RUZIBIZA ATI ABICANYI NTIBAZANYITWAZE NGO BAHAKANE ITSEMBABWOKO BAKOZE

Ni ku wa gatatu ku wa 26 Gicurasi saa yine n’iminota icyenda. Turitegura kurangiza iyi numéro y’ikinyamakuru ngo tuyiboherereze. Twumva téléphone. Turayihoreye kubera kubura akanya. Bahamagaye kuri Telephone igendanwa. Umwe muri twe aritabye. Arayimpereje, ati “ umva uyu muntu”. Nti ni nde? Ati “ni Ruzibiza muvugana”! Nti Ruzibiza Ruhe? Ati “Uzi bangahe”?! Nti “benshi cyane”. Ati “uwo wahamagaye ukamubura ukabimurega mu kinyamakuru cyanyu”. Nti “ah bon! Amakuru ki rero”? Ati “ ndi hano hafi yanyu, muze mbahe interview mwansabye.” Nti hafi ahagana he? Ati “hano Charleroi”. Nti “Charleroi ko ari nini uri he”? Ati ku kibuga cy’indege cya Gosselie. Gira vuba niba ushaka naho ubundi mfite urugendo rurerure. Nurenza iminota 30 ndigendera singiye kwicwa na bene wanyu imburagihe”. Nti “bene wacu bahe? Ati “ b’i Kigali! Ntiwasanga nawe usigaye ubakorera hari utakineka?” “ Nti pourquoi pas. Niba ari ko ubibona ubwo ni byo, biterwa n’usoma. Twe twibwiraga ko dukorera abanyarwanda bose, abo mu gihugu n’ab’inyuma yacyo, abapfuye n’abakiriho, ndetse n’abazavuka”. “ Ati “sha gira vuba uze, niba ukibikeneye, va muri ayo madisikuru, dore na telephone yawe irampenda”. Twumvikana aho duhurira, nshatse umuntu tujyana umuzi neza, atinze gato tumwoherereza taxi, mu minota 20 tuba duhuriye ku Kibuga. Ruzibiza uko namubonye Tugeze rero ku Kibuga cya Gosselie. Ni ikibuga gito kinyuraho indege za make zitwara abantu mu bihugu by’i Burayi gusa. Dushatse uwaduhamagaye turahebye. Mbwiye umudamu twajyanye nti uyu muhungu yatubeshye. Nti ariko reka muhamagare kuri Téléphone ye yo muri Norvège. Ntiduhamagaye, twumva téléphone iravugira inyuma yacu. Duhindukiye tubona abasore batatu. Umudamu turi kumwe aramwenyura, umwe muri bo amuhamagara mu izina, ngira ngo ni we Abdul. Naho bya he? Bakivugana haza undi, atwaye ipaki y’itabi rya Marboro mu ntoki, arihereza umwe muri bagenzi be, ngo enda iyahure. Mbona ndamuzi, ampamagara mu izina, aramutsa na wa mudamu amuhamagara mu izina, umudamu na we arababwira ngo noneho se muje no gufata u Bubiligi ko nduzi muri igitero?! Ubwo umwe wazanye itabi anjyanye ku ruhande, ati uriya mudamu we najyane na bariya basore babe banywa za nzoga za hano mwarahiriye. Sinumva ngo ntizihenda?! Nti ese bafite ama euros? Ngo aha, iby’inyenzi ntiwabishobora wasanga bayafite. Icyakora niba hari make ufite bahe batanywa bakarenza! Ndizera ko muzi kwakira abashyitsi quand-même! Araseka. Yambariye izuba pe, dore ko ryanavuye ryinshi. Ipantaro y’ikaki y’imifuka ku maguru, ishati y’ubururu y’amaboko magufi, n’inkweto nk’iz’abasirikari zikiri nshyashya rwose. Ku kiganza cy’ibumoso ahambaye impeta ku rutoki rukurikira agahera. Ni imibiri yombi, si igikara nk’uko ama TV yamutweretse, aravuga