NI
IKI CYATUMYE FPR-INKOTANYI IHINDUKA BALINGA?
Mu
nyandiko zacu zo mu minsi ishize, twagiye tuvuga ko FPR yahindutse balinga.
Hari bamwe bashobora kuba badafite ibisobanuro bihagije none reka
tubibagezeho. Mu by'ukuri nta kindi FPR yazize kitari ugusubiranamo
kw'abayitangije n'imyitwarire yabo ku rugamba barwanye no mu gihugu bamaze
gufata ubutegetsi.
1.
Urupfu
rw'amayobera rwa Géneral Major Fred Gisa Rwigema
Général
Fred Rwigema ni we watangije urugamba rwo kubohoza igihugu. Ni we ubwe wari
waregereye abahutu nka Col Kanyarengwe Alexis na Pasteur Bizimungu, ndetse
yari yararangije no kumvikana na bamwe mu bakuru b'ingabo za Habyarimana ku
buryo iyo ataza gupfa mu buryo butunguranye kandi budasobanutse, hari
harateganijwe igabana ry'ubutegetsi hagati y'abanyarwanda bari baturutse hanze
n'abo bari basanze mu gihugu.
Général
Major Fred Rwigema mwumva yari afite igikundiro gitangaje, akarangwa n'imico
myiza kandi akakirana bose urugwiro ruhebuje. Abagande bose bakundaga uyu
mugabo ku buryo iyo babaga bamurabutswe, bamukomeraga amashyi y'urufaya kandi
avuye ku mutima batayobewe ko ari umunyarwanda w'impunzi, ureke amashyi
y'amahatirano abanyarwanda bajya bakomera Kagame ka Rutagambwa.
2.
Général
Major Fred Rwigema yakundaga umupira w'amaguru
Iyo
yabaga yinjiye muri stade y'umupira ya Nakivubu, Fred Rwigema yakirwaga
n'amashyi menshi cyane y'abagande n'abanyarwanda. Fred iyo aza kugera mu
Rwanda yajyaga guherekezwa n'abagande benshi bamukundaga, akakirwa
n'abanyarwanda b'amoko yose kubera ingeso nziza zamurangaga. Général Major
Habyarimana Yuvenali wahoze ari Perezida w'u Rwanda iyo na we adapfa mu
buryo budasobanutse, na Fred Rwigema akabaho, nta gushidikanya rwose bajyaga
kumvikana hatagombye kumeneka amaraso menshi y'abanyarwanda. Fred Rwigema yari
yategetse ingabo ze kwitwara neza ku rugamba kandi yifuzaga imishyikirano kuko
yirindaga ko hameneka amaraso menshi atari ngombwa.
3.
Mbere yo
gutera, Fred Rwigema yagiye kureba Uwami Kigeli V i Nayirobi ateganya
kuzamucyura nk'Umwami w'u Rwanda
Umwami
yamubwiye ko gutera igihugu cyawe atari byiza, amusaba kuzagaruka bakongera
kubiganiraho. Umwami yatinyaga ko hameneka amaraso menshi y'abana b'u Rwanda
kandi ari bo yashakaga kurengera. Fred Rwigema yarinze atera batongeye
kubonana kubera ko yateye atunguwe bitewe ahanini na bamwe mu ngabo ze
bamurwanyaga kandi bakaba baratanguranwaga gutera ari na ko bemeza ko bazafata
igihugu mu minsi itarenze itandatu. Mwibuke ko Fred Rwigema yishwe ku munsi wa
kabili w'igitero, hanyuma FPR igapfusha abasirikare bageze ku bihumbi bitanu,
abenshi baguye mu Kagera kubera gutatana nyuma y'urupfu rwa Général Major
Fred Rwigema Umugaba w'ingabo.
4. Maze
Pawulo Kagame mwene Rutagambwa, aba atangije urwe rugamba
Kugira
ngo Ingabo zemere kuyoborwa na Kagame byaragoranye cyane. Ariko Museveni
na murumuna we Salim Saleh Akandwanaho babimufashamo, ahabwa ubuyobozi
bw'ingabo atyo. Icyakora Kagame yatangiye yisasira bamwe mu bayobozi b'ingabo
atizeraga ko bamwemera nuko abasigaye barayoboka kubera ubwoba.
Intare
batinya Kayitare ntiyigeze yumvikana na Kagame ku buryo ingabo zose zari
zibizi. Komanda Kayitare ni we wahoze ayobora umutwe w'ingabo zarindaga
Fred Rwigema atarapfa. Urupfu rwa Kayitare na rwo rwabaye mo amayobera nubwo
barwitiriye uburwayi. Benshi bazi ko ari Kagame wamwivuganye. Colonel
Ndugute wayoboye urugamba nka Chef des opérations yarinze apfa atumvikanye na
Kagame ka Rutagambwa.
