Ndagirango musubize nk’umuntu wabaye muri iki gihugu nkagikuriramo, ndetse
ubutegetsi bwa HABYARIMANA bukaba bwarampohoteye mu buryo bunyuranye kuko
bwanyiciye abantu ndetse bari banakomeye. Ubutegetsi bwa KAGAME kuba mbukoramo
ubu, ntibivuga ko ngomba kubeshya abanyarwanda n’isi yose ngo nenge ubutegetsi
bwa HABYARIMANA nk’aho ntacyo bwakoze, cyangwa ngo ngendere ku bibi bwankoreye
ngo mfate ako kababaro bwanteye, ngo ngashyire muri rusange, mbunenge
nirengagiza ibyiza bwakoze, ngo mvuge neza ubwa KAGAME kuko mfite uko
mbuhagazemo. Byaba ari ukubogama, byaba ari no gukomeza kuyobya abanyarwanda
n’isi yose. Iyo urebye usanga ahubwo ubutegetsi bwa KAGAME ntacyo bwakoze
ugereranije n’ubwa HABYARIMANA.
Imibanire hagati y’abaturage:
Mu Kinyarwanda baravuga ngo « nta byera ngo de » kandi ngo « ibibi birarutanwa
». Umugani wa mbere ushaka kuvuga ko ukora ibintu bikaba byiza, ariko burya
ntihaburamo akantu gatuma byose bitaba byiza ngo bibe ijana ku ijana.
Ubutegetsi bwa HABYARIMANA niko nabuvuga. Bwari bwiza n’ubwo hataburagamo
igitotsi kibwanduza bigatuma butaba bwiza ijana ku ijana. Ariko muri rusange
bwari bwiza. Uyu mugani sinabona uko nywuvuga kuri ubu butegetsi bwa KAGAME,
kuko ibibi byabwo aribyo byinshi kurusha ibyiza byabwo.
Umugani wa kabiri rero “Ibibi birarutanwa” ni mu gihe habaye amahitamo yo
guhitamo mu bintu bibiri. Icyo gihe aho guhitamo ibibi cyane wahitamo ibibi
gahoro. Nanjye amahitamo yaje nahitamo ubutegetsi bwa HABYARIMANA n’ubwo
butazagaruka. Nsigaye numva na bamwe mu batutsi bahoze mu Rwanda ndetse n’abacikacumu
bamwe bavuga bati, HABYARA wundi azava he? Ngayo nguko. Ubwo ni uko bashobewe,
basanze aho bahoze harutwa n’aho bari ubu.
Muri uru rwego rw’imibanire hagati y’abanyarwanda, ku butegetsi bwa KAGAME
byasubiye inyuma cyane ugereranije no ku butegetsi bwa HABYARIMANA. Ku
butegetsi bwa HABYARIMANA, ndibuka neza ko nta muntu wishishaga undi. Umuntu
yabonaga undi akamubonamo ubumuntu ntamubonemo ubugome. Nyamara kuva FPR
yajya ku butegetsi buyobowe na KAGAME, ng’urwo urwikekwe mu banyarwanda, nta
munyarwanda ukizera undi, kabone n’ubwo yaba ari umwana wibyariye, cyangwa
umuvandimwe wawe. Iyo umuntu aguhagaze iruhande, uba wumva ko akuneka, uwo
muganiye wese, uba wigengesera kuko utazi aho aza gutanga raporo, kabone n’ubwo
yaba
atari na maneko. Icyo
cyoba kiba kikurimo, n’uwo muganira nawe aba yigengesera kuko atazi nawe
icyo uricyo, cyangwa icyo uzagukora nyuma. Icyo kintu cyo kutizerana
cyabibwe mu banyarwanda, ntigisobanura ubumwe ahubwo cyarabumunze.
Iki kintu cyabibwe mu banyarwanda (ubwoba), kugeza kuri uru rwego, kizatuma
nta muntu uzongera kujya agera aho abandi bari, kubera cya cyoba cyabibwe mu
banyarwanda. Hari abantu benshi ubu bava ku kazi bagahita bataha mu ngo zabo,
agacupa bakagafatira iwabo, kubera gutinya kugera mu kabari bitewe na cya
cyoba cyo kutizerana, ngo hato batazavuga ngo yari yicaranye na kanaka, ngo
bavuze ibi n’ibi kandi nabyo ari ibinyoma gusa za maneko zirundanya ngo
zibone uko ziharabika abantu gusa. Umuntu asaba undi lift ku muhanda,
agatinya kumutwara mu modoka ngo ntiwamenya icyo amushakaho, niyo uyimuhaye,
umunwa uwushyiraho ubujeni ngo hato utavuga kandi utazi uwo utwaye. Uwo
utwaye nawe agafunga umunwa ngo hato ataba yasabye lift nk’iya NTARYAMIRA
Cyprien.
Kuri ubu butegetsi bwa KAGAME, ikintu cy’ubwoko n’ubwo bavuga ko nta bwoko
bukiriho mu Rwanda, ndahamya ko kuri ubu butegetsi bwa FPR/KAGAME, aribwo
ikintu cy’amoko gikabije kurusha mbere, ndetse hakaba hariyongeyeho no
kureba aho waturutse. Kuba wari usanzwe mu Rwanda byo nta gaciro na mba
bihabwa, waba Umuhutu cyangwa Umututsi. Ntagiye kure n’abacitse ku icumu nta
gaciro bahabwa. Umututsi wari usanzwe mu Rwanda nta gaciro ahabwa
ugereranije n’uwaturutse hanze, kuko nabo ubwabo hagati yabo, badahabwa
agaciro kimwe urebye abavuye UGANDA, BURUNDI, TANZANIYA na CONGO. Umututsi
wibutswe wari usanzwe mu Rwanda, ni uwagakingirizo, ni kimwe n’Umuhutu. Abo
bombi bakaba bari aho gusa ngo bakoreshwe, bakorera inyungu za ba nyakubahwa
baturutse hanze, nyuma batoragure utuvungukira tw’umugati, kuko imigati
minini iribwa na ba nyakubahwa bafite aho baturutse. Kuvuga ko nta bwoko
bukiriho, bikaba ahubwo ari amayeri yo kubona uko batekinika, bakabeshya
abanyarwanda n’isi yose, ngo ubumwe mu banyarwanda bwagezweho naho byahe
biragatabwa.