atuje, aseka. Urabona anezerewe. Icyakora amaso ye ajya gutukura buhoro. Ya mahane yavuganaga kuri téléphone yarangiye. Aguze agacupa gato k’’amazi, asomyeho, ati tugende.Turagenda tujya aho bategerereza abagenzi baje, nti mbwira rero muri makuru ki?! Ati ni meza, mbaza ibyo umbaza uve muri ibyo niba ushaka amakuru yanjye uzayambaze ikindi gihe. Nti ko na yo nyakeneye? Ati “ nari nje kwakira bano bahungu barajya muri Espagne, turajyana hari ibyo tujyiye gukora yo. Ubwo nzabasigayo. Ntabwo bamenyereye ino wana. Nti wowe se urahamenyereye? Ngo reka sha, umuruho wigisha ubwenge. Nti bo se ntibarushye? Ati” OK. Na bo bararushye, ndetse twaranaruhanye, ariko ubwo nabatanze ino ni ngombwa kubakira non?! Baraho se ba banyamakuru bagenzi bawe? Nti ese abahe? Ati ba bandi mwahunganye. Ati ese cya kinyamakuru mwajyaga mwandika ni cyo cyaje guhinduka Umwezi? Nti oya. Umwezi ni ikinyamakuru ukwacyo. Ati mbwira ibyo ushaka kumenya...harya ngo narabagambaniye shobu...? nti ariko se ba nde? Nti reka ibyo turabigarukaho mu kiganiro. Murava ino ryari. Ati birakureba se? Baza ibyo ubaza, ubundi ugende. Nyuma rero y’isaha nzima tuvugana, duhisemo kubagezaho bimwe mu bisubizo yaduhaye kuko tutabagezaho ikiganiro cyose, dore ko cyabaye kirekire cyane. Ku kibazo cy’inyandiko zigurishwa i Buruseli zimwitirirwa, Abdul Ruzibiza agira ati “ni koko, hari ibyo nanditse, mbitangaza mu rurimi rw’ikinyarwanda, ndetse nyuma banagerageza kubihindura mu zindi ndimi. Nyamara uretse urulimi rw’igifaransa, nta rundi rulimi rw’amahanga nari nemera ko rukoreshwa mu gutangaza inyandiko yanjye. Inyandiko y’igifaransa nasomye kandi nkabona ikubiyemo ibyo nivugiye ni iyo nabonye yakozwe n’abiyita Avica Asbl. Abandi benshi na bo naboneraho kubashimira kuba barakoresheje umwanya wabo mu kunsemurira inyandiko, n’ubwo hari abo nabonye bakoze ibyo bita interprétation bitagaragara cyane nka traduction”. Tuti ariko mu byo uvuga harimo ibikorwa byaba byarakozwe na RPF mbere y'uko imirwano yubura muri 1994. Watubwira ubihamya koko ko mines zatezwe mu Rwanda zatezwe na RPF? yaba yari igamije iki? Ati “ibihamya birahari byinshi cyane, kandi mwitegure ko bizatangwa mu buryo burambuye neza. Ibyo FPR yari igamije na byo nabyanditse mu buhamya bwanjye, ahanini navuga ko bikubiye mu bintu bikurikira : Kugaragariza amahanga n’abanyarwanda ko leta yananiwe kurinda umutekano mu gihugu, kwica abantu FPR biyoroheye kubagereka kuri leta yariho icyo gihe, gutera ikintu cy’icyoba ahantu hose, ku buryo byumvikana ko intambara ntaho itabasha kugera. Ahandi hategwaga ni mu turere tw’imirwano n’inkengero zaho. Aho ubwambere kwari ukurinda ibirindiro byacu, ubwakabiri kwari uguca abaturage mu turere tutwegereye, kuko no mu mirima bahinzemo, APR yarahategaga, uje gusarura ibyo yasize ahinze izo mine zikamuca amaguru. Mbona