Uyu mugabo, Musoni Protazi, minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, ni umwe mu bacuzi ba mbere b'ibitekerezo FPR inkotanyi igenderaho (ya mayele). Ibigwi bye ni byinshi:
- Yafatanije na Tito Rutaremara mu gutegura umushinga uhindura RANU ikitwa FPR.
- Ubwo yari komiseri muri FPR yateguye inyandiko ku kibazo cy'amoko mu Rwanda na n'ubu FPR ikigenderaho uretse ko igenda ihindura ikurikije inyungu zayo.
- Yagabanyije amasambu abanyakibungo ku ngufu byitwa ko "abaturage bigabaniye ku bushake" ayo "mayele" akurikizwa no mu yandi maperefegitura.
- Ya politiki yo gucyura impunzi "ku bushake bwazo" ni ibitekerezo bya Musoni. Izari i Burundi zihunga gacaca zo na n'ubu ntizirashira igihunga.
Ubu noneho rero ngo agiye kuvana intara kuri 12 azigire 5. Reka dutegereze turebe niba bizagirira abaturage akamaro cyangwa niba ari AMAYELE !
Murare aharyana !