ITERABWOBA
RYA KAGAME N’AGATSIKO KE RIREMBEJE ABANYARWANDA
Banyarwanda
bavandimwe namwe nshuti z’u Rwanda,
Mu
gihe yateraga u Rwanda, Kagame ka Rutagambwa yamaganaga ubutegetsi bw’igitugu
bwa Général Major Yuvenali Habyarimana, akizeza abanyarwanda ko abazaniye
demokarasi isesuye, ishingiye ku bumwe n’amahoro by’abanyarwanda bose.
Général
Major Pawulo Kagame yafashe ubutegetsi abikesha imivu y’amaraso
y’abenegihugu benshi cyane kandi nta gushidikanya ko yagize uruhare rukomeye
muri ayo marorerwa.
Nyamara
aho kugira ngo ahumurize abanyarwanda, yahisemo kubategekesha igitugu, benshi
arabarimbagura, abandi arabarigisa, bamwe arabasahura, abandi arabafunga,
ababishoboye baramuhunga. Kagame umwuzukuru wa Kampayana yubatse mu Rwanda système
y’iterabwoba itangaje ku buryo itakigira imipaka kuko yakwiye mu karere kose
k’ibiyaga bigari. Iryo terabwoba rishingiye ahanini kuri za maneko dore ko ari
na wo murimo Kagame yakoze kuva na cyera akiba i Bugande.
Tutiriwe
ducukumbura ibikorwa by’ubwicanyi n’ubusahuzi byabaye Kagame akinjira mu
gihugu n’ibyagaragaye mu mezi ya mbere agifata ubutegetsi, turashaka kwibutsa
zimwe mu ngero zigaragaza igitugu n’iterabwoba yimakaje mu Rwanda kuva yafata
icyemezo cyo gusesa Guverinoma y’ubumwe yari yashyizeho kuwa 19 nyakanga 1994.
Kagame
amaze kubona ko abanyamashyaka yari yashyize mu butegetsi batangiye
kwinyagambura batera impaka ku miyoborere y’igihugu, yahise yirukana bamwe
muri ba Minisitiri yabonaga bamubangamiye. Abo ni nka Twagiramungu
Fawustini(MDR), Nkuriyingoma Yohani Baptista(MDR), Nkubito Alphonse-Marie(indépendant)
ndetse na Sendashonga wo muri RPF ntiyamurebeye izuba. Nk’uko rero bikunze
kugenda, abandi baremeye barayoboka, bamwe kubera ubwoba, abandi kubera inda
nini cyangwa byombi.
Ntibyatinze
ubwo Kagame aba acakiye ubuyobozi bw’icyahoze ari FPR-Inkotanyi akaza
kugihindura balinga. Aba yirukanye Mzee Kanyarengwe maze amusimbura ku mwanya wa
Chairman wa FPR. Bityo aba akusanirije mu maboko ye ubutegetsi bwose kuko yari
abaye Chairman w’ishyaka ry’intsinzi akaba yari asanzwe ari Visi-Perezida wa
Repubulika na Minisitiri w’Ingabo. Aha ni na ho yatangiriye kunaniza Perezida
Pasteur Bizimungu yifuzaga kwigizayo ngo amusimbure ku ntebe y’ikirenga.
Kagame yatangiye propaganda zo gusebya Perezida wa Repubulika n’umuryango we
akoresheje inzego z’iperereza nka DMI. Bizimungu n’umuryango we
baraharabitswe bikomeye, barandagazwa biratinda ku buryo ndetse Bizimungu umwana
w’umushiru yaje kwivumbura agahagarika akazi hagashira amezi menshi
adakandagira mu Biro. Ubwo bushyamirane bwaje guhagurutsa Général Kayumba
Nyamwasa wari ukiri Umugaba w’Ingabo agerageza guhuza Bizimungu na Kagame
haboneka agahenge k’igihe gito. Noneho Bizimungu asubira mu kazi ariko Kagame
aranga akomeza amatiku ndetse ahatira Bizimungu guhindura Guverinoma kugira ngo
hajyeho iyo Kagame yifuzaga. Ni uko rero Inyumba, Bihozagara, Mazimpaka na
Karemera baba barasezerewe. Ntibyatinze na Bizimungu ubwe arasezera nyuma ya
disikuru ityaye yavugiye imbere y’abadepite n’abahagarariye ibihugu byabo mu
Rwanda. Maze mwene Rutagambwa aba ahawe rugari si ukwisanzura !
Mu
gihe rero Kagame yiteguraga gusimbura Bizimungu, ni ho umucuruzi Victor
Bayingana w’umunya Kibuye yicwaga bagafunga umugore we Kagaju kandi
arengana. Hashize iminsi mike Kagaju na mwene wabo Valens baba bararashwe ku
manywa y'ihangu, ubutegetsi buti ni « abagizi ba nabi » ! Mu
by’ukuri, kwica Kagaju n’umugabo we byari bigamije kuzungura imitungo yabo
irimo inzu y’umuturirwa yitwa « Prince House » yubatse i Remera
kandi Pawulo Kagame ubwe yabigizemo uruhare.
Kabera
Assiel wari umujyanama wa Perezida Bizimungu yarashwe yinjira iwe ku Kacyiru
hafi ya Présidence ya Repubulika na Gendarmerie y’igihugu. Kabera uyu yazize
ubwumvikane yari afitanye na Bizimungu na Mazimpaka, ariko Kagame n’agatsiko
ke bihutiye gutangaza ko ari abanya Kibuye basubiranyemo ! Nyamara hari
hashize iminsi Kagame mwenyewe ataramiye kwa Makuza Bertini(RWANDAFOM) mu
Kagarama aho Afande mukubwa yitumiye Makuza kuri Kabera ngo amumenyeshe ko agiye
gupfa.