Natanga urugero mu gutanga akazi, kubona bourses nziza, kugira za avantages
z’indi mu bucuruzi, kurihirwa na FARGE, guhabwa inka muri ya projet ya gira
inka, cyangwa ahandi, guhabwa amasoko, ibi byose ntiwatinyuka kuvuga ngo
byahawe Umututsi, kuko imbere ya FPR/KAGAME nta bwoko buriho mu mvugo, ariko
mu ngiro buriho ndetse nibwo buriho cyane, kuko ubivuze waba ugaragaje
ingengabitekerezo, ukaba wakwisanga mu gihome, ugahitamo guceceka bikaguma
mu mutima wawe.
Urundi rugero natanga ndetse rwigaragaza ubwarwo, ni igikorwa cyo kunamira
abanyarwanda bishwe yaba Abatutsi cyangwa Abahutu. Abanyarwanda barapfuye
kandi hapfuye Abatutsi, Abahutu n’Abatwa, kandi bose barishwe bicwa n’impande
zombi! Niba bose ari abanyarwanda, byumvikane ko ababo bagombye kubunamira
no mu buryo bumwe. Umuhutu wapfuye kubera intambara, numva umuvundimwe we
warokotse intambara, yagombye kumushyingura mu cyubahiro. Iki kintu
kiragaragaza ko abanyarwanda batitabwaho kimwe, ko bamwe bafite
uburenganzira kurusha abandi. Iki kintu kibangamiye imibanire n’abandi, kuko
Umututsi afite uburenganzira bwo gushyingura abe mu cyubahiro mu gihe
Umuhutu ntabwo afite. Icyo gihe mu rwego rw’imibanire n’abandi hari ikintu
gihinduka ku muntu kikagera mu mutima bitewe nibyo abonye bimukorewe, kandi
adashobora kuvuga cyangwa kugira icyo akoraho. Ibi bizongera ubumwe cyangwa
bizabumunga? Niho hazava na cya kintu cyo gutinyana rero, umuntu ubona ko
nta burenganzira afite, mu gihe uwo baturanye abufite, azajya ahora
anamwikanga anahitemo kwicecekera. Bityo gutumirana, kurahurana umuriro,
gusabana amazi, guhana inka, gushyingirana akaba ariyo mpamvu bitakibaho nka
mbere.
Noneho twibaze abantu babona ibikorwa nk’ibi muri ziriya ngero navuze. Ni
benshi cyane mpereye mu gihe cyanjye kuko mfite imyaka 47. Nize amashuri
yanjye mu mugi ndetse no mu giturage kandi narangije na Kaminuza. Hose
ndahazi cyane. Ntabwo nigeze numva ikintu cy’amoko nkaho ari ikibazo,
cyangwa ngo usange umuntu abitindaho yikanga undi, cyangwa amufitiye urwango.
Yego hari amakosa yakozwe nanjye nemera yabayeho, nanjye ndetse yankorewe,
ariko ntibiri mu rwego rumwe n’ubu butegetsi bwa FPR/KAGAME, bumaze gushyira
abanyarwanda mu cyoba no kwikanga uwo ariwe wese. Ibibi birarutanwa nk’uko
navuze.
Ndibuka ko Abahutu n’abatutsi bashyingiranye cyane, bahanye inka ku
butegetsi bwa HABYARIMANA, basangiye akabisi n’agahiye, baratabaranaga,
bagatwererana, bagakundana. Ibi mbivuze kubera ko aribwo nkibibona,
ngereranije ibyo mbona kuri ubu butegetsi bwa FPR/KAGAME n’ibyo nabonaga
k’ubutegetsi bwa HABYARIMANA.
Dufashe nk’urugero mu rwego rw’ubucurzi, wasanga k’ubwa HABYARIMANA ariho
hahoze Abatutsi bameze neza kurusha Abahutu, kandi abo Batutsi babonaga
amasoko muri Leta. Abo Batutsi kandi ndemeza ko batarebanaga nabi n’Abahutu.
Uwaronkaga yasangiraga n’undi atitaye k’ubwoko bwe. Ubu se kuri iyi ngoma
wambwira ko ariko bimeze? Umuhutu cyangwa Umututsi wari usanzwe mu gihugu
ucuruza, cyangwa ubona isoko, ntashobora kuyarya wenyine adasaguriye na
Nyakubahwa cyangwa ngo atange icya cumi muri FPR. Iyo bitameze bityo, aba
yarashyize hejuru y’ibikorwa bye agakingirizo k’Umututsi wavuye hanze,
ukomeye, bikaba ariwe byitirirwa, ngo akunde abone uko affaires ze zigenda,
akazamuha icya cumi iyo amugiriye neza ntabimutware byose burundu. Nyamara
k’ubwa HABYARIMANA, nabanza nkaguha urugero rwa ba KAJEGUHAKWA, KARAMIRA,
KAREKEZI Imprikaf, LANDO, n’abandi benshi. Affaires zabo zagendaga zijyana
nta gakingirizo bashyizeho.
Nkomeje muri uru rwego rw’imibanire n’abandi, ndibuka ko hari umunsi witwaga
UMUGANURA wabaga taliki ya mbere Kanama buri mwaka. Uyu munsi wasangaga
igihugu cyose abantu bavamvagaye, bishimye, basabanye, basangiye, bamerewe
neza, aho ugeze hose bakumenya batakumenya waricaraga ukanywa, ukarya, uri
umuvumbyi ugafatwa nk’uwatumiwe. Nyamara kuri ubu butegetsi, nko ku minsi
mikuru ya bonne année, dore ko umuganura wo utakibaho, usanga ari udutsiko
dufite aho duhuriye (nko mu kazi) twahuye. Kuri ubu nta nzoga zikigira
umuvumba kubera ko nta muntu wagenda ngo yinjire mu rugo rwabayemo ibirori
batamuzi. Ntawatinyuka. Tutabogamye cyangwa ngo tugire amarangamutima,
ibintu ntawe utabazi yarabonye izi ngoma zombi. Hari igitabo ndetse na
raporo ya association y’uburenganzira bwa muntu ntibuka neza nasomye bemeza
ko k’ubutegetsi bwa HABYARIMANA abantu bari babanye neza kurusha ubu, ndetse
n’umusenateri w’umunyamerika witwa Cynthia Mckinney akaba nawe yarabivuze,
kandi ko aribwo Abahutu n’Abatutsi bashyingiranye cyane kurusha izindi ngoma.
