Ni nde uzandika bundi bushya amateka y’ukuri ya ‘’jenoside yakorewe abatutsi?’’
Mu gihe Prof. Berinari Lugan amaze gushyira ahagaragara igitabo ‘’ RWANDA, un génocide en question’’ mu rurimi rwacu umuntu yakwita RWANDA, Amateka y’ikinyoma ya jenoside; mu gihe kandi umunyamerika Peter Erlinder na we amaze gusohora ikindi ‘’Rwanda, the Accidental Genocide’’ asobanuramo ko Kagame na Klintoni aribo bayiteye.
Mu gihe tuzi ko Bwana Fawustini Twagiramungu (F. T. ) azi ukuri kose ku byo we ku giti cye yiboneye akanabigiramo n’uruhare; umuntu akaba yakwemeza ntagushidikanya ko yasomye akanumva n’ibivugwa n’abashakashatsi nka JMV Ndagijimana, wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga we no mu buhamya atanga, … mu gihe nizeye ko yasomye n’igitabo cyanditswe na Pierre Péan ‘’Carnages, guerres secrètes en Afrique » , aho yibaza umuntu ‘’itsembabantu’’ ribera muri Afurika yo hagati rifitiye akamaro; …
Maze kumva ikiganirompaka cya Twagiramungu / Dafroza, nkabona ukuntu abagore batatu bari bamuteraniye, bamufatanya n’umunaniro, bamuvugiramo …
Mpereye k’ukuntu nabonye asobanurira Isi yose amahano yagwiriye Urwanda, nahise ncika intege, maze nibaza iki kibazo: ‘’ Ni nde uzandika bundi bushya amateka y’ukuri ya ‘’jenoside yakorewe abatutsi?’’ Mu by’ukuri, kuri njye, Rukokoma yabonye igihe cyiza cyo gutangira kuyandika, ariko ntiyakibyajije umusaruro uhagije. Mbese hari icyakorwa ngo umusaruro uziyongere ubutaha? Ni yo ntego y’iri sesengura niyemeje kumugezoho ku buryo bw’uwihariko no ku banyarwanda muri rusange, cyane cyane abashinze amashyaka ya polititike.
Abanyarwanda baravuga bati ‘’igi ryahanye inyoni’’. Umugambi si ugusenya ni ukungurana ibitekerezo. Muri iri sesengura ry’iki kiganirompaka rero turarebera hamwe ibyo narintegereje ko Rukokoma abwira abari bamuteze amatwi atavuze (A) hanyuma twibaze icyabimuteye n’uko ubutaha umwanya nk’uriya wazabyazwa umusaruro uhagije. (B)
IBYO NARINTEGEREJE KURI RUKOKOMA
Imvugo y’abanyarwanda yo kuvugira mu migani no guca amarenga (ex. ‘’ibyo muzakora byose ukuri kuzageraho gutsinde’’…), abanyamahanga ntibayumva. Kuki wowe ukuzi utahita ukuvugiraho? Abaguteze amatwi na bo bakakumenyeraho, ikinyoma kigakubitirwa ku mbehe? Ni ngombwa rwose kwiga kuvuga ibintu bifatika (concret) ukabitangira n’ibimenyetso. Ndacyibaza, ndacyashaka ariko sinari nabona umuti wo kuvura indwara y’umwihariko w’abahutu yo gukikira ukuri bazi neza. Ku bazi igifaransa tubanze twumva bundi bushya iki kiganiro: [ 1 ] , [ 2 ]
Harimo ibibazo bine by’ingenzi F.T. yabajijwe ntasobanure uko bikwiye: umubare w’abahutu n’abatutsi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi; ubucamanza bwo mu Rwanda … n’ubwo mu Bufaransa; operasiyo turikwaze; n’uko bibujijwe ‘’gutekereza’’ kuri jenoside yakorewe abatutsi.
