RDR
COMMUNIQUÉ DE PRESSE NO. 10/2004
Rwanda: le RDR demande la libération de l'ex-président Pasteur Bizimungu
et ses compagnons ainsi que tous les autres prisonniers politiques
La condamnation à la prison prononcée lundi le 7 juin 2004 par le Tribunal
de première instance de Kigali contre l'ex président de la République, M.
Pasteur Bizimungu, l'ex-ministre des transports , M. Charles Ntakirutinka, sous
le régime dictatorial actuel du Front patriotique rwandais (FPR) et leurs six
autres co-accusés est éminement politique. Elle s'inscrit dans les manœuvres
machiavéliques habituels du régime FPR pour réduire au silence toute
opposition ou dissidence politique à la dictature en place à Kigali.
.................................................
Par ailleurs, il est à noter que M. Pasteur Bizimungu n'est pas un
homme juste ; c'est un homme injuste condamné injustement par un régime
dictatorial qu'il a instauré et servi avec un zèle hors du commun. Sa
responsabilité est soupçonnée engagée entre autres dans des crimes contre la
paix et l'humanité, crimes de guerre et génocide commis par l'Armée
patriotique rwandaise (APR) au Rwanda depuis octobre 1990 et en République démocratique
du Congo (RDC) depuis 1996. Il a justifié les massacres des civils commis par
l'APR au Rwanda ( en particulier ceux commis au camp de déplacés de Kibeho le
22 avril 1995 au sud du Rwanda), accusé injustement et traîné en prison l'évêque
catholique de Gikongoro, Mgr Augustin Misago, qui a été par la suite acquitté
de toutes les charges, et justifié l'invasion et l'occupation de la RDC par
l'APR depuis 1996. Il n'a donc pas été condamné pour les vrais crimes dont il
est présumé réellement responsable.
.....................................................
Fait à Montréal le 08 juin 2004
Commentaires: On récolte souvent plus qu'on a semé
Ijambo rya
Pasteur BIZIMUNGU mu Nteko amaze kurahiza Goverinoma ya Makuza.
Atangira
mu magambo akurikira:
“Ntabwo
ndi “IKINANI,” Itegeko Shingiro ryacu rishingiye ku Masezerano ya ARUSHA.
Kimwe mu byo amasezerano
ya ARUSHA yakoze ni ugusaranganya ubutegetsi bwa Perezida wa Repubulika, n’Inama
y’Abaminisitiri ndetse n’ishyaka aturukamo, rishobora no kumuvanaho,
ntabwo byari kimwe n’igihe cy’IKINANI.
Inama y’Abaminisitiri
kandi ihuriweho n’amashyaka menshi, n’Abaminisitiri bakomoka mu mashyaka
menshi.
Buri Minisitiri na we
ARUSHA yamwambuye ubutegetsi, ibyemezo yagombaga gufata ikabiha Inama y’Abaminisitiri,
ikindi KINANI cyavanyweho ni uko muri abo Baminisitiri, ari principe ko
baturuka impande zose, ko baturuka mu bice by’Abanyarwanda by’ubwoko bwose
stability twashoboye kugira nyuma y’amajye yo muri 94, ni uko Abanyarwanda
bose b’impande zose bashoboraga kwibona mu butegetsi ari byo bya mbere muri
iki gihugu kandi bibwira ko impande zose zifite uruhare effective muri ubwo
butegetsi.
Ni cyo
ARUSHA ivuga.
Nta muntu umwe
rero ushingiye ku mategeko wakwihindura IKINANI, kandi ndibuze kubabwira icyo
bakunze kundega, ko nkunda amategeko.
Minisitiri w’Intebe
RWIGEMA P.C. yegura yaranditse sinzi niba mwararubonye. Yaranyandikiye avuga
ngo “ndavuga mu magambo yanjye” ndambiwe guhora ncuragira muri
Parliament; ncuragira muri Parliament, ndarambiwe ndagiye!
So, Inteko ni mwe
mwateye crisis ya mbere, ni mwe mwavanyeho Guverinoma, Guverinoma mwifuje
ngiyi!
Maze kuyirahiza, nzaba
ndareba ko mutongera kuyihungabanya?! (amashyi menshi). Naganiriye na Perezida
wa Assemblée n’abandi bantu, ambwira amagambo, dushobora kugira ikizere ni
cyo gituma hano, mvuga amagambo make ariko ndayavuga.
Icyatindije
Guverinoma ni igiki?
Ku buryo
buziguye ni imikorere yanyu, imikorere y’Inteko n’igenzura.