Undi wabishimangiye ni SEBARENZI Joseph mu kiganiro yagiriye kuri VOA tariki
ya 8/8/2010, aho yemeje ko kuva muri 1974 kugera 1990 u Rwanda rwari urwa
mbere mu karere, ko abanyarwanda bari batuje babanye neza. Ibintu by’amoko
byakomeye muri 1990 ubwo FPR yateraga u Rwanda, kandi nabwo byakoreshejwe
nk’intwaro ku mpande zombi. Nibwo abantu batangiye kuvuga iby’amoko ubundi
wagirango ntayabagaho. Uhubwo ubu bavuga ko nta moko ariho, nibwo ibintu
by’amakomo biriho ndetse cyane, ahubwo akaba ari uburyo bwo kujijisha
abanyarwanda n’isi ngo berekane ko bakataje, ko ibyateranyaga abanyarwanda
byashize kandi ahubwo ubu aribwo biriho cyane.
Muri uru rwego rw’imibanire n’abandi, k’ubutegetsi bwa HABYARIMANA nta nduru
zigeze zivuga aho abaturage babeshyeraga bagenzi babo ibinyoma mu butabera
kugirango babacishe imitwe, cyangwa ngo babateshe agaciro babafungishiriza
ubusa. Kuri ubu butegetsi bwa FPR/KAGAME, umuturage arabyuka yaba yaraye
atekereje kanaka gato gusa, akamubeshyera kugirango amucishe umutwe,
amufungishe, ateshe agaciro abana be n’umuryango we, amukeneshe.
Ibi kandi byahawe intebe kuko Leta ya KAGAME ibirebera, aho kubirwanya
ahubwo ikabiha umugisha, ikanabyongerera n’umuvuduko.Nta giye kure, muzi
byinshi kundusha haba mbere y’uko inkinko Gacaca zitangira, abantu
barafunzwe kandi bafungishwa na bagenzi babo babifashijwemo n’ubutegetsi.
Noneho aho Gacaca zitangiriye, byoroheye umuturage maze kubeshyerana
biriyongera kandi bihabwa intebe. Ubumwe koko bw’abaturage buri he? Ngaha
rero ahaza gushimangira cya cyoba nakomeje kugenda nerekana. Abanyarwanda
barashize mu mitima yabo, ubwoba butuma batavuga, naho ubundi bavuze bavuga
byinshi. Hejuru y’aya mahano koko yo kubeshyerana, abantu bakaba bagiye
kuzashirira mu buroko no mu buhungiro, umuntu yakwihandagaza akavuga ngo
abanyarwanda bunze ubumwe kurusha uko byari bimeze ku butegetsi bwa
HABYARIMANA? Keteretse utarabonye ubutegetsi bwe. Simvuze ko bwari shyashya
ariko nibura nimbe nabwo.
Muri uru rwego kandi rw’ubumwe bw’abanyarwanda, ku ngoma ya HABYARIMANA
ntabwo higeze habaho impunzi nk’izo kuri ubu butegetsi bwa KAGAME. Ku
butegetsi bwa HABYARIMANA abantu barahunze koko, kandi njya gutangira navuze
nti: ”nta byera ngo de”. Hari ibibazo by’ubuhunzi byabayeho, ariko abantu
bahunze bashobora kubarirwa ku mitwe y’intoki, ndetse abenshi mu bahunze
bari abantu bari bakomeye bagahunga kubera gupfa ubwo butegetsi cyangwa
kutumvikana hagati yabo. Umuntu yavuga nka KANYARENGWE Alexis cyangwa
BIZIMUNGU Pasteur, KAJEGUHAKWA Valens. Nta muturage wigeze ahunga u Rwanda
ku butegetsi bwa HABYARIMANA. Nyamara kuri ubu butegetsi bwa KAGAME mu
Rwanda nibwo habonetse abantu benshi bahunga kandi mu ngeri zose. Abategetsi
bo hejuru n’abo hasi, abasirikare bo hejuru n’abo hasi, abacuruzi, abahinzi,
aborozi, abakene, abatindi. Aba bose bahunga igihugu kubera ubutegetsi bubi,
ahanini bituruka kuri bimwe navuze hejuru bijyanye no kubiba urwango hagati
y’abantu, bamwe bagafungisha abandi babarega ibinyoma kuko Leta ishyikigiye
ubwo bugome, iteza urwangano mu banyarwanda, bigatuma abantu benshi bahunga
igihugu buri munsi. Iyo abaturage bo hasi cyane bahunze, ni ikimenyetso
cy’ubutegetsi bubi bidasubirwaho. Ntabwo HABYARIMANA yigeze yirukanka inyuma
ya BIZIMUNGU cyangwa KANYARENGWE ngo ajye kubatsinda mu buhungiro, nyamara
kuri ubu butegetsi bwa KAGAME abamaze gupfira mu buhungiro bishwe na KAGAME
ni benshi cyane, uwabandika ntiyabarangiza. Niba ibintu bimeze gutya se mu
bategetsi, abasirikare, abacuruzi, bahunga umusubizo kugera ku muturage wo
hasi, ni ikigaragaza ko abaturage bashize ahubwo abataragenda babuze aho
banyura cyangwa bakavuga bati byose ni urupfu aho kugwa hanze nzapfira aha.
Mbabwije ukuri ko abantu bashize mu mitima, abantu barumiwe barengwa n’akaga
babamo, abantu babuze epfo na ruguru.
Ingero ni nyinshi zigaragaza ko mu Rwanda nta bumwe buri hagati y’abanyarwanda
kandi byose biterwa na Leta iteza urwangano mu baturage ibabeshya ngo
irabunga, ikoresha abaturage mu gutotezanya.