Umubare w’abahutu n’abatutsi bishwe muri jenoside
Iki kibazo ni cyo kigize ipfundo rya jenoside yakorewe abanyarwanda. Kubera uburemere bwacyo, Pierre Pean, CARNAGES, yakigeneye shapitre yose kuva ku rupapuro rwa 103-126. Itangazamakuru ry’isi yose rikigarukaho buri gihe guhera mu 1994 kugeza ubu. Muri iki kiganiro na bwo umunyamakuru yakigarutseho inshuro ebyiri zose ati ‘’jenoside yabaye mu Rwanda ikarimbura abantu barenga 800.000 abenshi muri bo akaba ari abatutsi’’.
Ni ingirakamaro kwibutsa ko Kagame n’agatsiko ke atanyuzwe n’uwo mubare. Magingo aya amaze gucengeza mu mitwe y’isi yose n’ iy’urubyiruko rw’Urwanda rwaciye akenge nyuma ya jenoside ko abatusi gusa barenga 1.000.000, aribo bapfuye bishwe n’abahutu. Kuri France24, Rukokoma yataye ‘’igihe cya zahabu’’ kuko yakibajijwe akagihunga kandi asanzwe agisobanurira abanyarwanda bakizi nka we! Kuvuga ko na we yapfushije abe muri iyo jenoside se, akaba atarabahamba bifite ubuhe buremere?
None ukuri tugomba kwamamaza na we yagomba gushyira ahagaragara ni ukuhe?
Ubu umubare w’abatutsi n’abahutu bishwe mu gihe cy’iminsi 100 urazwi neza duhereye ku:
Abaturage b’Urwanda mu 1994: [ 3 ]
‘’Table 1. Rwanda’s national population as of 1991, broken-down by its two largest ethnic groups [a]
Prefecture Hutu Tutsi Totals [b]
Butare 618,172 (82.0%) 130,419 (17.3%) 753,868
Byumba 761,966 (98.2%) 11,639 (1.5%) 775,933
Cyangugu 489,238 (88.7%) 57,914 (10.5%) 551,565
Gikongoro 401,997 (86.3%) 59,624 (12.8%) 465,814
Gisenyi 708,572 (96.8%) 21,228 (2.9%) 731,996
Gitara 764,920 (90.2%) 78,018 (9.2%) 848,027
Kibungo 596,999 (92.0%) 49,966 (7.7%) 648,912
Kibuye 398,131 (84.8%) 69,485 (14.8%) 469,494
Kigali 822,314 (90.8%) 79,696 (8.8%) 905,632
Kigali City [c] 180,550 (81.4%) 39,703 (17.9%) 221,806
Ruhengeri 760,661 (99.2%) 3,834 (0.5%) 766,795
TOTALS 6,467,958 (91.1%) 596,387 (8.4%) 7,099,844
Urban 313,586 (83.9%) 57,186 (15.3%) 373,762
Rural 6,154,365 (91.5%) 558,265 (8.3%) 6,726,082
[a] Adapted from Table 4.2, « Répartition (en %) de la population de nationalité rwandaise selon l’ethnie, la préfecture ou le milieu de résidence, » in Recensement general de la population et de l’habitat au 15 aout 1991, Service National de Recensement, Republique Rwandaise, p. 124. Table 4.2 reported the national population of Rwanda, ca. 1991, by ethnicity and expressed as percentages (i.e., here the percentages inside the parentheses). Based on Rwanda’s total population (7,099,844) at the time, we’ve simply calculated the related approximate totals in the second and third columns for Hutu and Tutsi (e.g., 7,099,844 x 8.4% = 596,387 for the total Tutsi population of Rwanda at the time of the 1991 census). Note that these numbers are to be regarded as approximate totals.
[b] Note that although we’ve omitted separate columns for the Twa and Other ethnic groups that were listed in Table 4.2 (1991), our Totals column here includes the totals for Twa and Other.
[c] Note that Kigali City’s total is separate from the total for Kigali Prefecture.’’
- Umubare w’amagufa ari mu nzibutso cyangwa uhora wibutswa na Kagame n’agatsiko ke: + 1.000.000
- Umubare w’abatutsi bari mu Rwanda mu 1994: = 596,387 + (596,387. 3%), mu 1992 = 596,387 + (596,387. 3%) + (596,387 + (596,387. 3%)).3%, mu 1993 = +- 650.000 mu 1994
- Umubare w’abatutsi barokotse jenoside: = +- 300. 000 nkuko byatangajwe na IBUKA
- Umubare w’abaututsi bishwe mu minsi 100: = 650.000 – 300.000 = +- 350.000.
