Bwana Karegesa,
Niba ari ryo zina ryawe,
Banyarubuga,
Mbanje gushima igisubizo Sylvestre Uwibajije ahaye uyu Karegesa. Ariko
ndagira ngo ngire ibyo mbeshyuza n'ibyo ngorora biri mu nyandiko ya Karegesa,
ku binyerekeye.
- Ibyo mbeshyuza
- "Nta bakada ba PSR babaga ho"
- Iyi mvugo irerekana mbere na mbere agasuzuguro. Irerekana kandi
kwirengagiza ibintu kandi ubibona. Kuvuga ngo nta bakada ba PSR
babagaho, ni iki? Mbere yo kujya ku Mulindi, nari iki?
Karegesa ubivuga yigeze aba muri PSR? Azi uko yakoraga? PSR
yavutse tariki ya 18.08.1991. Guhera icyo gihe kugeza muri 1994,
ubwo amashyaka menshi yapfushaga abayobozi n'abakada, uyu Karegesa
azi uko PSR yakoraga? Ese Karegesa yibwira ko "abakada"
bivuga aba FPR gusa?
- Hagati y'ukwezi kwa 8 n'ukwezi kwa 10, 1993, PSR
yakoresheje formations 2 zakurikiwe n'abasore n'inkumi barenga 50.
Abo basore n'izo nkumi, uyu Karegesa arabazi? Azi ibyo bashinzwe
nyuma y'aho? Azi aho bari ubu?
- Karegesa arongera ati:"ubwo yazigiye mo yiyemeje kuba uwa FPR"
- Kuvuga bene ibi ni ukwiyemeza ibintu, gusa nta gihamya ubifitiye.
Karegesa arabanza guhimba ngo: 'nta bakada ba PSR babagaho"
bigatuma yongera ho ngo "ubwo rero nari umukada wa FPR".
Ibi ugutura ikintu aho, maze ugahita ugikurikiza ikindi bifitanye
isano. Ni ukwivugira ibyo ushatse. Iyi ni imvugo nsiba-bumenyi.
Aho guhera ku byo uzi, uhera ku byo uhimbye, kugirango uhakane
ibiriho utazi. Ni langage nihiliste. Ibi turabimenyereye. Niyo
mitekereze FPR yigisha. Yigisha guhakana ibiriho, kuko
nta nyungu ifite mu kwemera ko biriho. Urugero ni intambara iri
hagati ya bamwe mu bayoboke ba Ibuka na FPR-Kagame. Ibuka
iravuga iti "Habayeho itsembabwoko" cg se "Irimburabatutsi".
FPR iti:"Habayeho jenoside". Impamvu ni uko FPR
idashobora kuvuga itsembabwoko cg se irimburabatutsi. Impamvu zayo
ni uko ingebitekerezo igenderaho, ari uguhaka amako mu Rwanda.
Kuyakana mvuga si négation dialectique (suppression sociale des
ethnies). Iyo mvuga ni négation logique (se contre-dire).
FPR ntiyakwemera ko habayeho itsembabwoko, kandi ivuga ko nta
bwoko bubaho. Karegesa rero arakora neza neza nka FPR.
Ntabwo bitangaje. Ingebitekerezo ya FPR niyo yigishijwe abantu
benshi muri iyi myaka ishize mu gihugu. Ariko rero agomba kumenya
ko nihilisme ntaho izamugeza. Ntushobora kumenya ibintu, ubanje
kwanga kureba ibiriho.
- PSR yari ifite abakada, Karegesa yabyemera, atabyemera. Ntacyo
bihindura kuri ibyo. Umwe muri abo ni jye. Abagiye mu karere
kagenzurwa na FPR, bakanahabwa formation politico-militaire ni
benshi. Umwe ni jye, undi ni François ZITONI, wari secrétaire
national à l'information. Hari n'abandi, ariko singombwa ko
mbavuga. Kubera impamvu Karegesa azi niba ari umwe mu bayoboke ba
FPR. Ubwicanyi bwayo ntawe ubuyobewe.
