IKIGANIRO
UMUNYAMAKURU PHOCAS FASHAHO W’IJWI RYA AMERIKA YAGIRANYE N’UWAHOZE MU NGABO
ZA FPR. BWANA ABDUL RUZIBIZA, KU CYUMWERU TALIKI 2 GICURASI 2004
Phocas
Fashaho: Uyu munsi turabona ko Interahamwe n’Impuzamigambi zicanye mu
gihe cy’itsembabwoko zitari abahutu gusa, hanyuma dufate n’imyanzuro ku
masomo abanyarwanda bashobora
gukura mu kaga bagiriye mu itsemba-bwoko. ……
Phocas
Fashaho: Mu kanya nabivugaga rero ko Interahamwe n’Impuzamugambi
zicanye mu gihe cy’itsembabwoko mu
Rwanda
zose zitari abahutu, turabibwirwa na none na bwana Abdul Ruzibiza wahoze mu
gisirikare cya FPR kugeza mu mwaka wa 2001.
Abdul
Ruzibiza: Twari dufite ingabo zitwa abatekenisiye nk’uko nabikubwiye,
zibumbiye mu mutwe witwaga Network. Network ni ikintu kirambuye cyane
ariko gikoresha abantu bitwa abatekenisiye cyangwa abakomando cyangwa aba
CDR cyangwa Interahamwe. Twese ayo mazina twarayakoreshaga. Reka nguhere ku
bagabo bacye cyane kandi bazwi na buri munyarwanda wese: Umugabo witwa Gahagati
(?) Kamugisha niwe watuyoboraga
yari Capitaine, uwo nguwo yararaga ku mugabo witwa Karemera waje no kuba
umudepite ku Kicukiro. Akaba ariwe wari coordinateur w’ibikorwa byose
byakorerwaga mu Nterahamwe no mu Mpuzamigambi. Uwo ni uwa mbere; uwo nguwo FPR
, …APR …Kagame yamwiciye mu Bugesera babwira escort ye ngo yiyahuye ,
n’ubu ngubu escort ye yabaye traumatisé.
Phocas
Fashaho: Ngo bavuze ko yiyahuye.
Abdul
Ruzibiza: Ngo bemeze ko yiyahuye ko ngo yibeshye arirasa, ngo azira ngo
ibibazo by’umugore we ngo abandi basirikare barongora…. Ibintu by’amafuti
bidafatitse ariko yarishwe. Icyo kigiye iruhande rumwe:
-
Murebe umugabo witwaga Kiyago
Ntukayajemo Godefroid. Afungiwe ku Mulindi ni umugabo wakoze muri Nterahamwe
imyaka … iminsi yose yabaye mu mujyi wa
Kigali
.
-
Murebe umugabo witwaga Mahoro. Ni Sous-lieutenant.
-
Murebe uwo bitaga John (?) Gasana,
murebe uwo bitaga Alex Nkuranga,
nawe ari muri bataillon ya 99 uyu munsi, yitwaga Kirikiri,
murebe uwobitaga Edriac (?) Kirenga
ni capitaine muri DMI uyu munsi; murebe uwo bita Jean-Baptiste
Mugwaneza ni Lieutenant muri bataillon ya gatatu; murebe uwo bitaga Mugisha
Nterahamwe, uwo nguwo ari muri bataillon ya 73, murebe uwo bitaga Antoni
Mulindahabi ni sous lieutenant arafunze, murebe uwo bitaga Alphonse
Duniya yarapfuye, murebe uwo bitaga Jean-Bosco
Ndayisaba w’umunyamasaka, murebe uwo bitaga Charles
Ngomanziza ubu … uwo niwe wanishe Gapyisim; murebe uwo bitaga Callixte
umwana w’umugogwe w’umunyaruchuru; murebe uwo bitaga Rukwago;
murebe uwo bitaga Karegeya Lieutenant
w’umuhutu wabaga muri SHAGI (?); murebe uwitwaga Claude
Gashagaza w’umunyakabuga, murebe uwo bitaga Jean-Piere
Gatashya capitane nawe uyu munsi uzwi mu gisirikare w’umu casualty (NDL:
Inkomere yo ku rugamba). Koko ibyo bintu urumva …urumva iyo nkuru ari ibintu
by’amagambo? Abo bantu ni abantu bakoze ku ma barrières bakoranye
n’Interahamwe bakora mu Bakombozi bakora mu bantu bose, I list uwayibarura
ntiyarangiza, njyewe nakubwira nkageza kuri magana abili.