Imibereho myiza y’abaturage:
Keretse kwirengangiza cyangwa gushaka kutabona ibintu uko biri, n’uko
byahoze, naho rwose ndemeza ko imibereho myiza y’abaturage yari myiza cyane
ku butegetsi bwa HABYARIMANA kurusha ubwa KAGAME. Tutagiye kure duhere kuri
rapports zakozwe n’imiryango mpuzamahanga nka FAO, bavuga ko mu Rwanda
abantu bakuze, batangiye kurwara za bwaki muri iki gihe tugezemo, ko inzara
ica ibintu n’ibindi. Inzara k’ubwa HABYARIMANA zabayeho ariko ntizabayeho ku
rwego rumwe n’ibiba k’ubwa KAGAME, kuko ntaho umuntu ukuze yigeze arwara
bwaki. Abana barwaraga bwaki nabo, habayeho uburyo bwo kubirwanya, kuko
ndibuka neza ko icyo gihe habagaho za Centres Nutritionnels mu makomini yose,
zigishaga ababyeyi ibijyanye n’indryo ishyitse, icyo gihe ababyeyi bafite
abana barwaye bwaki, babajyanagayo rimwe mu cyumweru bagahabwa, ibiribwa
nk’ifu y’amata, iy’ibigori, amavuta yo guteka, n’ibindi, kugeza umwana
afashe ubuzima bwiza, ariko ntaho umuntu mukuru yarwaye bwaki.
Inzara nazo zibanze ahanini muri Gikongoro na Bugesera bitewe n’ikirere
cyangwa ubutaka bwaho bwari bubi, ariko habayeho ingamba zo kubirwanya, kuko
icyo gihe Leta yoherezaga ibiribwa muri utwo turere, abaturage bagahabwa
ibiribwa ndetse n’imbuto zijyanye n’uko ibihe byabaga bimeze cyangwa ubutaka.
Ndibuka ko abaminisitiri bamanukaga rwose baherekeje amakamyo yabaga atwaye
amatoni n’amatoni y’ibiribwa. Ngako akamaro ka za GRENARWA, TRAFIPRO wajyaga
wumva kuko zagobokaga mu bihe bikomeye nk’ibyo. Ndibuka amaprojet menshi
yakoreraga mu byaro, tuvuge nka Projet Gisaka-Migongo, n’izindi zari mu
Bugesera kandi zakoze akazi kazo kuko hatigeze hongera kubonekayo inzara. Za
Projets nka PDAG, DANK, CRETE ZAIRE NIL, zakoreraga za Gikongoro, DRB BYUMBA,
Projet KAGITUMBA MUVUMBA, Projet RAMBA GASEKE, n’izindi. Mu ma prefecture
yose y’igihugu hari amaprojet. Izi zose zabaga zigamije guteza imbere
umuturage mu turere zakoreragamo.
Nyamara iyo ugeze aho zakoreraga agahinda karakwica. Amazu zakoreragamo amwe
yabaye ibigo bya gisirikare, andi ni za cachot, andi yarenzweho n’ibihuru.
Uretse amazu ya DRB BYMBA arimo Université y’i Byumba. Imihanda izo projet
zari zaragejeje mu byaro yarasibamye, imirima y’intangarugero yararaye,
ibigega by’imbuto z’indobanure bimwe byaraguye. Niyo mpamvu ubu inzara
zigaragara henshi mu gihugu, iyo zije zica ibintu kuko nta ngamba Leta
yateganije yo kuba yayirwanya. Uwavuga rero ko umuturage atitaweho mu bibazo
ashobora guhura nabyo muri uru rwego, ntiyaba yibeshye. Nyamara ubutegetsi
bukirwa bubeshya ngo abaturage barenda kwicwa n’ibiryo byinshi, kubera ko
bejeje cyane mu gihugu cyose. Ibi ni uguhemukira abanyarwanda. Iyo
Nyakubahwa yaraye yujuje inkoko mu nda ye, kuri we abanyarwanda bose baba
barariye inkoko.
Muri uru rwego tuvuze nko kubyerekeye ubuzima bw’abaturage muri rusange, ku
butegetsi bwa HABYARIMANA, buri Komini yari ifite Centres de Santé ebyiri
ndetse n’imodoka ya ambulance, nibura imwe kuri izo centres zombi, kuko hari
nahabaga ambulance kuri buri Centre de Santé. Izo Centres de Santé zabaga
zifite abaganga babimenyeye kandi zifite ibikoresho. Buri Centre de Santé
yari ifite icumbi rya Responsible wa Centre de Santé. Iyo byasabaga
ubushobozi burenze, umurwayi yajyanwaga kuri Hopital iri hafi hakoreshejwe
ya ambulance. Ubu se bimeze bite ra? Mutuelle de Santé? Mutuelle si mbi
ahubwo uburyo ikorwamo, nta bushobozi umuturage anafite bwo kwiyishyurira ya
mafaranga ya mutuelle nibyo bimwica. Amavuriro make akora, ubushobozi
bwabayakoramo, n’agasuzuguro ko kutita k’umurwayi ni ibibazo bikomereye
umuturage. Nyamara se muri ayo mavuriro yose navuze yo ku bwa HABYARIMANA
akora ubu ni angahe? Muzambwire.
Ubu Akarere kamwe kagizwe na Komini nibura enye za kera. Ni ukuvuga ko, ako
Karere kagombye kuba gafite kuri ubu Centres de Santé umunani zose. Ariko
nyamara ugiye kureba wasanga muri izo Centres de Sante hakora izitarenze
ebyiri izindi zararenzeho ibihuru, izindi ari abasirikare babamo. Bityo,
ugasanga urugendo k’umuturage rwo kujya kwivuza rwarabaye rurerure cyane
bitewe naho Centre de Santé ikora iherereye, nta bikoresho, nta bakozi
babifitiye ubushobozi, nta ambulance. Ubwo agapfa atyo. Cyokora nabonye ba
Responsables bamwe bafite za moto Yamaha niba arizo batwaraho abarwayi
simbizi. Mu by’ukuri ibintu bikorwa muri uru rwego rw’ubuzima ni
agahomamunwa gusa. Ntabwo umuturage yitaweho na mba. Umuturage ubashije
kugera kwa Muganga, iyo amaze kwivuza ntabone icyo yishyura bafatira
indangamuntu, yaba ari umubyeyi wabyaye akamera nk’imfungwa kwa Muganga
kugeza umugabo we azanye amafaranga yo kwishyura. Niba mbeshya muzabaze
induru zigeze kuvuzwa ku bitaro byo ku Muhima aho ababyeyi babyarira. Umuntu
utarabaga mu Rwanda icyo gihe niwe utarabyumvise. Nyamara k’ubwa HABYARIMANA
ntabwo umuturage yigeze ananirwa kwiyishyurira ibitaro. Iki ni ikimetso
kikwereka ko kuri iyi ngoma ya KAGAME umuturage akennye ugereranije n’ingoma
ya HABYARIMANA.
