--- En date de : Mer 17.2.10, agnesmurebwayire <agnesmurebwayire@ yahoo.fra écrit :


De: agnesmurebwayire <agnesmurebwayire@ yahoo.fr>
Objet: *DHR* Re : [Ntwari] Rwanda splurges on luxury jets !!-
Gusesagura no kunyereza ibya rubanda
À: Democracy_Human_ Rights@yahoogrou pes.fr
Date: Mercredi 17 février 2010, 9h40

 


Mbe Yoze,

Ibi bintu niba ali byo biteye icyo ni iki. Abaturage barashonje, abana barirukanwa mu mashuli ku mpamvu zidasobanutse, amazi n'amashanyarazi ntibiragera ku bantu bose n'ababifite hafi ntibavoma ntibanacanirwa buri munsi, za girinka abategetsi bazirayemo, maze perezida agakokonyora leta ibifaranga bingana kuriya?

None na ya nzu ambassade y'u Rwanda ahantu (ndahatsinze) ikoreramo yaba ali iya perezida Kagame nk'uko igihuha kimaze iminsi kibivuga twakijya he?

Ba bayobozi bigwizaho umutungo rero ubwo ni wa mwera uturutse i bukuru bucya wakwiriye hose? Oya ni impuha ahubwo na kiriya kinyamakuru ni ukugisabira ibihano.

--- Dans Democracy_Human_ Rights@yahoogrou pes.fr, Ngarambe Joseph <jngarambe2000@ ...a écrit :
>
Bwana Ntwari,

Mbanze ngushimire byimazeyo iyi nkuru uduhaye ya ziriya ndege ebyiri. Nk'uko wabyibukije, Olivier Nduhungirehe yatubwiye ko Leta
y'u Rwanda itagira indege, ko izikodesha buri gihe, iyo Kagame yifuje kuzinduka :

"Bwana Ngarambe, ndagirango nkumenyeshe ko nta « Air Kagame One »
ibaho, kuko Perezida wa Repubulika y'u Rwanda atagira n'indege ye
yihariye. Iyo Umukuru w'Igihugu agiye mu ngendo z'akazi mu mahanga,
Leta y'u Rwanda imukodeshereza indege muri Sosiyete yo muri Afurika
y'Epfo. Ibiciro by'iyo ndege bikaba rero ari ibiciro bisanzwe by'iyo
sosiyete, bishobora kuba binabaganywa kubera ko umukiriya wayo akoresha
indege zabo kenshi." (Olivier Nduhungirehe, 18 Ugushyingo 2009).

Nkuko bariya banyamakuru b'abashakashatsi babitahuye, Kagame yagiye agura rwihishwa izo ndege zihenze cyane (muri 2003 na 2008), arangije azihisha muri Afrika y'Epfo. Nkuko Kandi Olivier Nduhungirehe yabiduhishuriye, Leta y'u Rwanda ikodeshereza Kagame indege kuri Kagame, aho Kagame abishakiye.

Olivier Nduhungirehe aduhishurira iyo mikorere, yasubizaga ikibazo nari mbajije Sharangabo muri aya magambo:

"Hambere wigeze kunshyiriraho ibiciro by'indege ya Kagame, nk'iyo igiye muri Afrique du Sud. Wabinyongera?
Ndagira ngo ngereranye n'iby'iyi ndege ya Sarko yirenza euros 20 000, ni ukuvuga amanyarwanda miliyoni 16, iyo iri mu kirere.
Wamenya ibyo "Air Kagame One" igotomera?
Niba kandi hari n'uwakunganira, yaba agize neza. Ni nde
watubwira amafaranga yatwaye igihe yajyaga kuzana ba Drogba muri Côte d'Ivoire ikanabasubizayo? " (JosephNgarambe, 18 Ugushyingo 2009).

Inyandiko "Rwanda splurges on luxury jets" impaye rwose hafi ibisubizo nifuzaga byose.

Turebe noneho igiciro kw'isaha cya ziriya ndege 2 za Kagame iyo ziri mu kirere.