Phocas
Fashaho: Muri abo harimo n’abatutsi, ntabwo ari abahutu gusa?
Abdul
Ruzibiza: Ntamuhutu uri.., uwo twakekaga ko ashobora kuba ari umuhutu ni
uwo twita Kiyago, bamwe bakekaga ko ngo ashobora kuba ari umuhutu w’umurundi
ngo wahungiye mu Bugande
Phocas
Fashaho: Abandi bose ni abatutsi
Abdul
Ruzibiza: Abandi ni abatutsi bakoreshejwe mu kwica abandi batutsi.
Bari
aba pompistes bamwe, abandi
bari
aba boyi mu gisirikare abandi
bari
ba mayibobo ku mihanda abandi, bar aba motars, abandi
bari
…bakoraga simplement et purement mu Nterahamwe mu bitero byose zigaba. Hari
abasirikare n’uyu munsi bariho bahumeka
bari
abasirikali
bari
i
Kigali
, nk’abitwaga ba Rugagi
Eliyasi, ubu yavuye no mu gisilikare, abitwaga ba Mulindahabi
abitwaga ba nde… abo bose ni abantu bariho n’uyu munsi. Twakoranye mu mujyi
wa
Kigali
bose bakora mu Nterahamwe. N’ukuri rwose (?) ibintu byo mu Rwanda ni ibintu
bigomba kumenywa n’abantu, bikandikwa, bigasobanurwa, ejo n’ejobundi n’iyo
Loni ifite ikimwaro n’abafransa bavuga ngo bafite ikimwaro n’abo babiligi
n’abandi bose ngo bafite iki.. ngo bafite ikimwaro…yuko ngo batatabaye u
Rwanda
. Icyo cyaha nibakivaneho, abanyarwanda bishwe n’abanyarwanda benewabo,
genocide ni icyaha cy’ubugome, ni icyaha kiba kirimo ubugome kugirango umuntu
yubahuke kwica abantu bangana kuriya aba afite ubugome; ubwo bugome busaba préparation
psychologique, ni ibintu bigishijwe, ni ibintu batojwe, barangije banabona
urugero rw’umututsi, mu by’ukuri n’umututsi utari mubi (?) Abatutsi
bari
barenze ibihumbi 23 byari muri APR, abishwe(?) bose
bari
mu
Rwanda
bazize akarengane. Ariko bose abo babaye ibitambo, Kagame abireba, abishaka
kuko yavugaga ngo mu
Rwanda
nta mututsi uhari, ngo n’uhari ni igisambo cyemeye gukorana na Leta ya
Habyarimana, ngo ni abatutsi ku mazuru gusa ariko ku mitimayabo ni abahutu.
Ndetse intambara n’aho inarangiriye n’akana k’agatutsi kacitse ku icumu
wumvaga barimo bagacyurira ngo ese ngo warokotse ute ko n’abandi bose bashize,
ngo wowe warokotse gute. Ni nk’aho ari ibyo bintu byamarishije abatutsi
muby’ukuri abantu bagomba kubyumva bakanabisobakirwa. Twazize impamvu nyinshi,
ariko umugambi wo kurimbuka burundu ushyirwa mu bikorwa n’ubwoko bwitwa ngo ni
abahutu burimo buregwa uno munsi. Ariko na Kagame we ubwe kuri za barrieres
z’Interahamwe hakoze abasirikare be, kwica abagogwe byakozwe n’abasilikare
be, biranakomeza n’intambara irangiye Mudende biraye mu mpunzi z’abagogwe
baratemagura kuva ku mwana kugeza ku ruhinja, bikorwa n’inkotanyi kugirango
babone impamvu zo kujya muri Zaire! Ibyo ni ko byabaye I Byura (?) mu
banyamurenge kungirango…. mbese imbere ya Kagame umututsi utaravuye i Bugande
icyo gihe yitwa ko ari umututsi w’amazuru gusa. Ibyo byose rero, rwose bimwe
ndabivuga nkanabivugisha n’umujinya nkabivuga numva binababaje cyane, ariko ni
ngombwa ngo abantu babimenye babisobanukirwe, birababaje biteye agahinda.
