Bavandimwe,


Ndagira ngo mbashimire kubera izi nyandiko zikomeza kuza zivuga kuri uriya witwa Rwigema dore ko hari n'igihe yigeze kwitwa Rwivanga.Uyu mugabo witwa Rwigema niba ashaka kugaruka ku rubuga rwa Politiki, nabanze yisuzume maze namara kwisuzuma yigaye ndetse anasabe imbabazi.Baca umugani mu 
kinyarwanda ngo umwikununduro w'ikinombe ntiwari uzi ko imvura izagwa.Rwigema lero menya ko imvura yaguye were gikomeza kubeshya abantu .Bwana Rwigema ngire icyo nkwibariza:

1. Cya gihe turi mu byo mwitaga ingando muri Nkumba uribuka discours wahavugiye.Lero ukunze kuvuga ngo warashutswe.Washukwa wagira ute umenye ko amagambo wavugiye muri Nkumba yumviswe na benshi kandi yasohotse mu kanwa kawe.Wibuke ko iyo ngirwa ngando yari yahuje abahoze bakora akazi ko kuvura (toute categorie confondue) n'abarimu.Wowe ubwawe wabwiye abari mu ngando ko igihe bigaga ntacyo bize ahubwo bigishijwe amacakubiri.Ese noneho ubu waba warahinduye imvugo ku buryo abantu twagutega amatwi?Niba lero utarahindura imvugo were gukomeza guta igihe cyawe kuko uzumvwa na bake.

2.Wibuke discours wavugiye muri Birenga usaba abaturage b'iyo komini ngo bahige abacengezi baturutse mu Ruhengeri na Gitarama.Ese Ruhenger na Gitarama zihana imbibi na Kibungo?
Wibuke ko ari wowe wakojeje agati mu ntozi igihe abantu bo muri Gitarama(Nyakabanda na Nyabikenke) bicwaga muri 98 na 99 uvuga ko Gitarama yuzuyemo abacengezi baturutse mu Ruhengeri na Gisenyi.Umenye ko ntawuzibagirwa abaturage b'i Nyange(Kibuye) bishwe mu gihe wihanukiriga 
ukavuga ko na Kibuye yabaye indiri y'abacengezi.

3.Wibuke ko ari wowe ubwawe n'agatsiko kawe karimo Safari mwafashe iyambere mu gusenya ishyaka ryacu rya MDR ukagambanira na Muzehe Ubalijoro wari umuyobozi waryo.None uti Demokarasi mu gihe wacuze imigambi yo kuniga abashaka kugaragaza ibitekerezo byabo babinyujije mu mashyaka ya Politiki.

Maze lero Rwigema uretse ko unaregwa kuba wari umwe mu bari kuri za barriere mu Biryogo ubu igihe kirageze cyo kugira ngo uregwe abaturage bo muri Gitarama ,Ruhengeri, Gisenyi ,Kibuye na Kibungo kubera discours zawe incendiaires wavuze ku mugaragaro usaba abaturage bo muri ayo ma Prefegitura mvuze guhiga umuntu wese waba ukekwaho guhisha abacengezi.Ndizera ko bariya bose bakora ibishoboka byose kugira ngo ubwicanyi bwakozwe n'abasirikari ba FPR bujjye ahagaragara batazakwibagirwa.Umenye ko ufite ibyaha byinshi were gukomeza kurangaza abishavuriye .Ndetse nkugiriye inama nagusaba kuva ku rubuga rw'abashaka gukora Politiki kuko politiki ikorwa n'abantu bafite ubushake bwo kurenganura abantu uretse wowe waranzwe no kuba rutwitsi aho wanyuze hose no mu byo wakoze byose.