mwakwihangana gato, igihe kizagera ibyo bijyanye n’uburyo burambuye, nzagira igihe gihagije cyo kubyandika. Ku kibazo cy’abantu baba bari baroherejwe na FPR guteza akaduruvayo mu gihugu mbere y’itsembabwoko, Abdul Ruzibiza yatubwiye amazina y’abantu benshi babigizemo uruhare, bari mu nzego zinyuranye z’imirimo mu gihugu, ku buryo twirinze kubavuga amazina muri ino nyandiko, mu rwego rwo kwanga ko bagwiririrwa n’amakuba ayo ari yose. Bamwe mu bishwe muri kiriya gihe bafite imiryango ishobora guhohotera bamwe muri abo bantu yatubwiye nta butabera bukozwe, kimwe n’uko bishobora kubakururira ubwumvikane buke n’inzego yatubwiye ko zabatumaga, bityo ingaruka umuntu akaba atamenya aho zagarukira. Icyakora bamwe yari yarabatangaje ku ijwi rya Amerika, gusa twe yaturondoreye amazina arenze 40, dore ko iyo atangiye kubivuga akura udupapuro yabyanditseho mu mifuka y’ipantalo, akakubwira ataruhuka! Nyiri ubwite yatubwiye ko afite na gahunda yo kubyitangariza ku bundi buryo. Indege ya Habyarimana: Kuri iki kibazo, Ruzibiza yadusabye gutangaza igisubizo cye uko cyakabaye cyangwa tukagisimbuka, yadusabye ko n’ikibazo twamubajije twagitambutsa uko cyakabaye. Umwezi : Hariho n'abemeza ko waba waratangarije ikinyamakuru le Monde ko waba wariboneye aho FPR irasa indege. Ibyo wabihamiriza abanyarwanda ko kugeza ubu hariho abemeza ko ngo wari uri muri Butaro icyo gihe? Ruzibiza: Mu ntambara nabayemo imyaka myinshi. Nabaye muli Units za gisirikare zitandukanye, kandi sinjye wihinduriraga aho nkorera. Kuva mu mpera za 90, kugeza muli 94 intambara yongera kubura, nabaye muli 9th Bn, ubwo ni mbere y’ukwezi kwa 3/91. Nyuma njyanwa kubaka unit yitwa Sierra Combined mobile force, ahitwa Kizinga, mpamara akanya gato cyane. Mpavanwa njyanwa na none kubaka iyitwaga Yankee Combined Mobile force ,nyibamo kugera mu kwezi kwa 10/92. Icyo gihe, nibwo Major Paul Kagame yahisemo gusenya imitwe mito mito yagiraga abasirikare hafi 400, maze yubakamo ibi Units binini cyane 8. Buri mutwe munini wagiraga nibura abantu 2000. Icyo gihe iyo unit nabagamo yitwaga yankee Combined Mobile force, yongeweho abandi basirikare bavuye hirya no hino, yubatswemo 59thBn, ubwo twari muri Komini kivuye muri Byumba , mu ntangiriro z’ukwezi kwa 10/92. Ubwo ariko iyo Yankee Combined Mobile force, yari yaraturutse mu karere ka Muvumba, ari na yo yahageze mbere y’izindi zose muli 91 mu kwezi kwa 7. Ibyahabereye byose mba ntangaza ni ibyo nahagazeho si amabwire. Kuva aho Kivuye rero, 59th Mobile, yajyanywe Butaro, nanjye ndimo. Yahabaye kugeza intambara y’itsembabwoko itangira. Ngarutse ku kibazo wambajije, cy’uko hari abavuga ko indege ihanurwa nari Butaro, ababivuga ndabazi n’ikibibatera ndakizi. Ndakumenyesha ukuri k’’ukuntu byagenze. Mu kwezi kwa 6/93, ubwo twari tumaze igihe gito dushubijwe mu birindiro