Phocas
Fashaho: Reka dusoze twibaza niba abanyarwanda bashobora kwiyunga koko
nyuma y’itsemba-bwoko ryo muri 1994, n’ubushyamirane ryasize ribakongeje mo.
Ntibyoroshye ariko birashoboka, akaba aribyo tubwirwa na none na Bwana Abdul
Ruzibiza:
Abdul
Ruzibiza: Burya ngo “habana abashaka”; icyo ni kimwe. Icya
kabiri kugirango bashake kubana n’uko baba bavuga rumwe n’uko baba bumvikana
n’uko baba…mu by’ukuri baca umugani ngo “les idées de meme nature
s’attirent”: Abantu batekereza kimwe burya bahurira no kuri byinshi
bakanumvikana bakaba inshuti. Ntawe ushobora gufata
(?) ngo afate
umuhutu amukurure, afate umututsi amukurure, ababwire ngo nimuze munywe ikigage
muri kino kibindi ngo museke mwishime ko mukundanye. Ibyo ntabwo bishoboka nibyo
Leta irimo ikora ubu. Ntabwo bishoboka
Icyakabiri
ubwiyunge bwashoboka ari uko habayeho ubutabera. None ubwok bumwe buri frustré
yuko bwakoze genocide, ubwoko bundi buragaramye yuko ari victime. Ubwo bwoko
bwabaye victime koko ariko abasirikare ntabwo ari innocents. Abo basilikare,
ibyo bitotsi byose byabayeho,nk’uko bamwe bakurikiranwa ba Kabiligi
n’Interanhamwe zindi. N’izo zindi nazo zakaze ibikorwa binaruta
n’iby’Interahamwe kuko zo zanabikoranye ubuhanga bwinshi, n’ubugome
bwinshi, bakanabikora barimo basacrifiya benewabo, abo nabo bakwiye gufatwa bose
bagafungwa. Ahasigaye abasigaye bandi bose, arinjye nabigisha nti: abantu bajya
kwicana, bajya kumarana, byatewe n’amakosa aya n’aya yakozwe ku ruhande uru
n’uru, byose bigamije kugundira ubutegetsi; cyangwa gushaka kubufata ngo
ubwiharire. Koko mu by’ukuri FPR yo yashakaga kwica abantu kuko yavugaga ngo
twice abahutu bagabanuke tubone aho dutuza abatutsi
bari
hanze. Ngo Habyarimana yaravuze ngo: “ikirahure iyo cyuzuye kugirango amazi
yandi ajyemo n’uko arimo mbere abanza gusohoka”.
Donc bati reka basohoke cyangwa bashire twebwe twinjire. Ibyo byose rero,
abantu bagiye bumva yuko… ubugome aho bwagiye buturuka, banyarucali, abaturage
bibereye hasi, aborozi n’abahinzi, mu byukuli nibaza ko bakwibanira baramutse
bamenye byose uko byabaye kubw’inyungu z’abategetsi. Njyewe rero n’ubwo
ntari umutegetsi ariko nshatse umuti nawuhera ahongaho. Nti: “mwiyunge
mwishakire imibanire myiza, ubucamanza bubeho uwo warenganye arenganurwe,
n’uwahohotewe arenganurwe, uwasenyewe yubakirwe, uwakomerekejwe avurwe”.