- Umubare w’abahutu bishwe mu minsi 100: = 1.000.000 – 350.000 = +- 650.000.
Icyitonderwa: Iyo ufashe umubare w’abahutu bishwe mbere ya 06/041994, ukongeraho 650.000 bishwe muri jenoside, ukongeraho abishwe nyuma 07/1994 no mu ntambara z’abacengezi hanyuma ukongeraho abahutu bishwe muri Kongo usanga abahutu bishwe na Kagame n’agatsiko ke barenga 2.000.000! Ibi ni ibyemezwa na Péan ku rupapuro 104.
Byari kuba rero agahebuzo iyo Twagiramungu abaza uriya munyamakuru, aho iriya mibare bayikura, uwakoze ibarura… hanyuma akamusobanurira ukuri nk’umuntu wabaye MINISITIRI W’INTEBE, bityo n’abandi bakurikiraga ikiganiro bakakumenyera aho.
Ikibazo cy’ubucamanza
Ingingo ebyiri zavuzweho: uwahanuye indege ya Yuvenali Habyarimana n’ubwigenge bw’ubucamanza bwa Kagame. Uwatangije jenoside yica abaperezida babiri b’abahutu. Aha na ho F. T. yanciye intege igihe yarondoraga ukuntu ‘’anketi ya Brugiere n’iya Trevidiki… byashyizwe mu bubati.
Nk’umunyapolitiki w’inararibonye kandi uzi ukuri ku gihugu cye, agomba kwirinda ‘’gucungira’’ k’ubucamanza bw’ibindi bihugu – byifitiye inyungu zabyo. Byari kuba agahebuzo iyo ahita yumvisha umunyamakuru n’abumvaga ikiganiro kw’Isi hose ko Kagame ari we watangije jenoside ahanura indege ya Habyarimana, akananga ko abicwaga batabarwa, agambiriye kwifatira ubutegetsi. Yagombaga no guhita atangiraho ibimenyetso simusiga azi cyangwa afite.
None LONI UBWAYO yavuga ko Kagame ari we wahanuye indege, kandi ko yari yatumwe kumuha ubutegetsi bwose, nkuko byemejwe na Karegeya na Kayumba Nyamwasa ko, ari bo bahanuye Ikinani hakagira ubihakana? Twagiramungu yagombaga kuvuga ko igitera Ubufaransa guseta ibirenge… ari uko buzi ko abahutu, na Simbikangwa arimo, barengana. Ko banyirabayazana ari abanyamerika, abongereza n’ibikoresho byabo Kaguta na Kagame. Yagombaga kumvisha Isi yose ko n’uru rubanza rukurikira anketi ya Trevidic rurimo inyungu za politiki zo gushaka umubano mwiza FRANCE-USA-RWANDA.
None ukundi kuri Bwana Fawusiti Twagiramungu ategereje ku Bafaransa ni ukuhe? Ni bo bamusumbya kumenya ukuri kw’igihugu cye yabereye Minisitiri w’Intebe n’umuryango we ukarimburwa muri iyo jenoside? Nibahamya ko abahutu aribo bahanuye indege, kandi ko ariyo byerekeza, azabihinduraho iki? Ariko koko ntacyo akarengane tumazemo imyaka 20 kamwigishije? Kagame ati ‘’iyi Si ndayizi nta kuri kubamo.’’ Muhaye 100%
Ubwigenge n’ubunyangamugayo bw’ubucamanza bwa Kagame. Aha Daforoza ‘’yanyinyitse’’ Rukokoma wacu, yumvisha Isi yose ko ‘’ubucamanza bwo mu Rwanda bwigenga, bucimanza neza… kuko ibihugu byo mu jyaruguru y’Uburaya na Canada byoherereza Urwanda abajenosideri ndetse na Loni ubwayo, mu zina rya TPIR, ikaba ibikora’’. None F. T. kuri iki kibazo cy’ingorabahizi yakivuzeho iki? Yararuciye arumira bunguri!