byacu bya mbere y’igitero cy’iya 8/2/1993, hashyizweho Commission ishinzwe gucunga imipaka hagati y’u Rwanda na Uganda. Binavuze ko uhereye mu kwezi kwa 9, nta ntwaro zindi zagombaga kwinjizwa mu karere ka FPR. Icyo gihe, hatoranijwe abasirikare 55, bayobowe na capitaine Jacob Tumwiine, yaje no kuzamurwa mu mapete. Harimo ba maneko 2, umwe witwa Capitaine Hubert Kamugisha, n’uwitwa Sous Lieutenant Ruganduka, ngo bajye batanga rapport y’uko igikorwa cyo kwinjiza no gutaba ibisasu n’imbunda nyinshi cyane gikorwa. Ibyo bikoresho byari bigamije kuzateza akaduruvayo twari kuzafatiramo leta iyo bishoboka ko tuvangwa n’ingabo za FAR. Aho hantu twabaga, ni muli Butaro nyine , hejuru ku rugano ruri ahagana ku musozi wa Rwabutama, ugakomeza n’ahitwa Kinyabishenge. Ubwo komeza ukurikirane neza, ni ukuva mu kwezi kwa 6/1993. twageze mu mpera z’ukwezi kwa cyenda n’intangiriro z’ukwa cumi 1993 twarangije gucukura ibyobo binini cyane, no gutunda ibisasu no kubihambamo no gutaba. Hahise hakurikiraho igikorwa cyo gutoranya hirya no hino mu ma Units ya APR, abasirikare bazakorwamo umutwe wa 3rd Bn, waje koherezwa muli CND. Hirya no hino, hari hararangijwe kera cyane ibyiciro bitatu by’abakoze amahugurwa ya gi Commando, njye ntarimo. Tukirangiza guhamba ibyo bisasu, ni bwo natwe benshi muri twe twashyizwe muli iyo mitwe. Twabanje gukora amahugurwa y’igihe gito ugereranije n’abatubanjirirje, ariko kuko njye nari nsanzwe narakoze amahugurwa ya leadership, ntacyo nigishijwe cyagombaga kuntwarira umwanya munini. Ahanini hibanzweho amasomo y’iperereza rihanitse, kumenya gukorera mu karere k’umwanzi. Ikintu rero abantu bakwiye kumenyeshwa ni uko umutwe wa gi commando utubakiwe umunsi umwe, kandi ntabwo wagereye i Kigali umunsi umwe. Abatojwe ubu Commando buhanitse babyigiraga ahantu hatandukanye, kenshi banabanzaga kubwirwa ko bigishwa escort y’abakuru. Nyuma hagatangira icyiciro cyo kubohereza umwe umwe ukwe, aho azajya gukorera. Uko igikorwa cyo guhanura indege cyagenze, nkomeza kubahiriza amaperereza yakozwe n’agikorwa, ku buryo ntashaka cyane kwiroha mu nzira z’abacamanza. Uwemeza ko nari Butaro, ubwo aba afite impamvu ze. Nzi ko bikorwa n’impande ebyiri, ni leta ubwayo, n’umwe mu mpunzi, utanafite amakuru ahagije, ahubwo utinya ko nshobora kuzamwandika mu bantu bakoze amarorerwa nawe yagizemo uruhare. Ibyo byiciro byombi, nta nyungu bifite mu byo ndimo ntangaza, bagize Imana naceceka. Hari rero n’abanyamakuru biyemeje guhumwa amaso n’abo bantu, bakemera buhumyi ibyo bababwiye, ku bw’inyungu babifitanyemo. Njye rero, Jean Claude, ndakumenyesha ko Kompanyi (Coy) ya 59th Mobile naherutse kubamo mbere y’ibyo byose navuze yayoborwaga n’uwitwa Capitaine William Kanyesigye, wayoboraga F-COY, nyuma yanaguye kw’i Rebero muli Kigali. Aho mperukira muri iyo COY ni mu kwezi kwa