Ejobundi
Député Iyamuremye Agusitini yatangarije abanyamakuru ko abavuga ko
adashyigikiye Kagame ari abamushakaho umwikomo. Iyamuremye Agusitini wasaga
nk’usubiza ibyakunze kumuvugwaho ko ngo atayobotse Leta y’ubumwe, yavuze ko
nk’umuyoboke wa PSD ashyigikiye candidature ya Paul Kagame ku buyobozi
bw’igihugu. Ati “ by’umwihariko jye ku giti cyanjye sinabura
kumushyigikira, kuko yampereye murumuna wanjye ishuri muri America, n’umugore
wanjye akaba yarabonye akazi mu biro by’umufasha w’umukuru w’Igihugu
ari na we mufasha wa perezida Kagame nyine”. Bamwe mu bumvise amagambo
ya Iyamuremye bamwise “ Ruhurwinda”, “Bashimira mu iriro”, ndetse umwe
mu banyamategeko b’abanyarwanda ukora mu rukiko rw’inama ya Leta y’u
Bubiligi yageze ubwo amuvugiraho ngo ubwo abandi bagabo birahira ababagabiye,
Iyamuremye we yaravuze ngo “ Yampaye ibiryo Paul Kagame ndetse n’umugore we
aha uwanjye ingutiya n’ikizibaho”. Ubwo
buryo Iyamuremye yasamiwe hejuru twe
dusanga ari uguhohoterwa no kwirengagiza igihe tugezemo. Harimo amasomo menshi:
iyo umuntu w’umugabo ageze aho atangaza ibintu nka biriya ngo akunde aramuke,
aho kumuseka wamusabira ku Mana yo
Nyagasani. Muribuka ko mu rwego rwo kwigura, Iyamuremye yari aherutse kubaza
Minisitiri w’intebe Bernard
Makuza icyo avuga ku magambo se Anasitazi
Makuza yavugiye kera mu Bugesera atoteza abatutsi . Undi na we yamusubije ko
icyaha ari gatozi ku wagikoze ko ndetse nta wabazwa ibyo sebukwe yakoze. Yasaga
n’ucyurira Iyamuremye ko ari umukwe wa Sindikubwabo Théodore.
Ikindi
kitavuzwe cyane ariko kizwi, ni ibaruwa yegetswe kuri
Iyamuremye kuwa mbere Werurwe 2000,
ubwo yari minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Iyo baruwa yasohotse ubwo
Rwigema yari amaze kwegura ku buminisitiri bw’intebe, ikaba ngo yari yanditswe
na Bernard Makuza wari ambassadeur
mu Budage, ngo akaba yari ahisemo kwandikira perezida Bizimungu,yegura kuri uwo
mwanya. Dore amwe mu magambo ayigaragaramo:“ vu l’impasse
diplomatique dans laquelle notre pays est plongé, j’ai le regret de vous présenter
ma démission aux fonctions d’Ambassadeur de la République Rwandaise en
Allemagne à compter de ce premier jour de mars 2000. »
Muri iyo baruwa yitirirwa Makuza yasozaga agira ati « En prenant
les distances du gouvernement, je
m’en vais faire
librement des propositions dans le cadre de mon propre parti”.
Icyo gihe twabajije Ministre Iyamuremye atubwira koko ko iyo baruwa
yamugezeho na we, icyakora mu minota mike atubwira ko yavuganye n’uwitwa
Gasana wari yungiriye Makuza mu Budage akamubwira ko ntayo azi, bihita byemezwa
ko ibaye impimbano, igamije kubuza Makuza kuba Minisitiri w’intebe ngo
asimbure Rwigema. Mu gihe byakekwaga ko iyo baruwa yakozwe n’abayoboke ba FPR
batashakaga Makuza, Kagame wari umukomeyeho yabaye nk’ubuka inabi, maze bahita
bahimba ko iyo baruwa ari impimbano yakozwe na Agusitini Iyamuremye, utashakaga
gutegekwa n’uwo yategekaga. Ntacyo yigeze abazwa kugeza ubu, bene gukora iyo
baruwa na bo ntibigeze bayirega Makuza, ubwo umukwe wa Sindikubwabo baba babaye
nk’abamwicaje ku nkota ishobora kumutobora igihe cyose. Ubwo bwoba na n’ubu
aracyabugendana. Ni yo mpamvu ishobora kuba imutera kuvuga ibyo na we
atasubiramo. None se uko bizwi ni Kagame utanga amashuri mu gihugu koko? Yaba
ari na we se, kubivugira mu ruhame kwaba ari ukumushyigikira ahubwo ko byaba ari
ukumutesha agaciro kuko aba abaye rya jisho ridahuga ridahaka? None se umugore
wa Iyamuremye ntiyize nk’abandi ku buryo kubona akazi byaba ari faveur aho
kuba droit? Ataranize se ntiyanakubura ko muri biriya biro bya Jannette na ho
hashobora gukenera isuku?
