Umunyamakuru D. Makeri yarusimbtse ha mana
Dominiko Makeri, Umunyarwanda uba muri Uganda akaba
yarahoze ari umunyamakuru aherutse gushimutwa n誕bantu biyitaga abapolisi
bamubwira ko bamuzanye mu Rwanda, bageze aho baza kumujugunya mu nzira kuko
bakekaga ko bafatwa.
Avugana na BBC dukesha iyi nkuru, Dominiko Makeri yatangaje ko abantu bane
baje bagakomanga iwe nijoro, bagaterera ibintu hejuru bashaka pasiporo ye, baza
kumubwira ko ari abapolisi baje kumujyana mu Rwanda.
Yakomeje avuga ko abo bantu bamutwaye, bageze mu nzira baza kwibuka ko hari
umudamu watabaye ubwo bahondaga ku rugi rw置yu munyamakuru, uwo mudamu rero ngo
akaba yaranditse nimero z段kinyabiziga cyari kibatwaye. Aho babyibukiye ngo
bahise bata umuhanda bamujyana ahantu kure cyane barahamuta, bamubwira ko
bitarangiriye aho ko bazagaruka.
Gusa n置bwo yemeza ko bamwe muri abo bantu ari Abanyarwanda kuko bavugaga
ikinyarwanda, Dominiko Makeri yatangaje ko ibyo bintu ntaho yahera avuga ko leta
y置 Rwanda ibiri inyuma, ngo kuko ntacyo yaba imushakaho.
Twabamenyesha ko abo bantu batari bafite gahunda yo kwiba kuko nk置ko abivuga
ngo n置bwo umwe muri bo yaguye ku mafaranga ubwo bashakaga pasiporo akayakubita
ku mufuka ariko ngo wabonaga uwo bashakaga ari we kuko nta kindi kintu batwaye.
SHABA Erick Bill
SHABA Erick Bill