byakuwe
http://groups.yahoo.com/group/urubuga_rw_igihuha/message/10301
Netters,
Dore inyandiko nohererejwe n'umusore ukora muri DMI i Kigali mu Rwanda
utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera ikibazo cy'umutekano we. Ni umwe mu
bandika Rwanda Wikileaks yigeze gusohoka mu minsi yashize.
Dore inyandiko ye ntacyo nongeyeho cyangwa mpinduyeho:
"Mbese uwo Tom Ndahiro wisihinga ku mbuga ko ubanza mutamuzi,
reka mbanyuriremo muri macye uwo ari we:
Tom Ndahiro ndamuzi kuva hasi kugera hejuru uwamutaho igihe, ni utamuzi. Gusa
nanone kumureka akivuruguta, hari abagira ngo aravuga ukuri kandi arimanganya.
1) Yize muri Tanzaniya ibya Moniteur agri, ntiyabirangiza kubera ubuswa
bwinshi yisanganiwe ari nabwo bugaragara mu nyandiko ze ;
2) yaje kwinjira muri FPR, muri bya bindi byabo bita political mobilisation
3) Uwayoboraga Muhabura ariwe major (bamwishe ari Col) Wilson Rutayisire
bitaga Shabani, yasanze Tom ari injiji asaba ko bamukura kuri Muhabura ari
nako byagenze ubwo ajya muri babandi bari babeshejweho no gutumwa no kugetera
abasirikari
4) Intambara irangiye Rutayisire yayoboye ORINFOR, mugihe bagishakisha abakozi,
baba bamugize umwanditsi mukuru w'IMvaho.
5) Inyandiko ze zari amatiku masa. Abantu benshi basabaga Tom uwo ko ibyiza
yakwisabira akazi mu nkiko gacaca kuko zari zigiye gutangira, icyo gihe Imvaho
yari imaze kuba urukiko kubera Tom uwo.
6) Uko agira amafuti yo kubeshya, ninako akunda ruswa : Niwe wahimbye no
kugereka génocide kuri Rwigema PC, ubwo akajya amukangisha inyandiko Tom
bwe yanditse (ariko agashyiraho umwanditsi utashatse kwivuga izina)
7) Rwigema yagize ubwoba amuha amafranga ndetse aza no kumugurira imodoka ya
jeep kugirango atongera guhitisha izo nyandiko
8) uwitwa Gasasira Gaspard wari secrétaire de rédaction, nawe w'injiji
nka Tom ( aba bombi nta niveau de raisonnement de base bagira) amaze kumenya
amabanga ya Tom ndahiro, nawe yagiye gukanga Rwigema, noneho Rwigema ahamagara
Tom, amuha cash ayasangira na Gasasira amubuza gusohora inyandiko kuri Rwigema.
9) Rwigema niwe wasabiye Tom Ndahiro kujya muri commission y'igihugu y'ubumwe
n'ubwiyunge kubera uwo mukino wa génocide.
Tom Ndahiro muri iyo commission naho yakomeje kwibasira abantu.
NINDE WAZANYE GACACA NA COMMISSION Y'UBUMWE N'UBWIYUNGE ?
Ibitekerezo by'abanyabwenge FPR yakomeje kubikoresha mukubona amafranga
y'icyama no kwirenza abo batavugarumwe. Reka mbabwire uko Gacaca na Commission
y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge yavutse, abazanye igitekerezo, ukuntu FPR
yabikoresheje ngo ibone Cash kuko gahunda y'ubutabera no kwiyunga
kwabanyarwanda yo itigeze iba prioritaire muri gahunda yayo.
1) GACACA
Iyi gacaca yaciye ibintu mu gihugu, igahesha FPR akayabo k'amafranaga
y'abanyamahanga batazi amanyanga yayo, igitekerezo mwimerere ( idée
originale) yazanywe na Mme MUKASINE MARIE CLAIRE. Uyu Mukasine yaakoraga muri
Ministère y'iterambere ry'abategarugori yayoborwaga na INYUMBA. Muri Iyi
minisiteri harimo abantu bane bagaragara : INYUMBA, MUKASINE, FATUMA NDANGIZA
na KAREGA. Karega atarahinduka, yari umwana mwiza, udakunda amatiku ariko baje
kuyamupompamo nyuma. Muti byagenze bite rero ?
Mu 1997, umugabo wa Mukasine yari muri gereza azira ibyaha bihimbano bya génocide.
Mubyukuri umugabo wa Mukasine yarafungiye ubusa nk'abandi bose ariko nta ngufu
MUKASINE afite ngo abe yamukura mu munyururu kuko yari yarashyizwemo
n'abasirikare bishakiraga MUKASINE. Mushobora kugira ngo ni roman ariko ni uko
byagenze. Noneho MUKASINE amaze kunangira umutima, yashakishije icyakura
umugabo we mu buroko, niho atekereje ibya gacaca. Projet mbanzirizamushinga
yayihaye INYUMBA wageraga ibukuru. Inyumba amaze kuwusoma, yabajije NDANGIZA
wari umujyanama we icyo abitekerezaho. Bunvikana ko babonana d'abord na
secrétariat ya FPR nayo yakoreraga munzu imwe na Minisiteri y'umuryango, mu
igorofa ryo kwa KABUGA. baje gufatira hamwe umwanzuro ko uretse no kuba uburyo
bworoshye bwo kubona abaterankunga, ni uburyo bwo gushinja abatavuga rumwe na
Leta kandi ko nta ngaruka bizagira ku muryango mugihe abaturage bari mugihugu
aribo bazajya bashinja bene wabo kubera ubwoba na techniques zizigishwa
ababishizwe. Ibyari Projet nziza yari kuzagirira abanyarwanda akamaro, baba
babihinduye ibagiro ry'abahutu na cash. Nguko uko byagenze,ibukuru baba
babihaye umugisha.
2) UBUMWE N'UBWIYUNGE
Iyi commission yabiciye mukuba agakingirizo no guhumya amaso abanyamahanga,
yazanywe na NGURIZIRA ari nawe baje kuyibera président ariko udafite ijambo.
Niwe wazanye igitekerezo amaze kubona ko aribwo buryo bwakunganira ubutabera
mumibanire y'abanyarwanda. Amaze kwiga umushinga, yawushyikirije guverinoma,
iwusubiza inyuma inshuru nyinshi kuko wari wabanje koherezwa mu ba techniciens
ba FPR ngo bawurebe. Nawo rero baje kuwubonamo indorerwamo y'amafranga cyane
cyane mu ngando z'abatahukaga icyo gihe. Babanje kuwumurikira abaterankunga,
bamaze kuwemera, babona kuwunyuza muri guverinoma. Kubera akayabo k'amafranga
yararimo, TOM BYABAGAMBA, yasabye Kagame ko yawuha INYUMBA akaba ariwe
uwuyobora. Habanje kuzamo ikibazo cy'uko bakwigezayo NAYINZIRA, ni uko
bakoresha TOM NDAHIRO n'abandi banyamakuru mukwanduza isura
ye. Nibwo bamuteze mu mudoka yareta, bamubeshyera ko akoresha imodoka ya leta
mugutwara amatafari ya rukarakara yubakaga inzu ye. Babyandika mu Mvaho
birasohoka, Nayinzira akurwaho icyizere gutyo. Inyumba bamujyana kuyobora iyo
commission, ubwo FATUMA NDANGIZA asigarana ibya gacaca afatanyije na Karega.
Nguko uko ibitekerezo byari kuzazana ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda bagiye
babikoresha mu nyungu za politiki, kwica no gushaka amafranga." Rwanda
Wikileaks.