Mbere yo kurivuga,
ndashaka mvuge ngo: igenzura rigomba kubaho.
Kuko inama y’Abaminisitiri
ntigomba kwihindura IKINANI, igomba kugira abayicunga. N’ubwo hari n’izindi
nzego ziyicunga.
So, igenzura rigomba
kubaho, igenzura rigomba gufasha Guverinoma gukora neza, apana kuyihirika.
Cyereka bibaye ngombwa!
Igenzura rigomba
gushingira ku mategeko, ntabwo ariko byagenze igihe cyose, Itegeko-shingiro,
rishyiraho uburyo buzwi bwo kugenzura n’ingingo ya 78, n’iya 79. reka
mpere ku ya 79, nta formalités igira?
Iravuga ngo, Inteko
ishobora guhamagara Minisitiri igihe icyo aricyo cyose, ikamukorera
interpretation; ikamusensura.
Ingingo
ya 79, ni iyerekeye politiki. Niba nka Minisitiri yavuze ngo ubwo abantu
batangiye gushya I Bugande, za sectes tuzivaneho, Abadepite bamwe bakavuga ngo
uyu mugabo, arikototera uburenganzira bw’idini nimumuhamagare, tumubaze,
niturangiza tumugushe hasi, ni ingingo ya 79.
Ingingo
ya 78, ni iya contrôle ya action gouvernementale.
Iravuga
ko kugira ngo mbere yo gukurikizwa, hagomba itegeko ngenga, kandi iyo ngingo
ya 79, ikontorola uko Guverinoma ikora ifite procedures, guhamagara
Umuminisitiri, bakamubaza mu magambo, mu nyandiko, muri Commission, muri enquête,
akagaruka mu ruhame, no kumukuraho ikizere niba bibaye ngombwa.
Ifite
procedure, yarangiza ikavuga ngo mbere yo kuyikurikiza hazajyaho itegeko
ngenga.
Bidateganyijwe
muri 79, itegeko ngenga ryagiyeho ryabanje kugira ibibazo, ryagiyeho muri 97
ku itariki ya 01/10/97 rirangiza rivuga ngo, iri tegeko ritangira gukurikizwa
igihe rigiriye mu igazeti ya Leta?
Icyo ni
ikinyarwanda, no mu gifaransa nimushaka murishyiremo.
Nta
buryo bubiri bwo kuryumva.
Rivuga
ngo guhera uyu munsi kuko iryo tegeko ari ho turibonye turarikurikiza,
rinavuga ngo ibikorwa byariho mbere y’aho ntabyo mukurikira.principe ya rétroactivité
kuko hari andi mategeko agenga rétroactivité.
Naho
mwaba mwafashe Umuminisitiri w’umujura!
Wari
umujura muri 96, itegeko ryanyu mutararishyiraho vous êtes paralysés.
Icyo
mwakora n’ukubwira Minisitiri wa Justice, ngo Parquet nikurikirane uriya
mugabo, mugahora mumuhamagara mukamubwira ngo bigeze he? Ngo
bigeze he? Ariko ingingo ya 78, ntabwo mwayikoresha.
Guverinoma ya
TWAGIRAMUNGU yasimbuwe na Guverinoma ya RWIGEMA (one). Abo mwakontoroye bose,
bari muri Guverinoma ya TWAGIRAMUNGU cyangwa ya RWIGEMA (one) yarangiye mu
kwezi kwa gatatu 97 mutarashyiraho itegeko.
So, muzambwire njye
nkurikiza ibyo mwavuze cyangwa nere kuzajya mbikurikiza? Muzahitemo, ntabwo
muri iryo tegeko mwanditse ngo aliko itegeko rije rikererewe, ibyakozwe mbere
y’aha ngaha, tuzashobora kubikurikirana, rétroactivité ifite amategeko
ayigenga, sasa mujya gukurikirana ibikorwa bya mbere y’ukwezi kwa 03/97
mwebwe Parliament mute?
Nabiganiriye na Biro,
baravuga so, ntabwo ari uko mutabimenye?
Iri tegeko rya rétroactivité
niba mutarishaka muzarihindure, so mwabikurikiranye mute? Ni mwebwe mugomba
gusobanurira Abanyarwanda ntabwo ari BIZIMUNGU! BIZIMUNGU icyo ashinzwe ni
ukuvuga ngo, jya ureba amategeko, ni ko kazi mwampaye?
Yes ni
ko kazi mwampaye. (amashyi menshi) ni kimwe na bya bindi maze kubabwira
Commission Légal Constitutionnelle, mwishe Itegeko Shingiro, niba mushaka
kurihindura muzahindure Itegeko Shingiro.
