Ibaruwa Habyarimana Yuvenali yandikiye Kagame Pawulo muri 1994
Kwa Data wa twese, tariki ya 30/07/1994
Nyakubahwa Kagame Pawulo,
Ni byo koko, waratsinze ugabana u
Rwanda. Ariko se uzashobora no kuruyobora ? Sinabihamya. Mu by’ukuri nifuza ko
byakunanira. Ariko na none kubera ukuntu abanyarwanda batesetse bikabije, reka
nkugire inama zagombye kugufasha kubategeka neza no kuyobora igihugu kugira
ngo kitazongera kikagwa mu mahano.
Nkuko ubizi neza, abanyarwanda banyitaga
UMUBYEYI. Kandi koko nari we. Ibyo ari byo byose nta ko ntagize. Yego abatutsi
ntibari bafashwe neza cyane ndetse n’abanyanduga nabanje kubakanda. Ariko
kandi nashyiraga mu gaciro nkageraho na bo nkabibuka. Niba ugira ngo ndabeshya
uzibarize ba Kajeguhakwa, Rwigara, Makuza, Majyambere, Rubangura, Katabarwa n’abandi
ntarondoye, bazakubwira ukuntu nari umuntu mwiza.
Ku kibazo cy’impunzi z’abatutsi rwose
sinitwaye neza. Ariko kandi ndahamya ko iyo Fred Rwigema ataza gupfa
urw’amarabira tuba twarashyize tukumvikana. Gusa rero burya ngo inzira
ntibwira umugenzi kandi uko byagenze ibara umupfu.
Icyakora biriya byo kwigira nyoni
nyinshi ukabeshya abanyarwanda n’amahanga ngo Bizimungu ni we Perezida,
bizakugaruka nta kabuza. Wa mugani wa Nsekarije, burya abanyarwanda bose bazi
ubwenge. Buriya barakureba kandi abenshi ni abaguteze iminsi. Cyane cyane
uritondere abo wita abatoni bawe. Nizeye ko Lizinde na Kanyarengwe bakubwiye
ibyanjye na bo.
Abandi ukwiye kwitondera ni abahutu muri
rusange. Ntuzatwarwe n’umujinya ngo ushake kwihimura. Aho uzi indishyi
napfanye ku mutima kubera abanya Gitarama naritaguye muri 1973 maze gukora
coup d’Etat ngakuraho Kayibanda ?
Ariko mbere na mbere uritondere abatutsi
barokotse. Bazabanza bagufate nk’UMUKIZA wabo kubera kutamenya. Propagande
yawe buriya iracyabahumye amaso kandi ni mu gihe. Ngo umutima usobetse
amaganya ntusobanura amagambo. Ariko umunsi bamenye ukuri kose, ndakurahiye
ntuzabakira. Umunsi bavumbuye ko wagize uruhare rukomeye mu ishyano
ryabagwiriye igihe wafataga icyemezo cyo kunkocora mvuye i Dar es salam,
indege yanjye ukayishwanyuriza mu kirere hejuru ya Kanombe maze igisuguri
cyanjye kikagwa mu rugo ahahoze ari iwanjye, nkubwije ukuri, icyo gihe
uzatangire uzinge utwangushye, kuko iminsi yawe izaba ibaze.
Uramenye kandi ntuzishinge abanyamerika
nk’uko niringiye abafaransa bakantamaza. Ubu baracyagukeneye. Bazagukoresha
bigarurire Zaïre ndetse n’akarere kose k’ibiyaga bigari. Bazakogeza cyane
bakugire igitangaza muri Afrika ariko ntibazatinda kuguhararukwa
bakakwipakurura izuba riva ukumirwa. Uramenye ntuzakomeze kwibasira ba rutuku
nabonye abafaransa bo ubogeraho uburimiro. Burya abazungu bose ni bamwe,
ntuzatinda kubimenya.
Undi mugabo rero ugomba kwitondera ni
Museveni kuko utarebye neza ni we waguhitana dore ko mu by’ukuri ari we ukesha
icyo cyubahiro. Uramenye rwose utazaba nka wa wundi utazi ikimuhatse.
Mu gusoza uru rwandiko rero, ndashaka
kukubwira ko abanyarwanda batoroshye. Barandirimbye biratinda. Bankorera
animasiyo biraryoha, ariko umunsi wo kumpagurukana wabaye umwe gusa.
Ntuzishinge iceceka ryabo, burya baba bategura kuzaguhirika. Umunsi watangiye
kubona za taragiti mu mugi, ukumva bahwihwisa imyigaragambyo, ingabo zawe
zigatangira kukwigarika, uzitegure gukuramo akawe karenge.
Kuko ntakubeshye benshi bangiriye inama
zo gufungura amarembo ya demokarasi hakiri kare. Ndetse burya na mbere y’intambara
y’ukwakira, hari abansabye kureka impunzi z’abatutsi zigataha ndetse
tugasangira n’ubutegetsi. Ariko bose nabimye amatwi, mpitamo kwiyumva jyenyine.
Uramenye rero ejo utazapfa urwo napfuye.
Uwawe n’ubwo wamwivuganye,
Habyarimana Yuvenali.