Muri
iyo minsi y’iterabwoba, Kabera yari yasabye Bizimungu uruhushya rwo kujya
gusura umuryango we muri Amerika ariko Bizimungu atinya kurumuha amugira inama
yo kubanza kubibwira Visi-Perezida. Kabera yabonanye na Kagame wamubujije
gusohoka mu gihugu ataramuha uruhushya. Kabera yamaze iminsi afite ubwoba
ndetse yanabwiye zimwe mu nshuti ze ati « ndumva ngiye gupfa ». Nuko
nyuma y’iminsi mike abonanye na Kagame, aba arashwe amasasu 17 yose ari mu
modoka ye arimo yinjira mu rugo. Mu mihango y’ihambwa rya Kabera, murumuna we
Dr Kayijaho Josué yatangaje benshi ubwo yagiraga ati « Abishe mukuru
wanjye turi kumwe hano, baje kudushinyagurira ». Ayo magambo yavugiwe
imbere ya Madamu Jeanette Kagame wari uhagarariye nyirubwite.
Kagame
yamaze kuba Perezida maze abatari bagaragaje ibyishimo mu ihirikwa rya Bizimungu
batangira gutotezwa karahava. Bamwe barakubiswe, abandi barirukanwa, abandi
bahinduka ba ruvumwa. Ubwo ni bwo Kayumba Nyamwasa na groupe ye batangiye
gutotezwa bazira ko batashyigikiye coup d’état ya Kagame. Iyo coup d’état
ni na yo yabaye imbarutso yo guhunga ku batutsi biganjemo abarokotse muri 1994
kuko bari bamenye ko bashyizwe kuri liste y’ibipinga byagombaga gupfa. Hari
ndetse na bamwe muri bo bategwaga n’udutsiko tw’abicanyi twa Kagame Imana
igakinga ukuboko.
Mu
gihe cy’amatora yo muri 2003, Kagame yarigishije abahutu benshi barimo Colonel
Cyiza Augustin, Député Hitimana Léonard. Abashoboye kurokoka barahunze nka
Kabanda Celestin na bamwe mu banyamakuru b’Umuseso wari utari wabohozwa.
Igihugu
cyose cyabaye maneko !
Kagame
afite ba maneko babarirwa mu bihumbi magabiri na mirongwitanu(250.000). Barimo
abahutu n’abatutsi, abagabo n’abagore, abasore n’inkumi, abanyamadini
ndetse harimo n’abanyamahanga. Nta munyarwanda n’umwe udafite umuneka.
Umugore n’umugabo baragambanirana, umubyeyi n’umwana we barahigana,
abavandimwe barabaryanisha. Abahutu baragambanira bene wabo hejuru y’ubusambo
kandi n’abatutsi ni cyo kimwe. Mu rwego rwo kubiba amacakubiri, Kagame
akoresha maneko ze zigaharabika abatutsi batemera ubutegetsi bwe zikwirakwiza
hose ko bakorana n’interahamwe. Igihugu kirangabaye kubera Kagame n’agatsiko
ke.
Mu
banyarwanda batuye mu mahanga harimo benshi bagizwe maneko ku buryo ntawizera
undi n’ubwo batari mu Rwanda. Kagame yagiye akwiza za maneko ze muri za
ambassades z’ibihugu by’amahanga mu Rwanda kugira ngo abashe guhesha ama
visa ba maneko be yohereza hanze mu rwego rwo gutoteza abatavuga rumwe
n’ingoma ye y’igitugu. Urugero ni nka Sendashonga na Lizinde Théoneste
baguye i Nayirobi muri Kenya bicishijwe na Kagame.
Mu
minsi ishize twababwiraga ko Kagame atakirara iwe muri Kigali. Asigaye
abundaguza kugeza n’aho ajya kurara mu nka ze kuri Muhazi. Ni mu gihe kandi
arikanga. Arikanga abo bakoranye. Arikanga Museveni na Kayumba, akikanga
Bihozagara na Mazimpaka. Arikanga Inyumba na Karemera, akikanga Rudasingwa na
Polisi. Arishisha Sam Nkusi na Gahima kandi na Kalisa(BCDI) ntamushira amakenga.
Nguko
uko azimije Col Karegeya wacyuye Rwarakabije, agacyura n’abandi bahutu benshi
yahesheje ibyabo byari byarafatiriwe. Uyu mugabo Patrick Karegeya wahoze ayobora
ibiro by’ubunetsi bwo hanze yari amaze kwigarurira icyizere muri rubanda, mu
bahutu no mu batutsi dore ko yigaragazaga nk’urambiwe ubwicanyi yakoranye na
shebuja watinye ko yazamuvamo.
Kagame
mu gatsiko ke asigaranye mbarwa. Benshi bamaze kumurekura ariko aracyafite James
Kabarebe(CEMG) na Ndahiro(DMI). Afite Nziza(G5) na Kakira Rwakabi(DMI), kandi
ari kumwe na James Musoni uyobora Rwanda Revenue Authority. Afite kandi na Fred
Ibingira uhoza intambara mu kanwa kuko nta kindi kintu azi.
Banyarwanda
bavandimwe namwe nshuti z’u Rwanda,
Reka
dusoze dusaba Umuryango mpuzamahanga kudutabara ugahagarika iterabwoba rya
Kagame n’agatsiko ke mu bana b’u Rwanda. Twongeye kandi kubahamagarira
kwishyira hamwe mukarenga amacakubiri y’ingeri zose kugira ngo dushobore
kwigizayo Kagame ka Rutagambwa n’abaja be.