Indege yo mu bwoko bwa "Bombardier Global Express BD-700" iri mu rwego rwa "bakeba" bayo ari bo: Airbus Corporate Jet, Boeing Business
Jet, Dassault
Falcon 7X na Gulfstream G550. Ibyo ushobora kubisoma hano:
http://en.wikipedia .org/wiki/ Bombardier_ Global_Express, aho usanga igiciro cya buri ndege gihagaze gutya:

Airbus A319: $63.3 to $77.3 million;
Boeing Business Jet: US$47-72 million;
Dassault Falcon 7X: US$50 million;
Gulfstream G550: $59.9 million.

Iyi nyandiko ya Wikipedia
yerekana ko ziriya ndege ebyiri za Kagame ziri mu rwego rwa Airbus 319 perezida Sarkozy Agenderamo muri iki gihe. Kandi iyo Airbus 319 itwara ama euro 12 000 kw'isaha iyo iri mu kirere nkuko twabyeretwe n'inyandiko ya Le Monde yatumye tujya izi mpaka mu Gushyingo 2009, inyandiko yitwaga: «Air Sarko One»:un palace flottant à 20.000 euros l'heure de vol. Iyo nyandiko yasobanuraga ko intumwa za rubanda zitari nke zigaya ko Sarkozy agiye kujya agendera mu ndege ihenze, bisa nko kwigana perezida wa Amerika ugendera muri "Air Force One" ikosha. Ababigaya bavugaga ko niba ashaka gusimbura Airbus A319 agenderamo muri iki gihe, yari akwiye
kugura nka Falcon 7X (na yo iri mu rwego rwa ziriya ndege za Kagame nk'uko Wikipedia ibyerekana).

Kagame rero agendera mu ndege itwara kw'isaha amafaranga angana n'iyo Sarkozy agenderamo muri iki gihe, ni ukuvuga nka 12 000 euros kw'isaha, cyangwa USD 16 000 kw'isaha. Kandi mu mpaka zagibwaga, bamwe mu badpite b'Abafaransa basabaga ko Sarkozy yayisimbuza byibuze nka Dassault Falcon 7X na yo iri mu rwego rwa ziriya ndege ebyiri za Kagame yaguze muri 2003 no muri 2008.

Kuba Kagame yaraguze rwihishwa ziriya ndege no kuba azikodesha Leta y'u Rwanda ategeka biteye ibibazo byinshi cyane ubwabyo. Kuba kandi zigomba kumutwara buri gihe ziturutse aho yazihishe muri Afrika y'Epfo byongera ikibazo cy'uko zihenze ku gihugu gikennye cyane, gitunzwe ahanini n'imfashanyo ("gusabiriza" , nkoresheje imvugo Kagame aharaye).

Dufashe ko urugendo rwo kuva Johannesburg
aho yazihishe ujya i Kigali ari nk'amasaha 4, bisobanura ko indege yikodeshejeho ibanza ikagenda amasaha 4 mbere yo kumujyana aho ashaka, nyuma yamugarura i
Kigali igasubira Johannesburg guhishwa. Amasaha 8, bisobanura ko atwara USD 16 000 x 8 = USD 128 000, tubariye nyine ku giciro cy'iriya ndege Sarkozy agenderamo muri iki gihe.

Ni iki rero gituma Kagame mbere yo kugira aho ajya abanza agasonga Leta y'u Rwanda ayitangisha kariya kayabo k'amadolari 128 000? Ubwoba? Guhisha ubusambo? Byombi? Aha ndekeye buri wese kugira icyo abivugaho.

Icyakora buri muntu wese usobanukiwe n'ibya "bonne gouvernance" ingoma ya Kagame ikunze kurata, ahita abonamo ikibazo gikomeye: kugura indege zihenze cyane rwihishwa warangiza ukazikodesha na Leta utegeka, kandi ukanayihendesha uzijyana kure cyane y'uzikenera kenshi.

