Perezida wa Repubulika muri "Vacances"!
Pawulo Kagame alias Mzee-Kidjana avuye mu
kiruhuko mu Budage aho abatugejejeho iyi nkuru bamubonye mu ntangiriro z'iki
cyumweru. Perezida wa Repubulika yafashe ikiruhuko ari kumwe n'umugore we n'abana
be kandi bagiye mu Budage mu ibanga ku buryo benshi batabirabutswe. Abazi neza
Mze-Kidjana bemeza ko ari ko asanzwe ariko ngo muri ibi bihe asigaye agira
ibanga rikabije.
Yirirwa i Kigali agataha i Bagdolité!
Benshi bamaze kumenya ko Mzee-Kidjana
atagitaha mu ndake ze z'i Kigali kuva aho ikihebe kitazwi cyari kimwivuganye
hakabura gato. Perezida wa Repubulika utarazuyaje gutangaza ko arambiwe
abamubeshya bakaba ngo baramuhinduye umuyoboro ucamo "gasiya zose"
yahisemo kujya yirirwa i Kigali akitahira kuri Muhazi abanyarwenya bita
Bagdolité babigereranya n'igihe Mobutu (ikindi gihangange) wa Zaïre atari
agikandagiza ikirenge i Kinshasa mu marembera y'ingoma ye.
Nyamara Mzee-Kidjana we aracyakomeye turebye ibikomangoma
bimaze iminsi biza kumusura uretse ko abemera indagu n'ibihuha bitababuza
guhwihwisa ko ahubwo ibyo bikomangoma birimo gusezera kuri Kagame. Nguwo
umugore wa Bush, nguwo uwa Blair, nguwo Clinton. Aba bose kandi nta ko baba
batagize mu kurushanwa kuvuga ibigwi n'ubutwali bya
Mzee-kidjana. Nyamara we ubwe yivugiye ko kubera amatiku y'abafasha be yise
"stupid" atakigira umwanya wo gutekereza ibyagirira rubanda akamaro!
Izihe mpinduka nyuma ya Kaberuka?
Nyuma y'itorwa rya Donald Kaberuka wegukanye
ejobundi intsinzi yo kuyobora BAD, abantu biteze impinduka nyinshi muri
Gouvernement. Usibye kumenya uzasimbura Kaberuka ku mwanya wa Minisitiri wa
Finances yari amazeho imyaka hafi 8, inkuru zitari zasobanuka neza
ziremeza ko Mzee-Kidjana agiye guhindura benshi muri Guverinoma ku buryo bamwe
babona na Makuza mu bagenda. Ikibazo rero ni ukumenya niba noneho Perezida
yaba yiyemeje gusezerera bamwe yaregaga ko "bamupakiramo ibintu bidafite
akamaro" ngo bigatuma adakorera abanyarwanda nk'uko abyifuza. Hari n'inkuru
zivuga ko Mzee-Kidjana azavugurura inzego z'ubuyobozi bw'ingabo ataretse n'iz'iperereza
zikomeje kwibazwaho byinshi nyuma ya za affaires Kayumba/Karegeya na n'ubu
zitari zasobanuka bihagije. Amakuru tutari twabonera gihamya aravuga ko Kabarebe
James ashobora kuzasimburwa na Kayonga Charles ku buyobozi bukuru
bw'ingabo ngo noneho Kabarebe akinjira muri Guverinoma. Ngo Ndahiro Emmanuel
azasimburwa ku buyobozi bw'iperereza bavuga ko bwamunaniye ndetse hari n'inkuru
zivuga ko Iperereza ryose(iryo mu gihugu imbere n'iryo hanze) rigiye
kwugurirwa Nziza Jacques!
Ibi byose ngo ni byo Kagame yari amaze igihe ategurira mu
Budage mu kiwse vacances avuyemo. Ikindi kandi ngo mu rwego rwo gushimira
abategarugori ukuntu bavugisha "ukuri kubaka", Mzee-Kidjana agiye
gushyiraho Minisitiri w'intebe w'umugore. Ushyirwa mu majwi muri za salons z'i
Kigali akaba ari Mme Solina Nyirahabimana usanzwe ari Minisitiri muri Présidence
ya Repubulika.
Ngo ikibazo cya Fdlr cyaba kigiye kubonerwa umuti
Mzee-Kidjana kandi ngo yaba ashaka no kurangiza
ikibazo cya Fdlr gikomeje kumuteranya na Kongo ya Kabila ndetse na bimwe mu bihugu
bimushyigikiye nka Amerika n'Ubwongereza bikomeje kumugirira akabanga
kuri icyo kibazo n'ubwo bitabura kumusaba guhindura amarere. No mu bihugu
bigize Umuryango w'ubumwe bw'Afrika kandi, harimo ibisaba Kagame gushyira
mu gaciro agashaka uko yumvikana n'abamurwanya bitagombye gusubiza
akarere k'ibiyaga bigari mu ntambara. Ni muri urwo rwego Ndahiro, Gatsinzi na
Rwarakabije bamaze iminsi biga kuri Hakizabera Christophe na bagenzi
be bafatanije guhirika ubuyobozi bwatowe bwa Fdlr ngo bagamije
gushyikirana na Kigali. Amakuru tumaze kumenya aravuga ko n'ubwo
nta cyaha FPR irega Hakizabera, Gatsinzi n'abandi basirikare bahoze muri
FAR bemeza ko Hakizabera yahunze muri 1973 ngo "atinya gukurikiranwa
kubera kunyereza umutungo"!!! Aha ariko ntawabura kwibaza niba atari ibya
ex-far zitinya guhangana n'izindi.
Umwe mu bakozi bo mu nzego z'iperereza
utashatse kumenyekana yatubwiye ko imwe mu nshingano za Guverinoma nshya Mzee-Kidjana
yitegura gushyiraho ari ugucyemura burundu ikibazo cya Fdlr.