UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA NA NYAGASANI YEZU BAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI
YA 08/11/2008
Umubyeyi Bikira Mariya na Nyagasani Yezu baje bababaye cyane bari mu rumuri
rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo nuko Umubyeyi Bikira Mariya
aranyitegereza, aransuhuza, ati:
Umubyeyi Bikira Mariya:
B.M.: Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura
nabyo!
B.Y.: Uraho Mama!
B.M.: Umeze ute?
B.Y.: Mama, meze neza gahoro nawe urabibona.
Reba uko meze, ndarara butunda. "Icyo
gihe nari ku musaraba i Kibeho". Mama, nawe urebe imbeho iri hano!
B.M.: Mwana wanjye ihangane ukomeze utwaze kandi umenye ko nakuzanye
hano i Kibeho ngo uze upfukame, upfukamire benshi mu bana banjye bari
kurengana. Niyo mpamvu uri hano ku musaraba kuko isengesho uhavugira hari
benshi rifitiye akamaro.
B.Y.: Mama, narabyemeye ntakundi byagenda, ndabizi ibyanyu
ntibyoroshye. Mama, rwose ndi hano, vuga icyo ushaka umuja wawe ndakumva.
B.M.: Bana banjye, ngarutse kubasura mbakunze. Nk’uko nabasezeranyije
ko ntazabasiga nk’imfubyi ni ko bimeze. Nkomeje kubatumaho umwana wanjye
w’insuzugurwa, uwo benshi bahinduye umusazi.
Bana banjye ndacyamutuma ntabwo ndamurekura mubimenye. Ubutumwa
buracyakomeza kuko ni igikoresho cyanjye. Ubu ndahari ndikumwe namwe,
nicaranye namwe kandi hari benshi ndigukoresha, ntuma bakanga kuntumikira
ariko umwana wanjye namumaze ubwoba.
B.Y.: Mama, murakoze cyane ariko ndi umuntu kuko hari byinshi
mumbwira ngatinya kubivuga ariko ku mbaraga zanyu birashoboka.
Ariko Mama, mbere yo kugira icyo utubwira ubanze utubabarire ibicumuro byacu.
Ubanze uturuhurire imitima yacu, iraremerewe cyane, ubanze ushyitse imitima
ya benshi mu nda.
B.M.: Bana banjye kuri uyu munsi, kuri iyi tariki ya none, buri muntu
atekereze ku mutima we maze ashyitse umutima hamwe, maze avuge ikiri ku
mutima we ariko cyane cyane asaba yizeye kandi yumva ko icyo asaba gishoboka
ariko cyane cyane yicishije bugufi kugira ngo ashobore kwakira neza no kumva
icyo ari buhabwe gishoboka.
Bana banjye, nongeye kuza kubasura nk’uko duherukana mu minsi ishize.
Sinababwira ko mbabaye cyangwa nishimye. Sinababwira ko mbagaye kandi ndi
umubyeyi wanyu ariko kandi bana banjye ndababaye kuko ibyo twasezeranye
byose nta na kimwe cyahindutse ahubwo mugaca intege n’abagombye kuzigira.
Bana banjye umukobwa aba umwe agatukisha bose. None rero ndagarutse kuko
mbakunda.
Bategetsi, bayobozi biyizi, naravuze
mwanga kumva ariko noneho cya gihe nababwiye kibasohoreyeho. Murarundarunda
byinshi ariko si ibyanyu, ntimubitunze.
Bana banjye, inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo. None rero bana
banjye nimwitegure kuko ibihe bibi bibugarije kandi bibasohoreyeho kuko
igihe kirageze cyo kugaragaza ukuri kuko nta gihishe cyose kitazagaragara.
Bategetsi, bayobozi,
mukomeje kuroha abana banjye benshi mu rwobo. Benshi bakomeje guhunga
igihugu, abandi bakomeje kurigiswa ari mwe bazira ariko igihe kirageze cyo
kubahorera. Mumenye ko kandi n’abari hanze nabo ari abana banjye, nabo ngiye
kubatiza imbaraga mbazane nk’uko namwe nabazanye, kubera ubwikuze bwanyu.
Bana banjye, nongere
mbabwire kandi mpora mbibabwira, mwarikanyije muhohotera abana banjye
murabatatanya, mubabuza epfo na ruguru. Mumenye ko abo mwita rubanda rugufi
mugiye kubabazwa kuko icyo navuze ntikigomba guhinduka na rimwe kuko
nababwiye kera murananira, ibimenyetso nabahaye ni byinshi ntacyo mutazi.
Umwana wanjye agiye kwishunguruira inyangamugayo kandi ahereye kuri mwebwe
bayobozi bakuru kandi bigiye gutangira kuko umwana wanjye yabahaye ubwenge
ariko mwebwe mukomeje kwerekana ko mubumurusha.
Bana banjye, nimumenye ko umunyabwenge ari Umwana wanjye gusa n’Imana Data
yo mu ijuru ntawundi.
Mwana wanjye, sengera u Rwanda , sengera u Rwanda , sengera u Rwanda nibura
hagire urokoka. Mwana wanjye, mfasha kuririra u Rwanda kuko uburakari
bw’Imana bubisutseho nk’imvura y’amahindu.
Mwana wanjye, mbwirira Abanyarwanda, uti umwana wanjye arababaye, arababaye,
arababaye cyane kubera urukundo abakunda.
Bana banjye nguyu wa munsi nababwiye urageze kandi ubaguye gitumo muri
gushaka amafaranga, byose umwana wanjye arabirimbuye namwe mudasigaye.