Muri uru rwego tuvuze ku kintu cyo kubona amazi meza, ku butegetsi bwa
HABYARIMANA hafi mu Rwanda hose (ndavuga ahenshi), abaturage ntibari
bakimanuka imisozi bajya gushaka amazi ku mariba mu mibande. Muri uru rwego
abaturage batuye mu mpinga, aheshi amazi yari yarabagezeho harakozwe
imiyoboro izana amazi hafi yabo mu mpinga, harubatswe ibigega by’amazi. Ibi
ndibuka ko byakozwe ahanini mu rwego rwa cooperation n’abadage bo mu intara
ya Renani Palatina. Abatuye mu mibande nabo, hakozwe imigezi isukuye,
yitabwaho kandi y’amazi meza bakavoma hafi aho. Nyamara abatuye mu mpinga
ubu basubiye ku kabo, kuko ya miyoboro, bya bigega byose ntibigikora kuko
bititaweho kubera ko nta ngamba Leta yigeze ifatira umuturage muri uru rwego.
Ibi bikaba bigaragaza na none ko imibereho myiza y’abaturage yasubiye inyuma
ugereranije n’uko byari bimeze ku gihe cy’ubutegetsi bwa HABYARIMANA.
Ubuhinzi n’ubworozi:
Gutekinika ni ibyo FPR izobereyemo. Uru rwego ntabwo ndutindaho, ariko uko
ku bwa HABYARIMANA byari bimeze biriteye. Reka mbibarize: wasanga umuntu
yarapfuye ijisho rimwe, aho kugirango urimukize cyangwa urimuvure, ugakuramo
n’irindi ryari risigaye koko? Niba kujya kurandura ibihingwa mu mirima y’abantu,
aribwo buryo bwo kwihaza no kongera umusaruro uwaba abyumva neza
yazansobanurira. Niba guha abantu imbuto, ukabaha imbuto z’intagarasoryo n’intobo
nk’uko UMUSESO wabigaragaje, niba aribwo buryo bwiza buzatanga ibiribwa
byiza, ndumva kubyumva bigoye, niba abanyarwanda basigaye barya intobo. Ku
bwa HABYARIMANA nta muturage wigeze yinubira uko ubuhinzi bwe bumeze cyangwa
uko bwitaweho na Leta mu rwego rwo kumugira inama. Niyo mpamvu amaprojet
yabayeho ari menshi. Ariko ubu igihugu hafi ya cyose abantu bararira ayo
kwarika kubera politiki mbi y’ubuhinzi ikorwa mu kavuyo no gushaka gukenesha
abaturage kurushaho. Amakuru yahise kuri Radio Rwanda taliki ya 3/1/2010 mu
kiganiro IBIVUGWA IWACU arabihamya.
Ubworozi nabwo ni kimwe ntabwo mbutindaho, nagirango niba atari
ukwirengagiza twibuke uko ibyo kubaka ibiraro by’inka, kubaka inzuri,
guhinga ubwatsi bw’amatungo byagenze ku ngoma ya FPR/KAGAME. Narabikurikiye
neza. Byarabanje bikorwa mu ibanga, maze abari bazi ibizakurikiraho, ndavuga
ba nyirububasha cyangwa abigerera hejuru cyangwa bene wabo, bafata ibikingi
vuba, barabizitira, batera ubwatsi, umuturage yabibona, akabona ko ari
ubushobozi bwabo, atazi ibizaba nyuma, atazi urumutegereje. Nyuma ubwatsi
bwa ba bandi bumaze gufata bweze bwarakuze, igihe kiba kirageze biba bibaye
itegeko.
Umuturage atungurwa nta mikoro afite yo kubikora ako kanya mu gihe
cyategetswe, nta bikingi afite by’ubwatsi, mu gihe abandi bari barafashe
mbere imisozi ikikije uwo muturage, biramuyobera. Murumva ko atari no gutera
ubwatsi mu gitondo, ngo ejo buzabe bwakuze, agaburire amatungo ye. Yaba
agize ngo ajyanye inka mu bwatsi ku gasozi bakazijyana ku Karere bakamuca
amande, yagira Imana zavayo agahitamo kujya aziragira mu gicuku nijoro, ku
manywa zikirwa mu rugo zabira, yaba abonye agafaranga akagura ubwatsi na wa
wundi umukikije amuhenze nabwo, kugeza ubwo byose bimushoboye agahitamo
kuzigurisha, zikagurwa na wa wundi cyangwa ba bandi bamuzengurukije ibikingi
(ba nyakubahwa), nabwo bamuhenze kubera ko nta kundi yagira. Agafata utwo
bamuhaye. Ubundi akajiginywa gusa ntacyo anashoboye gukora. Gusanga
umuturage aragiye inka nijoro mu gisambu, yihisha ubuyobozi ni agahinda
gakomeye cyane, kuko njyewe nababonye kenshi cyane kandi n’ubu baracyahari
baragira inka zabo mu gicuku. Uyu muturage azaruhuka imigogoro aterwa n’ubutegetsi
bubi ryari? Azaryama ryari niba arara aragiye kandi mu gitondo azindukira mu
murima? Birababaje.
Ibi bintu byo gutesha umutwe umuturage ntabyigeze bibaho ku butegetsi bwa
HABYARIMANA. Ahubwo habagaho amarushanwa mu ma komini, noneho bigatuma buri
muhinzi mworozi ashishikarira kugera ku ntego mu bushobozi bwe nta gahato
ashyizweho. Abantu bagahembwa ibintu binyuranye birimo amafaranga, amatungo
(inka, ihene..), ibitiyo, amasuka, mbese ibikoresho byo mu buhinzi n’ubworozi
bizamufasha gukomeza gukora umwuga we neza. Icyo gihe n’abaturanyi be
barabishishikariraga, bagirango bagere kucyo mugenzi wabo yagezeho igihe
yahembwaga, kandi byagendaga neza ntawe bibangamiye nta n’agahato kabayeho.
Nta muntu wigeze arara ijoro aragiye inka mu gisambu yihisha ubuyobozi ngo
butazitwara kuzifungira ku biro by’Akarere. Kuri ubu butegetsi bwa KAGAME
hari n’aho umuturage yananirwaga gutanga amande bamuciye inka bakazibaga.
Ngirango mwibuka ibyabaye i Kibungo. Ibi birababaje gusa nta kindi
nabivugaho.