Ese ubundi harya amafaranga yaguze izo ndege zikosha yaturutse he? Ya transparence turatirwa se ni iyi? Abamaze iminsi bahagarikwa ku kazi ngo ntibamuritse umutungo wabo ku MuvunyiTito
Rutaremara, aho si amayeri asanzwe yo kubeshya Isi? Ese Tony Blair wagendeye kenshi mu ndege za Kagame ntabeshya iyo avuga ko akorera u Rwanda ku buntu? Kumuvana ukanamusubiza mu bwongereza bitwara nk'amasaha 16, cyangwa USD 256 000 ziyongera kuri 128 000, ibyo bikagura amadolari ageze kuri 384 000. Amadolari 384 000 ku rugendo rumwe gusa. Kandi rero ngo Kagame yagiye amuha indege kenshi!

Muri ya "One Dollar Campain", ngo yo kugoboka abacitse kw'icumu, Kagame yatanze indege yo kuzana abakinyi b'ibirangirire babiri barimo Didier Drogba. Ubwo na byo byatwaye nka USD 384 000, ni ukuvuga miliyoni nka 223 z'amanyarwanda!

Iyo Tony Blair abeshya ko u Rwanda rucunzwe neza, aba ashinyagurira rero Abanyarwanda bishwe n'inzara n'ubutindi, abana barenze 50 kw'ijana bakaba barwaye bwaki, umubare urenze uwo mu ntara ya Kivu yayogojwe n'intambara.

Nibutse ko uriya Hatari Sekoko witirirwa kuba diregiteri w'iriya kompanyi ya Kagame icunga ziriya
ndege ari mu bantu basanzwe bamucururiza mw'izina rya Doelcy Ltd, ikompanyi iganje no muri iriya holding Rwanda Investment Group (RIG) bagororeye CIMERWA ya Leta n'umushinga wo kubyaza amashyanyarazi gaz méthane, kandi RIG iyo itari ibifitiye ubushobozi.

Nibutse kandi ko icyuho cya balance commerciale (Exportations ukuyemo importations) kidasiba gukura, ibyo bikaba byongerwa n'ibikorwa nka biriya byo gukoresha indege zihenze cyane. Nk'uko umuyobozi wa BNR aherutse kubitangariza Izuba Rirashe, icyo cyuho cyarenze miliyari imwe y'amadolari mu mwaka wa 2009. Bisobanura ko ingoma ya Kagame ikomeje guca agahigo yari isanganywe mu gukenera "gusabiriza" , ugereranije n'ingoma za Kayibanda na Habyarimana zayibanjirije.

"Gusabiriza" ni amaburakindi, nkuko Kagame akunze kubyibutsa, yijujuta. Gusa rero yibagirwa ko na we "asabiriza" mwizina
ry'Abanyarwanda bababaye, ndetse yarangiza akanapfusha ubusa ibyo ahawe, cyangwa se akabinyereza. Harya ni ngombwa ko Kagame agendera mu ndege ihwanye n'iyo Sarkozy agenderamo? Ni ngombwa se ko atunga ebyiri kandi zigomba, mbere yo kumutwara, kuguruka amasaha nka 4 zituruka mu buhisho bwa Afrika y'Epfo, zamugarura zigakoresha andi 4 zisubirayo?

Ikinyoma cyari gikwiye gucika inzira zikigendwa.

Joseph Ngarambe,
16 Gashyantare 2010.





--- En date de : Dim 14.2.10, adntwali <no_reply@yahoogroup s.coma écrit :

De: adntwali
<no_reply@yahoogroup s.com>
Objet: [rwandanet] Rwanda splurges on luxury jets !!
À: rwandanet@yahoogrou ps.com
Date: Dimanche 14 Février 2010, 23h48


Rwemalika,
Wigeze kubwira Yozefu Ngarambe ko Leta y'u Rwanda itagira indege, ko Kagame akodesha indege muri Afurika y'epfo iyo agiye gutembera.
Hanyuma wadusobanurira ibi binyoma biri hasi aha, ariko abanyarwanda tuzakomeza tubeshyane nk'uko tubeshya abanyamahanga! Ibi biteye "Ishozi"!
Adalbert
Rwanda splurges on luxury jets
SA-registered company was set up to conceal ownership of aircraft Feb 14, 2010 12:00 AM | By De Wet Potgieter and Raymond Joseph



The cash-strapped Rwandan government has splurged millions of rands on two ultra-luxury passenger jets to fly its president and VIPs around the world - and tried to hide ownership of the jets behind a South African-based company.