Leta ya Ponsiyo ishingiye ku nzigo iteye ubwoba.

Kuri iki cyumweru ndagaruka ku bantu babiri:

1. Madame Cyanzayire uyobora supreme court muri iki gihe ni umunya gitarama. Uyu mwanya yawuhawe avuye muri gacaca, nyuma yo kuba secretary general muri Minijust.
Uyu mudamu inkotanyi zamwishe 3/4 by'umuryango we. Kumushinga Gacaca kwari ukumushinyagurira kuko umucuruzi warangaje imbere y'inkotanyi zamutsembeye abantu ntateze kuburanishwa na gacaca. Nyamara aracuruza bikinjira i gitarama na n'ubu. Cyanzayire we yahisemo gusangira n'inzigo yamunaniye guhora. Yabuze uko agira agwa neza. Icyo yanze cyo ni ukuba ministre w'ubucamanza ubwo Nteziryayo yahungaga. Yaravuze ngo nta myanya ya politiki ashaka. Na Rwigema yaramwinginze aratsemba ariyangira. Ubu ni we uyoboye inkiko zose harimo na gacaca itazamurenganura.
2. Uwa kabiri simuvuga izina mwese muramuzi. Uwo musore ingotanyi zamusanze i Rwamagana zigira ngo ni umututsi zimushyira mu mirimo. Zimuhaye agafuni ngo yice umuhutu. Ashidikanije umwana w'inyenzi amukubita imbunda ku ryinyo rirasimbuka. Araricira arangije akubita umuhutu agafuni arapfa. baramwizera cyane. Bamuha imirimo, aba subutiti i Nyamata, abwira bene wabo kwirega afatanije na Gatambiye. Mucyo arabahemba. Umwe amugira porokireri ku Kibuye, Gatambiye bamujyana muri parike ya Kigali. Gacaca ngo ikomere, bamuzana muri Gacaca i Kigali, ubu ni ho ari n'amenyo ye arimo rimwe ry'ikimanyu.
Yabonye byose n'amaso ye, umunsi yatoboye niba ataraye apfuye, zizata amanyana.

Ubutaha tuzababwira n'abatutsi bazatobora induru zikavuga.
Davis Karamage