Ikindi kandi mwana wanjye, ubu butumwa bugeze ku Banyarwanda bose ari
uwakiriye cyangwa utarakiriye, bose burabareba. Ntutinye kandi kubutanga,
ndashaka ko nta n’umwe utungurwa n’utazabwakira azabe yarabimenye kuko
ibikomeye biraje, birabugarije kuko nta na kimwe gishobora guhindura ibyo
twababwiye byose.
Bana banjye, hari benshi mutakira ibi mvuga kubera amaraha murimo. Umwana
wanjye agiye kubereka ko ari we utanga umunezero.
Mwana wanjye, ongera umbwirire abakiriye, uti ni mwebwe mutumye ntangaza ibi
kugira ngo mudatungurwa.
Bana banjye, nimwitegure kuko cya gihe nababwiye mwakigezemo ariko
simbabwiye umunsi. Bana banjye, ndabasaba kugira ngo igihe cyose, aho muri
hose mukunde guhora mufite intwaro yanyu kuko ariyo izabakiza muri iyi
ntambara turwana, tugezemo.
Bana banjye, ndababwira ko mugomba gusenga mushyizeho umwete kuko igihe
gitakara kitazabagarukira. Bana banjye ndabibutsa ko igihe cyose, imyaka
maze mu gihugu cyanyu ari myinshi ariko bamwe akaba ariho mukibimenya bwa
mbere.
Bana banjye nkunda kandi mwanyiyeguriye, icyo mbifuzaho cyane cyane kuva
mbere hose ni Rozari kuko Rozari ni isengesho nkunda cyane kuko nza bwa
mbere hano i Kibeho narayibasabye.
Bana banjye, uje ansanga ndamwakira simusubiza inyuma, kandi uje amfitiye
inyota ndayimumara, kandi unsabye yicishije bugufi afite urukundo ndamuha.
Bana banjye, nimusabe muzahabwa, mushakashake muzaronka, mukomange
muzakingurirwa. Bana banjye, ndabasaba guhora munyisunze kuko ndi umubyeyi
wanyu kandi ubakunda.
Mwana wanjye, ongera ubambwirire kandi mpora mbibabwira; bambwirire, uti
Imana yakunze u Rwanda kubera Umwami w’u Rwanda warutuye umwana wanjye.
Yararwakiriye, none mwe buzukuru be nimutunge uwo munani wa ba sokuruza
wanyu. Ariko bana banjye murambeshya ngo murasenga. Nabasabye kurutura
umwana wanjye birabananira ahubwo mwibereye mu matiku gusa, ibyo byose
bigiye kuvaho kuko ntagisigaye.
Mwana wanjye, bambwirire, uti Abanyarwanda murananiye dore igihe nahereye
mbabwira ko mbakunda namwe mukanga kumpa urukundo mbakunda; ahubwo mukavuga
ngo mutegereje impuhwe zacu. None se bana banjye, tuzagira impuhwe kugeza
gihe ki?
Bana banjye, nta mitungo yanyu mbasaba, nimuduhe urukundo rwanyu gusa. Ariko
bana banjye reka mbacire umugani: "Umunyarwanda yise umwana we Mporendengane"
. Niko se, Abanyarwanda murandenganyiriza iki? Hashize igihe kirekire
mundenganya jye n’umwana wanjye. Niyo mpamvu nsanze uyu munsi ari ngombwa
kubibutsa isezerano nagiranye n’Umwami wanyu i Nyanza, ko igihe kigeze ngo
umugambi wuzuzwe kandi mpora mbibabwira, sibwo bwa mbere mbibabwiye. Niyo
mpamvu uyu munsi mbasubiriyemo ibyavuzwe byose bigiye kuzuzwa.
Bana banjye, uyu munsi muzibure amatwi yanyu kuko ubutumwa buri kugenda buba
ubwa nyuma.
NYAGASANI YEZU:
Nyagasani Yezu we ati:
Mwana wanjye, bambwirire, uti nabatumyeho umubyeyi wanjye ntimwamwumvise,
mbatumaho intumwa n’abahanuzi mwanga kumva. Noneho rero uyu munsi niyiziye,
ndikubabwira nk’ibya nyuma. Ndikubibihera kuko ibyo umubyeyi wanjye
yababwiye byose ni ibyanjye. Turi kumwe ntabwo dutandukana. Uwemera niyemere,
uwanga yange, gusa nimumenye ko Imana irakara kandi ihana.
Abanyarwanda mwanze kumva mbare na mbariro, ariko noneho uyu munsi wa none
uwumva yarumvise, utarumvise ni akazi ke, agiye kubona.
Mwana wanjye, mbwirira abana banjye bose, uti intumwa zanjye isi yarazanze
none murahirwa ababitse ubutumwa bwabo aho imungu itagera. Nimurye muhage,
munywe mushire inyota kuko igihe kirageze (Intangiriro 10).
Mwana wanjye, mbwirira Abanyarwanda, uti ndabakunda ariko ntimunyemerera ngo
mwakire urukundo rwanjye. Mwana wanjye, mbwirira Abanyarwanda bamwe banze
kwakira ubutumwa ngo ntibusinye, bambwirire, uti sinya ni iy’Imana.
Ababishaka igiye kubasinyira babibone kandi sibwo bwa mbere nabibabwira kuko
ubu benshi bari mu mwijima w’icuraburindi, ntibabona aho ibihe bigeze. Ariko
kandi bana banjye, abanjye banyizera, bumva ibyo mvuga bakabishyira mu
bikorwa, abo nzabarinda.
Bana banjye, ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi.
Bana banjye, mbifurije kuzashyikirana nanjye mu bihe bishya no mu Rwanda
rushya mwagabiwe n’Umwami wanyu.
Bana banjye, mbahaye umugisha, ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho
Mutagatifu. Amina. |