Umuvugo 1

Kagame uli mu biki?  

Ko Umwami yahozeho
Abantu bakabaho
Intambara ntizasibagaho
Abapfuye bakavaho
Abasigaye bakabaho
Umwami akabarwanaho
Ibibazo bikavaho
Kagame ali mubiki?


Abaneshejwe bakitabwaho
Abatsinze bakabanaho
Inka bakabahaho
Inzangano bakazirengaho
Bakaba inshuti bitabaho
Bakibagirwa ibyahozeho
Kagame uli mubiki?


Bakaramukanya Muraho
Bagasezerana murabeho
Mugitondo bati mwaramutseho
Urugwiro rukabaho
Kagame uli mubiki


Icyo mbivugiraho
Kagame niwowe byavuyeho
Iyo ntebe wicayeho
Kimwe n,abayibanjeho
Bayikomeyeho
banga kuyivaho
Kagame uli mubiki


Banze kuyivaho
Muyibasangaho
Mubakorera ibyababayeho
Namwe bizababaho
Niba mutisubiyeho
Inzangano ngo murenzeho
Mwoye kuzitaho
Mujye mureberaho
Ndavuga nka Ba Renzaho
Na Ba Nzamurambaho
Kagame uli mubiki?


Mwakilinze iyo mihoro
Tukibera mumahoro
Mukagabanya imisoro
tukiyuzuzaho umunezero
tubuguza igisoro
Tugahindura ya ndoro
Tukarangwa n,ikiganiro
cyuje igikundiro
Kagame uli mubiki?


Waba uwo Kwa Nsoro
Cg kwa Gahindiro
Mucyurabuhoro
Tulinde umubabaro
Hamwe n,agasuzuguro
Ntitube agatobero
Bibe ikubitiro
Hamwe n,irengero
N,ipfundikiro
Kagame uli mubiki?

Ko duturanye
Tukaba tumaranye
Kuki twicanye
Kugeza tumaranye
Niba ali ibyagoranye
Cg ibigoramye
ko tubisangiye
Ese twibaniye
nibyo byananiranye?
Kagame uli mubiki?


Abarokotse muliho
N,isi waba uliho
Kagame arakwibazaho
Na Genocide bahoraho
Akalikera izabakoraho
Simbitindaho.
Kagame uli mubiki?


MRND yavuyeho
FPR yirohaho
Ibarubanda birundaho
Yanda yahozeho
Niyo yagarutseho
Nimwisubireho
Mubyibazeho
Umwanya ukiliho
Kagame uli mubiki?


Ndaje ndapfukamye
Nsenge iyaturemye
Nsabe cyane nubamye
Nsabe rugira waturemye
Ngo itulinde abaduhimye
kuko tubaho duhumye
Tukicara twihinye
Bakatwica babyitumye
Kagame uli mubiki?


Bagasenya ibyatuvunnye
Tugatukisha iyaturemye
siyo mico twamanye
Cg twakuranye
Ntitwalimburaga abo twabyaranye
Nabo Twasenganye
Boshye Abagomye
Iyo mico ihetamye
Na Gacaca Ibogamye
Na Arusha yatwihereranye
Kagame uli mubiki?


Ko wica ugahotora
Intumbi zikazimira
Abazungu bakemera
Ruzibiza akababara
Ruyenzi akabizimura
Abacu tukabura
Kumulindi hakagwa Ibara
N,imfura ukamara
Ukabarundamwo umumara
Ukiyunyuguza USiel Kabera
Nabandi tukabura
Opposition igasara
Ukayisenyura
Kagame uli mubiki?


Soma iyi nteruro
Winikize ino ntero
Ugabanye ibitero
Tujye mwitorero
Ujye mu bwogero
Ukubitwe ibyuhagiro
Uvanweho imiziro
Lyangombe umuhe iyuburo
Nawe aguhe impanuro
Kagame uli mubiki?


Ko Wacyuye imfura
Izindi zigatakara
Zigatagangara
Ukanga kuzihara
Ukemera zikababara
Zigapfa zikabora
Uduhanga ukatubara
Tukandagara
Ukirya akara
Rubanda ikandagara
Kagame uli mubiki?


