INDAHIRO YA RPF


 Kuri iyi ntambwe idasubira inyuma,
  
Jyewe ……………………………………………………………………………..
   
Ndahiriye hagati y'aba banyamuryango nemeza ko numvise neza
imigabo n'imigambi FPR/INKOTANYI yiyemeje guteza imbere kugira ngo
buri munyarwanda wese, ari umuto, ari umusaza ndetse ari n'uzavuka mu
bihe bizaza azagire agaciro mu gihugu cye cyangwa se n'ahandi azaba
ari hose.
 
Ndahiye nemeza kandi nsezeranye ko ngomba kwifatanya na buri
muntu wese uri muri FPR/INKOTANYI muri iki gihe no mu bihe bizaza.
Nemeje ko ngomba kwiyumvisha ko buri muntu wese uri muri
FPR/INKOTANYI agomba KURINDA, KURINDWA, KUGIRA NO KUGIRWA inama
kugira ngo twirinde ibyago byose byagwiriye igihugu cyacu n'abagituye
bose.
 
Nemeye kandi ko nzafatanya n'abandi kurwanya abanzi b'u Rwanda
aho bazaba bari hose.
  
Ndahiriye kandi mu maso y'aba banyamuryango ko nzakurikiza
amategeko yose ya FPR/INKOTANYI ariho ari n'azashingwa. Nzirinda
gukora amafuti, guhemuka, kuzarira n'andi makosa yatumye igihugu
cyacu kigwa mw'icuraburindi.
    
Banyamuryango muri hano, nindamuka mpemutse, nkoze ibinyuranye
n'imigabo, imigambi n'amategeko bigenga FPR/INKOTANYI, nzaba
mpemukiye buri munyarwanda, nzabambwe nk'umugome wese.