Wowe uherutse mu Rwanda hari icyo wandusha kucyo Perezida Kagame amaze
kugeraho?
Muvandimwe Gasana,
Nta kintu gifitiye akamaro Abanyarwanda muri rusange nigeze mbona gishishikaje
leta ya Kagame. Ikigaragara ni uko iriya leta yahisemo uburyo bwa
corruption, ifata abantu bake cyane (Abahutu n'Abatutsi bavanze) ibahuma amaso
ikoresheje kubaha ibya Mirenge. Ako gatsiko kagizwe na perezida Kagame,
abaminisitiri, abadepite, abasenateri, abayobora ibigo byigenga, umuvunyi n'abamwungirije,
n'abandi bake babarirwa mucyo umuntu yakwita "pouvoir occulte" (agatsiko
gategeka igihugu rwihishwa) barimo abasirikare b'inkoramutima za Kagame bica
bagakiza, n'abashinzwe ubutasi (renseignement) mu gihugu cyose. Ni
ikintu kizwi mu Rwanda no ku isi hose ko iriya leta itanga igipande kinini
cyane cy'umutungo w'igihugu mu by'ubutasi, ubwicanyi n'ubundi bugizi bwa nabi.
Urebye ibikorwa by'agaciro biri mu mugi wa Kigali, byose biri mu maboko ya FPR,
ibindi bikaba iby'abantu bitwa ko bakora ku giti cyabo ariko nabo baba bakesha
imishinga yabo FPR. Nta mu cadre ukomeye FPR itigeze isaba ko arahira ko
yinjiye mu muryango wayo. Hafi ya bose barabikoze. No mu giturage
FPR ihoza abantu ku nkeke ibasaba kuba abayoboke bayo. Ni muri urwo
rwego hakunze gutangazwa ko entreprise iyi n'iyi yigenga (yabaye privé),
ariko byose bigakorwa ku buryo uko kwigenga kwa entreprise biba mu bwiru,
hagamijwe ko ifatwa n'uwo FPR yishakira.
Ikindi kibazo gikomeye ni umwaduko wo gushyira imbere icyemezo cy'uko
kugirango umuntu yizere ko ashobora kubona akazi cyangwa akaguma ku kazi yari
asanzweho agomba kugira diplôme ya licence. Ku buryo n'uyobora
icyahoze cyitwa secteur, ubu bita umurenge, agomba kuba afite niveau ya
licence. Imigambi nk'iyo niyo ituma buri wese akora uko ashoboye ngo
abone iyo licence. Ingaruka y'iyo migambi ikaba umubare munini cyane w'abantu
bafite iyo diplôme ariko nta bushobozi bw'akazi bafite. Indi ngaruka
ikaba ukuvanwa ku kazi kw'abadafite izo licences.
Ibyo babeshya ngo haba amapiganwa mu rwego rwo guha abantu akazi sibyo.
Hari umubyeyi nzi wakoze ipiganwa mu rwego rw'akazi agira amanota 87 ku ijana,
umukurikiye agira 37 ku ijana. Abayobozi babonye bigenze gutyo uwo
mubyeyi baramureka arakora, hashize amezi atatu abona urwandiko rumubwira ko
ahagaritswe ku kazi, nta n'igisobanuro ahawe. Umwanya we wafashwe na wa
wundi wari wagize 37 ku ijana.
Imibereho yo mu giturage yo iteye agahinda. Hari ubukene bukabije ku
buryo abaturage batizeye ko leta izageraho igashyigikira imishinga yo kuzamura
ibiturage.
Mu magambo make, leta ya Kagame ikenesheje Abanyarwanda, baba Abatutsi baba
Abahutu. Ikindi kigaragara ni uko iyo leta ishimangira urwango n'urwikekwe
hagati y'Abanyarwanda, ku buryo wakwibaza inyungu ibifitemo izo arizo.
Ntabwo ari leta ishobora kuzana ubwiyunge kuko bigaragara ko ubwo bwiyunge
bwayibangamira, ntabwo ari leta ishobora kwifuza ko abaturage bihaza mu
biribwa, kuko bisa n'aho ifite inyungu mu gutindahara kw'abaturage.
Ikindi kibazo gikomeye ni uko iyo umuntu avuze ibintu uko biteye, akagaya
politiki mbi ya leta ya Kagame, usanga icyorohera abambari b'iyo ngoma ari
ukumurega ko yanga inkotanyi cyangwa abiba amacakubiri.
Imana ikurinde.