Mwene Gahindiro
Gira igikundiro
Tuve mubuhungiro
Udukure mumuliro
dutahe mumahoro
Twange iyo mihoro
Twange nizo nsoro
Kagame Uli mubiki?


Cyose Sekarongoro
Tukwambike amasaro
Ntitube iniganiro
Cg isibaniro
Cg Igombaniro
Lya Abanyamayero.
Kagame uli mubiki?


Gosora kurutaro
Uhereye butaro
Amacakubili roha mumuliro
Ubumwe bube intangiliro
Hamwe niherezo lize mumahoro
Ubwubahane bube umusemburo
Ubwumvikane bubenk,ivuliro
Ntituzongere ibyo mumasengero
ubufatanye bibe umwambaro
Twiyereke hamwe kumutambagiro
sugira rwanda temba amahoro
temba ,temba temba umukiro
Kagame uli mubiki?


Ntituzongere kureba ivukiro
Twishyire hamwe dukore ihuliro
Lyabunze ubumwe mwikotaniro
Dutsinde yamoko yamitiliro
Kagame uli mubiki?


Uzaturokora yuze mungoro
Twinikize ingoma iyo mwijabiro
Tumwite Rugaba cg Byiringiro
Yadukuye habi atulinda icyangiro
Yanze ko tuba nk,ifu n,ifuro
atwibagise Tingi tingi no Mubisesero
twoye guhora amanywa n,ijoro
abejo tubabere urugero
Kagame uli mubiki?


Ndi nkawe na babisa
Nkibera nka Musa
Mukaryama mugasasa
Nanjye nkababisa
Nkigira iyo tudasa
Sinongere kubarasa
Ejo mutazandasa
Kagame uli mubiki?

Yorudani uyigezeho
igihe cyawe gishizeho
Ibyo wakoze bikuliho
Nupfa bizagumaho
bazabikwandikaho
ukuli kuzakubonekaho
Genocide izaguhoraho
Kuko Ibi byose Niwowebyavuheho
Ngaho murabeho
Mbaye ngusezeyeho
Nzagaruka utakibaho.

3/4/2006 05:09 nduwayezu sinziajk@hotmail.com

 

Umuvugo 2

Ifi ibora umutwe

Garuka garuka Umuhinzakazi
Utsinde Abagome n,abagomekazi
Bene Rutagambwa ,na bene Kankazi
Ubyutse Abahutu n,abahutukazi
Ubyutse abatutsi n,abatutsikazi
Ubakure ivure ,ubalinde ivuzi
Ubalinde ubuswa hamwe n,ubusazi
Ubalinde ubuja ,ubavane munzozi
Ubacyahe cyane bilinde Umuhotozi
Ubalinde Kagame n,ibisumizi
Bashinge bakomere bakomeze umuzi
Babyuke bashikame bene sebahinzi
Bicare bafatanye na bene sebatunzi
Dore barambiwe kuba Inyogaruzi.

Garuka ubabwire Nkubito yiManzi
Dore iyo twicaye kuli iyo migezi
Amalira tulira angana umugezi
Tuzahungira he uwo muhotozi
Utagira imuhwe habe n,imbabazi
Garuka ubabwire bene semanyenzi
Uvuge urangurure nta nzimuzi
Usabe Abapfumu bashake inzuzi
Tutazalinda gupfa urwa Munyakazi.

Mubyutse abo bahutu mubahe imiheto
Mubigishe ubugabo bilinde kuba gito
Erega murakuze ntimukili bato
Mwoye gukomeza gupfa nkabo muli Soweto
Mwoye gukora imilimo imwe y'agahato
Mwoye gusuzugurwa na ka Kadogo gato
Ntimwilindilize ngo reka buke gato.
Ntakagire impuhwe z,umwami gito
Ntutinye inkotanyi zimwe z,ababito
Twahungira he uwo mwanzi gito
Dore muli Abasore musumire umuheto.
Mubuhoze Abagore n,abakili bato.

Ntukage wiheba tuli interahamwe
Twambaliye hamwe tumanutse hamwe
Muli Ntwali Nyabusa ntimuli nyakamwe
Murwane mukotane nzabakamira imwe
Nzabaha Inyamibwa n,ishimwe bilikumwe
Muzanyage amaliza n,ibisabo bili kumwe
Muzanyage abagore n,ibibondo hamwe
Mbakunda kimwe ,nkabasabira kimwe.

