Charles Karemano,
Wiriweho?
Nk'uko naraye mbikubwiye, UWUBUBA ABONWA
N'UHAGAZE. Et l'inverse n'est pas vrai. Niyo mpamvu ituma kukubona binyorohera
ariko wowe kumbona bikakugora.
URAGIRA UTI:
"Hashize iminsi mike umuntu
yibaza impamvu utajya ahagaragara. Abenshi bibazaga n'uko usa kuko ntawujya
akubona aho abandi bari: mu nama, mu bukwe... Uwashyize ifoto yawe ahagaragara
iyo umubona ntiwari kumusiga." (Charles KAREMANO)
NANJYE NTI:
1. Birashoboka ko twaba tudataha amakwe
amwe. Uramutse ariko wemeje ko waba waratashye amakwe menshi kundusha waba
ubeshye. Umutego wanga ikinyoma ushibuka nyirawo akihahagaze. Shyira
ahagaragara amakwe watashye muri uyu mwaka, najye nguhe lisiti y'ayo natashye,
maze turebe urusha undi amakwe menshi.
Mu kwezi gushize natashye ubukwe
bw'abanyakinyaga RURANGANGABO na KAYUMBA. Bwatahiye ahitwa i Berchem -
Antwerpen- Belgium. Umukwe mukuru yari Faustin Twagiramungu. Umusangwa mukuru
yari Jean Baptiste Byilingiro. Nta Charles Karemano nigeze mpabona.
Ngaho nawe mbwira amakwe nk'abiri
watashye ntuyambonemo (najye ubwo ndahita nguha ilisiti y'andi makwe ane...
bityo bityo...).
Mu cyumweru gishize nari mu birori bya
batisimu by'abuzukuru ba Félicien Kabuga ahitwa Rhodes St Genèse. Hari
abantu benshi bari batumiwe n'imiryango y'abakwe ba Kabuga bombi Ngirabatware
François na Ribanje. Ntabwo nigeze mpakubona...
2. Uwashyize ifoto yanjye ahagaragara
ndamuzi: ni JYE JYEWE, JYE JYENYINE. Nabikoze mbisabwe
n'umunyarubuga Rwoga Mustafa. Ashobora kumbera umugabo. Niba nawe Charles
Karemano hari andi mafoto yanjye wifuza kubona, ubinsabe urebe ko
ntayagushyirira ku rubuga kugira ngo ushire amatsiko.
URONGERA UTI:
"Ugomba kuba warahiye ubwoba ngo
noneho ubwo ifoto yawe igaragaye bazagufata! Baragufata se wakoze
iki?" (Charles Karemano)
NANJYE NTI:
Ndabona wibaza ukisubiza. Igisubizo
wihaye niba kitakunyuze umbwire nkongerereho ikindi.
URONGERA NANONE UTI:
"Mu banyarwanda hari abarwayi
(complexés)." (Charles Karemano)
NANJYE NTI:
Abanyarwanda complexés ni byo koko
bariho, ariko ntawageza ah'umukambwe witwa Charles Karemano, le lèche-bottes
par excellence: lèche-bottes du Général Juvénal Habyarimana d'abord;
lèche-bottes du mwami Kigeri
Ndahindurwa ensuite; lèche-bottes de l'ALIR, des FDLR et des FOCA; lèche-bottes
du Général Paul Kagame depuis le 7 mai 2004. Même l'inénarrable Anastase
Gasana n'a pas pu faire mieux.
Iyo myitwarire yawe niba utayiterwa na
complexe uyiterwa n'iki?
URAKOMEZA UGIRA UTI:
"Uranyita opportuniste ubishingiye
he? Ni aujourd'hui ni hier. Je suis un homme libre, mon cher Murayi."
(Charles Karemano)
NANJYE NTI:
Icyo nshingiraho nakikubwiye, niba
wifuza ko nkigusubiriramo reka nkigusubiriremo:
Bwakeye Mzee Charles Karemano ni
umuja w'IKINANI Habyarimana Juvénal; kubera ko IKINANI kitagwaga nabi,
kibonye azi gukoma amashyi cyane, kimugize "ambasaderi" wacyo. Saa
sita itaragera ngo wiyumvamo ubu "Social Démocrate Républicain".
Ku gicamunsi uba wabishingutsemo uhitamo kujya kwibera umugaragu mukuru
w'ibwami kwa Kigeri Ndahindurwa. Ku mugoroba, uba wirukankiye abo muri ALIR,
FDLR na FOCA. Mu mataha y'inka ndabona ugeze mu nkundarubyino za Afande PC
Paul Kagame. Aho uzaba uri ejo nawe ubwawe ntabwo uhazi. Opportunisme iruta
iyo ngiyo ni iyihe?
URONGERA UTI:
"Sinububa, njya i Bruxelles,
Anvers, i Namur, mu Rwanda, muri Amerika, muri Afurika. Aho ngiye hose mfata
ijambo muruhame. Icyo nanga ni unshaka kungira igikoresho ngo muvugire ibyo
yishakiye." (Charles Karemano)
NANJYE NTI:
URUBUBA, URUBUBA, URUBUBA, Charles
Karemano URUBUBA. Jya umenya gusaza utanduranije cyane.
Ejobundi ku italiki 7 gicurasi 2004
wagiye mu nama i Kigali irinda irangira nta jambo na rimwe uvuze. Ni wowe
ubwawe wabitwibwiriye. Niba hari iryo wavuze, tubwire iryo ari ryo.
Aho guta igihe cyanjye njya mu
manama ntazagiramo ijambo, Nikozitambirwa nahitamo kutirirwa nyajyamo.
Ikinyoni kigurutse kitavuze bacyita igishwi. Yozefu Ndahimana yagiye mu nama
i Kigali afata ijambo ababwira icyo atekereza. Yozefu Ndahimana ntabwo ari
igishwi. Mfizi Kirisitofori mwajyanye mu nama ejobundi ku italiki 7 gicurasi
2004 agezeyo afata ijambo ababwira icyo atekereza ku bumwe n'ubwiyunge.
Mfizi Kirisitofori ntabwo ari igishwi. Charles Karemano yagiye muri iyo nama
yo kuwa 7 gicurasi 2004 irinda irangira nta jambo avuze !!! Ni ubuhoro? Uri
igishwi?
Niba utari igishwi, ngaho tubwire
ijambo wabwiye abandi bahungu mwahuriye mu nama y'ubumwe n'ubwiyunge ku
italiki 7 gicurasi 2004.
UWUBUBA ABONWA N'UHAGAZE , mon cher
Charles Karemano!!! Et l'inverse n'est pas vrai.
Wirirwe.