Leta
y’Ubumwe (RPF/FPR) ijijisha
I.
Ikirangantego
cya Republika y’u Rwanda :
Urugori
rufite ibara ry'icyatsi kibisi n'ipfundo rimwe bivuga ikimenyetso cy'ubumwe.
Abanyarwanda bose bimbiye hamwe, bagize umwe kandi batahiriza umugozi umwe. (Leta
y’Ubumwe, 31/12/2001)
Urugori
rufite ipfundo ! Urugori ntirupfundikwa, hapfundikwa umugozi
kandi ntirugira ibara ly’icyatsi cyangwa ly’ubururu. Ntimukitiranye
umugozi n’urugori. (…). (Flavien Lizinde, " Republika
ya Gihake (2) ", Lille, 28/02/2002)
Umugozi
upfunditse uzengurutse cya kirangantego, urasobanura :
Ingoyi
ya gihake, kandi koko imbohe ni
nyinshi cyane mu Rwanda. Mbona usobanura gufunga umunwa alibyo twavuga
kutavuga ibibi biliho ; aliko kwakutagira demokarasi, utavuze rumwe
n’ubutegetsi akazilikwa ndetse akanyongwa.
(Flavien Lizinde, " Republika ya
Gihake ", Bruxelles, 27/01/2002)
Ishaka
rifite ihundo n'amababi ane (4) n'ikawa ifite amababi cumi n'atandatu (16)
n'imbuto makumyabiri n'umunani (28) bivuga umusaruro unyuranye ugizwe
n'ibihingwa ngengabukungu. (Leta y’Ubumwe,
31/12/2001)
Ishaka
n’igihigwa ngandurarugo ntabwo ari igihigwa ngengabukungu. Ahubwo
mwajya gushyiraho ikawa n’icyayi mu ngengabukungu. (Flavien
Lizinde, " Republika ya Gihake (2) ", Lille, 28/02/2002)
Ihundo
ly’ishaka. Uwo ni wa muganura w’amasaka abahinzi bajyanaga i bwami
buli mwaka. Ishami ly’ikawa lisobanura ubukungu bwa kijyambere rubanda
bayihingira kugurwa amafaranga ajya muli ka gaseke (ubutegetsi). (Flavien
Lizinde, " Republika ya Gihake ", Bruxelles, 27/01/2002)
Agaseke
gapfundikiye k'amabara abiri bivuga umuco w'abanyarwanda wo gukomeraho :
Kuzigama, gufatanya muri byose no Gusangira. (Leta
y’Ubumwe, 31/12/2001)
Kuzigama
bigaragazwa n’ikigega ntabwo ari agaseke. Gusangira
bigaragazwa n’imbehe cyangwa icyibo ntabwo ari agaseke. Naho agaseke
gapfundikiye bivuga kwihalira wenyine. (Flavien
Lizinde, " Republika ya Gihake (2) ", Lille, 28/02/2002)
Agaseke gapfundikiye : n’inkangara ya gihake. Kugapfundikira
bisobanura ubwiru (Agapfundikiye gatera amatsiko). Ubwiru
ntibumenywa na bose. Ni ukuvuga ubutegetsi butalimo demokarasi. Ali
byo Abarwanashyaka baharaniye Republika banze gutegekerwa mu bwiru banga no kwikorezwa
inkangara. (Flavien Lizinde, " Republika
ya Gihake ", Bruxelles, 27/01/2002)
Urugori
rw'amenyo makumyabiri n'ane (24) ariko cumi n'icyenda (19) ari yo agaragara
kandi rufite ibara ry'ubururu bivuga ikimenyetso cyo guharanira ikoranabuhanga
n'iterambere ry'inganda mu Rwanda. (Leta y’Ubumwe,
31/12/2001)
Urugori
rufite amenyo ? ! Urugori ntirugira amenyo. Ibyo ni
ugusebya urugori. Urugori ruvuga Ububyeyi. Ububyeyi bufite
amenyo burya abana ali byo kubacura. (Flavien
Lizinde, " Republika ya Gihake (2) ", Lille, 28/02/2002)
Uruziga
rufite amenyo ni ishusho lya kizungu livuga umulimo. Uwo mulimo uli hasi
y’agaseke bisobanura uburetwa kera abagaragu bakoreraga ba shebuja.