Tugarutse
ku rupfu rwa Fred Rwigema, turabamensyesha ko Col Kanyarengwe Alexis yacitse
intege ahitamo kwisubirira muri Tanzaniya aho yari yarahungiye. Mzee
Kanyarengwe yagaruwe n'Inyumba Aloyiziya wagiye kumureba muri Tanzaniya
bakamarana icyumweru cyose amuhendahenda, agusha umusaza neza, aramwurura nuko
yemera kugaruka bamugira Umuyobozi mukuru(Chairman) wa FPR-Inkotanyi
kugeza acyuye abanyarwanda.
Pasteur
Bizimungu n’abandi bari kumwe na bo bacitse intege Fred Rwigema amaze kwicwa
ku buryo Mazimpaka Patrick yagize uruhare rukomeye mu kubahumuriza ngo
bakomeze urugamba.
5.
Abahutu
batagize uruhare mu bwicanyi baratotejwe biratinda
Mu
by’ukuri, benshi mu bahutu bariruhukije kimwe n’abatutsi babonye FPR
itsinze intambara. Ariko ntibyatinze kuko abo bahutu bari baniteguye kwerekana
no gushinja abicanyi ngo bakanirwe urubakwiye baba baratotejwe, bakurwa mu
byabo, bakurwa ku kazi, bamburwa imitungo yabo, barafungwa, abenshi bagwa mu
magereza bazira imitungo yabo , cyane cyane abari bafite amazu mu migi nka
Kigali cyangwa bakaba bafite amafaranga menshi mu mu banki.
6.
Abatutsi
barokotse itsembabwoko biswe interahamwe
Abishongozi
n’abashinyaguzi bamaze gusinda intsinzi batinyuka kubaza abacitse ku icumu
impamvu batapfuye ndetse ntibanatinye kubabwira ko abatutsi nyabo bashize naho
ngo abasigaye bakaba ari abakoranaga n’interahamwe.
7. FPR
imaze gutsinda intambara, abakuru bayo bihutiye gufata imyanya y’ubutegetsi
FPR
imaze gufata ubutegetsi, icyahoze ari Umuryango cyarazimye kuko abari ku
isonga bose bahise bashyirwa mu myanya y’ubutegetsi noneho abanyamuryango
basanzwe barimo n’abenshi mu bari abakada(cadres) barandagara. Mu bayobozi
bagiye mu butegetsi twavuga nka Alexis Kanyarengwe wabaye Minisitiri
w’intebe wungirije ayobora na Minisiteri y’abakozi ba Leta kandi agakomeza
kuba Chairman, Pasteur Bizimungu wagizwe Perezida wa Repubulika, Pawulo Kagame
wigize Visi-Perezida wa Repubulika akaba na Minisitiri w’Ingabo, Patrick
Mazimpaka wagizwe Minisitiri w’Urubyiruko kandi agakomeza kuba Visi-Perezida
wa FPR, Yakobo Bihozagara wagizwe Minisitiri wo gusana ibyangiritse(Réhabilitation),
Aloyiziya Inyumba wabaye Minisitiri w’iterambere ry’abari
n’abategarugori, Seth Sendashonga wabaye Minisitiri w’ubutegetsi
bw’igihugu, Rose Kabuye wahawe kuyobora Umujyi wa Kigali, Diyonizi Polisi
wabaye ambassadeur mu Bubiligi, Tito Rutaremara wagizwe Depite n’abandi.
Nguko uko FPR-Inkotanyi yahoze yitwa Umuryango yahindutse balinga iharirwa Théogène
Rudasingwa na we mu by’ukuri wakoraga nk’intumwa yihariye ya Kagame, Boss
wa byose.
8. Bamwe
mu banyarwanda b’ibisambo bitwaje ko barokotse itsembabwoko maze batiza
umurindi Kagame n’agatsiko ke.
Ingero
twabaha ni nka Piyo Mugabo n’umugore we binjijwe mu kirambi kwa Kagame ka
Rutagambwa babikesha kugambanira benshi mu bo bari barasangiye akababaro,
Polycarpe Gatete wagororewe kugabira imyanya abo ashaka kubera ubutoni
bukomeye kuri Kagame, Théoneste Mutsindashyaka umwe mu byegera bya Kagame na
nubu ukica agakiza n’abacuruzi benshi tutiriwe tuvuga amazina kuko bazwi
bihagije.
Ibyatumye
FPR-Inkotanyi ihinduka FPR-balinga ni byinshi cyane ntitwabirondora ngo
tubirangize. Tuzagenda tubigarukaho mu nyandiko zacu zo mu minsi iri imbere
kandi na mwe mwese mukunda igihugu mushobora kutwunganira.
Nimuhaguruke
mwese duterane inkunga twubake igihugu kibereye abanyarwanda bose. Bahutu
mutagize uruhare mu bwicanyi kandi ni mwe benshi, nimuhaguruke dufatanye,
turwanire uburenganzira bwacu twese nk’abanyarwanda. Batutsi mukunda
igihugu, nimwitandukanye n’agatsiko k’abicanyi kari ku butegetsi maze
muhaguruke twibohoze dufatanije n’abahutu n’abatwa b’inyangamugayo,
dutsinde ingoma y’abicanyi n’ibisahiranda iyobowe na Pawulo Kagame.
Pacifique
KATABIRORA kandi kabireba