- Sinigeze "(nzijyamo) niyemeje kuba uwa FPR". Umugabo
natanga ni Mugesera Antoine. Mu kwezi kwa 3, 1994 igihe nari
nsigaye ndi Assistant wa Dr T. Rudasingwa, wari SG icyo gihe, niwe
wambwiye ati ko ibintu byawe ari bibi, wabifutuye? Ko kandi
byagufasha gukemura ibibazo bimwe na bimwe bishobora kukugwira.
Icyo gihe yari Komiseri ushinzwe iteganya-migambi. Nahise numva ko
ari nko kumburira. Muri icyo gihe, hari umwuka wo kwubura
intambara. Nibwo byabaye ngombwa ko kubera impamvu z'umutekano,
nandika ko nsezeye muri PSR. Byari byoroshye. Nagombaga kwandikira
Premier Secrétaire wa PSR. Or ni jye wari Premier Secrétaire.
Nariyandikiye rero, mpa kopi Kanyarengwe, wari prezida wa FPR. Ni
ibyo byampaye agahenge, nkaba n'ubu nshobora kujya impaka na
Karegesa. Kuko wenda iyo ntabikora mba narapfuye. Politiki ni uko
ikorwa rimwe na rimwe. Tactiques za simulation zirakoreshwa ahantu
hose. Kimwe na "dissimulation". Abasirikare bo bazi neza
ko hari n'igihe bakoresha "camouflage". Kandi rero burya FPR
siyo yonyine izi gukora "infiltration" ga. Ngo utazi
ubwenge ashima ubwe. Ni nako nabigenje, nyuma y'intambara kuko mu
kwezi kwa 08 1994, nongeye kwandikira Prezida wa FPR, mumenyesha
ko nsubiranye ububasha n'imirimo nari nshinzwe muri PSR. Ni nayo
mpamvu narahiye nka depite wa PSR. Unzi wese kandi wakurikiye
imirimo yanjye nk'umudepite azi neza ko nakoze akazi kanjye
nk'umudepite wa PSR koko. Ari nabyo byamviriyemo kwiyemeza guhunga.
- Ibyo ngorora
- Ntabwo "nashwanye na Leta FPR" noneho ngo "jye muri
opposition". Oya. Si uko byagenze. Ahubwo PSR yari ifite ibyo
itumvikanaho na FPR, ari mu gihe yarwaniraga "gufata Leta",
ari na nyuma y'aho iyifatiye. Ibyo PSR itumvikanyeho na FPR na
Leta ya FPR bigeza aho utabihindura ukoresheje inzego za Leta ya
FPR. Biba ngombwa ko mpindura imikorerere. Ibyo tutumikanyeho kubitangaho
interview ndende ntirirwa ngarukaho uyu munsi. Ariko iby'ingenzi
navuga ni ibi:
- Umurongo ugenga imiterereze = ligne
idéologique. Ingengabitekerezo ya FPR ishingiye ku bwoko. Iyo
FPR yigishije ni ibyo yise "progressive nationalism".
Naho ingengabitekerezo ya PSR yari "marxism".