Gutesha umutwe umuturage no kumuhoza ku nkeke cyangwa kumukenesha ni imwe mu
ntego z’ubutegetsi bwa KAGAME. Ntagiye kure mwibuke uko MUSONI Protais
yagize abanya Kibungo akiri Prefet, agasenya amazu y’abantu ku manywa y’ihangu,
ngo arimo gusaranganya abantu amasambu. Gusanga koko abantu bariyubakiye
inzu nziza zikomeye, ukazishyira hasi zose ngo mu rwego rwo gutuza mu
midugudu no gusaranganya, hari ubugome burenze ubu?Ahandi byabaye ku isi ni
hehe koko? Birababaje. Abanyakibungo n’ubu ntibazabyibagirwa nk’uko
umuturage yigeze kubivugira kuri Radio Rwanda, agashinja ibyo byose MUSONI
Protais.
Ndibuka ko ku bwa HABYARIMANA, umuturage yavaga guhinga mu murima we cyangwa
gukora indi mirimo agakaraba akajya kuri centre y’ubucuruzi iri hafi ye,
cyangwa ku kabutike kari hafi ye, akigurira byeri na brochettes, ndetse
wenda n’abarimu cyangwa undi muyobozi nka Responsable ahari, ugasanga rwose
ntacyo bamurushije, ndetse akaba yanabagurira nabo nk’abaturanyi. Yataha
agatahana irindi cupa cyangwa abiri ashyiriye nk’umugore we. Ibi ndabivuga
kuko nabibonye kenshi cyane ku baturage benshi kandi batandukanye. Nyamara
ubu iyo ngeze mu giturage ndumirwa na mwarimu nta bubasha akigira na mba
habe no kuba yakwigurira n’urwagwa. Ababishobora ni mbarwa cyangwa abafite
ababo, no kubona iyo butike uguraho ikintu ni ukubonekerwa.
Iterambere muri rusange:
Nk’uko naberetse hejuru uburyo bwakoreshwaga mu gushishikariza umuhinzi
kwiteza imbere mu buryo bw’amarushanwa, mu rwego rw’iterambere ry’igihugu
muri rusange, ku ngoma ya HABYARIMANA habayeho iterambere ryihuse.
Byakorwaga muri politike yo GUTANGIZA no KUMURIKA IMISHINGA. Iyi politike
yari nziza cyane, kimwe na politike yo kwita amazina buri mwaka mushya
wabaga utangiye. Keretse utarabaye mu Rwanda niwe utabizi.
Muri iyi politike yakorwaga mu byumweru bibiri bya mbere by’ukwezi kwa
Nyakanga kwa buri mwaka, amasegiteri, amakomini na Prefectures zabaga
zishishikaye, zishaka kuzagira igikorwa zigaragaza mu rwego rwo gutangiza
umushinga cyangwa kuwumurika (kuwutaha). Aha niho hagaragariye akamaro
k’umuganda, nyamara mu byo FPR yajyaga ivuga irwanya, n’uyu muganda warimo.
N’ubwo yaje kuwusubizaho, usanga nta gaciro wabiha kuko bikorwa ntacyo
bigamije uretse amanama no gutanga messages za gacaca, amatora, umutekano,
kuvana ibimene by’amacupa ku bipangu, n’ibindi.
Icyo gihe muri iyi politike ya HABYARIMANA, nibwo mu gihe gito amakomini
yose yahise yiyubakira ibiro (bureaux administratifs) byazo, amacumbi ya ba
Bourgmestre, amasegiteri yose na za prefecture ziyuzuriza Batiments zubatse
muri Etage, nibura Etage imwe. Za S/Prefectures hirya no hino, ku buryo
nibura Komini esheshatu zabaga zifite S/Prefecture zihuriraho, ifite
ibyangombwa byose, bureau, icumbi rya S/Prefet, imodoka nibura enye, hakaba
na za services zose usanga kuri Prefecture cyangwa muri Ministère. Niyo
mpamvu wahasangaga imashini zikora imihanda mu rwego rwa Ponts et Chaussés.
Amakomini yose yari afite bureaux zubatse kuri plan imwe. Amasegiteri nayo
ni uko. Muri uko kwezi kwa Nyakanga, wasangaga kuva kuri Prezida
HABYARIMANA, ba Ministres, ba Secrétaires Généraux, ba Directeurs muri za
Ministères nta muntu wasanga mu biro kuko bose babaga bagiye hirya no hino
mu gihugu gutangiza cyangwa kumurika imishinga byabaga ari byinshi cyane mu
gihugu cyose.
Nibwo wasangaga nka Komini yatashye nk’inzu yayo bayiha nk’ikamyo Benne,
cyangwa indi modoka y’Akarere bitewe nibyo basabye umuyobozi waje aho muri
icyo gikorwa.
Nibwo Komini wasangaga yiyubakiye Centre de Santé Leta bakayiha ambulance
ndetse n’umukozi (responsable) w’iryo vuriro.
Nibwo wasangaga nka Komini runaka ihabwa amafaranga yo gukemura ikibazo
runaka, byose bigaterwaga nicyo basabye mu rwego rwo kubatera inkunga no
gufatanya guteza imbere igihugu.
Nibwo wasangaga Komini ifite amavomo y’amazi meza. Ndibuka ko muri 1984 buri
prefecture yari ifite inzu yayo ya etage ikoreramo, icumbi rya prefet,
amamodoka atari hasi y’ane nta birarane bya bakozi ifite, ndibuka ko buri
Komini yari ifite inzu yayo nziza ikoreramo, icumbi rya bourgmestre, ifite
nibura imodoka zayo zitari hasi y’eshatu harimo na Camion Benne, ifite
Centre de Santé nibura ebyiri, ifite ambulance nibura imwe, ifite banque
populaire, ifite ibigo by’amashuri byiza aho abanyeshuri baba badacucitse
kandi bicara ku ntebe za pupitres, idafite ibirarane by’abakozi, buri
Secteur yari ifite ibiro byayo ikoreramo ndetse hari na secteur zari
zitangiye kwigurira amamodoka. Nka Secteur yo muri Bicumbi ntibuka neza, iyo
muri Muvumba, n’izindi.
