Inzara mu Rwanda yazannywe na FPR-Inkotanyi
par
M.Bazubagira
Nkuko mumaze iminsi mubyumva, inzara iraca ibintu mu turerere twose mu
Rwanda.
Iyo ubikuriliranye, usanga aho yiganje ari ahantu Inkotanyi zamaze abahinzi
bo mu bwoko bw´abahutu. Ngiyo mu karere k´Umutara na Kibungo aho zamaze
abahutu b´abarundi, abimukira ndetse na ba kavukire, ngiyo iyo za Bugesera
aho bishe abahutu bose bahahingaga ( muri Ngenda bari baravuye za Butare na
Gikongoro, muri Gashora na Kanzenze zamazeyo abimukira bahingaga, abenshi
bari abimukira bavuye za Rukiga n´ahandi hose), zimara abahinzi bo muri
Kigali ngari!
Tutiyibagije aho zagiye zihekura imiryango mu turere twose tw´u Rwanda.
Abandi bari bamenyereye umwuga w´ubuhinzi zarabafashe zirabafunga, muzi
abarenze 120.000 b´abahutu bashyizwe muri prisons (=camp de concentration),
abenshi bazira ubusa bushingiye kubugambanyi bwa IBUKA, abagore n´abana
babo bakirwa mu mayira ngo barabagemurira, bityo ntibahinge.Abenshi muri iyo
mbaga yose ikaba yirirwa muri ibyo kuva aho Inkotanyi zitereye muri 1990 aho
kugira icyo bakorera imilyango yabo.
Ntawakwiyibagiza ukuntu nanone FPR yicisha abaturage inzara ibaka
ibishanga,imfusha ubusa amafaranga y´Igihugu mu ntambara z´urudaca itera
Congo, abategetsi biwizaho umutungo n´ibindi bintu bya Luxe aho gushora
amafaranga y´abaturage mu bikorwa by´amajyambere,....
Nguko uko Inkoramaraso Paul Kagame na FPR-Inkotanyi bazanye inzara mu
Rwanda.
Umuturage umwe kuri babiri mu cyahoze ari Butare arashonje!*
*I Kibungo batangiye gusuhuka.*
Jeanne D'Arc Umwana Kigalil06/01/2006
Mu Rwanda haravugwa ikibazo cy'inzara mu cyahoze ari intara ya Butare
ndetse no mu cyahoze ari intara ya Kibungo, kandi n'abaturage basigaye
ntibabona ibiribwa bihagije.
*Umuturage umwe kuri babiri mu cyahoze ari Butare arashonje!*
Ijwi ry'Amerika ryanyarukiye mu cyahoze ari intara ya Butare kureba
uko ikibazo cy'inzara cyifashe muri ako gace, ubu kabarirwa mu ntara
y'amajyepfo. Abaturage barenga ibihumb 300 ku baturage barenga gato ibihumbi
700 batuye aho barashonje.
Kugeza ubu uduce dufite ikibazo cyane cy'inzara ni uduhana imbibi n'igihugu
cy'u Burundi, mu cyahoze ari akarere ka Nyakizu, Kibingo, Mugombwa, Nyamure
na Gikonko. Aha ho usanga abaturage bashaka guhungira i Burundi mu gihe n'i
Burundi bicika, abaho na bo basuhukira mu Rwanda.
Muri rusange inzara irigaragaza cyane mu cyahoze ari intara ya Butare
yose. Ikibazo nyamukuru cy'iyo nzara ni izuba ryacanye cyane kuva
impeshyi yatangira kugeza ubu. Umuhindo w'ibishyimbo ukaba waraphubye.
Umusarurro wagabanutseho 80% , hakaba hai n'aho abaturage batigeze
bagera mu murima. Ipfuba ry'umuhindo rikaba rica amarenga y'uko mu
mezi aza ikibazo cy'ibiribwa kizaba gikaze cyane.
Mu cyahoze ari intara ya Butare ikibazo cy'izara kikaba kigaragaza
cyane no mu masoko aho abaguzi baruta ibigurishwa. Ibiciro na byo
bikaba byarazamutse.
*Mu cyahoze ari intara ya Kibungo abaturage batangiye gusuhuka!*
Ikibazo cy'inzara mu Rwanda kiravugwa kandi mu cyahoze ari intara ya
Kibungo,mu twahoze ari uturere twa Cyarubare, Rukira, Nyarubuye n'uduce twa
Rusumo, aho abatuage batangiye gusuhuka. Aho izuba ryabaye ryinshi
cyane bituma abaturage batagira icyo basarura. Umusaruro wagabanutseho
kimwe cya kabiri. Abo icyo kibazo cy'amapfa cyakozeho cyane ni
abaturage batitabiriye guhunika.
Hagati aho harateganywa kwitabaza abaterankunga. Mu rwego rwo kwanga
gutera abaturage ubunebwe inkunga niboneka izatangwa nk'ibihembo
by'umurimo, ibi bita "food for work". Hazaba ibikorwa byo
kurwanya isuri no gukora imihanda.
Icyakora iyo umuntu arebye inzuzi, imigezi n'ibiyaga u Rwanda rufite,
ntiyakwemera ko mu Rwanda hashobora kuba ikibazo cy'inzara. Birakwiye ko
hakwigwa uburyo iyo migezi yakoreshwa m'ubuhinzi, aho guhora hategerejwe
imvura.
Central Africa News Summary -
VOAnews.com/centralafrica
cfm
Grave famine dans le nord du Rwanda
6 janvier 2006 20:19:02
KIGALI, 6 janvier (XINHUANET) -- Les populations de la province d'Umutara,
dans le nord du Rwanda, font face à une grave famine en raison d'une sécheresse
de trois mois, a confirmé vendredi un officiel.
Plusieurs parties de la province ont été frappées par une pénurie
alimentaire, imputée au retard de la saison des pluies, a indiqué Peter
Muvara, gouverneur de la province de Mutara.
"Un quart de la province fait face à la pénurie alimentaire,
d'autres régions ont eu des pluies, mais seulement pendant une courte durée",
a-t-il dit, affirmant qu'aucun décès n'avait été signalé, et que
certains habitants avaient été obligés de se rendre dans d'autres régions.
"Nous tentons plusieurs moyens pour résoudre le problème en
fournissant des denrées alimentaires pour encourager à travailler, en
aidant les coopératives, et en encourageant les habitants à stocker des
denrées alimentaires", a-t-il ajouté.
Le Rwanda aurait besoin d'un soutien extérieur si la sécheresse
continuait jusqu'en mars, a-t-il conclu.
Fin