Iyo
Commission ntizakora iri independent, itari rattachée kuri Parliament.
Mufite
uburenganzira bwo kurihindura.
BIZIMUNGU
sinkora amategeko, ni mwe, ndayabakurikiranira, nkababwira.
So, controle mwarayishe.
Ikibazo ntabwo controle
igomba kubaho cyangwa itagomba kubaho.
Kera aho nakoraga bari
baranyise “Monsieur le Juge” ku byerekeye iryo tegeko ryo muri 97, Juji
BIZIMUNGU, sinzi niba azagira appeal izamuvuguruza.
Mwararyishe.
Ingingo ya 2, iryo
tegeko riravuga ngo Minisitiri mumukontorora mu byo ashinzwe, ingingo ya 11,
ingingo ya 20, ingingo ya 46. mu byo ashinzwe kandi ndabibutsa ko ari contrôle
ya Actions Gouvernementales.
Hari n’aho bavuga ngo
mu mirimo no mu nzego ashinzwe.
Mu byo ashizwe muri
minisiteri, mwamuhamagara mu magambo, mwabona bidashimishije mukamubwira ngo
andika, yakwandika ibyo kwandika byaba bidashimishije, mukamukubita muri
Commission, ibya Commission byaba bitari satisfied mugakubitaho anketi, anketi
yaba atari satisfied, mukamugarura mu ruhame akaza kwisobanura, mu ruhame
bitabashimisha, mukamukubira indunduro.
Byose n’ibyo ashinzwe?
Nabwo ari mu byo yari
ashinzwe.
Kuki
mutabivuze se? Niba ntazi ikinyarwanda muzakinyigishe noneho.
Ariko
si njye njyenyine ni n’Abanyarwanda.
Nta
interpretation y’ikintu écrit kiriho.
So,
kuko mwagiye gukontorola mu byo bari bashinzwe rero!
Guverinoma
ya RWIGEMA na Guverinoma ya TWAGIRAMUNGU abo ngabo mwagiye gukontorola abarimo.
Murangije
muzana n’amakimbirane, eh igice cya mbere mwakontoroye cyarimo Minisiteri ya
Finances, cyarimo Minisiteri ya Justice, UZABUMWANA na J.D.NS TRADING,
muhamagara Abaminisitiri bamwe, abandi murabareka!
Muhamagara abakera
actually. Mu by’ukuri ahubwo ababishinzwe ntimwabahamagara. Muzana
amacakubiri muri Cabinet. Azana amacakubiri mu baturage by’ashinzwe mwebwe
ibyo mwakontoroye ni ibyo bari bashinzwe!(amashyi menshi).
Niba mushaka ngo mvuge
amagambo, mwahamagaye RUGENERA, muhamagara NTAKIRUTINKA, ntimwahamagara
KABERUKA, ntimwahamagara MUCYO.
Bari muri dosiye imwe,
ntimwahamagaye BIRUTA mu byo ashinzwe.
Niba mushaka no kuvuga
ngo Minisitiri akontororwa mu byo yari ashinzwe, no mu byo ashinzwe, reka
nemere iyo interpretation yanyu.
So, abo Baminisitiri
bandi bo mwabarekeye iki?
Muhamagara MAZIMHAKA,
ntimwahamagara Shehe, kandi rehabilitation imaze kuhava, byaragiye kwa Shehe.
Mwabujijwe n’iki
guhamagara Shehe? (amashyi).
Sasa none birazamutse,
dukomeza gukoma yombi, Guverinoma ivuyeho!
Aha rero noneho reka
tugendere ku mategeko mazima.
Ni byo twasabye, mwere
kuzongera, njyewe abo nganira na bo narababwiye ngo Parliament nidahindura
ikabinzanira ntabyo nzongera kwemera.
Ntabwo
ari njyewe uteye crise ya Institution!
Ni mwe
murimo gutera crise ya institutions idashingiye ku mategeko.
Nta
obligation mfite yo kubyemera.
So,
icyo njyewe ntekereza kwari ngo noneho ko tumaze kugira iyo experience,
Parliament niyikosore, yere kuzongera mu Baminisitiri abo aribo bose, kwica
amategeko yishyiriyeho. Sindajya mu buryo mwakoze controle, mutayifitiye
expertise, ku ngingo ya 79, ni ibya politiki mwabivangavanze.
Ku
ngingo ya 78, ntabwo muri Cour des Comptes, mwihaye kuba Cour des Comptes,
ntabwo muri Auditeur Général, mwagiye gukora audit mute? (amashyi menshi).
