BATETSE UMUTWE BASHINGA IDINI

 Muri iki gihe kubera ko i  Kigali ibintu ibicika, abanyamakuru ba ORINFOR (benshi bazwi mu kogeza umupira) batetse umutwe ngo babone amaramuko, nuko bashinga idini. Iryo dini ry'icyaduka ryitwa JERUSALEM CHURCH ubu ryabonye ikibanza mu Kagarama. N’ubwo rikiri muri shitingi, abarikuriye barimo abanyamakuru twese tuzi nka Ngarambe, Callixte Ndatinya, Majege, ririzera ko abantu bazariyoboka ari benshi maze bagatanga icya cumi nk'uko ivanjili ibisaba bakabona uko babona amaramuko.

 

Ibi by'amadini adafututse bikunze kugaragara ahantu hari inzara cyangwa se ibindi bizazane. Abayashinga akenshi basa na babaganga ba magendu. Bakizeza abayoboke ko bagomba kwihangana kuko ubwami bw'ijuru ari ubwabo. Twabonye abayohova, abatampera, n'abandi. Ariko ntaho umunyamakuru wa television uvuga umupira yari yagahamagariwe umurimo nk'uriya wo kuvuga ijambo ry'Imana.Cyakora niba koko bafite umuhamagaro nta shiti iriya church izaramba maze ibe ubukombe nka za Zion Temple, Restauration Church, Assemblée de Dieu, n'izindi. Niba rero yubatse ku musenyi, muzabona yirunduye hadateye kabiri.