Iyo umulimo ujya kuba hejuru y’ako gaseke biba byarabaye byiza. (Flavien
Lizinde, " Republika ya Gihake ", Bruxelles, 27/01/2002)
Tugaruke kuli ya menyo 24, aliko hakagaragara 19. Andi yagiye he ? Yakuwe na nde ? Dusanga yarakuwe na ka gaseke kayaryamiye, kugirango atazongera kulya ! (Kwicisha abantu inzara). (Flavien Lizinde, " Republika ya Gihake (2) ", Lille, 28/02/2002)
II.
Indirimbo :
" Rwanda nziza "
Rwanda
nzinza gihugu cyacu
Wuje
imisozi, ibiyaga n’ibirunga
(…)
Uhamye
umubano n’amahanga yose
Maze
ijabo ryawe riguhe ijambo.
(Leta y’Ubumwe, 31/12/2001)
Ku
byerekeye indirimbo yubahiliza igihugu, aha twavuga ko iyo ndirimbo iyo
uyitegereje ukagereranya n’iyahozeho, usanga nta huliro uretse ko ijwi lyayo
batashoboye kubonera ililisimbura. Ubundi indirimbo yubahiliza igihugu usanga
ikubiyemo amateka yacyo n’igikorwa kiyibanziliza cyatumye ihimbwa. (…).
Indirimbo
nshya y’u Rwanda rw’ubu ni amabango y’indirimbo zalizisanzweho
z’ubukerarugendo (tourisme), …imisozi, ibibaya, ibiyaga ndetse
n’ibirunga n’amashyamba. Bizwi na bose, kandi nta cyo umuntu yakoze ngo
bibeho, Abasokuruza babisanzeho n’abavuka ubu barabibona. N’ibintu
cyimeza.
Kandi
koko. Nonese barata ko bishe abantu bakangiza ibintu ? Bavuga se barukuye
ahantu habi, kandi barasanze rukungahaye, abaturage bishyira bakizana
(nk’uko indirimbo ya mbere yavugaga ngo : " twishyire
twizane… ").
Ndabona
koko nta gikorwa barata bashyira mu ndirimbo. Bavuga se ibikorwa
by’Abarwanashyaka babo ? (…). Ibyo bavugamo by’umubano n’amahanga
kandi barateye ikindi gihugu byaba bifite irihe shingiro ? Barangiza
bavuga ngo " Maze ijabo ryawe riguhe ijambo ". Aho ilyo
jambo ijabo bazi icyo rivuga ? Ijabo
lisobanura ubwirasi. (…). (Flavien Lizinde, " Republika
ya Gihake ", Bruxelles, 27/01/2002)
III.
Ibendera :
(…).
Ibara ry'icyatsi Kibisi gisobanura icyizere cy'Uburumbuke hakoreshejwe neza
imbaraga z'abanyarwanda nibiri mu Rwanda.
Ibara
ry'Umuhondo risobanura Ubukungu, abanyarwanda bagomba guhagurukira Umurimo
hamwe n'Ubumenyi kugirango bagere k'Ubukungu burambye.
Ibara
ry'ubururu risobanura Umunezero n'amahoro. Aha Abanyarwanda bakaba bagomba
guharanira amahoro azabageza k'Ubukungu burambye n'umunezero. (…). (Leta
y’Ubumwe, 31/12/2001)
Kubyerekeye
ibendera na byo, hali ukuntu ibendera (amabara yalyo) agira ibisobanuro bihuje
n’ibikorwa biranga icyo gihugu (…). Iyo urebye ibara litangira n’ubururu
n’izuba. Ni ibintu kavukire (naturelles). Ijuru n’ubururu izuba na
lyo liba hejuru likikijwe na bwa bururu. Icyo si igikorwa cy’umuntu.
Umuhondo wo mu mabara ya kizungu usobanura ubwirasi (nka lya jabo lyo mu
ndirimbo). Icyatsi kibisi hose kivuga uburumbuke. (…).
Gukuramo
inyuguti ya " R " yavugaga Republika, ni ukuvuga ko
hagiyeho ubwami ? Babandi babuvuga bakaba bafite aho babikura ?
Cyangwa hakaba haliho Republika nyabami ? (Flavien
Lizinde, " Republika ya Gihake ", Bruxelles, 27/01/2002)
Ibyerekeye
amabara n’ubulyo muyasobanura byo ni ibindi. Kuko amabara atigeze agira
ibisobanuro mu muco w’Abanyarwanda : Havugwaga : umweru = kwera,
umukara = kwirabura. Andi yose yazanywe n’Abazungu bayaha ibisobanuro byabo.
