KIGELI NONEHO ARATASHYE

 

 Itohoza :  Aratahuka muri Mutarama 2010

Arateganya kwiyamamariza kuyobora u Rwanda

Kigeli aziyambura ikamba

 

Amakuru afite gihamya agera ku kinyamakuru Umuseso, aravuga ko uwahoze ari Umwami w'u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa, yaba yitegura kugaruka mu Rwanda.  Itohoza ryakozwe n'ishami rishinzwe iperereza ry'iIinyamakuru Umuseso rirerekana ko Kigeli afatanyije na bamwe mu banyapolitiki b'abanyarwanda baba hanze, yiteguye kurenga kuri kirazira, maze akinjira ku butaka bwa Repubulika ubundi ari yo nzitizi yamubujije gutahuka mu rwamubyaye..

 

Ingingo y'itahuka ry'uyu Mwami, nk'uko Umuseso wabitohoje yemerwanyijeho na bamwe mu banyarwanda baturutse imihanda yose na Kigeli arimo mu nama yo kuwa gatandatu taliki ya 10 Mutarama 2009, i Washington muri Leta Zunze Umwe z'Amerika.  Amakuru atugeraho, akaba avuga ko abo banyarwanda bafatiye hamwe ingamba zo gucyura Umwami w'u Rwanda umaze ishyanga imyaka ikabakaba 50.

 

Mu bitabiriye iyo nama, twavuga nka Dogiteri Christian Marara na Gatabazi Tito bombi bakaba baba mu Bufaransa.  Hari kandi Boniface Benzige Umunyamabanga n'Umuvugizi w'Umwami Kigeli, François Utazirubanda, Léopold Munyakazi baba muri Amerika na Théodore Mpatsenumugabo uba mu gihugu cya Niger.  Hari abandi bagombaga kuba bari muri iyo nama ariko batabashije kuyizamo.  Abo akaba ari Joseph Sebarenzi wahoze ari Perezida w'Inteko mu gihe cy'inzibacyuho akaba aba muri Amerika, Jean Marie Gakwaya uba muri Canada na François Karekezi wari waturutse mu Bubiligi.

 

Mu ijambo ry'ikaze Kigeli yagejeje ku bitabiriye ubutumire bwe, yababwiye ko igihe kigeze ngo abanyarwanda aho bava bakagera, bafatane urunana, bubake igihugu mu nyungu za bose.  Kigeli bigaragara ko akurikiranira hafi politiki yo mu Rwanda, yabwiye abatumire be ko igihugu cye ubu cyazahajwe na Politiki mbi y'irobanura, iheza, icyenewabo, amacakubiri no kubura urwinyagamburiro muri politiki.  Mbere yo kureka abo banyarwanda ngo bakomeze inama, Umwami Kigeli akaba yarashyizeho ibiro byo kuyiyobora, bigizwe na Theodore Mpatswenumugabo nka Perezida na Tito Gatabazi, Umwanditsi.  Ingingo z'ingenzi zaganiriweho ni ebyiri :  iya mbere akaba ari itahuka ry'Umwami, iyakabiri akaba ari ukureba uburyo yakwiyamamaza mu matora ya 2010.

 

Ku ngingo ya mbere, abari mu nama basanze ari ngombwa kwirinda amakosa yakozwe mu bihe byashize, yatumye itahuka ry'Umwami riburizwamo, bemeza ko noneho iyi nshuro nta kabuza Kigeli agomba gutaha.  Cyakora basanze ingorane zitabura.  Izagaragajwe akaba ari izishingiye kuri za kirazira za bamwe mu bagomba kugira uruhara mu itahuka rye, ingorane zishingiye ku mafaranga kuko atatahuka nka rubanda.  Hari kandi n'icengezamatwara ya FPR rirwanya Umwami, ndetse no kuba yakwibasirwa na Perezida Kagame ubwe, udahisha ko Kigeli ari umunyarwanda usanzwe.

 

Ku ngingo ya kabiri , abari muri iyo nama bemeje ko ibisabwa n'amategeko byose bigomba gukorwa, ariko Umwami agasubira ku ngoma ye, agakemura urusobe rw'ibibazo abanyarwanda bafite.  Ni muri urwo rwego, abari muri iyo nama bashinze Ihuriro riharanira ko u Rwanda rwayoborwa n'Umwami (Ralliement pour la Monarchie Constitutionnelle) RMC mu magambo ahinnye.  Uwashinzwe kuyobora iryo huriro ni Dr. Christian Marara.

 

Mbere y'uko iyo nama isozwa, Umwami Kigeli yahaye umugisha imyanzuro yayo.  Mu itangazo yagejeje ku bari muri iyo nama Kigeli yagize ati : 

 

« Twebwe Kigeli Umwami w'u Rwanda, tumaze kumva imyanzuro y'inama yabereye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kuri uyu wa 10 Mutarama 2009, Maze kwitegereza uburemere bw'ibibazo byugarije u Rwanda ;

Ntekereje nk'inshingano zanjye nk'Umwami w'u Rwanda,

Maze kumva imyanzuro y'Inama y'uyu munsi,

Ntangaje ibi bikurikira :

 

« Nemeye ishingwa ry'Ihuriro Riharanira Ingoma ya Cyami Iganje (Ralilement pour la Monarchie Constitutionnelle) RMC mu magambo ahinnye, rikazayoborwa na Dr. Christian MARARA.  Mushinze, afatanije n'Imitwe ya Politiki, ndetse n'abantu ku giti cyabo kimwe na Société Civile, ubutumwa bwo kwiga no gutegura byihuse, urubuga rwa politiki, bakigira hamwe ukuntu twakwitabira amatora yo muri Kanama 2010.  Ndahamagarira abanyarwanda bose aho bari hose gushyira hamwe ingufu zabo bagasubizaho ubutegetsi bugendera ku mategeko kandi bwimakaza umuco na demokarasi.  Ndashishikariza abana b'u Rwanda bose baba ababa mu Rwanda no hanze yarwo, kuyoboka iri huriro, maze twese hamwe dufatanyirize hamwe gukemura ibibazo byazahaje igihugu cyacu, tukabikora mu nyungu za bose.  Niyemeje gutanga umusanzu wanjye wanjye muri iyi gahunda yo gushyiraho ubuyobozi abanyarwanda bose bibonamo, bubahuza, buharanira iterambere mu ituze n'ubutabera kukri bose.  Ndabashimiye. »

 

Nk'uko bigaragara mu itangazo risoza iyo nama, abo banyarwanda, bashingiye ku ngengabihe y'amatora ya 2008, Umwami Kigeli agomba gutaha bitarenze Mutarama 2010, akitegura kuzahangana na Kagame muri Kanama umwaka utaha.  Gusa muri iryo tangazo, ntihagaragaramo niba Kigeli aziyamamaza nka Perezida, cyangwa niba azabanza akiyambura ikamba.  Icyakora amakuru dukesha bamwe mubakurikiraniye hafi iyo nama ya Washington, avuga ko bariya banyarwanda basabye Umwami kurenga imipaka yose yamubuza kugera kuri ziriya ntego, ngo kuko ibibazo by'u Rwanda nta wundi wabikemura uretse Umwami Nyiri u Rwanda.

 

Umwanditsi w'Umuseso