So,
amakosa yakozwe nta expertise mufite muri compte, mutari aba experts mu ma
compte siniriwe nyasubiramo, muzampamagare nzabereka, kuva 1 kugera kuri
kangahe, amakosa mwagiye mukora muri expertise mutayifitiye uburenganzira.
So,
rapport zanyu zirimo amakosa, uretse no kwica amategeko.
So,
bariya Baminisitiri bagiye ku buryo budafututse,
here no kuzongera kuvuga ngo hari umujura urimo n’Abanyarwanda babyumvire
aha.
Abana
bakoze muri rehabilitation, abana bakoze hehe, n’abo ba Minisitiri ntabwo
ari abajura!
Ntabyo
mwerekanye.
So, ni
mwebwe murimo kuzana akaduruvayo hano mu gihugu (amashyi).
Now hari ibindi birego
bibiri.
Hari
ibindi birego bibiri bihari.
Ikirego
cya 1:
Cyazanywe
na mwe abapolitisiye, muza mukambwira ngo ariko Perezida araturambiye, yirirwa
abundaraye ku butegeko, icyo avuze cyose arakubwira ngo itegeko hariya,
itegeko hariya, akatubuza uburyo, akatubuza gukora politiki.
Mbere
yo gusubiza icyo kibazo, reka mbereke.
Kwanza
nababwiye Amategeko si njyewe uyakora nta tegeko na rimwe, nsinya ayo mwakoze.
So,
kuyakurikiza ndabiterwa na mwe.
Number
2 reka dufate Fransisiko, nabonye mumuha amashyi menshi.
Abanyamupira,
umupira nawo ni amategeko.
N’itegeko,
niba ugomba gukurikiza amategeko ntabwo urakijyana iriya hanze, ntabwo
uragitera muri public.
Niba
ugomba gukurikiza amategeko, ugomba kwemera “referee” ibyo akoze.
Ibyo
byose niba bidahari nta mukino w’umupira uhari.
Muti
turashaka gukora politiki.
Ariko
reka mbabwire “amacakubiri y’u Rwanda yabayeho uko abantu bakoraga
politiki zidakurikiza amategeko, zitubahiriza amategeko.
Impunzi
z’u Rwanda zaguye hanze, zihera hanze kuko abantu bakoraga politiki
zidashingiye, zitubahirizaga amategeko.
IKINANI
cyarwanyijwe kuko cyakoraga politiki itubahiriza amategeko.
So,
njyewe sinshaka gukorana na mwe niba mushaka gukora politiki idashingiye ku
mategeko” (amashyi).
Amategeko
yerekana aho politiki ihera, n’aho irangirira.
Iyo
bitari ibyo ngibyo, turagaruka mu KINANI.
So,
ntabwo naba nemera amategeko ngo mbe n’IKINANI, ntibishoboka.
So, muzahitemo kimwe.
Hari ikindi kirego cya
kabiri: BIZIMUNGU, Perezida afite Amahoteli, afite Amazu hose muri Kigali,
mfite Amamodoka, mfite Imirima.
Assemblée yabuze uko
impamagara hano, eh nta hoteli ngira!
Amazu mfite ni abiri,
imwe nari nyifite mbere y’intambara, barayinyambura mu ntambara.
Kuko Banki, nari
ntararangiza kuyishyura.
Ngarutse nsaba Banki ngo
imfashe njya muri cyamunara kugura inzu yanjye.
Iyo ni
iya mbere iya kabiri nayiguze na Caisse Française de Coopération, nagujije
B.C.R.
Ndabona nta makosa arimo!
Niba ari ikosa ndisabiye
imbabazi, mwere kuzirirwa mwifuza ngo munzane hano.
Icya
kabiri:
Imodoka:
Reka mbabwire, Ndi marié sous le régime de la communauté.
Umugore
wanjye bamuhaye ikamyo, arangije asaba n’amafaranga muri BACAR, agura indi.
Ni izo
kamyo zombi ziriho, zizwi.
Ntabwo
ntekereza ko ari ukwica amategeko.
Niba
ari ukwica amategeko, icyaha ndacyemeye.
Mwere
kuzirirwa mumpamagara hano.
Banki:
Nta Banki ngira, mfite inshuti zanjye zikomeye muri Banki. Nta
Banki ngira. Inka: Urwuri, yes mfite inka 60, 18 ni izo Minisitiri yambwiye
ngo ngure ejobundi.
Izo nka, ziri hasi y’izo
data yari afite ajya gupfa.
Yandushaga inka.
