BATUTSI TWIRINDE KUGWA MU MUTEGO
Mu kwakira 1990 ubwo Inyenzi-inkotanyi zateraga u Rwanda, ubutegetsi bwa
Habyarimana bwahakanye bwivuye inyuma ko budashobora gushyikirana
n'imihirimbiri itunzwe n'ibitiritiri. Bwari bwabanje kugerageza kumvisha
rubanda ko u Rwanda rwatewe rutunguwe kandi rugaterwa n'igihugu cya Uganda
mbere yo kwemera ko abari bateye ari abanyarwanda. Abantu barapfuye karahava,
ibintu biracika, ariko amaherezo imishyikirano iza kubaho n'ubwo itabujije ko
imirwano isubukurwa ndetse hakaba n'itsembabwoko n'itsembatsemba muri 1994.
Muri iyi minsi havugwa iby'itahuka ry'abahoze bitwa interahamwe
n'abajenosideri ubu bakaba baratewe icyuhagiro n'amahanga amaze kurambirwa
icuruzwa rya genocide yo muri 94 ritagize icyo rimarira abarikorewe,
ubutegetsi bwa FPR bukomeje kunangira ngo ntibwashyikirana n'abicanyi.
Abantu bamwe bashobora kuvuga ko inkotanyi mbere yo gutera zari abere mu gihe
FDLR yo yikoreye umurage w'ingabo zatsinzwe zari zifatanije n'interahamwe. Aha
nyamara ni aho kwitonderwa cyane kuko nitutareba neza, FPR izikomereza
business yayo ikangisha abanyarwanda ko FDLR iramutse itashye yaba izanywe no
gusoza itsembabwoko.
FPR-Balinga nta cyo ipfa n'abicanyi
Nk'uko umusaza w'inararibonye Nayinzira Yohani Nepomuseni warwanije ingoma ya
Habyarimana agakorana n'ubutegetsi bw'inkotanyi aheruka kubitangariza
abanyamakuru, FPR yikundira gukorana n'abicanyi kandi ni mu gihe, ibisa
birasabirana. FPR yahaye intebe Rucagu Bonifasi, ikimakaza Général Gatsinzi
Marcel na Général Munyakazi Lawurenti itibagiwe ruharwa
Bisengimana Elisée yagize Depite na Mukezamfura Alfredi ubabereye ku isonga;
FPR yakiriye Général Rwarakabije Pawulo ikamusubiza mu Ngabo z'igihugu
n'igarade ye nk'aho yari intumwa yayo mu ishyamba rya Congo baciraga ko ari
iry'interahamwe, iyo FPR koko yasobanurira ite abanyarwanda ko gushyikirana
n'ingabo Rwarakabiije yahoze ayoboye byahinduka umuziro?
Kagame ka Rutagambwa yagambaniye FPR
Général Kayumba Nyamwasa warwanye n'interahamwe aciriwe ishyanga mu Buhindi. Barishwe
Major Rutayisire Wilson na Major Birasa. Aricwa Major Ruzindana Alexis.
Aricwa Colonel Ngoga n'abandi tutarondoye. Arafunzwe Karegeya Patrick wigeze
kujya ahiga interahamwe mbere y'uko yiyunga na zo, arahejwe Umukuru wa Police
Mugambage Frank, aragerwa amajanaja Polisi Denis barega kugerageza
guhirika umukuru w'igihugu, arahigwa Colonel Karemera Yozefu, agatotezwa Major
Rudasingwa Theogene wari umunyamabanga w'imena kwa Kagame.
Arakubitwa Général Ibingira umuja wa hafi wa Afandi PC, arakubitwa
Siviliyani Musoni Protazi n'umugore we ubupfura buramutamaza ataha yikoreye
ibikoyi. Aramuhemukiye Kagame ka Rutagambwa Inyumba Aloyiziya umwana
w'umugeserakazi usakwa ubutitsa kandi ari we wari umunyaruhago wa Kagame kuva
mu ishyamba kugera aho amurambiriwe. Uwo mwana w'umukobwa yaritanze atizigamye
ngo acyure impunzi z'abanyarwanda, yaritanze wese nta cyo asize inyuma none
shebuja amuteje abatindi. Kwa Inyumba n'umugabo we Colonel Masozera ngo
ni ho haba hahishe ibirwanisho byo guhirika Afandi utakiryama mu ndake ye
yubakiwe n'abashinwa mu Kiyovu agasuhukira kuri Mahazi. Nibumve rero
inyiturano ya Afandi mukubwa mwene Rutagambwa rwa Kampayana, umwana w'umwega
arabagerereye. Reka mwumve n'ubundi urwishigishiye ararusoma.