Niba mwarayahaye ibyanyu bisobanuro, ni ukuvuga ko n’undi wese yatanga ibye
bisobanuro. (Flavien Lizinde, " Republika
ya Gihake (2) ", Lille, 28/02/2002)
Leta
y’Ubumwe (RPF/FPR) ntigafate " ibuye " ishukishe umwana
ngo n’alye " umutsima " cyangwa " inzoka "
ngo n’" ifi " ! Mwijijisha kandi mwarataye umuco.
Flavliz
"Erega mwikwirirwa mujya kure,ikirangantego cya Republika ya Kagame ni ukuniga no kureka abaniga bakaniga. None se ntiyabibashyiriye mukirantego cya Republika!! Uzitonde witegereze neza uzasanga ikirangantego cya Republika harimo umugozi uhambiriye muburyo budasanzwe kuburyo nyine uwo leta ihambiriye nibyo iramusya. Ikirangantego cya Republika ya kera ho habagamo umuhoro w'urunana. Republika y'ubu ya Kagame yo yahisemo ingoyi y'umugozi uhambirikanyije. Urumva rero iyo ufashe umugozi "ingoyi" ukayigira ikirangantego cya Republika yawe ntabwo biba ari ugukina.
Ariko rero ndibaza. Kuki leta yabaye iy'umujinya urimbura abayo ? Uziko gukorana n'iriya leta cyangwa ukayegera arizo ngorane zibaho. Uzarebe ihambira abayisanzwemo cyangwa igahambira ababanje kuyikorera naho ba Rwarakabije bayirwanyaga nizo ntore za mbere zibaho.
Nyamara intego ni uguhambira abayo bose kugeza kumunota wa nyuma!!!.
Ariko se ninde utanga inama. Uzitegereze neza, kubera guhambira abayo no kubaniga bituma amateka y'ingoma agenda ahinduka umutuku uko ibihe bisimburana. Iyo ufashe umuntu umwe ukamuhambira ukamwanduza cyangwa ukamuhonyora we aba ariwe wenyine ntakintu kidasanzwe gihinduka, ariko uwo muntu kugite cye cyangwa undi ubona arengana iyo agize icyo akora cyangwa avuga gihindura amateka y'ingoma yose n'abayegamiyemo bose kandi ayo mateka ntaba ari buhanagurike. Kubera izo mpamvu mpamya ko kuniga abawe bakuyobotse cyangwa bemera kuganira nawe ari imibare mibi ya hafi. Politiki y'uburakari nta narimwe igira umusaruro. Arijye najya mbanza kugerageza gucacura uwananiye tukumvikana. Simpamya ko umuntu wemeye kwitangira ingoma akayikorera ko aba yayifuriza ikibi. Nyamara ruriya rugo rubuzemo umubyeyi ucacura.
Ikibazo mbona si ukumvisha no kumvikana n'abanyarwanda bose kuko na Rwarakabije byarashobotse, ikibuze ahubwo ni ukuntu wabonera indi mirimo abamenyereye gukora umurimo wo kuniga no guhambira haba muri leta n'ubuzima busanzwe. Umuntu ubona ikiraka cyangwa icyubahiro igihe arimo gupangira imipango yo kuniga bagenzi be icyo ni cyo kibazo.
Urabona ko rero ibintu bigenda bihinduka kuva 1994 kugeza ubu kandi bigenda biganisha mu maraso kuburyo ababyinaga intsinzi hari aho baca bakabavugiriza induru. Mu rugo haramutse harimo mukuru uzi gucacura yakwicaza abe mu kirambi agahamagaza abamenyereye kuniga bakabigisha hanyuma n'abenda kunigwa nabo bakadohorerwa. ituze ryagaruka murugo. Uzarebe uko bagenda bakanda baniga ninako hasohoka amateka y'ingoma atazigera ahanagurika. Simpamya ko ari byiza kuniga umuntu umwe ukabigurana guhindura amateka y'abawe bose kandi utazayasubiza inyuma. Nyamara urugo rwa FPR rukwiriye kugira gihana kuburyo kuniga bitagomba kugirwa décentralisé nk'uko bimeze ubu aho usanga buri wese yiherera akaniga mu izina ryo kuvuga ngo buri rwego rurigenga. Ngaho nzaba mbarirwa ingoma y'umujinya ibereyeho kuniga abayo kandi kubacacura bishoboka."
Rwanda Rwiza