gatandatu 1993. Nyuma nta wongeye kumenya aho nabarirwaga, uretse abahanjyanye, ari bo inzego z’iperereza. Nongeye guhura na 59 thMobile, intambara yararangiye kera, ubwo hari muli H-Coy ya captain Edward BANGA. Nta n’uwari uzi aho nturutse, n’ikingenza. Nagiye bucece, ngaruka bucece, ufite ibyo yabivuguruzaho yazabitangariza abanyarwanda. Mboneye gusaba umugabo uri gukwirakwiza ibyo bigambo atahagazeho, ko yabireka, areke leta yivurugute yonyine, kuko ibyo irwanaho izi ibyo ari byo. Igize amahirwe, yabona uko isenya ibiyishinja amarorerwa.. Tuti ariko se umuntu warokotse itsembabwoko bikugoye, umuntu w'umututsi, usanga ibyo utangaza bidatiza umurindi interahamwe n’abantu benshi bahakana itsembabwoko kandi ko benshi banakeka ko ari cyo ugamije? Mu kudusubiza, Ruzibiza ati “ Urakoze kuvuga ko nacitse ku icumu. Kuko incuro nzi ni nyinshi naricitseho. Nasimbutse kwicishwa ifuni rimwe, nsimbuka impfu nyinshi mu masasu n’amabombe, ndangije, ncika ku icumu ry’abamenye amabanga menshi y’abantu ubutegetsi bwishe ngo babuvire mu nzira.Yemwe nkurikije n’aho mvuka mu Bugesera, Aho ntakigira n’uwa kirazira mu banjye waba warahasigaye, nabwo ndi umwe mu basizwe iheruheru n’intambara. Ni na kimwe mu bituma nanga nivuye inyuma impamvu zimena amaraso, kuko icyo zankoreye narakibonye, nkigiramo uruhare, ndabihaga pe. Ikibazo rero cy’ingoma y’abatutsi ngo yavaho, ngo nabyungukiramo iki ? Urakoze kuko mpise mbona uko mbwira abazasoma ibyanditswe muli iki Kiganiro. Ese kuki mu gihugu gituwemo n’amoko atatu habaho ingoma yitirirwa ubwoko bumwe? Ese ahubwo uretse umururumba waranze abatuyoboye, n’iyihe mpamvu ifatika uretse inda ndende, yasobanura ukuntu igihugu kiba akarima ka bamwe, bugacya bagahirikwa, ejo hakajyaho abandi, nabo bakakiharira ? Ese uhereye igihe byatangiriye ubutegetsi bw’abatutsi bakumiriye abahutu ntiwabonye ko byabaviriyemo ubuhunzi bw’imyaka 35? Abo biyita abahutu se aho babufatiye nabo bakabugundira, nabo ndetse bakanaburwaniramo, icyo byabyaye si itsembabwoko, nabo bakangara na n’ubu ? Ubu se, Jean Claude, Yaba umuhutu cyangwa umututsi utagifite agaciro mu gihugu cyamubyaye, byo bimariye iki abitwa abatutsi bitirirwa ingoma batazi n’aho yabarijwe ? Hari byinshi abanyarwanda buhoro buhoro bazagenda batahura ko babiroshywemo, bugacya bagashira, abategetsi bigaramiye. Ubwo se umuhutu wajyaho akihanukira ko ingoma bitaga iy’abahutu yamukemuriye ibibazo by’ingutu ni nde ? Ese ubu abatutsi ko bitirirwa ingoma ntutsi, koko ubona atari amaco y’inda, abo batutsi bazi n’uko FPR ibitirirwa ikora koko ? Reka ngusubize nti, ntihakabeho ukundi, na rimwe, ingoma yitirirwa ubwoko. Ni umutego mutindi watumazeho abantu. Ababyitwaje mu kutuyobora, aho bari urahazi, sinakwifuza ko n’uriho ubu, yazarindira kuraswa ngo abone kwemera ko kuyobora igihugu mu ndorerwamo