Izi ni ingero zifatika, zagaragariye buri wese kandi ibi byose muri 1983
byari bihari. Ku ngoma ya HABYARIMANA wavaga ahantu ujya ahandi ugasanga
kuri centres z’ubucuruzi zo mu byaro (Centre de Négoce) harabaga nibura
umucuruzi w’umuturage umwe cyangwa babiri bafite imodoka zabo za
camionnettes nka Daihatsu cyangwa Toyota. Ntiwashoboraga kubura uko wica
akanyota cyangwa ngo ubure icyo urya. Nyamara kuri ubu butegetsi bwa KAGAME
ni iyihe Komini yigeze yubaka ibiro byayo, ni iyihe prefecture yubatswe,ni
iyi Centre de Santé yubatswe, ni iyihe Ministere biyubakiye. Ibikorwa
by’amajyambere byinshi biri mu Rwanda, ni ibyo ku ngoma ya HABYARIMANA,
nibyo ingoma ya KAGAME igenderaho. Ibyinshi basanze bihari cyane cyane mu
migi kuko mu byaro ho nta gishyashya ingoma ya KAGAME yahagejeje. Ahubwo n’ibyari
bihari byarashenywe. Urugero ni nk’ayo mazu navugaga y’ibiro by’amakomini
amenshi yarenzweho n’ibihuru. Ushaka guhinyuza azanyarukire ku bureau bya
Shyorongi ya kera, andi mazu yahinduwe za cachots, hari n’aho nageze nsaga
habamo abasirikare niba nibuka neza ni ahahoze ari komini Ramba. Ibindi
byasenyutse ni za Centres de Santé, amazu za projets zahoze zikoreramo,
imihanda yo mu byaro yakozwe n’ayo maprojets ya kera ndetse n’umuganda yose
yarashize.
Kera k’ubwa HABYARIMANA mu rwego rwo korohereza abantu ingendo mu giturage,
ndibuka ko habaga Bus za ONATRACOM ku buryo kuri buri Prefecture habaga
Ishami rya ONATRACOM ryabaga rifite nibura Bus enye zose kandi zigenda
zigana mu byaro muri iyo ntara, ku buryo Bus zavaga i Kigali zigana mu ma
Prefectures, izo mu maprefectures zikazakira zijyana abantu hirya no hino.
Nta muntu wajyaga arara nzira kuko yabuze uko agera iwabo, niyo Bus yabaga
yagusize ntihaburaga za modoka navuze z’abacuruzi zagobokaga abantu. Nyamara
ubu kuri ubu butegetsi bwa KAGAME hari abantu barara nzira kubera kubura uko
bagenda, byaba biturutse kuri izo Bus zitakigera mu byaro, haba no kubera za
modoka z’abacuruzi zitaboneka kubera ko za Centres de Negoce navuze harugu
zasenyutse zigashira.
Mu mugi wa Kigali wavuga ko ariho urebera iterambere koko ry’u Rwanda?
Nyarutarama, Kacyiru, Gisozi? Imitamenwa y’abayobozi gusa niyo upimiraho
uvuga ngo genda Rwanda warakataje? Ku bwa HABYARIMANA intera yabaga hagati
y’abakire n’abakene yari ntoya cyane ugereranije n’uko bimeze ubu k’ubwa
KAGAME, kuko byaragaragaye ko kuri ubu butegetsi si abakene gusa bahari
ahubwo hagaragaye n’abatindi ndetse n’abatindi nyakujya.
Kuri ubu butegetsi bwa KAGAME, ugeze mu giturage, Centre de Negoce wabonaho
imodoka ni nke cyane ugereranije n’uko byahoze. Ahubwo imfashanyo zabonetse
zose zijya he ko umuntu nacyo yakibaza? Kuko urebye imfashanyo zaje muri iki
gihugu n’ibikorwa byakozwe mu rwego rwo guteza imbere igihugu ntaho bihuriye.
Ndibuka ko ku bwa HABYARIMANA muri 1980, 1981,1982, habayeho excédent
budgétaire. Ni ukuvuga ngo ibyari biteganijwe byose muri budget y’igihugu
muri iriya myaka, byarakorwaga byose ahubwo amafaranga agasaguka. Nimushaka
kureba ibyo mbabwira muzasohoke mu mugi wa Kigali mujye hirya mu biturage
niho muzabona ukuri. Muzajye mugereranya mubaze uko hahoze nuko ubu hameze
cyane ko muzajya mubona n’ibyo bikorwa nababwiye byo k’ubwa HABYARIMANA
ibyinshi byabaye ibihuru, amazu ya za projets zabaga zaroherejwe mu byaro
yabaye indiri z’ibihunyira n’inturo. Birababaje!
Tuvuge ku mihanda. K’ubwa HABYARIMANA imihanda yose ihuza u Rwanda n’ibindi
bihugu yari ikoze. Mu migi imihanda yari ikoze. Tuvuze imihanda yakozwe
k’ubwa KAGAME, twavuga umuhanda wa Kibuye. Nawo kandi inkunga zo kuwubaka
zasinywe k’ubwa HABYARIMANA ni ukuvuga accord de financement, undi ni
Kicukiro-Bugesera, ubundi hakorwa iriya mihanda ijya mu mitamenwa y’abo ya
Nyarutarama na Gisozi. Ikindi bakoze ni ugukora aho abanyamaguru bagenda no
kuhasiga irangi ry’umukara n’umweru. Mwambwira ikindi kintu ingoma ya KAGAME
yakoze koko?
Ibyo HABYARIMANA yakoze, nibyo byinshi mu rwego rw’iterambere ry’igihugu n’abaturage
bacyo. Naho FPR/KAGAME ntibakabeshye abantu ngo u Rwanda rwarakataje rwose.
Ibikorwa bihari by’iterambere n’abanyarwanda, FPR/KAGAME yasanze byarakozwe
cyangwa inkunga yo kubikora yarasinywe k’ubwa HABYARIMANA. Akaba ariyo
mpamvu nibaza aho inkunga zaje mu Rwanda zagiye. Ibyasahuwe Congo byo aho
biri turahazi, byubatse imitamenwa Nyarutarama, Gacuriro, andi ajyanwa kuri
konti hanze no kugura amazu muri Etiyopiya, Afrika y’epfo, Eritreya.
Amajyambere ntabwo aba i Kigali gusa. Amajyambere y’u Rwanda n’Abanyarwanda
si ubwiza bwa Century House, n’amagorofofa ya ba nyakubahwa arunze
Nyarutarama na Gisozi, amamodoka ahenze, kandi umuturage yaburaye, yabuze
uko yivuza, yategetswe kurandura imyaka ye mu mirima, n’ibindi byose
bijyanye n’ibyo navuze haruguru.
