I KIGALI hasigaye ari amahanga
"HABARUREMA Charles" habaruremac@yahoo.fr
Iyumvire nawe uko byagendekeye Mista Mapengu,
n'abandi bamensiye barikumwe ejo ku mugoroba mu mugi
wa Kigali:
ibyo mu Rwanda byaracitse pee !
Iyo nabuze icyo nkora njya mu mugi, nkihagararira kwa
Rubangura,ngacekinga umugi. Ejo rero ngiyeyo, mbona Mapengu aratambika, ndamusifura, nti: "Jama ni vipi?",
"Urava
bye?" Ambonye arandembuza ndamanuka, ati: "Ese urakora iki hejuru iyo?
Nti nabuze ijobu!"
Ati: "Ca aha tuzenguruke igisagara, nanje nobuze ico nkora!"
Tugenda tureba ibintu byose, noneho duhura n'umwana
ucuruza agakarito, ati: "Ba boss, murazingura se?"
Ndeba Mapengu nti: "Ese buriya aragira ngo
tumuzingure atazinze? "
Mapengu aranseka ati: "Ni imyaka umaze muri Kigali, nturagura
inkoranyamagambo y'uyu mugi?
Tega amatwi ngusobanurire:
Iyo bavuze kuzingura bisobanura gutera akantu, cyangwa
kuguha icyashara.
Iyo bavuze ngo mwana, ntibaba bavuze uwonka, ahubwo
bivuga
umuntu w'umujo.Umunyamugi ayimini.
Iyo bakubwiye ngo iriya Cusite cyangwa manyoriya
iracira amazi,
biba bivuga
ko uriya mwana w'umukobwa ari fiti.
Iyo bakubwiye ngo uriya mutipe yaranyereye, bivuga ko uwo musore akennye biteye agahinda.
Iyo bavuze ngo kanaka apfuye azira iki? Uramusubiza ngo yapfuye azira urukundo, bivuga ko azize ibikoko, SIDA muri macye!
Iyo bakubwiye ngo viye! Baba bakubashye mbese uri Muzehe,
ariko ibyo ni bya wana ichi, abasiviliyani bwana!
Naho bariya
bagabo bose bambara imyenda isa itangwa na Leta,
nushaka kububaha, cyangwa kwisabira akantu aka
n'aka,cyangwa kugumya kwinywera nyuma y'amasaha y'umukwabu, abo bagabo bose uzabite,
grafurere,
cyangwa se
Afandi. Niyo yaba ari Lokodifensi, yitwa afandi!
Nabajije Mapengu akantu ntarumva neza, "ese Mapengu ko
numva wowe ururimi rwo mu mugi, urukamiritse, ko hanze
aha
numva abantu bose bitana bebi,sheri, shushu, kopine,minyoni,jori, honi, diya...
ibyo byo bivuga iki, bihwanira hehe, bihurira he?
"Mapengu yarasetse numva mbaye igijuju mu maso ye!!
Niko kunyishura ati: "Ayo ni
amazina abanziriza kwandura ya ndwara y'urukundo! Ayo
bayitana kugira ngo uburiri buyabazwe. Nihagira
ubikwita
mwana aanje, uzohite umubaza uti: "Kuki
wifuza ko mpfa kandi nkiri muto?"
Tegera rero maze uce wumva ahubwo andi mazina
yahinduye inyito: Ubundi
izina "Interahamwe"ni izina ryiza cane zari ingabo z'umwami Rwabugiri ni co cimwe
n'Ingangurarugo,Abashakamba, ..., ku buryo iyo ufite
urugo
rurangwamo ubumwe,abarutuye mwese muba muri Interahamwe, ariko ubu ubinyise nagutwara muri
sentare.
Irindi jambo ryiza: "Impuzamugambi", abantu bakorana
bafite
inshingano zimwe, mbese nko mu ishyirahamwe, cyangwa
mu
ruganda burya bose ni "impuzamugambi" none ndorera
bene
Sebahinzi ba Bikindi ukuntu bahindanyije iryo zina
ryiza.
Hari akandi kazina bajyaga bita umuntu wahuye n'ibizazane,
akaza kuba muzima yari ageze kure; ngo: yagaruye ubuyanja!
"None ubuyanja bwabaye ubuyanja da! Ubu n'iyo wampa
iki
Mapengu uvuze ko ngaruye ubuyanja nahakana ngatsemba. Ubu iyo ushaka kuvuga ko ikintu iki
n'iki
kigomba
gutezwa imbere, ugomba kuvuga ko ari gombwa
kukimiriza imbere, ibintu byose bisigaye byimirizwa imbere! Ni
akaga ye!
Amagambo yabaye ayandi, urivugira bakumva ibindi, ariko rero ngo ururimi rurakura da! Ni uko
gusa
ikinyarwanda cyo kirimo gikura nabi.
Nawe se ngo kugenda ni ukunyorosha cyangwa gutawanyika, cyangwa guhamiriza, gutrasa n'ibindi nanjye Mapengu
ntazi.
Gusara ngo ni ukwiyubaha, Mitsingi ngo ni amasaka,
Primusi
ngo ni Mazutu, umuvyeyi ngo ni Demere, umusaza ngo ni
Mutama canke Viyebare, mbese byose byabaye imyase!"
"Mape, ndumva nawe byarivanze! Ubu se uzajya ava mu
giturage azajya yumva iki? Ibyo aribyo byose birasaba
ko habaho abasemuzi!
Mapengu agiye kunkandagira ati: Reka abantu b'abajinga
nkamwe nta mwanya muzongera kugira ino!
Mapengu areba haruguru abona umuntu ati: "Dore uriya Mujo,
dufitanye apowintimenti, ba usirikira uzunguze kidogo,
tutazidi jama!"
Hagenda Mapengu nanjye nkomeza umuhamirizo muri
Kigali.Ariko nari nazubaye "ndakenda imbwa!"
Reka nigire mu misa kuri "Se Misheli" cyangwa
"Sentifamiye", umenya Padiri ariwe usigaranye i
Kinyarwanda kitavanze, naho kwa Gitwaza ho, cyangwa
muri resitoresheniceci ni kaka vuyo nk'ako muri gare
rutsiyeri iyo bavuze ndiperida.
None se iriya tawuni anaionaje? Vraiment ntabwo ibintu
ari izi,(easy)!!!!!!!!! Uramenye iyo nuvele nawe rero ntuyiprivatayizinge! sinjoo?