y’amoko ari amarorerwa arimo akora. Ntaho rero narota nishimira ko hari ingoma ngo yitirwa abatutsi, ngo kuko nanjye ndiwe ngo njye ku rukoma mbyine. Iherezo nidahindura imikorere, ndetse ahubwo ngo inaveho kuko iyobowe n’abicanyi, abatutsi nibo bazongera gutemagurwa, bazizwa icyaha cyakozwe n’agaco k’abicanyi. Tuti nyamara ibyo uvuga bituma bagufata nk'umuntu uhakana itsembabwoko. Witeguye gusobanurira abatutsi uburyo wiyemeje guhanagura icyaha ku bicanyi babahekuye? Urambabarire cyane, ntaho ibyo bihuriye. Ibyo nkora ni ugukunda ubwoko bwanjye si ukubwanga. Ibyo nkora n’ibyo mvuga, ndagira ngo ubyumve neza, ndetse unabyandike uko mbivuze, nta na rimwe bigomba kuba intandaro yo guhakana ibyakorewe ubwoko bwanjye. Ndamutse namenye ubikoresha kuri izo mpamvu, namurwanya nk’uko nakomeje kurwana n’abicanyi bandi. Ntihazagire umuhutu, uzi ibyo we ubwe yikoreye, bimara abatutsi, bibatobanga cyangwa bibajoga, ngo yuririre ku byo mvuga maze yiyite umwere. Nta na rimwe ari uwo mugambi mfite. Not at all. Nakubwiye ahubwo ko mbikorera gukunda ubwoko bwanjye, na byo abazasoma ibyo wandika kuri iki kiganiro, banyumve neza. Kuba umututsi si icyaha, si igitutsi , si n’impamvu yo guterwa ipfunwe. Niko binagomba kuba ku bahutu. Utishimira ubwoko avukamo, ngo abukunde kandi aharanire ko bubaho, njye mwita ikigoryi. Nkunda ubwoko bwanjye ku buryo ngomba kubumenyekanisha, ukuntu bene wacu b’inda ndende, b’inyamaswa s’il vous plait, biyemeje gukora ibyo babona ko abavandimwe bacu bahita batikira tukazasanga amatongo iwacu. Nta kizambuza kubivuga, kuko byarabaye, n’amateka ntashobora kuzimangana na mba. Iyo FPR yitirirwa abatutsi, idakora ibyo yakoze, abicanyi biganje ahanini mu bahutu, ntibari kubona uko baturimburira ababyeyi n’abavandimwe. Reka mvuge ko yahaye urwitwazo abicanyi, kandi irubaha yaramaze kubatera ikirungurira n’urwango rukabije, kuburyo ibyo FPR yakoze yakanguye abari baryamanye umujinya.Yarabakanguye, iraborosora, barabyuka baratemagura !! Ntaho rero nakura imbaraga n’ubugoryi bwo guhakana itsembabwoko ryaduhekuye. Reka nongere ngire icyo mbwira abasomyi b’ikinyamakuru cyanyu. Ubwoko bw’abatutsi bwishwe hagamijwe kuburimbura, kandi si abatutsi bahagurutse ngo babutsembe. Niba harimo abakoreshejwe, bo n’ababakoresheje bahereye ku ngeso yo kwica yari yarokamye ababishe. Uranyumvise ariko? Ikindi kandi FPR si abatutsi, c’est une rébellion s’il vous plait. Yarwanye na Leta. Iyo Leta yo ishyano yakoze ni uko yitwaje rubanda na rwo rukayoma inyuma bakarimbura ubwoko. Ubu se koko ni nde wakwihanukira akarega abatutsi muri rusange kurimbura abahutu? Hari uwabitinyuka? Ibya FPR byo rero biri ukwabyo izabibazwe nka FPR. Ariko kandi igomba kubibazwa nta kuyibabarira. Tuti “Abatutsi bamwe bagufata nk'umunyarwanda w'igisambo wariye amafaranga y'abafaransa