Aha nariniteze ko Rukokoma arakora mu nganzo ye maze akavuga ashize amanga, agasobanurira Isi yose ko akarengane kagirirwa abahutu gaterwa n’ ubufatanyacyaha Amerika n’Ubwongereza bafitanye na Kagame. Yagombaga gufata igihe agasobanurira isi yose ko jenoside yabaye mu Rwanda yatewe n’intambara ‘’y’ubutita’’ hagati y’Ubufaransa n’Amerika mu gushaka gukoloniza no kwiba ubukungu bw’Afurika yo hagati nk’uko byasobanuwe na Pierre Péan ‘’ hanyuma na Amerika ikabyiyemerera! Ubwayo.
Birumvikana rero ko nta gihugu cyakwanga guha Amerika icyo igisabye. Nifuzaga ko Rukokoma anasobanura ko ”raporo balisitiki’’ ya Trevidiki na yo igamije gusibanganya ukuri, kubera inyungu z’Amerika. Ibyo birumvikana neza wibutse ko Amerika ari yo yakijije abanyaburaya Abanazi ba A. Hitler, bakabwubaka ku mfashanyo ya Marishali, kandi muri iki gihe Amerika ikaba itegeka isi yose nkuko Kagame ategeka Urwanda. None se hari ‘’dikitatire’’ isumbye kwirirwa wumviriza abakuru b’ibindi ‘’bihugu by’inshuti’’ kugeza ku nyungu zabo bwite nk’uko Amerika ibikora ubu ku mugargaro?
Ubufaransa n’itegurwa rya jenoside – operasiyo turikwaze
Nubwo Twagiramungu yasobanuye neza ko ’’Turikwaze’’ yakijije abatusi benshi n’abahutu barenze 4.000.000 Kagame yaragambiriye gutsemba, ntabwo yasobanuye neza umugambi wa jenoside nuko Kagame yafashe ubutegetsi, akirakariye Ubufaransa kuko bwamubujije kugera ku ntego ye, guhanagura Abahutu ku Isi nk’uko F. T. na we yabyibukije.
Iki kiganiro cyari kunshimisha bihebuje iyo Twagira asobanurira Isi ko jenoside yakorewe abatutsi yateguwe na Paul Kagame nk’igitambo agamije ibintu bibiri, gufata ubutegetsi bwose no guhanagura icyitwa umuhutu mu Rwanda no mu karere nk’uko byemejwe n’umututsi D. Mushayidi. Byari kuba agahebuzo iyo yibutsa Abafaransa ko kugirango iyo jenoside ibeho FPR, yifashishije Disimasi Nsengiyaremye tariki ya 07/03/1993, yahaye iminsi 8 gusa abasoda b’abafaransa ngo babe bavuye ku butaka bw’Urwanda.
Dafroza ati: ’’jenoside yakorewe abatutsi’’ ntigomba kugereranywa n’ibyaha by’intambara, n’ibyaha byibasira inyokomuntu byakozwe na FPR.’’
Aha na ho byarambabaje kubona F. T. atarahise asobanurira abumvaga ikiganiro ko imvugo ya Dafroza igaragaza ivanguromoko Leta ya Kagame ikorera Abahutu n’Abatwa. Icyaha cyo kwica inzirakarenane kinganya uburemere: wakwica muri jenoside, mu ntambara cyangwa uhoye umuntu inyoko ye ya kimuntu. Ivanguramoko rero rikorerwa abahutu n’abatwa rigaragarira:
- Mu kwibuka, mu cyunamo no gushyingura abawe mu cyubahiro;
- Mu ivangura ry’abapfakazi n’imfubyi;
- Mu mashuri no mu kazi ka Leta;
- Mu guhabwa ubutabera hagati y’amoko atatu atuye Urwanda; no
- Mu kwishyira ukizana bitanyuranije n’amategeko.