So, niba kuzigira
ari icyaha, ndagifite, mwere kuzirirwa mumpamagara hano. Muzapondane
ako kanya.
Mfite
n’izindi z’inyama zigera 10, 15, nororera mu rundi rwuri hamwe n’abandi
bantu. Ndabona nta cyaha kirimo; niba ari icyaha nabwo muzampamagara, nzitaba
mbabwire. Ikiri important rero noneho kigiye no kuduhuza ni amategeko.
Mbere
yo kuyavuga, turi Arusha twaravuze ngira ngo
ni ingingo ya gatatu n’iya kane yo gucyura impunzi.
1.
Ko individual property itavogerwa ko kubera iyo mpanvu, impunzi zifite
uburenganzira ku property yazo. Ngira
ngo ni ingingo ya kane.
Impunzi
zizatahuka zifite uburenganzira ku property yazo.
Ubwo
niba tuvuze ko zifite uburenganzira ku property yazo, ni uko hari amategeko
agenga kandi arinda property.
Twongeraho
ngo Arusha recommend (Arusha irasaba) ko impunzi za kera, kugira ngo
bitazatera amahane, zakwigomwa
ntirirwe zijya muri ibyo ngibyo zikazatuzwa ahandi (droit de propriété)
uburenganzira kuri propriété ntabwo twabuvanyeho njyewe ndi umunyamategeko.
Ntabyo twavanyeho.
2. Na
none haravugwa ngo abashinzwe gutuza impunzi bazashaka ubutaka butari occupée,
bahatuze abazaba bahungutse.
So,
principe ayo mahame kuri njye arumvikana ari mu itegeko shingiro, ko umuntu ku
giti cye, uburenganzira bwe ku mutungo, ashobora kubuzibukira kuko afite
politiki conciliation, ariko twarahamije ngo ni uburenagnzira bwe butavogerwa.
Guverinoma
yaje gukora ikindi kintu cyigeragezwa, isaba Abanyarwanda ngo bamwe barebe
niba bakwirengagiza uburenganzira bwabo bakagabana na bagenzi babo.
Ni
ukubasaba, ntabwo ari itegeko, kuko ritavanaho za principe tugenderaho.
So,
mukugura ferme yanjye ababohoje, ababohoje baba bishe amategeko cyangwa
abagabanye ku ngufu, nanze ko haba kompetsetinga nta droit n’imwe nishe.
Nta
tegeko na rimwe nishe; ni mwebwe mwayishe.
Ni
bwebwe muteranya abaturage, mutubahiriza uburenganzira bwa bamwe n’ubw’abandi.
So, ibyo bigambo
byabateye impungenge.
Kuri Perezida wanyu ni
uko bimeze.
Niba bidahagije
muzamuhamagare, azaza ababwire ntabwo ari IKINANI, kuko yemera amategeko.
Itegeko ry mbere,
Protocola ya mbere.
Twabanje kumvikanaho na
Guverinoma ya HABYARIMANA; ni protocole ya “Rule of Law”, Etat de Droit.
Ntabwo nakumva Parlement
yavuye ku masezerano ya Arusha yagenda inyukanuka Amategeko.
Ku buryo yajya kubipfa
na Perezida.
Mwirukanye ba Minisitiri,
mwavanyeho Cabinet, mwavanyeho na Perezida wa Assemblée.
Nimwe mwirukanye Joseph
SEBARENZI (amashyi) na Perezida wa Repubulika mwari muhatswe kumwirukana!
So,
hari ikibazo mu mikorere y’Inteko.
Ntabwo
ari mwebwe Banyarwanda b’Abatagatifu.
Hari
ikibazo mu mikorere y’Inteko!
Niba
Abanyarwanda ari twebwe twumva nabi muzabanze mudusobanurire.
Noneho tubone gukurikira
ibyo mushaka.
Ariko igihe Amategeko
muzaba mutarayahindura, kandi mudushinga ngo tujye twubahiriza Amategeko yanyu,
mugakora ibinyuranyije n’Amategeko, mbasabye uburenganzira nzabyanga.
Nkaba mbasabye n’ikindi
rero noneho ko Guverinoma maze kuyishyiraho, nyuma y’iyo mwanze, mukaba
mwayihaye amashyi menshi hano.
Turabasabye noneho,
Abanyarwanda aho bari hose, bafite impungenge, bafite imitima ihagaze, ntabwo
bakurikira neza ibiri gukorerwa I Kigali, mubafashe; aho kugira ngo mubirukane
bazashobore kurangiza inshingano zabo.
Murakoze.”