1) kugira ijambo mu bigo nka biriya bikorana n’abaturage. Maze umuturage unaniwe kwishyura, hakaba uuryo yakwishingirwa na leta maze agahabwa uburyo byo kwishyura buhororo.
2) Gusyiraho system to control ya leta maze imikorere mibi nkiyo ikajya ifatirwa ibihano.
Abababishoboye kandi babishaka twakomeza tukungurana ibitekerezo.
Murakoze
HG