Bana b'u Rwanda ndabasuhuje. Mu minsi ishize twumvise ku maradiyo ivuka ry'ishyaka RPR rifite ingabo Inkeragutabara. Mbere yaho, twigeze kumva irindi shyaka RUD-Urunana rifite ingabo Imboneza. N'ubwo Ambasaderi Sezibera byose yabihakanye, twe siko tubibona ino aha. Ndetse turimo kwibonera ubwacu ko ibintu bikomeye kurusha uko twabikekaga. Ayo mashyaka ariho, afite abayoboke mu Rwanda, mu Buganda, no muri Kongo. New Times yakomojeho, ariko ukuri kurushijeho kunuma. Muri make dore ibivugwa hano i Kigali: Inkeragutabara ni izo Umunyiginya Ruzibiza Abdul Yeshuwa, naho Imboneza ni izo Umugogwe Kanyamibwa Felesiyani bene wabo bo mu Rwankeri ya Ruhengeri n'i Nyarurama ya Kigari, bita Aroni. Bombi barakorana. Umwe akaba Umunyiginya wo kwa Ndahiro Cyamatare, undi akaba Umunyabyinshi wo kwa Byinshi. Kanyamibwa akomoka kuri Byinshi wa Bamara wa Yuhi Gahindiro. Ruzibiza agakomoka kuri Ruganzu Ndori (Umunyiginya wa mbere) wa Ndahiro Cyamatare wa Yuhi Gahindiro. Bombi bahuriye kuri Yuhi Gahindiro w'Umusindi. Bose ubwo ni Abasindi, nk'uko Alexis Kagame n'abandi biru n'abashakashatsi babivuze. Abasindi ngo bagamije guhirika Abega(Kagame Pawulo). Ibyo birimo kuvugwa hose mu Rwanda. Niba ataribyo Ambasaderi Sezibera ni anyomoze. Amateka ya Ruzibizwa arazwi neza, ariko Kanyamibwa yakomeje kwihishahisha, tukamumenya ku byo rubanda rwa giseseka izi gusa, ariko akatugora ku bindi bya ngombwa. Kanyamibwa yuzuye amayobera menshi. Kugeza igihe dutembereye muri Kongo, aho se na nyina bahungiye muri 1959, kugeza igihe batahukiye mu Rwanda muri 1967, ariko bakaza biyita abahutu kandi ari Abatutsi b'Abanyabyinshi. Mu by'ukuri ni Abagogwe buzuye iyo bari mu Rwanda, bakaba Abanyamurenge iyo bari muri Kongo. Ushaka kubimenya neza azanyarukire muri Masisi. Bene wabo wa Kanyamibwa baracyahari, baratuye kandi baratunze bitwa Abanyamurenge bo mu bwoko bw'Abanyabyinshi. Kanyamibwa ni anyomoze niba mbeshya. Icyakomeje kutugora kugeza ubu ni ukuntu Kanyamibwa yahunze u Rwanda muri 1990, intambara yo kubohoza igihugu itangiye, ajyanywe n'Abanyamerika mu icuraburindi ubwo yari amaze gufungwa mu byitso hamwe n'inshuti ye Gatera Egide uyu mucuruzi ukomeye ukomoka ku Gisozi, nyuma tukaza kumva abanyamerika bamufashije gushinga OPJDR, igihugu kimaze kubohozwa. Uzabimenya azadufashe. Twumva ngo na afromerika ayifatanije n'abanyamerika, cyangwa se barayimugabiye, ntawamenya. Hari undi munyarwanda mwumva abanyamerika baha ijambo iyo ibintu byakomeye? Twaramwiyumviye kenshi ku byerekeye amarorerwa yakorewe i Newyork ku wa 11 Nzeri 2002, tumwumva mu biriya bya serwakira Gatarina muli Louisiane. Twamubonye kuri televisiyo y'abanyamerika agaragura Ambasaderi Nsenga, abanyamamuru b'abanyamerika bagakoma mu mashyi. Ntatinya kuvuga yihanukiriye kandi yicaye muri Amerika. Uzamenya impamvu n'icyo bihatse azatubwire. KANYAMIBWA AFITE AMAYOBERA MENSHI! Ambasaderi Sezibera rero natubwize ukuri ibyo Abategetsi bazi kuri Kanyamibwa na Ruzibiza n'amashyaka yabo Imboneza n'Inkeragutabara. Twese tuzi ko abasirikare benshi ba FPR basigaye bakorana nabo, cyane cyane Abanyiginya, Abagogwe n'Abanyamurenge, ndetse ku mugaragaro. Iriya terefone Sano yavugiyeho yari iri mu Rwanda, Ambasaderi Sezibera ni areke gusisibiranya. Ndetse bamwe bavuga ko ari imwe mu kirundo umutegetsi ukomeye ntavuze yabatwerereye. Gufunga amaso sibyo bizatuma tubatsinda. Ukuri ni gusohoke, tumenye icyo duharanira n'abo duhanganye nabo. Twumva ngo Abahutu bajya mu Imboneza abatutsi bakajya mu Inkeragutabara ariko bose bakaba bayoborerwa bakanitoreza hamwe. Ambasaderi Sezibera cyangwa se Bwana Ngarambe nibatubwire impamvu ibinyamakuru by'abo bantu aribyo Inzira Ndende n'Ijwi ry'Umucunguzi birimo gusomwa ku mugaragaro mu tubari no mu biro by'abakozi ba Leta, haba i Kigali, cyangwa i Butare, cyangwa ku Gikongoro. Ahandi simpaherutse. Ntabwo turi STUPID twese. Wenda turi abaswa muri politike ariko ntabwo turi injiji. ABATURAGE DUKENEYE UKURI. CYANE CYANE TWEBWE TWARI MU RWANDA MBERE YA 1994. TUZI ICYO TUVUGA, NTIDUSHAKA KWONGERA GUTUNGURWA. Byose ariko si icuraburindi. Igishimishije ni uko maze gusoma ko ngo Munyandekwe bagiye kumuboha. Mugire intabaza. Yari Yeremiya Mugiraneza.