Hari uwaba azi aho Paul Kagame ari nyuma y’umukino wahuje abakinnyi bakomeye kandi bazwi cyane muri NBA yabereye i Toronto muri Canada taliki ya 14 Gashyantare 2016 mbere yuko asesekara i Houston aho azaba agiye mu nama yerekeranye n’ibyamashanyarazi izaba kuva ku ya 22 kugeza ku ya 26 Gashyantare? Umwami Paul ntajya yicara mu Rwanda. Yibera mu ndege ze, aho ageze agacumbika mu byumba by’amahoteli bihenze abaperizida bararamo cyangwa se akararano no muyandi mazu ahenze hirya no hino mu bihugu byo hanze. None ninde koko uyobora u Rwanda iyo adahari?
Iki n’ikibazo nakomeje kujya nibazaho kuva kera. Yaba se ari FPR iyobora igihugu iyo adahari? Oya Reka da, ishyaka ryasenyutse kera. Kagame, perezida wa FPR, niwe wahindutse ishyaka. N’igisirikare se? Ibi byo byibagirwe kuko ubuyobozi bw’igisirikare ni Kagame ndetse n’abasirikare ni nk’ amatungo ye. Abandi ba generali bo basimburana muri gereza cyangwa abo atagikeneye akabajugunya muri za ambasadi hanze.
Ninde rero uyobora u Rwanda iyo umwami Paul adahari?
Dore aba bagore batatu nibo bica bagakiza bakaba aribo bayobora u Rwanda:
* Umufasha wa Kagame ari we Jeannette Nyiramongi Kagame
* Pitchette Kampeta Sayinzoga
* Ines Mpambara.
UMUFASHA WA KAGAME JEANNETTE NYIRAMONGI KAGAME
Umufasha wa Kagame ariwe Jeannette Nyiramongi Kagame niwe uza kwisonga. Mu byukuri niwe ufite ububasha bukomeye mu gihugu nyuma y’umugabo we Kagame akaba ari nkaho ariwe uyoboye ibiro by’umugabo we Umwami Paul. Umufasha wa Kagame Jeannette Nyiramongi yashoboye kubona inshuti n’abamufasha bo hanze batanga amafaranga menshi mu karima ke Imbuto Foundation. Kubera izo nshuti zikomeye zo hanze, ushatse wamwita Dr Jeannette Nyiramongi Kagame kubera impamyabushobozi y’ikirenga ariko y’icyubahiro atakoreye yahawe na Kaminuza y’abakirisitu yo muri Oklahoma muri Amerika. Birazwi ko iyo Dr Jeannette Nyiramongi akoresheje inama, abitwa ko ari ibikomerezwa mu Rwanda nka Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Perezida wa Sena na Perezida w’abadepite n’abandi ba Minisitiri bose baza biruka nkaho ariwe mukuru w’igihugu. Ikindi kandi birazwi ko afite umwanya ukomeye m’ishyaka riri kubutegetsi rya FPR ndetse n’izindi nzego zose z’igihugu zifata ibyemezo bikomeye.
PITCHETTE KAMPETA SAYINZOGA
Ikitwa ifaranga cyose, uyu Sayinzoga niwe ufite ububasha bwose – haba amafaranga yinjira mu gihugu cyangwa imfashanyo zo hanze. Sayinzoga afitanye amasano n’umuryango wa Kagame – akaba ari umugore wa mwishywa wa Perezida Kagame witwa Byusa akaba ari mu bacunga imitungo ya Kagame. Ikintu gikomeye cyane nuko Pitchette Kampeta Sayinzoga ari umunyamabanga uhoraho muri MINECOFIN. Ndetse akaba ari n’umunyamabanga mu kigega cy’igihugu. Yungirije Umukuru w’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro. Akongera akaba ariwe uyobora ikigo kitwa “Rwanda Development Partners” gihuza abahagarariye za leta n’indi miryango itanga imfashanyo ku rwego rwo hejuru.
INES MPAMBARA
Mpambara niwe wungirije Dr Jeannette Nyiramongi Kagame mw’Imbuto Foundation. Yitwaje uyu mwanya Mpambara yari afite, Dr. Nyiramongi Kagame yamuhesheje akazi mu biro bya Perezida Kagame nk’umukozi usanzwe mu w’i 2007. Mugihe kitarenze umwaka, Ines Mpambara yari yamaze kugera kw’isonga mu biro bya Perezida Kagame aho ubu ariwe muyobozi mukuru w’ibiro bya Kagame. Aba minisitiri n’abajenerali ba Kagame baratitira hafi kwinyaraho iyo bari iruhande rw’uyu mukobwa Ines Mpambara. Mpambara amaze kuba icyamamare muri leta yu Rwanda nk’umuntu w’ibibi byose harimo gutekinika, guhora, kugambanira abantu n’andi mabi menshi ntarondora hano. Ahora arangajwe imbere no kuneka, amatiku, gusebanya ndetse no gushaka kwikiza abo Kagame bose abonamo nk’abanzi b’igihugu. Kuri Mpambara na Kagame, “umwanzi” n’umuntu wese ushyira mu gaciro cyane cyane umuntu uwari we wese ushatse kwerekana amafuti yabo n’uburyo igihugu kiyobowe nabi.
UBURYARYA N’AKARIMI BIRANGA ABA BAGORE
Iyo batari guhiga abo bita abanzi b’igihugu bakoresheje umutungo w’igihugu basahura, aba bagore batatu bafite akarimi n’uburyarya budasanzwe kuburyo biborohera kubeshya abo bahuye nabo bose ko u Rwanda ari nka Singapore. Ikibabaje nuko abazi cyangwa bazize ubugome n’itekinika ryabo ntacyo babikoraho ariko bakomeza guhoheterwa
Dr David Himbara