"Bazivamo aseka mu giswahirre!!!"  (ENd,Saturday, June 26, 2004 1:03 AM)
 
 

Prefet of Ruhengeri Province, Mr. Boniface Rucagu welcomes H.E Paul Kagame, President of the Republic of Rwanda, to Nyarutovu District, at the beginning of the President's tour of Ruhengeri province, (21st -22nd June 2004)

 

Itegereze iyi foto ya Paul Kagame na Rucagu Boniface (ibisa birasabirana) maze umbwire kariya kaboko k'ibumoso ka Rucagu Boniface ibyo karimo !!!

 
Impamvu Paul Kagame ahitamo gukorana n'abantu nka Boniface Rucagu na Kirisitofori Bazivamo ntangiye kuyumva:  ni KARIYA KABOKO K'IBUMOSO KA RUCAGU !!!
 
NIKOZITAMBIRWA
 
Bonjour,
 
Nanjye ntababeshye ririya ramukanya ryanteye akantu! Riragaragaza icyo bita mu gifaransa " obséquiosité". Ariko iyo usanzwe uzi ukuntu Rucagu yitwara mu mirimo ye y'ubuperefe birasobanuka. Il est plus catholique que le Pape!
 
Ririya ramukanya ryanyibukije Bizimungu asuhuza Bill Clinton i Kanombe. Abandi bagabo bamuramukije bisanzwe (barimo na Kagame), bitavuze ko batari bamwubashye. Bizimungu bimugezeho ashyiraho abiri kandi yunamye gato nk'umugaragu usuhuza shebuja ku ngoma z'ubuhake! Ni cyo n'indamukanyo ya Rucagu ishushanya. On est trahi par ses gestes!
Tugarutse kuri Bizimungu nawe yari asigaye ari umugatorika kurusha Papa: inkotanyi kurusha abashinze FPR, "anglophone" kurusha abavukiye i Bugande!
 
Muri make mu Rwanda dufite abantu batagira "personnalité". Batagira umurongo babarizwaho mu mirimo yabo bahawe na Leta. Ibitekerezo byabo bigaragarira muri Salon yabo gusa, nabwo bitewe n'abayicayemo. Bene abo bantu baragaragaye muri iyo nama y'ubumwe n'ubwiyunge yatumye bamwe baciga ururondogoro kuri uru rubuga. Bamwe mu bari muri iyo nama rero bafataga ijambo ntihagire igishya bavuga uretse gusubiramo bimwe mu byo Perezida yari yavuze atangiza inama, cyane cyane ibyerekeye ngo kudakomatanya (ne pas globaliser)...
 
Ayo maco y'inda adindiza igihugu. Tuvuga ibyo twibwira ko uwo tubwira ashaka kumva. Bityo ibitekerezo byateza imbere igihugu ntibihingutswe iyo dukeka ko byagira uwo birakaza mu bakomeye batwumva. Kenshi ugasanga n'ibyo abo bakomeye bashaka kumva tutabivuga.
 
Mbisa da! Ngo ukuri wavugishije uraguhakishwa! Aho gupfa none wapfa ejo! Si ibya none gusa, byahozeho. Kugeza ubwo abantu bishwe nk'ibimonyo izuba riva ntihagire utinyuka kubyamagana...Ng'uwo Musenyeri Misago agenda asimbuka intumbi akinumira. Ngabo abapadiri n'abasenyeri b'i Kabgayi babanaga n'imirambo yabaga hafi  ya presbytère, cyangwa banyuraga imbere y'impunzi zirirwaga zituma urusazi ku bibuga bya diocèse bagakora ibya cya kinyoni kitwa Autruche, n'ibindi n'ibindi...
Hazagomba iki kugirango abanyarwanda bakire iyo mentalité?
 
Donat Muneza.

Iyi nyandiko  itumye nibaza niba twumva neza icyo Nkurunziza yashatse kuvuga. Umuntu akibyumva ashobora guhagararira kuri. " Amahoro ku giti cy’umuntu ", ndetse aho iyo ndirimbo yasohokeye abanyarwanda benshi (cyane cyane abahurira mu tubari) bakundaga kwikoma abandi bababwira bati " Amahoro ku giti cy’umuntu ". Urabona ko biyibagizaga nkana ko Nkurunzira yongeyeho kutabangamira rubanda, no kutabangamirwa narwo.

Ibi bitumye nibaza impamvu abantu bavuze amagambo menshi kuri Rucagu bendeye ku kiganza. Impamvu ingana ururo. Abazi Rucagu, buririye hariya kugirango bibutse ubishaka ko mu buzima bwe bwa kera, Rucagu yabangamiye rubanda rutarabimugiriye. Impamvu ni iyo. Rucagu avugwa ho byinshi bitari byiza, kandi kugeza uyu munsi ntabwo yigeze yisobanura imbere ya rubanda, ahubwo yabaye igikoresho cya Kagame kugira ngo akomeze imirimo ye ibangamiye rubanda. Niba uri umunyarwanda, uzi ko rimwe na rimwe dukunze gukoresha amarenga. Abataramanye ikiganza cya Rucagu rero barimo abumvise neza ziriya nyigisho ya Nkurunziza. Ils se sont occupé de l’essentiel à la rwandaise : le cas Rucagu. - Ngo ukuri gushirira mu biganiro.

Imana y’u Rwanda igutahire.

HALELUYA