Kuki twahora ducunaguzwa
Tugakubitwa ,tukanabazwa
Tugatukwa tukababazwa
Tugasuzugurwa tugashavuzwa
tukicwamo bamwe tukazahazwa
Bakaduhozaho inkeke zitabazwa
Bizagezahe guseserezwa?

Mwiza wa Rukara
Mwene Gitera
Tabaranya Tera
Udutuze ahera
Utulinde guhera
Bavumire kugahera
Utulinde abera
Utulinde mwene Rwogera
Twongere dutyare busura
ko kuba umwe ntako bimera
Ko gahutu atali nk,ikimera
Batema ejo kikamera
Ko nawe ava amaraso y,ibara
Iyo yumvise Arusha arashavura
Gacaca yaza akababara
Abanzi biwe akababara
Agahinda kamwegura
Akimyoza agasepfura
bagashoza ntambara
Baje bakora ibara
Bagatera u Bugesera
Bagatera n,i Ndera
Bakayogoza iyo mumurera
Imfura zose Bakamara
Bakica Abahutu bakabibasira


Mbese bahutu tubaye abande
Namwe mwize ngo za Ruhande
Mwakisobanuye mukajya kuruhande
Mukimanukira iyo mukabande
Mukilinda ngo iyo nda Ndende
Imwe yahitanye ba Lizinde
Mukigana Gadhi wo mu Buhinde
Mukaturagira nta sinde
Tukanyagiranwa iyo mumibande
Tugatona tukaba Kadende
Aho gukomeza kwinikwa buvunde
Twicwa urubozo nuwo Afande.
Garuka garuka Garuka utsinde
Tuzakurata maze bitinde

Emera gupfa upfe kigabo
Ebe nka Rwendeye wabaye umugabo
Rwana hatana utahe ijabo
Tuzakwambika imidende ikoze burabo
Mugurukire hamwe nka matenengabo
Mutere mutavuga nka byanyirarugabo

Twemere dupfe dupfire uwatwibarutse
Twoye kwemera bamwe baduhatse
Nabakili bato nabo tubibibutse
Tubereke akarengane aho katurutse
Nabo bamenye uko baturuse
Kandi banamenye gatouko badushutse
Babyutse bakore bashimitse
Twibilindure bamwe baduhatse

Duhore twibuka kayibanda aho twamushyize

Turebe tunamenye ingaruka yibyo twakoze
aliko tumenye ibyo yasize avuze
tubyisige kumubili nk,amavuta akuze
ali abakili bato ndetse n,abakuze
tubishyire kumutima nkamazi abize
Numwe mu Ntwali abahutu twagize
Nigihombo kinini kuba twaramubuze
Tugaruke twibaze kandi twisubize
Inganzo tuyigemo kandi tuyikomeze
Dushyire hamwe tuzarwisubize
natwe tuzabereke ko twagakoze


Kagame ntazahora yica akanakiza
Afunga akongera akanatubabaza
Na genocide ye akayidukenyeza
Akigaramira ,akaduzahaza
Akikungahaza,akanyaga amaliza


Nituba bamwe ntazadushobora
Nanatubona ntazakopfora
Izahita yibaza icyo yakora
Aziyambaza na Bihozagara
Basange bikomeye batadushobora
Duteye butozi ,nk,inkubazimenera
Twese tuli hamwe dufite ibendera
tugeze mu Mutara ,tuvuye i Ndera
Batwakirane 2 bayadukomera.

Reka mbasezere ndagiye nzagaruka
Nitwa Uwimbere intwali Rugalika
Ndi marembo atugalika
Ndi umusore udahangayika
Nde Rwangakugoheka Mwene Nkaka
Nzababona mutaragulika
Muteye izo nkotanyi zitaragulika.
Mubishemo benshi batanabalika.