Ariko ikibazo ni uko iyo nyito ya "progressive nationalism"
yaje kugaragara ko itwikiriye icyo nita "tutsim". "Tutsism"'
ni ingengabiterezo ishingiye ku bintu bibiri. Guhakana
amoko mu magambo, kuyagenderaho mu bikorwa, ushingiye ku busumbabe
bw'amoko "suprematism". FPR ivangura amoko mu bikorwa,
mu gihe yigisha ko nta moko ariho. Icya mbere PSR ntishobora
kucyemera. Jye ku giti cyanjye sinacyemera. Icya kabiri cyo
si cyo. Amoko ariho mu Rwanda. Wabyemera, utabyemera. FPR ihakana
amoko nkana, kubera ko yemeye ko ariho, yagaragaza icyaha
cyayo cy'inkomoko. Kuba itararemwe ngo inakure nk'umutwe
wa politki na gisirikare ugamije kubohoza igihugu. FPR yaremwe
ishingiye ku bibazo by'igice kimwe cy'abanyarwanda. Ikura ikora
ivangura-moko kugezaho bibyaye itsembabwoko. Ibi nabyiboneye
ubwo nari i Karama mu ishuri ryayo ryaho, ryigishaga ibya politiki
na gisikare, ari mu nyigisho ari mu mikorere y'iryo shuri (guhitamo
abanyeshuri, guhitamo abigisha, imiyoborere y'ishuri ubwaryo n'uko
yahaga abasohotse akazi); Nk'umuntu wigishaga matérialisme
dialectique ni Mutsindashyaka Théoneste. Nari nzi neza ko atemera
ibyo yigisha. Nari naragiranye impaka nawe akiri i Kigali. Ikindi
ni uko yari muri Parti Libéral. Kumushinga kwigisha matérialisme
dialectique, byanyeretse ko ntayo bitayeho. Ni nk'uwasaba umuntu
utemera imana, kujya kwigisha théologie mu iseminari nkuru i
Nyakibanda.
- Umurongo wa potiki = ligne politique.
Umurongo wa PSR wari ukurangiza no gukosora revolisiyo nyarwanda
igamije guha rubanda ubutegetsi no kwipakurura mpatse ibihugu = révolution
démocratique nationale. Umurongo wa FPR wari ngo kuvanaho "ubutegetsi
bubi". Ubutegetsi bubi se ni iki? Iyo wababazaga
wabonaga barya iminwa. Washishoza ugasanga byari uguhirika Leta ya
MRND gusa igasimburwa n'iya FPR. Akazu k'abatutsi kagasimbura
ak'abahutu. Nta kindi. Ibi nabiboneye gihamya mu rwego
rw'imigambi muri semineri yahuje abayobozi yabereye ku
Mulindi mu kwezi kwa 7 1993 yiga ku ngamba zafatwa mu rwego
rw'ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'Arusha. Uwitwa Gerald
GAHIMA, mu kiganiro yatanze cyerecyeke "ubutegetsi bubereye
abanyarwanda", amaze kwerekana amoko y'imitegekere izwi (régimes
parlementaire, semi-présentiel na présidentiel) yavuze ko kubera
ko FPR igaragara nk'ishyaka ry'abatutsi, ikaba rero yarabonaga
idashobora gutsinda amatora nyuma y'inzibacyuho y'amezi 22 yari
iteganyijwe, kubera ko yemezaga ko amashyaka y'abahutu MRND,
MDR na PSD ari byo byari kugira amajwi menshi, yavuze ko Leta
yabera "abanyarwanda" (yabera FPR) ari Leta ya MRND,
ikibazo kikaba gusa ko ari MRND yari iyifite. Ko ari FPR ifite iyo
Leta, ubundi ariyo Leta ibereye FPR (wa yabyitaga ibereye
abanyarwanda). Koko kandi Leta iriho, si régime présentiel gusa.
Irakarishye. Ababizi bayita régime présidentialiste. Mu by'ukuri
ni Leta ishingiye ku bubasha buhambaye bwa Prezida. Byanyeretse ku
buryo budasubirwaho ko FPR itagamije guhindura Leta, ko ahubwo
igamije kuyifata. Nyuma y'iyo séminaire nibwo nagiye i Karama,
kandi nagiyeho ibi maze kubifatira umwanzuro. Nari mbizi rero.
- Umurongo w'imikorere = ligne organisationnelle
- PSR yegenderaga kuri centralisme
démocratique, critique na autocritique.