Ariko kuri Leta iriho ubungubu siko bimeze. N’abasirikare ubwabo yarwanishije
ubwayo ubu bagaramye ku gitanda ntacyo ibamariye. Uzarebe ba casualty be uko
babaye ubu amaguru yirirwa amanitse mu kirere, agera igihe akababwira ngo
twakurambiwe, umusilikare udakora ntabwo twashobora gukomeza kumuhemba, itahire!
Maze n’uyu munsi abantu bakibaza ngo aya makuru yose yavuye hehe? Ese Kagame
we n’igituma atibaza ko kuba yarahemukiye n’abatutsi bitarigutuma aya
mabanga yose tuyamena. Ese ni iki kimubwira ko ibi byose ndimo mvuga ari njye
njyenyine urimo ubivuga? Kuko bavuga ngo mbese nabaye nk’interahamwe ngo
nabaye umututsi w’igicucu urimo umena amabanga ya benewabo. Ariko se abatutsi
bose yagiye ahemukira agirango ni njye mututsi njyenyine wahunze. Hamaze se
guhunga ba officiers supérieurs bangana iki, hamaze guhunga abaministres
bangana iki kandi b’abatutsi, amaze guhungwa naba Sebarenzi bose si abatutsi
naba Kajeguhakwa si abatutsi? None
se Habyarimana yapfuye Kajeguhakwa atari muri CND. Ese ugirango imodoka zagiye
kurasa atazireba? Se abandi bose babaga muri CND…. Lizinde se yagiye
atabizi?Nti yari mubakoreshejwe inama yo kwica Habyarimana. Pasteur se ntiyari
ahari? Abo bose se Kagame ababaniye neza? Ni iki se gituma yakwibaza yuko ngo
Ruzibiza arimoavuga aya makuru wenyine? Nicyo
gituma ndimo
mvuga…aribeshya! Ashobora kuba n’abo yitwaga ngo arizera uyu munsi ari bo
bamuvamo, wenda bigaca mu kanwa kanjye ariko ni benshi bamurega. Njye rero
kubana kw’abanyarwanda bizaterwa
n’ukuntu ibi bintu byose bigiye ahagaragara bizaterwa n’ukuntu ubutabera
bubayeho bizaterwa n’ukuntu abamarayika bamwe bitwa
abamarayika uyu munsi barimo bita abacunguzi, umunsi bagiye ku karubanda
bakamenyekana nk’Amashitani nk’ayandi yose; icyo gihe abanyarwanda bazabana.
Phocas
Fashaho: Ngibyo rero itsemba-bwoko ryarabaye rihitana abantu basaga ibihumbi
magana inani, ni amahano atagombye kuzongera kubaho mu mateka y’u
Rwanda
. Kugirango ayo mahano atozongera kubaho ukundi n’uko impamvu nyayo yatumye
ashoboka yajya ahagaragara, abantu bakajya bayigendera
kure
. Uko bigaragara rero n’uko nta kindi abanyarwanda bazize uretse inyota
y’ubutegetsi y’abanyapolitiki babo. Abahutu
bari
bafite ubutegetsi ntibashakaga kubusangira n’abatutsi bo muri FPR,
abatutsi bo muri FPR nabo barabushakaga kandi nabo badashaka kubusangira
n’abo bahutu. Ibindi bivugwa ku ruhande byose ubishakiye ibisobanuro wagisanga
muri iyo nyota y’ubutegetsi y’abanyapolitiki. Niyo mpamvu rero uwashaka
kurinda u
Rwanda
andi makuba nk’ayo muri 1994, yabanza agaca umuco wo gushaka kwikubira
ubutegetsi no gukumira abandi,
kandi umuco wo kudahana abicanyi aho bava bakagera hose ugacika burundu. Imvugo
ngo “nta ngoma itica” nayo igomba gucika mu mitwe y’abanyarwanda, ubuzima
bwa buri munyarwanda wese bugahabwa agaciro gakwiye, ni ukuvuga agaciro
k’ikiremwa-muntu. Atari ibyo hazaba aha Rurema wenyine.