Umutekano KAGAME yirwa abeshya abanyarwanda, ni nde koko uyobewe uko u
Rwanda rwari rumeze mu rwego rw’umutekano k’ubwa HABYARIMANA? Kuba byonyine
nta muntu wikangaga undi, ngo amwishishe, ni ikigaragaza ko umuntu yagendaga
yemye, nta bwoba na mba. Ariko ubu niyo wicaye iwawe uba ufite ubwoba kubera
cya kintu cyabibwe mu bantu cyo kwishishanya, kuryana, gutotezanya. Kuba nta
ntambara ihari siko kuvuga ko abantu bari mu mutekano. Burya umutekano
w’umutima niwo wa mbere. Abantu nta mutima bagira barashize ni ukubona
bagenda.
Amajyambere yo mu Rwanda rwa KAGAME nayagereranya n’inzu yubatse ariko
uruhande abantu babona cyane (abashyitsi cyangwa abahisi) ni ukuvuga ku
irembo no muri salon, ukahasiga amarangi meza, muri salon sinakubwira
ugashyiramo amakaro, amatara meza ahenze, imitako ihenze, plafonds yo mu
biti bihenze cyane, intebe z’akataraboneka (nka zimwe zakanze Carle del
Ponte kwa KAGAME, muzasome igitabo cye aherutse gusohora cyitwa “Hunt: Me
and War Criminals), urugi rukoze muri zahabu, ugashyiramo za Televisions
umuntu aho yicaye hose akareba adakebaguye igikanu. Ubwo hirya mu byumba ho
ugasanga nta sima, haba hasi no kunkuta, nta plafond, nta matara arimo,
amadirishya ari ibiti gusa nta birahure birimo. Ng’uko uko nagereranya
iterambere ryo mu Rwanda rwa KAGAME. Ibaze uwo mubyeyi watunganya aho yicara
n’abashyitsi be gusa, ibyumba abana be bararamo nta na ka sima kabarizwamo,
baburaye, igihe abashyitsi yabagaburiye amakoko ngo bavuge ko yakize. Nta
bukire nta n’amajyambere mbonye aha rwose. Ng’urwo urugero rw’amajyambere ya
KAGAME.
Urwego rw’uburezi:
Amashuri na za universités zidatanga ubumenyi byo birahari ndetse byinshi
cyane. Aha sinjya kure ahubwo ndagirango ubihakana azashake raporo y’abadepite
iherutse gukorwa y’umwaka wa 2009, yerekana ko abantu barangiza nta kintu na
mba baba bashoboye. Ese KAGAME iyo atifashisha abize ku gihe cya
HABYARIMANA, mugirango yari kubivamo? Nawe arabizi rwose.
Igihugu kigifatwa, hafi ya hose bashyizeho abari basanzwe mu gihugu, umuntu
bakamugira chef ariko uri munsi ye akaba uwo ku ngoma kugirango abashe
gukopera uko ibintu bikorwa, nyuma bazamumusimbuze. Aha ndahera no ku mwanya
wa Perezida wa Républika kuko KAGAME ntiyari kumenya ibyo akora iyo atabanza
gukopera BIZIMUNGU Pasteur. Reba aba Ministres bose na ba Directeurs de
cabinet babo. Uko byagenze kuri BIZIMUNGU na KAGAME niko nabo byagenze.
Bamaraga kubona uko bikorwa bakabananiza kuko igihe cyo kubasimbura cyabaga
kigeze ngo imyanya ifatwe na beneyo. Mu rwego rw’ubutabera, za parquets zose,
ba Substituts ba IPJ, babanje kubareka bakorana n’abaje gukopera nyuma abo
ba kera bose, bahita bashyirwa muri za gereza ngo bakoze génocide. Imyanya
ifatwa na beneyo bari bamaze gukopera uko akazi gakorwa, ndetse nan’ubu
ntacyo barageraho muri uru rwego kuberako byabananiye. Abize bize kubwa
HABYARIMANA,
Hari Akarere kamwe kayoborwaga n’umuntu wize UNR Butare kera, noneho
Vice-Maire we hari ibaruwa yagomba gutegurira Maire yayirangiza
akayimushyira ngo ayisome hanyuma ayisinye. Yarayimuhaye ayicishamo imirongo
n’ikaramu y’umutuku yose arangije arayimujugunyira. Undi ati se ko utambwiye
uko nyandika? Maire nawe aramusubiza ati ndi Licencié nawe uri Licencié
kandi twize ibintu bimwe. Ati sinumva rero ukuntu wambaza ngo nkubwire uko
wandika iyi baruwa kandi nta mashuri nkurusha. Ati keretse niba uvuga ko
ntacyo wize cyangwa se iyo Licence yawe utayikwiye. Sibwo ibintu ngo
byakomeye se ko Maire yasuzuguye Vice-Maire wavuye Uganda! Umenya biri mu
byanatumye uwo Maire asabwa kwegura kandi ariwe KAGAME yajyaga ataka cyane
ko ari umukozi kandi koko yari umukozi.
Nagize amahirwe yo kubona akazi kampaye umwanya wo kugera mu turere tumwe na
tumwe mu gihe cyo gutegura plan d’action zabo ni ukuvuga gahunda z’ibikorwa.
Birababaje ubonye ibintu abitwa ngo ni ba planificateurs na ba Vice-Maire
bakoraga, ukibaza niba barageze no mu mashuri bikakuyobera. Niba nibuka neza
mu Karere ka Muhanga higeze kwirukanwa umunsi umwe abakozi bo hejuru icumi
icyarimwe kubera gahunda y’ibikorwa yari yabananiye kandi bitwa ko bafite za
Licences.
Ngo nyir’amaso yerekwa bike ibindi akirebera, reka ndekere aha. Nashatse
gusa kubereka ko KAGAME na FPR ye bashingiye ku bikorwa by’iterambere bya
HABYARIMANA. Ahubwo iyo intambara itaba, buri muturage ndemeza ko aba afite
nibura igare rye. Muzambwire projets ifitiye abaturage akamaro iba mu
giturage, ibureau by’akarere byubatswe, ibiro by’intara byubatswe, ikibuga
cy’umupira w’amaguru cyubatswe, ikibuga cy’indege cyubatswe, batiment
administratif yubatswe yaba iya ministere cyangwa iy'inteko nshinga mategeko.