- Uyu murongo niwo FPR igitangira yavuze
ko igiye gukoresha. Ariko igihe nari yo uwo murongo
inama ya comité central ya FPR yabereye ku Mulindi mu
gihe nari mpari, mu kwezi kwa 08 1993 yarawuretse. Ibi
byari bikubiye muri raporo ya komisiyo yagiye gukora iperereza
mu turere twose twa FPR. Iyo komisiyo yari igizwe na Ephraim
MURENZI, KAMALI KAREGESA na MUGESERA ANTOINE na Francine
UMURUNGI. Iyi komisiyo yatanze umwanzuro w'uko ibyo bintu
uko ari 3, FPR ibireka. Niko byagenze. Imyanzuro y'ako
kanama niyo komite yemeje, ivamo ibyo bashingiyeho bakora
stati za FPR mwese muzi, ziri mu gatabo katanzwe mbere y'uko
FPR iza i Kigali, ngo guhiganwa n'andi mashyaka. Abo bakekaho
kuba batemera ko ibyo bihinduka, ni bwo bakuweho, hashyirwaho
abantu bemera ingenga mikorere isanzwe y'amashyaka yose azwiho
kutita ku bitekerezo bya rubanda (mouvements réactionnaires =
reactionary movements).
- Uretse na centralisme démocratique, nta na démokrasi gusa
yigeze irangwa muri FPR. Kongre ya mbere yatoye abayobozi
muri FPR ni iyo muri 1987, igihe FPR ishingwa. Nyuma yaho
abakurikiye bazi uko uwari Prezida wayo yakuweho. Ni iyatoye
uwitwa Charles KABANDA, wigeze kuba prokireri ku rukiko
rw'ubujurire rwa Nyanza, igihe gito. Ubu sinzi iyo aherereye.
Bazi ko nta kongre yamuvanyeho. Bazi kandi ukuntu Kanyarengwe
yashyizweho. Nta kongre yamutoye. Ni conspiration yatumye
bamushyiraho. Niyo mpamvu nk'iyo raporo ya komisiyo
Murenzi & co, yavugaga ko ubuyobozi bw'uturere twose
twasuwe butemera ko Kanyarengwe aba Prezida wa FPR. Iyo haza
rero kubaho demokrasi, birumvikana ko Kanyarengwe atari
gushobora kuba Prezida wa FPR. Kutagira demokrasi byari
inkingi yo gusohoza gahunda yo gufata Leta gusa. Kuko
Kanyarengwe yashyizweho ku ngufu kugirango afashe FPR guca
ibice mu "Bakiga" bakoreshejeje ibyo yapfaga na Leta
ya Habyarimana ku giti cye, kandi wenda bigatuma Abanyagisenyi
bakeka Abanyaruhengeri. Ayo makimbirane, akazabafasha gucakira
Leta. Ni nayo mpamvu bahise bamushyira ku ruhande bamaze
gufata Leta. Ibi nabivuzeho bihagije ubushize mu nyandiko
nigeze gutanga nsubiza uwitwa Shyirakera.
- Ibikorwa bya FPR = politiques = policies
- Mu gihe FPR yarwaniraga gufata Leta, ibikorwa byayo nabonye
ntaho byari bihuriye no guha abaturage ubutegetsi. Icyo yakoze
ni ukwica abaturage. Kimwe n'uko itigeze ifata abanyarwanda b'Abahutu
babaga hanze y'igihugu, ari muri Uganda, ari muri
Tanzaniya, ari no muri cyahoze ari Zayire, ngo
ibashyire mu ngabo no muri nzego za politiki zayo. Byanyeretse
ko itagamije guhindura ibintu. Aho itangiriye imirwano muri
Byumba, aho guhuza n'abaturage baho, ngo ibe nk'ifi mu mazi,
bayibere amazi nk'uko intambara zo kwibohoza zimera, ahubwo
yarabishe, ibaziza ko ari Abahutu, ko rero ari iba Leta y'Abahutu
yarwanaga nayo. Igeze aho ifata bake bo kwereka amahanga
n'abashyitsi ngo ifite inkambi. Nta wutazi inkambi ya
Gishambashayo n'ukuntu FPR yayamamaje igihe isurwa na
Cardinal ETCHERAGAY. Iyo nkambi yari irinzwe n'ingabo
zayo, aho kurindwa n'abaturage ubwabo; Na za Local Defence
baririmba, icyo gihe nibwo zari kugira akamaro ngo abaturage
birinde, noneho ingabo zihugire mu bikorwa byazo by'ibanze,
ibikorwa bya gisirikare. Ashwi! Ibi bya local defence byaje,
bituruka mu Mutara n'i Kibungo aho abanyarwanda FPR
yatekerezaga ko yizeye (kuko yizeraga ko ari abatutsi)
bahungutse muri 1994 bavuye i Bugande n'i Burundi. Iki ni
ikimenyetso cy'iryo vangura
- Mu ntambara ya nyuma yo gufata
Leta, FPR yakoze ubwicanyi busa na jenoside bwibasiye
Abanyarwanda FPR ikeka ko ari Abahutu. Ibi singomba
kubisoma.