Tugarure amahoro muli rwanda rugali
Ntanzangano z,amacakubili
Nta Tutsi hutu byoba bihali
dusabane imbabazi ,dusangire ibihali
Twishyire hamwe ntitube babili
Imfura za rarenganye kuva Ku bwa Rwabugili
Boye guhora bahigwa boshye impili
Nabo barambiwe niyo Vanjili
Isomwa na Kagame boshye Museneli
Baza Ruzibiza Ntabicira inyeli
Yewe na Nyetera yabiteye umugeli
Uwo ntazi ni Kimenyi ,Aliko Kigeli
Yanze gutaha ngo ntiyataha i Ngeli
Ngo uduhanga dugisasirwa hejuru kubulili
Ngo abazungu babibone ,lyiyongere idorali
Bubake Amagorofa hamwe n,amahoteli
Rubanda yicaye yaguye umudali
Genocide aliyo njya ,aliyo mudeli
Ifi ibora umutwe nababeshyera iki?

nduwayezu sinziajk@hotmail.com
2/4/2006 03:47

 

Umuvugo 3

Tubarusha umwami 

Yemwe Abahano
Muraho murakoma
Mbateye mwijoro
mumenye si ndi umurozi
N'umucuraguzi
Sinshimuta inka
Sinsaba amagara
Sinsaba n,inkumi
Sinugama nijoro
Sindi numumotsi
Simbaza n'inzira
Sindaguliza inzigo
Sindaguliza inzara
ndaraguliza inzira

Ndaraguliza inzira
Yazanshyikana
Kwa Democratie
Nta demagogie
Nta kubeshyana
Ngo yarabarokoye
kandi mwarashize
kandi zaranyazwe
Niba uli umucunguzi
wacunguye nde?
Rubanda ilihe?
Na Lando alihe?
Na Zanyambo zilihe
Ko waturokoye
Waje ukererewe
usanga twashize
Twatabagalitse
Witsamuye limwe
Abatutsi turashira
Iyo ushyiraho urushyi
Indege ikamauka
Buhoro buhoro
Gatutsi ntihere
Bayihereranye
Murutumva ingoma
None Ruzibiza
akaba yibaliza
Kandi akazimura
Nakali imurori
Nawe ugaceceka
Natwe tugacuba
Nugize ngo Ce
Imbavu ugacumita
yaba adatorotse
ruhuga ikamubona
None mbigirente
Ko interuro ibaye imwe
Ngo ngiyo democratie
Nabazaniye
Nazambije abahutu
Batatu ndabamara
Ndavuga nk,ibinani
byali byarananiranye
Nishe Lizinde
Wabibazande
Sendashonga
Yashotse tumubona
tumurebera
ilikwiliye umugabo
Umugore aralira
Impundu ndazivuza
Zayire ndayibona
bukavu ndaboneza
Butembo -Bunagana
Ndahatangilira
Tingi-tingi ndahagera
Mpagerana ibakwe
ikome rirakara
urugamba rurakomera
Mobutu aliruka
Kabarebe aramubona
Kongo ndayifata
Induru baravuza
Nanjye nziha amatwi
Barapfa barahona
Ndabahorera
Murashaka iki
Kibumbuliro
Arusha narakoze
Amakoni ndayakata
Urubwa barambara
Njyana n,Abalizi
Nababeshyera
gacaca Irabacinya
Ntacyo ntakoze
Nanjye nikoreramo
nubaka Kigali
Nyigira ngali
Rubanda irabibona
Iranabyemera
Iyindi irabigaya
Nanjye nzishyira amatwi
Ndicecekela
Mbwira Sebasoni
Utagira isoni
Ngo iyo abonye igiceli
Igiceli kimwe
Kigaramye bukeli
Ntagikoraho
yabona imibare itandatu
Akitoragulira
Ngo Abyamamaze
Ngo ntaruswa ibaho
Ngo kera yabagaho
Habyara akiyimira
Twe twarayimize
None yarashize
Batulinde urubwa
Twitoraguliye
Coltan gusa
Ntagusaranganya.
Ntakwikurura buserebanya
Mutazaba inyagira
Nafunguye abicanyi
Babyiyemereye
Mukopfore mbareke
Ikirunga kiruke
Nshoze ibyo nigiye
Nibucya babamare
Ngaho nimusubye
Intungane zilimo
Ntampuhwe namanye