ngo uhimbire Kagame ibirego. Ubanye ute n'abafaransa, bagukuye he ngo ushinje Kagame, wageze i Burayi ari bo bakuzanye koko nk'uko bivugwa”? Yifata mu mpanga, ariyumvira, ati “sinzi niba warakurikiye ibyo natangaje buri gihe nabonye uburyo. Abafaransa njye ku bwanjye, abayoboraga politiki yabo icyo gihe mbafata nk’’abanzi. Ibyo simbasha kubihindura mu myumvire yanjye. Babaye inshuti magara, y’uwatubujije uburenganzira iwacu mu gihugu cyacu bwite. Babikoraga babizi ko bashyigikiye leta ihohotera bumwe mu bwoko butuye u Rwanda. Ubwo bwoko ni ABATUTSI nanjye ndi we. Kuli iyi ngingo, nta mbabazi namba nagirira abanyapolitiki babo b’icyo gihe. Ibi bitandukanye cyane no kuvuga Ubufaransa nk’igihugu, n’abagituye muli rusange. Ntihazagire uwibeshya, ntacyo abaturage b’abafaransa bapfa n’abatutsi, ntan’ubwo bazi kubatandukanya n’abahutu. Na bo bapimisha amaso gusa, umuremure yitwa umututsi n’ubwo yaba ri umu sénégalais. Umugufi wirabura baba bazi ko ashobora kuba r’umuhutu, n’iyo yaba ava muli Nigeria. Ibi bikwereka ko batatuzi, nta n’icyo dupfa na bo. Ntabwo njye rero mu myumvire yanjye ngira kurunda abantu bose mu gitebo kimwe, ngo mbite babi cyangwa beza icyarimwe. Buri gihe abeza babaho, n’ababi bakabaho, ariko mpitamo kubirebera ku muntu ukwe kurusha ku bantu muri rusange. Ngarutse ku kibazo ngo cy’ubusambo no kurya amafaranga y’abafaransa ngo mbeshyere Kagame, nta kuri kurimo. Ibyo mvuga, sinshaka na mba ko byitwa igikorwa gifitiye inyungu abafaransa bari muli politiki icyo gihe, ngo bibahanagureho bimwe mu bibi bakoreye abanyarwanda mu gufasha leta ya Habyarimana. Ntacyo babona bampa ngo batume mvuga ibibahanaguraho ibyaha byakozwe na leta bakundanaga, bikagwamo abavandimwe banjye bose n’ababyeyi n’inshuti n’abaturanyi. Ese umuntu yagurirwa iki ngo abo bose abibagirwe? Ariko rero, niba hari umusirikare, umunyapolitiki,umuperezida cyangwa undi uwariwe wese Kigali izi ko yapanze, yahagarikiye cyangwa yashyize mu bikorwa itsembabatutsi, akaba ari umufaransa, nibamuvuge, bikorerwe enquête, afatwe, ajyanwe Arusha niwo muti mwiza. Kuko icyaha cya Génocide ni mpuzamahanga, naho uwagikoze nta tegeko ryamukingira nzi ririho. Ariko asigeho kurunda igihugu cyose gituwe na miliyoni zirenze 60 z’abaturage, benshi muri bo baranarwaniije imikorere y’abayobozi babo icyo gihe batishimiye imibanire y’igihugu cyabo na leta yahohoteraga abaturage, maze bose bakambikwa icyaha cyo gufasha abicanyi bakoze génocide ibyo bigomba guhagarara. Nagushubije rero ntacyo abo banyapolitiki babasha kungurira, nibwira ko ntacyo babona. Ikindi kandi ntibananzi, ntawigeze ambona muri bo, kuko nta politiki mpuriyeho na bo. Yemwe n’uwayoboraga ubufaransa icyo gihe wanapfuye ntaho yigeze amenya. Abakoranaga na we mu Rwanda, sinzi niba hari unzi rwose. Ese yaba anshaka ngo mpindure iki ku