- PSR yashaka Leta nshya. FPR nta Leta nshya yigeze iteganya.
Yewe n'impaka kuri Leta nshya bashyiraho baramutse batsinze,
zabaye ari uko imirwano yubuye, kandi nabwo ikibazo ni jye
wakibabajije. Umugabo natanga ni Simoni NTARE, wari umujyanama
wa Kanyarengwe icyo gihe. Yansabye ibitekerezo ngo mbishyire
ku murongo mbimuhe, ndabikora ariko nta kintu nigeze mbona
bitanga. Icyo nabonye ni uko, FPR koko itigeze ihindura Leta.
- Aho yagiye ifata, mu gihe cy'intambare, icyo yakoraga ni
ukugenda ishyira mu myanya ya Leta isanzweho, abo yumva yizeye
cg se ishaka gukoresha.
- Ubundi ifatiye Leta, gufata Leta
aha si ijambo gusa, ni uko byagenze kuko nta Leta nshya FPR
yigeze ishinga, yagiye ipapira. Kuva icyo gihe kugeza ubu, nta
politiki ifite gahunda FPR ifite. Niyo mpamvu imaze imyaka 10
ishakisha. Yarabanje ishyiraho Prefecture y'Umutara n'amakomini
12 ayigize. Leta igirwa n'amaprefegitura 12 n'amakomi 154.
Bukeye igira itya ifatanya amakomini, igira uturere
n'imigi itarenga 117. Ubu noneho, ngo irashaka ko intara
ziba 4 gusa, uturere tukaba 30, ngo imirenge ikaba 500. FPR
iracyashakisha. Izarinda ivaho igishakisha kuko ikiyitera
guhindagura n'uko atari byo yari igamije.
- Ikindi PSR itumvikananagaho na Leta ni ibikorwa
by'itsembatsemba yakoreye abanyarwanda ibaziza ko ari abahutu,
mu rwego rwo kwihimura. Kibeho 1995. Inkambi zo mu
cyahoze ari Zayire 1996-97. Nyakimana 1998. Inkambi zo
muri Gisenyi na Ruhengeri mu rwego rwo kuwanya "abacengezi".
- Ubuhotozi bushingiye kuri politiki. Iyicwa rya mbere
ry'abategetsi cg abasirikare bakuru nyuma y'aho FPR
ifatiye Leta ryatangiye ku mugaragaro mu kwezi kwa 03,
1995 igihe FPR yica Prefe wa Butare P.Claver RWANGABO. Nyuma
y'aho liste ni ndende cyane. Ntabwo nayirangiza ubu. Ariko abi
ingenzi ni :
- BAFPAKURERA, depite PSD
- KOLONI P, wari sous-préfet mu Ruhango
- NKEZABAGANWA V., wari prezida wa Conseil d'Etat
- BURAKARI Evariste, depite wa PL
- LIZINDE T.
- SENDASHONGA S.
- Col SEBAHIRE
- Maj. RUGAMBAGE
- Capt BWANAKWERI I.