Dore wasakuje
cyo mvira kurugo
jye nugaliye
Za Democratie
Ninkarwarufi
Rwamize yona
akamara gatatu
rukamuruka
arunaniye
Fpr Nayo nurufi
yamize MDR irayirulira
Irayiruka
Yimilira uduto
Ntitwayihaga
Irayongobeza
Barayogeza
PSD ikomamashyi
PDI impundu irazivuza
Padri Ifishi arayibona
Imigisha aragaba
yezu arasikika
yibutse Abasenyeli
arebye nizo mva
abaza Kagame
Ngombese n,ibiki
Kagame arasubiza
N,agasuzuguro
Ngo Ibyo Pilato Yakoze
Nibyo nanjye nkora
Simbamanika
jyewe ndabataba
Ntibatabalizwa
N,abagore balira
Banze gupfukama
Ngobemere iyingoma
Yezu ati sigaho
Abantu barahonye
Ikiru ndagifite
Inka ndayifite
Ngiyo ndayigabye
Nimwe muzo nanyaze
Mungeyo Za kinani
Kagame ati ukuli ni ukuli
Ngo umwami yica
bwacya ukamutura
Wabonye yamashyi
nababana babyinnye
nimivugo yavuzwe
nejo nzica undi
Umwaku ntubaho
Ntibazi no guhena
bumwe bwa rukara
Wiheneye ndungutse
Misego niwe urariwe

Ingoma ziravuga
ngo abaye icyamamare
Ngo Abanzi arabamaze
Ntiake kashobotse
Wivanga amashapure
N,amibukiro
Ngufate muntoki
Zuzuye amaraso
Yezu nakubona
Nawe aziruka
Kuko Azakugereranya
na Pilato Wamumanitse
Abanyarwanda murarushya
Nanjye nzabarushya
Nzabashya rikece
Nzabicisha inzara
Ibishanga mbinyage
Imiliro nyikupe
Honda zinjire
urusako rukore
ibitotsi bibure
Nzabankamacinya
cg se ibinyoro
Ikibyimbye kimeneke
Na Kimenyi abimenye
Naho nzahagera
Mugeze kure
Ntazakopfora
Nitwa Rugalika
Nagalitse ingogo
Ingoma ziravuga
Abagore baramvuma
Bukeye ndabinjira
Ngiyo Democratie
Nabazaniye
Amashuli ndayafite
N,imishumi ndayifite
Bashumike izo mbwa
Zigende zibwejagura
zireke nzitegeke
Nijye wishyizeho
Nzanikuraho.

Yee !Bazivamwo
Na Kabarebe
Mubyuke Mukarabe
Mukarabe inkaba
Ntagitambo kigayitse
Cg gishekeje
Nkumutwe w,umushi
Yewe bazivamwo
haguruka ngutume
ngutume kubahutu
Ibasobanulire
Ibyigisabo n,inzoka
nzakubita inzoka
Igisabo kimeneke
ikizaba nzabaza
Imiziro nzabona
nzanabaliliza
Ngo umwami uraguza
yishe ubuguza
Ubabwire babireke
cg bagaruke
nzabagabulira
ambabondo yuzure
Amabinga ahinguke
bace make mbahake
Ngiyo Democratie
Y,ikiziliko
Cy,inyabutatu
Nshaka kutegeka.
Ntimunyitiranye
Nawamucunguzi
winazareti
Batutsi muramenye
Amashuli turanganya
ubwenge akandusha
imbunda nkamurasha
Yapfiliye abe
nicyo cyamuzanye
dore nanjye icyanzanye
muzanyitangira
Muzemere mushire
Niyo hasigara umwe
aliko akaba alijye
sinabura guseka
Muligande akayivuza
ngo genocide yakozwe
Umuzungu akamanuka
indi arusha igaterana
tugasoma agatama
tukicara tukarya
tukiryamira.
Batutsi Muramenye
Mutishinga Kigeli
Mukarya imigeli
Nka Bakajeguhakwa
Nimuze mupfukame
Mureke mbategeke
Ngo Haguma Umwami
Ingoma irabazwa.

3/4/2006 22:51 nduwayezu sinziajk@hotmail.com