Ibaruwa Habyarimana Yuvenali yandikiye Kagame Pawulo muri 1994
Kwa
Data wa twese, tariki ya 30/07/1994
Nyakubahwa Kagame Pawulo,
Ni
byo koko, waratsinze ugabana u Rwanda. Ariko se uzashobora no kuruyobora ?
Sinabihamya. Mu by’ukuri nifuza ko byakunanira. Ariko na none kubera ukuntu
abanyarwanda batesetse bikabije, reka nkugire inama zagombye kugufasha
kubategeka neza no kuyobora igihugu kugira ngo kitazongera kikagwa mu mahano.
Nkuko
ubizi neza, abanyarwanda banyitaga UMUBYEYI. Kandi koko nari we. Ibyo ari byo
byose nta ko ntagize. Yego abatutsi ntibari bafashwe neza cyane ndetse
n’abanyanduga nabanje kubakanda. Ariko kandi nashyiraga mu gaciro nkageraho na
bo nkabibuka. Niba ugira ngo ndabeshya uzibarize ba Kajeguhakwa, Rwigara,
Makuza, Majyambere, Rubangura, Katabarwa n’abandi ntarondoye, bazakubwira
ukuntu nari umuntu mwiza.
Ku
kibazo cy’impunzi z’abatutsi rwose sinitwaye neza. Ariko kandi ndahamya ko iyo
Fred Rwigema ataza gupfa urw’amarabira tuba twarashyize tukumvikana. Gusa rero
burya ngo inzira ntibwira umugenzi kandi uko byagenze ibara umupfu.
Icyakora biriya byo kwigira nyoni nyinshi ukabeshya abanyarwanda n’amahanga
ngo Bizimungu ni we Perezida, bizakugaruka nta kabuza. Wa mugani wa Nsekarije,
burya abanyarwanda bose bazi ubwenge. Buriya barakureba kandi abenshi ni
abaguteze iminsi. Cyane cyane uritondere abo wita abatoni bawe. Nizeye ko
Lizinde na Kanyarengwe bakubwiye ibyanjye na bo.
Abandi ukwiye kwitondera ni abahutu muri rusange. Ntuzatwarwe n’umujinya ngo
ushake kwihimura. Aho uzi indishyi napfanye ku mutima kubera abanya Gitarama
naritaguye muri 1973 maze gukora coup d’Etat ngakuraho Kayibanda ?
Ariko
mbere na mbere uritondere abatutsi barokotse. Bazabanza bagufate nk’UMUKIZA
wabo kubera kutamenya. Propagande yawe buriya iracyabahumye amaso kandi ni mu
gihe. Ngo umutima usobetse amaganya ntusobanura amagambo. Ariko umunsi bamenye
ukuri kose, ndakurahiye ntuzabakira. Umunsi bavumbuye ko wagize uruhare
rukomeye mu ishyano ryabagwiriye igihe wafataga icyemezo cyo kunkocora mvuye i
Dar es salam, indege yanjye ukayishwanyuriza mu kirere hejuru ya Kanombe maze
igisuguri cyanjye kikagwa mu rugo ahahoze ari iwanjye, nkubwije ukuri, icyo
gihe uzatangire uzinge utwangushye, kuko iminsi yawe izaba ibaze.
Uramenye kandi ntuzishinge abanyamerika nk’uko niringiye abafaransa
bakantamaza. Ubu baracyagukeneye. Bazagukoresha bigarurire Zaïre ndetse
n’akarere kose k’ibiyaga bigari. Bazakogeza cyane bakugire igitangaza muri
Afrika ariko ntibazatinda kuguhararukwa bakakwipakurura izuba riva ukumirwa.
Uramenye ntuzakomeze kwibasira ba rutuku nabonye abafaransa bo ubogeraho
uburimiro. Burya abazungu bose ni bamwe, ntuzatinda kubimenya.
Undi
mugabo rero ugomba kwitondera ni Museveni kuko utarebye neza ni we waguhitana
dore ko mu by’ukuri ari we ukesha icyo cyubahiro. Uramenye rwose utazaba nka
wa wundi utazi ikimuhatse.
Mu
gusoza uru rwandiko rero, ndashaka kukubwira ko abanyarwanda batoroshye.
Barandirimbye biratinda. Bankorera animasiyo biraryoha, ariko umunsi wo
kumpagurukana wabaye umwe gusa. Ntuzishinge iceceka ryabo, burya baba bategura
kuzaguhirika. Umunsi watangiye kubona za taragiti mu mugi, ukumva bahwihwisa
imyigaragambyo, ingabo zawe zigatangira kukwigarika, uzitegure gukuramo akawe
karenge.
Kuko
ntakubeshye benshi bangiriye inama zo gufungura amarembo ya demokarasi hakiri
kare. Ndetse burya na mbere y’intambara y’ukwakira, hari abansabye kureka
impunzi z’abatutsi zigataha ndetse tugasangira n’ubutegetsi. Ariko bose
nabimye amatwi, mpitamo kwiyumva jyenyine. Uramenye rero ejo utazapfa urwo
napfuye.
Uwawe
n’ubwo wamwivuganye,
Habyarimana Yuvenali.