Yagombaga gusobanurira Isi ko kuri uriya mugore na FPR akorera, ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu atari ibyaha, akaba ariyo mpamvu ababikoze batarigera bahanwa mu myaka 20 ishize, kandi na n’ubu bakaba bakibikora haba mu Rwanda, muri Kongo ndetse no ku Isi hose nkuko Paul Kagame aherutse kwivuga ko yanize Karegeya agashishikariza n’abihayimana kugera ikirenge mu cye!
B. N’IKI CYATUMYE RUKOKOMA ATARASA KU NTEGO KANDI BYAKOSORWA GUTE?
a. Icyaba cyaratumye F. T. atarasa ku ntego
Umunaniro. Naritegerejeee, mbona uriya munsi Rukokoma wacu yarananiwe pe! Mbese ntiyari Rukokoma n’amashagaga ye dusanzwe tumuziho. Umunaniro we rero ndawumva: nyuma yo gufata inshingano ikomeye yo kwifatanya na FDLR, nyuma yo gutumiza ‘’inama kaminuza mpuzamashyaka’’… yagize akazi kenshi cyane ko gusobanura imigabo n’imigambi ye. Ndahamya ko uwo munaniro ari kimwe mu bintu by’ingenzi byatumye FT adasobanurana ubuhanga dusanzwe tumuziho, ibibazo yabazwaga.
Kubera ikigero agazemo, ndabona byaba byiza agabanyije akazi, akajya avangamo no kuruhuka. Ibyo birasaba ko yashaka abamuhagararira yizeye (delegation) mu bintu bimwe na bimwe. Naho ubundi akazi gashobora kumuhitana kandi tukimukeneye muri ibi bihe by’amashiraniro.
Uwateguye ikiganiro. Ikigaragarira buri wese nuko uriya munyamakuru yari abogamiye ku butegetsi bwa Kigali. Ikibigaragaza ni itumirwa ry’abagomba gukora ikiganirompaka no kubuza FT kurangiza neza ibitekerezo bye. Nta muntu wasobanura uko yari yatumiye abantu batatu, Dafroza, ambasaderi wa Kagame, n’uriya muzungukazi bose bavuga rumwe, kugirana ikiganirompaka na Twagiramungu wenyine. Birumvikana neza ko 3 / 1 harimo ibogama rikomeye. Naho Rukokoma ararwana! Naho gucamo ijambo rya FT byo bigaragarira cyane aho yabujijwe kuvuga ku bwicanyi bwabereye muri Kongo, Loni yita jenoside itaremezwa n’urukiko.
Mbere yo kujya gukora ikiganirompaka ni ngombwa kubanza kumenya neza abo muzagikorana n’umubare wabo, ugasaba ko nawe wagira umubare ungana n’uwabo kugirango utazaniganwa ijambo. Ubusanzwe n’ibibazo uzabazwa urabihabwa ukitegura, kugirango utazabura icyo uvuga ukamwarira mu ruhame.
b. Hakorwa iki?
Gushaka abunganizi. Ngo ‘’umutwe umwe wifasha gusara…’’ kandi ngo ‘’inkingi imwe ntigera inzu’’. Ndagira ngo nisabire Bwana FT ko niyongera gutumirwa mu kiganiro nka kiriya, byaba byiza yitwaje umwunganizi umwe cg babiri kugiragngo ucyo umwe yibagiwe cyangwa adasobanuye neza undi akivuge. Kuri jye byari kuba agahebuzo iyo Rukokoma yitwaza abandi banyacyangugu nka JMV Ndagijimana na Padiri T. Nahimana… mbona nabo ari abahanga mu gusobanura ibintu.
Gushyira ubwenge ku gihe. Abazi ko baminuje … bagira ubunebwe bukabije mu kwihugura. Kugirango wandike amateka bundi bushya ntibihagije kuvuga ngo ‘’ni njye uzi ukuri, ibyo mvuga nabihagazeho…’’. Ibivugwa n’abapolitisiye ntibikunzwe gufatwa nk’ukuri. Urugero ni uyu munyamakuru wa fr24. Iyo yemezaga abakurikiranaga ikiganiro ko F. T. ari ‘’umwopoza farushe’’ uvuga nabi cyane ubutegetsi bwa Kagame, yashakaga gutesha agaciro ibyo FT yavugaga. Ni yo mpamvu, niyo waba uzi ukuri, ugomba kutitangaho urugero. Byari kuba byiza rero iyo mu gusobanura ibintu FT atanga ingero z’ubushakashatsi bwakozwe nk’ubwa Michael Hourigan, Brugiyere, Meresi, Reyntjens, Lugan… bazwi nk’abashakashatsi bakomeye mu rubuga mpuzamahanga.