Yaribagiranye Umutoni Nyinawumwami umwe mu bakobwa b'imena bitangiye urugamba
rw'inkotanyi. Arahejwe Colonel Munyuza Dani umunyamabanga mukuru
w'agafuni n'akandoyi. Uyu iyo ama sachets batamikaga abantu yabaga amubanye
make, yifashishaga udukoresho tubangutse. Arandagajwe nk'igisambo umukambwe
Yakobo Bihozagara, Kagame umutware w'ibisahiranda yigaramiye kandi ari we
wasahuye u Rwanda na Kongo dufitanye inzigo imuturukaho. Ashyizwe hanze
igikonyozi Sam Nkusi wahoze yitwa Rwandasam, yihariye ubusambo nyirukumwoshya
yigaramiye. Yamukingiye ikibaba arasahura none Kagame mwene Siteriya
aramwigaritse. Baramugurishije Kajeguhakwa umwega witangiye mwene wabo none
akaba amuhambye mu buhungiro akibona.
Bizimungu Pasiteri Kizigenza wacyuye impunzi akemera imivumo
ya bene wabo agamije gucyura abari bararuheze inyuma, inyiturano ya
Kagame yagejeje mu Rwanda ibaye kumuheza muri gereza agiye kuzagwamo apfanye
ubumuga yamuteye.
Inama isumba izindi: Kagame emera gushyikirana n'abo wita
abicanyi, agatsinda ntibabukurusha
Wemeye kuganira na Rwarakabije n'abasirikare ijana yakuzaniye. Wakwanga ute
gushyikirana n'ingabo yahoze ategeka zemeye gushyira intwaro hasi
zigamije amahoro? Niba warabuze inama, reka tuyikugire kandi ni ubuntu nta cyo
tukwishyuza. Tuma Rwarakabije wahoze abategeka, utume Kabarebe na Kayonga
abatware b'ingabo zawe. Maze mu gisivili utume Biruta Visenti Perezida wa
Sena aherekezwe na mugenzi we Mukezamfura Alfredi Perezida w'inteko
y'abadepite wari usanzwe uziranye na bo batari bagana iy'ishyamba maze
bunganirwe na Honorable Gatete Polycarpe umwe mu nkoramutima zawe.
Icyakora Murigande Karoli uzabe umuretse; we azashyire mu bikorwa amasezerano
azaba avuye muri ibyo biganiro, kuko ubwirasi n'ubwishongozi bwe byatuma
nta kigerwaho ejo abanyarwanda n'amahanga bakazabikubaza nka Boss wa Rwanda
inc.
Banyarwanda mukunda igihugu cyanyu nimushyigikire inzira y'amahoro
Dusubiye inyuma gato, muribuka intambara ya 90-94. Abana b'u Rwanda yahitanye
ntibagira ingano. Nimudashyigikira inzira y'imishyikirano, aho u Rwanda
ntirwahinduka itongo rukaziturirwa n'abanyamahanga muri inyuma y'ibisambo
n'abicanyi bakomeje kubabeshya ko bizeye intsinzi batubeshye kuva muri 94
kugeza na nubu bakitwemeza ko dukomeje kurwana n'abicanyi? Izo ntambara
zidashira zifitiye inyungu abanyarwanda bangana iki? Amabuye y'agaciro ya
coltan, zahabu na diyama yasahuwe muri Congo abujije rubanda rwa giseseka
kwicwa n'inzara? Abujije se abanyarwanda benshi cyane kubaho batagira amazi
n'amashanyarazi? Abujije se igiciro cy'isukali kuzamuka buri munsi? Izo ntambara
za hato na hato zidasobanutse zahitanye urubyiruko rungana iki mu gihe bamwe
muri ba afandi b'abasahuzi bujuje imiturirwa Kigali yose? Ubwo se ababyeyi
b'abo basoda baguye muri Congo bungutse iki cyangwa ubu Kagame arabazi?
Abanyarwanda twese dukeneye amahoro. Nimucyo dushyire hamwe dusangire
ibitekerezo dushakire hamwe uburyo bwahuza abanyarwanda maze intambara
zirangire burundu, kandi n'ibihugu duturanye bigire amahoro.
Niba kandi uwo Kagame wigize ikigomeke yanze kuyoboka amahoro, dufatanye
tumwigize irya ejo atazavaho atwisasiramo benshi nk'uwo yasimbuye.
Nimuhaguruke twese twange ko Kagame akomeza kwitwaza abatutsi ngo
arabahagarariye nk'uko Habyarimana yabeshye bamwe mu bahutu ko intambara
yarwanaga yari iyo kubarengera bikaza kugeza n'aho bakora ishyano rya génocide
muri 94.
Katabirora Pacifique