mateka ? Ntihagire rwose umunyarwanda unkekera ibyo ntakora, nta bafaransa bageze kuri batatu nigeze mbasha kubonana na bo muri ibi byose. Nahuye n’abambaza bishirira aho. Gutanga ubuhamya kwanjye, ntawanshatse ngo abimpendahendere, kuko nibwira ko muri bo nta wigeze amenya. Ahubwo ni njye ubwanjye wabashatse, mbabwira ko ibyo njya mbona mu binyamakuru bivuga iby’iraswa ry’indege nabonyemo amafuti menshi, ababikeneye nkaba nababwira uko byagenze, nk’umuntu wabihagazeho. Bati n’iki kitwemeza ko ibyo uvuga ari ukuri ? Mbabwira ko ntazanywe no kubibatsindagira ku ngufu, ko bazakomeza iperereza ryabo, basanga ibyo mbabwira bidafatika, bakabireka. Nta kiguzi cy’ibyo nigeze mbasaba, nta n’icyo bampaye na mba. Bambajije niba nakwemera kubikorerwaho inyandiko mvugo, nkayisinya, nkazanaza gushinja mu rukiko, nti nta kindi nshaka kirenze ibyo. Njye ni aho nagarukirije na bo, twamaranye amasaha umunani, bampata ibibazo, nsubiza ibyo nzi byose, ibyo ntazi nkabahakanira nti ashwi ibyo simbizi. Ndangije nisubiriye aho nari ndi, hatari mu gihugu cy’u Bufaransa. Sinigeze nanaharara rwose. Nahabonaniye n’umupolisi umbaza, na Juge Bruguière, na Secrétaire we. Nta wundi mufaransa nziranye na we muri ibi byose. Reka na none nkubwire nti nta ruhare habe namba, abafaransa bigeze bagira mu kunjyana i Burayi, nabikorewe n’abavandimwe banjye, banshakira prise en charge, nisabira visa nk’’uko abandi bayisaba, nurira indege ndagenda. Sinigeze mpabwa visa na bo, niba leta y’u Rwanda ibifitiye ikimenyetso, izagitange. Nta ticket bigeze bandihira. Biterwa rero n’iki ngo bikomeze bisakuzwe ngo abafaransa barantwaye ngo njye gushinja ibinyoma ? Sibyo namba. Ku kibazo cy’uko yaba afatanije n’abacengezi, kuko na byo bivugwa, Ruzibiza yasubije arakaye ati “ Nkubito we, uretse no kuba ikinyoma, njye ibyo mbyita n’igitutsi gikomeye cyane. Nta kindi umuntu yantuka ngo kimbabaze kirenze iki. Ku bwanjye, mbivuge ntawe ubintumye, abacengezi, mu gihe bagikora ibyo bakomeje gukora kuva babaho, mbita ABICANYI. Kandi kwica kwabo, kwabanje kujonjora abatutsi mu mamodoka ku mihanda babica bababaze, nyuma no mu mashuri, no mu bacitse ku icumu basize biciye imiryango na mbere, njye ibyo ngira ngo bimenyekane ko ntaho nahurira na bo na mba. Barampekuye, voilà tout. Niba hari n’abitwaza ubuhamya bwanjye bakibwira ko mbashyigikiye, nibateshwe bate, nibacire birarura, ntaho mpuriye n’abicanyi bakoze itsembabwoko. Ntacyo nziza abahutu nk’abahutu, ariko abicanyi babarimo nta bwoko bagira ni abicanyi. Ni ibyo nta bindi.” Ikiganiro twagiranye na Ruzibiza ni kirekire cyane, hari benshi gishyira mu majwi yewe hari na bamwe gisa n’igiserereza, ariko bimwe mu byo yadutangarije twirinze kubishyira ahagaragara kuko dusanga bishobora kubangamira ubutabera n’umutekano w’igihugu. Byakiriwe na Jean-Claude NKUBITO