Ibivugwa ubu kuri jenoside y’abanyarwanda ntushobora kubimenya rero ‘’udashyize ubwenge ku gihe mu gusoma no gukurikirana amakuru umunsi ku munsi. Umuntu ukuze nka Rukokoma biragoye. Ni ngombwa rero ko ashaka abamwumvira n’abamusomera ibivugwa n’ibyandikwa bakamukorera inshamake umunsi ku munsi.
c. Ninde uzandika amateka y’ukuri ya jenoside? Shira ubwoba witandukanye n’ikinyoma ku mugaragaragaro
Abazi ibya gisirikari bemeza ko ‘’kugirango ushobore kuvana umwanzi aho yamaze gushinga ibirindiro ugomba nibura gukoresha ingufu zikubye inshuro eshatu izo afite’’. Mu kwandika amateka mashya y’ukuri na byo ni uko. Guhanagura ikinyoma cyamaze ‘’kwimadika’’ (gravé) mu bwonko bw’umuntu kugira ngo ushobore kuhahoma ukuri ni umurimo utoroshye usaba ingufu zidasanzwe no guhozaho.
Uretse rero abigiza nkana bagendera cyane ku marangamutuma nka Dafroza, cyangwa abakorera inda n’amaronko, ukuri kuri jenoside y’abanyarwanda kurazwi: Kagame n’agatsiko ke nibo bayiteguye, bayitangiza bica abaperezida batatu b’abahutu Ndadaye, Habyarimana na Ntaryamira (nkuko byemezwa n’umunyamerika Erlinder) banga nuko abicwaga batabarwa nkuko JMV Ndagijimna abihamya. Umugambi ukaba wari ugufata ubutegetsi bakica abayobotse ingoma mputu bose, hutu-tutsi bakabasimbuza IMFURA ZITAVANGIYE nkuko byemejwe:
»Muri Mata 1994, Jacques Bihozagara yarambwiye (Ambasaderi JMV Ndagijimana) ati: «Abatutsi bo mu gihugu bashyigikiye Habyarimana igihe kirekire, bagaragaza batyo uruhande babogamiyeho.» bagomba gutsembanwa n’abahutu kugirango abari hanze tubone aho kuzororera inyambo zacu. [ 4 ] Ntiwasumbya umututsi Ruzibiza kumenya ukuri. [ 5 ]
Igisigaye ni ukumenya uko aya mateka y’ukuri azemerwa n’umuryango mpuzamahanga. Ngo ‘’ubabaye ni we ubanda urugi’’. Nk’uko Paul Kagame yabwiye abihayimana ko nibatica ‘’abanzi b’Urwanda’’ nta wundi uzabibakorera, nanjye ndabwira imfura n’inyangamugayo zose z’Urwanda zizi ukuri ko ari zo zizandika aya mateka. Ntabwo ari abanyamahanga cyangwa abateguye bakanatangiza jenoside bazandika amateka y’ukuri yayo.
Ibi birasaba ko imfura n’inyangamugayo zihindura imvugo ishaje maze zihereye ku kuri kwagarajwe na TPIR, ku buhamya bw’abagabo b’intwari nka RUZIBIZA, [ 5 ] RUDASINGWA, MICHAEL HURIGA, KAYUMBA NYAMWASA, LUGA, … igihe cyose zibonye akanya nk’ako FAWUSITINI YABONYE TARIKI YA 04/02/2014 ZIKUMVA KO ARI INSHINGANO YAZO Y’IBANZE YO KUYANDIKA ZIVUGA UKURI KW’IMPAMO ZIFITIYE GIHAMYA.
Samweli Lyarahoze
lyar66@yahoo.fr
10 Gashyantare 2014
10 février 2014
Politiki