IMYANZURO
YA KONGERE IDASANZWE Y’UMURYANGO IBUKA
Nyuma y’icyemezo cy’inama ya Leta yo kuwa 29 Nyakanga 2005 cyo gufungura by’agateganyo abakurikiranyweho icyaha cya jenoside, hakurikijwe itangazo ryo kuwa 1 Mutarama 2003 ryo muri Perezidansi ya Repubulika ;
Icyemezo kikaba cyaratangiye gushyirwa mu bikorwa, abazarekurwa bamaze
gushyirwa mu ngando ;
Inama Nkuru y’umuryango IBUKA yateranye none kuwa 5 Kanama 2005
kugirango abagize Inama bungurane ibitekerezo kuri iryo fungurwa : uburyo
rikorwa, ibibazo birimo, ingaruka rishobora kugira ku butabera muri rusange, no
ku bacitse ku icumu by’umwihariko.
Nyuma yo guhana amakuru no kungurana ibitekerezo, abagize Inama
baratangaza ibi bikurikira :
1.
Umuryango IBUKA wemera ko, kugirango ubutabera bushoboke, no kubera
ubwinshi bw’abagize uruhare muri Jenoside , muri bo abicuza bemera icyaha,
bagatanga ikizere cyo kutazagisubira , bagabanyirizwa ibihano mu gihe baba
bafasha ubutabera batanga amakuru
y’ibyo bazi byose ;
2.
Nubwo bemera ko iryo gabanya ry’ibihano hari aho rishoboka, abari muri
Kongere baragaya uburyo gahunda yo kurekura bamwe mu bahekuye u Rwanda ikorwa mu
bwiru, abakorewe icyaha bakaba bimwa uburenganzira bwabo bwo kumenya abategurwa
kurekurwa n’ishingiro ry’ibigenderwaho kuri buri wese ;
3.
Aho amalisiti yashoboye kuboneka abari muri Kongere bahangayikishijwe no
gusanga inzego zinyuranye z’abakoze ibyaha bya jenoside bibashyira mu rwego
rwa mbere barekurwa:
-
Abashyizwe ku rutonde n’Inkiko-Gacaca mu gihe cy’ikusanyamakuru nka
ba nyirabayazana,
-
abacuze umugambi n’abawushishikarije abandi
-
ba ruharwa
-
abasambanyije ku gahato abari n’abategarugori, ….
higanjemo kandi:
-
abireze igice babeshya,
-
abashinjuwe n’aba
jenosideri bagenzi babo,
-
ababeshye dosiye z’uburwayi n’iz’imyaka y’amavuko, …...
4.
Iyo mikorere idahwitse ifite ingaruka ikomeye yo guca intege gahunda y’Inkiko-Gacaca,
kuko abatangabuhamya bose, by’umwihariko abacitse ku icumu batakibona impamvu
yo gutanga amakuru muri Gacaca, kuko iri rekurwa rititaye ku makuru yagaragaye
muri Gacaca ;
5.
Abari mu nama barasaba ko :
-
amalisiti y’abagomba kurekurwa yatangarizwa abanyarwanda bose
by’umwihariko abacitse ku icumu, bityo bakagira uruhare mu butabera bubareba
babuha amakuru yose bafite ;
-
mbere yo kugira abarekurwa banyuzwa ku mirenge bakoreyemo ibyaha,
abaturage bose bagatanga umusanzu wabo w’amakuru kubyo bazi ;
-
amakuru ya Gacaca zo muri gereza atahabwa agaciro mu gihe cyose anyuranye
n’amakuru y’inkiko –gacaca zashyizweho n’itegeko ;
6.
Abari mu nama barasaba ubuyobozi bukuru bw’umuryango IBUKA kugeza ku
buyobozi bukuru bw’igihugu ibimenyetso byose byerekana ibidahwitse muri iki
gikorwa ;
7.
Abari mu nama barasaba ko umutekano w’abacitse ku icumu warushaho
kwitabwaho cyane cyane ko muri iki gihe bigaragara ko bamwe mu barekuwe
batangiye kubashinyagurira;
8.
Abitabiriye Kongere bongeye gusaba ko inyangamugayo zose z’Inkiko-Gacaca
n’abayobozi bo mu butegetsi bwite bwa Leta bakurikiranyweho icyaha cya
Jenoside basezererwa kuri iyo mirimo bagakurikiranywa mu buryo bukurikije
amategeko.
9.
Abari mu nama bamaganye bikomeye ibikorwa bipfobya jenoside ngo byitwa
ibyo kunga abanyarwanda, bihuza abicanyi n’abo bahekuye, ndetse basabye
abacitse ku icumu aho bari hose kwamagana izo gahunda, kutazitabira no
kudashukwa n’ibintu bahabwa n’abazikora ;
10.
Abitabiriye Kongere y’umuryango Ibuka bakomeje guhangayikishwa n’imihindukire
y’imikorere y’Ikigega FARG ituma abacitse ku icuma bahera mu kangaratete
n’ubwihebe kuko ibyo bagenerwaga n’ikigega bitakibageraho, aha basabye ko
bitabangamiye gahunda ya Leta, iyo mivugururire yakongera ikiganwa ubushishozi ;
Bikorewe
i Kigali, kuwa 05 Kanama 2005
NGARAMBE
François Xavier
Perezida
wa IBUKA