Ku
itariki ya 21 z’ukwa mbere, abantu benshi batunguwe n’ibirego byasomewe
Kajeguhakwa ubwo yitabaga urukiko rwo muri Amerika. Uretse iby’amafaranga
ngo yo muri BACAR, hajemo ikirego gitunguranye ko ngo Kajeguhakwa yahaye
umusanzu umutwe w’abagizi ba nabi witwa FPR ngo wishe abantu.
Igitunguranye ariko ni uko mu byo leta y’u Rwanda yamuregaga icyo
kirego kitari kirimo, kandi birumvikana. Kajeguhakwa utaraniregura, ngo ateganya
kuvuga ko atari azi ko FPR ari umutwe w’abagizi ba nabi, ko ngo yagerageje
kubafasha mu ikubitiro, ngo ariko yabona bakora bibi akitandukanya na bo.
Abakurikiririra ibintu hafi bibwira ko ngo bwaba ari uburyo Amerika yahisemo bwo
guserereza leta ya FPR bitagombye kunyura Arusha, cyangwa se ngo bikaba gutegura
ko FPR ishobora kuzahatirwa gutanga abantu bayo baregwa ibyaha by’intambara
kuburana Arusha. Amakuru dufite ariko kandi kugeza ubu yizewe, ni uko nta
musirikare n’umwe wa APR uri kuri liste ya procureur wa
TPIR, ngo n’abantu 14 bategerejwe ni abategetsi bo muri leta ya
Habyarimana. Na none vuba aha ngo hari abanyarwanda bazajya
kwifatanya n’abazungu barega u Rwanda ko rwishe abanya Hispaniya mu
myaka icumi ishize. Abo bakaba ngo bazabikora ku wa 22 z’uku kwezi, amakuru
tukazayabakurikiranira nk’uko bisanzwe. Ni ukubitega amaso.