Ndagira ngo nsabe n'abantu basoma inyandiko zawe ko bagomba kwitonda ntibarangazwe n'akarimi kawe gasize umunyu ariko kakaba ari ak'uruziramire.Umenye ko amadiskuru yose wavuze igihe wari ingirwa Ministri w'intebe yumiswe na benshi .Wibuke cyane cyane ayo wavugiye i Gitarama, Nkumba, Buringa no kuri Busogo hariya kuri ISAE.

Stop.

"DEOGRATIAS TWAGIRAYEZU" <gratis12@hotmail.com

 

 

theorusi_Fabi <rusincizatheo@yahoo.fr> wrote:

Nagira ngo nsabe abantu bose bafite umutima kwima  uyu  witwa Rwigema amatwi, kuko ari mu bantu baduhekuye  bitavugwa, yihishye inyuma y'icyitwa ingabo yari  ashyinzwe kuyobora na Guverinoma ye.
Ese yibwiraga ko amaraso apfa kugenderaho gusa?  Waraduhekuye bitavugwa, ubu ntitukigira uwo tuvukana kandi twari mu miryanga migari, mu Rwanda  rw'amahoro.
Ayo maraso yose azakubazwe igihe cyose.  Njye singucyiriye urubanza, Imana yonyine izabiguhembere, kuko abacyu bose wavukije ubuzima, bakiriwe mu ijuru ijabiro, aho batazongera ugushyinyagurirwa ukundi, nta nubwo bo bazakurega  kwa Mutagatifu Paul, ahubwo bazagusabira, ngo uzarame, maze uze uhora wibuka ibyo bibondo wavukije abayeyi ubuziraherezo, mu gihe byari bigikeneye kurerwa no
guteteshywa n'abayeyi bobo.
 Ese Nyakubahwa Rwigema, ayo macakubiri yawe witwaje  ugatsembatsembeshya banturage ba Ruhengeri, Gitarama  na Kibuye, nibyo wigishyijwe muri Zaire i  "Namugenga", dore ko wowe wivugiraga ko abize i Butare  bigishyijwe  amacakubiri?
Nagira ngo nk'umenyeshye ko abo bana bize i Butare,  nta maraso abarangwaho nkuko wabikwije hose, kugira  ngo ukunde ubone amaramuko.
Ese iyo uryamye urasinzira , iyo uzirikana ibibondo  byo muri Cyabingo, Nyamutera, Kinigi, Bulinga
 wicishyije uvuga ko nabyo n'ibikura bizaba  interahamwe cg se abacengezi.
 Njye ndagusabira kuri nyir'Ibiremwa ngo aguhe  imbaraga  zo kuvugishya ukuri; kandi wegure ujye mu ntebe ya  "penetentiya" mu bwihugiko, maze usabe imbabazi,  kuko uko byagenda kose, uzanabazwa ibyo byose wakoze nta  kabuza, niyo hashyiri iminsi ingana inzovu.  Uzashyirike ubwoba, usobanurire abana bawe ko  wacumuye kuri bene wanyu ushyaka amaramuko, kandi bose  bazakumva bakubabarire, kuko usaba imbabazi wese azazihabwa.
 Rekeraho kutubabaza, kuko intimba itarashyira, dore  ko utatumye tunashyingura abacu wicishyije, uvuga ko ari interahamwe, nkaho hari uvuka ari interahamwe cg se umucengezi.
 Ndizera ko nabagukoreshyeje, batatinze kubona ko wibeshyaga, igihe baguha ibihembo bigukwiye.
Yego sinabashyimira ibyo baguhembye, kuko ntaho  mutaniye, ariko usabwe gucishya bugufi, ntubabaze
 imfumbyi nyinshyi wambuye ababo imbura gihe.
 Imana yonyine izabiguhembere, dore ko twe nta  n'urubanza tugusabiye, ariko jya uzirikana,were
kwibagirwa vuba.
Amaraso arasama.
Ugire Igisibo cyiza

 Dieu est Grand 
 M,pere Rthéo 
 3 R: Fabi-Remy-2Carine/Jeanne