Friday, 16th January 2009 |
|
||||
Mu Murenge wa Gatenga inzu 15 zarashenywe
M. Louise Uwizeyimana
Ku wa 14 Mutarama 2009 mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga
Akagari ka Nyanza, ubuyobozi bw’ibanze bwashenye amazu y’abaturage
barimo imfubyi n’abapfakazi bahatuye, kandi ngo ibyo bikaba byarabaye
abo baturage bari barijejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Paul
Jules Ndamage, ko batazasenyerwa.
Mu kiganiro ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagiranye na Nsanzimana
Théophille, umwe mu baturage wari ufite inyubako muri ako Kagari,
yatangaje ko ahagana saa yine za mugitondo ari bwo yamenye ko arimo
gusenyerwa kuko atari ahari kubera impamvu z’akazi zari zamujyanye mu
Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge n’abashinzwe umutekano
batandukanye harimo abapolisi ari bo bahagarikiye abasenyaga ku buryo
nta n’umuntu washobora kwegera aho hantu, ndetse hakaba hari n’ibikoresho
byo mu rugo byangirikiye muri iryo senyerwa.
Undi muturage waganiriye n’Izuba Rirashe witwa Adelphine Baracinyweraga
yagaragaje impungenge afite z’abana 6 atari bubone aho ashyira kandi n’iyo
nzu yarayubatse ku nguzanyo ya Banki.
Abaturage bari aho batangaje ko icyo gikorwa bari babwiwe ko cyagombaga
gukomeza kandi bataranigeze babarirwa ibikorwa byabo ngo
banabyishyurirwe, hejuru yo kuba barahawe uburenganzira n’ubuyobozi
bamaze no gutanga amafaranga yo kubona uburenganzira bwo kubaka.
Nubumwe Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga,
kuri telefone yatangaje ko abo baturage bubatse binyuranyije n’amategeko
akaba ari yo mpamvu hafashwe icyemezo cyo kubasenyera, kandi bakaba
barubatse nta byangombwa bagira ndetse ko abagera kuri 99 % bakodeshaga
ayo mazu yashenywe atari ayabo bwite.
Na Paul Jules Ndamage, umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, yabwiye Izuba
Rirashe kuri telefoni ko igishushanyo mbonera cy’imyubakire mu Mujyi wa
Kigali kigomba kubahirizwa, ko kandi kubaka mu buryo bw’akajagari
bigomba gushira, anahakana ko yigeze abemerera kubaka aho hantu mu buryo
butemewe n’amategeko.
Ends
|