- Lt MUGABO JDD
- Capt MUGARURA A
- Capt HATEGEKIMANA
- Col CYIZA A.
- Dr HITIMANA JL
- n'abandi benshi
- Ikindi PSR itumvikanagaho na FPR ni
politiki yayo ishingiye ku bagaga, ititaye ku bakene. Ubu
noneho ngo yaciye iteka ko nta muntu utagira inkweto uzongera
kwinjira mu mugi wa Kigali. Gusenya ubuhinzi, gusenya
amavuriro y'ibanze, gusenya ibigo bya Leta, kutabona imiti, n'ibindi
byinshi byo ubu sinirirwa mbivuga. Byatangiye cyera.
- Guhindura u Rwanda igikoresho cya
Mpatsibiguhu no gukoresha u Rwanda mu igikoresho cyo
gusenya ibindi bihugu byo muri Afrika. Ikimenyetso ni
intambara ya kabiri yo guhirika Leta ya Kabila, FPR ikora
igamije gufasha mpatsibihugu kwigarurira Leta ya Kongo, kuva
aho izo mpatsibihugu ziboneye ko nyakwigendera LD
Kabila atazemera kubera ibyo bihugu igikoresho cyo
gusahura igihugu cye;
- n'ibindi
- Icya nyuma ndangirizaho ni uko ntigeze ngenda ngo kubera ko banyimye
akazi. Ashwi da! Nahunze mfite intebe mu nteko ishinga amategeko y'inzibacyuho.
Kandi sinahunze kubera ko banyimye umwanya wa Ministri. Ntawo nigeze
nshaka. N'uwo kuyobora ISAR bambwiye mu kwezi kwa 10.1994 narawanze.
Nta mbehe ya FPR nigeze nshaka. Nkomoka i Bushiru, muri Komini
Karago, segiteri ya Muhungwe. Mu gihe hariho imibonano hagati y'amashyaka
yo gushyiraho guvernoma ya Nsengiyaremye, ni jye wayoboye intumwa
za PSR zari mu mishyikirano yo gushyiraho guverinoma irimo
amashyaka menshi. Byari mu kwezi kwa 3 1992. Umugabo natanga
ni Ministri MUNYAZESA F na Dir Cab wa Prezida Habyarimana
RUHIGIRA E. twabonanye mu Rugwiro kuri iyo dosiye. Iyo nza
kuba nshaka kuba ministri, mba narabaye ministri icyo gihe. PSR yanze
kwinjira muri iyo guverinoma. Iyo nza kubishaka nkuko Karegesa abivuga,
mba narakoze "deal" na MRND. PSR iba yaragiye muri
guverinoma icyo gihe. Kuvuga ngo wenda, narakajwe n'uko batangize
ministiri ni ishyano.
Karegesa, muvandimwe,
Abanyarwanda baravuga ngo n'uwarya imbwa yarya inzugu. Iyo nza
kuba nshaka kuba ministiri cg ikindi nk'icyo, nari kwegera bene wacu b'abashiru,
ngakora "deal" nk''uko zari zeze icyo gihe. Hari amashyaka cg se
abantu benshi nzi, wenda wowe utanazi, babikoze. Kandi ubu bakorera FPR ya
Kagame.
Iyo nza gushingira ku mvugo ngo: "impyisi y'iwanyu ikurya
ikurundarunda", ntabwo uba warambonye ku Mulindi. Inama nakugira
gusa, ni uko ukwiye kureka kuhindura ibiriho, mu mutwe wawe, wirengagije uko
biri, wabishaka utabishaka. Nushaka guhindura ibintu, arabanza akabireba uko
biri, akareba niba yabona aho ahera abihindura. Ntabwo atangira ahimba ibintu,
ngo noneho ahere ku bihimbano bye, ahindura. Ntibishoboka.
Iminsi iteka inzovu mu kabya!
Kandi n'ubundi ngo :"Kuyavuga siko kuyamara!"