Abanyarugomo
ngo basanga Iyamuremye arwanya
Kagame
Abandi
basanga aba bantu basingiza Kagame
bamushuka ngo kuko bisanzwe bizwi ko bamutukira mu matamatama. Ngo iyo
Iyamuremye aba akunda Kagame ntiyari kuvuga amagambo nk’ariya
nk’“ay’umunya merwe”, ngo yari kuvuga yenda ko bakoranye neza mu
mirimo yakoze nka minisitiri w’itangazamakuru, uw’ubuhinzi ndetse
n’uw’ububanyi n’amahanga. Ngo kuvuga ko yamuhereye murumuna we ishuri ni
ukuvuga ko ishuri ribona umugabo rigasiba undi ku buryo utaragera ibukuru
adashobora kubona bourse. Ngo ni ugushyigikira abategetsi na rubanda ruhungisha
imiryango yarwo ngo bajye kwiga hanze kuko utagera i bwami atagabana. Ngo
Iyamuremye ni umwanzi wa Kagame kuko yamwambitse ubusa byararangiye. Ngo kuvuga
rero ko umugore we yashoboye kubona akazi, benshi bafata Iyamuremye nk’uvuga
ko Kagame ari umuntu mubi ku buryo kuba umugore we yarahaye uwa
Iyamuremye akazi ari nka wa munyamahanga wakijijwe na Yezu amaze kumusaba
kuba imbwa itoragura ibivungukira by’imigati. Hariho umunyamategeko watubwiye
ngo Iyamurelmye muri ariya magambo yacishijemo amacakubiri menshi ngo kuko
yashatse kwiyerekana nka “citoyen de seconde zone” udafite uburenganzira bwo
guhabwa akazi cyangwa ishuri mu gihugu cye, wishimira ko ahawe uburenganzira
agenerwa n’amategeko nk’utarii ubwiteguye.
Nta wasabira Iyamuremye ibihano, ariko ni byiza ko asobanura neza icyo
yashakaga kuvuga aha Kagame inshingano zitari ize.
Abandi
basanga imvugo y’uyu mugabo igaragaza ibiriho, yerekana ko kuba mu Rwanda ari
uguhora wisobanura n’iyo nta cyaha ufite, ari na byo byerekana ko ubwoba
bwasabitse abanyarwanda uhereye ku bategetsi bo hejuru. Ngo yerekana ko Kagame
bamugize Rukangabana cyangwa Kiryana ku buryo iyo atagukunze agusya cyangwa
akagukomeretsa, byarimba akagushwanyaguza. Abandi babonye aya magambo y’umukwe
wa Sindikubwabo bahita bibuka uburyo amashyaka PL, PSD na PSR yaraye ku nkeke
ubwo yasabwaga gushyigikira byihutirwa
umukandida Kagame mbere y’uko Congrès y’ishyaka rye imugena. Ibyo ngo
bikaba byari bigamije gukanga bamwe mu bayoboke ba FPR bari batangiye gusaba ko
hatangwa undi mukandida utari Kagame basangaga akwiye gusa kuba umusirikari kuko
yari yarakoze amakosa menshi ya
politiki yakora ku muryango. Kagame ngo yamaze kubona ashyigikiwe n’ayo
mashyaka yari yabisabye ku ngufu, asaba ko na congrès ya Cyama ibera muri
sitade ngo ba bandi bashakaga kumurwanya batinye kubikorera mu ruhame rwa bose.
None se Iyamuremye twamuziza iki nyine ko uko zivuze ari na ko zitambirwa?
Journal UMWEZI n° 0004/2003
Jean-Claude
Nkubito
&Jude
Lizita