Banyarwanda
bavandimwe namwe nshuti z'U
Rwanda
,
Nongeye kubitabaza ngo
muhaguruke dufatanye kunyomoza Muzehe Kijyana ukomeje kudutegekesha
igitugu kivanze n'ibinyoma byinshi.
Amagambo Perezida Kagame
aherutse gutangariza ikinyamakuru "The New Times" avuga ko ngo
atigeze yifuza kuba Perezida, yuje ibinyoma byinshi kandi nta mugayo,
kubeshya no gusisibiranya yarabivukanye none arinze abisazana nubwo biri hafi
kumugaruka. N'ubundi ngo urwishigishiye ararusoma kandi ngo urucira muka so
rugatwara nyoko.
Nimwibaze
namwe umutegetsi w'igihugu nk'U Rwanda rufite amateka ababaje
abanyarwanda n'amahanga akihanukira ngo sinigeze nifuza kuba Perezida! Ndetse
agatinyuka kwemeza ko hari ababimutsindagiye, ari na ko atanga urugero kuri
Twagiramungu alias Rukokoma waba ngo yaramugiriye inama yo kuba Perezida. Aha
rero bikaba byatuma abantu benshi bibaza niba adashaka guhemukira Bwana
Twagiramungu, mu gihe yemeza ko rya hangana ryabo mu matora yo muri
2003 ryaranzwe n'amayeli menshi.
Reka
rero tubabwize inani na rimwe:
Kagame
nta kindi kimubamo kitari inyota y'ubutegetsi yamwaritsemo. Ajya
kugambanira intwali Gisa Fred Rwigema, nta kindi yari agamije kitari
ukumusimbura mu kuyobora ingabo za RPF ngo azabone uburyo bwo kuzafata igihugu.
Ajya
kwivugana Kayitare intare na bagenzi be, nta kindi yashakaga kitari ukwikiza
abajyaga kumubangamira mu nzira y'ubuperezida bw'U Rwanda. Ajya kwivuga
nk'ikinani Habyarimana agafata kalacinikovu ati "ngiyi kamarampaka",
nta kindi yari agamije. Mu kubangamira amasezerano y'amahoro ya Arusha, nta
kindi yari agambiriye kitari ugutegura guhanura indege y'uwahoze ari
Perezida w'igihugu yari agamije gusimbura.
Maze
mu mayeli yo kwiyoberanya, Kagame ka Rutagambwa yikingiriza Bizimungu Pasiteri
abifashijwemo n'inshuti ya Bizimungu Kajeguhakwa Valensi, bombi akaba
abahejeje mu munyururu, umwe mu Rwanda undi muri Amerika. Ni ko kwihitiramo umwanya
wo kwitegura kuba Perezida w'igihugu yigira Visi-Perezida abikomatanyije no
kuba Minisitiri w'ingabo.
Mu
rwego rwo kwiyorohereza inzira y'ubutegetsi, Kagame ahigika Colonel
Kanyarengwe yari yarasimbuje Fred Rwigema ku ntebe y'umukuru wa RPF bitaga
Chairman, maze aba abaye atyo umukuru wa FPR.
Mu
buhemu bwe, Kagame areba Kayumba Nyamwasa wahoze amufatiye runini mu buyobozi
bw'ingabo no mu butasi, aba amwohereje mu mashuri iyo za Bwongereza, none aho agarukiye
amuciriye mu Buhinde.
Nuko
rero amarembo y'ubuperezida aba aruguruwe, Kagame mwene Rutagambwa ahirikira Bizimungu muri
gereza, aba ariyimitse nka Perezida w'U Rwanda ngo wahagaritse jenosayidi!!!
Koko
ubu Kagame yatwemeza ko igihe ajya ku ishuri La Colombière maze imbere y'abana
batazi ibyo ari byo, ati "nje kwinigura burya nabuze aho mvugira";
ati "nyamara uru Rwanda umuntu afite aho yaruganisha" ... yatwemeza
ko atashakaga guhirika Bizimungu ngo amusimbure? Yatwemeza ko kwica
Kabera Assiel wari umujyanama muri Présidence ya Repubulika bitari
bigamije gutera ubwoba Bizimungu ngo yegure nta yandi mananiza?
Kagame
yahakana ate inyota ye y'ubutegetsi mu gihe hari benshi barimo n'abanyamakuru
bazize gutangaza ko yashaka guhirika Bizimungu ngo amusimbure?
Kagame
mwene Rutagambwa ushaka kutubeshya ko nta nyota y'ubutegetsi wigeze, watubwira
icyaguteranije n'Inyumba wahoze akubereye umunyagikari aho bivugiwe ko yifuje
kuyobora FPR? Watubwira impamvu wihutiye kohereza shishi itabona
Rwamasirabo Emile muri Yapani aho wumviye ko bamunuganugamo umukandida wa FPR
ku buyobozi bw'igihugu bavuga ko utabishoboye kandi koko ukaba umaze
kubigaragaza? Watubwira urwego rwa FPR rwaba rwarakugize umukandida wayo kuri
uwo mwanya utubwira ko bawuguhendahendeye? Ese ubundi ni nde
wakwingingiye imyanya yose ufite mu butegetsi ko atari mike?
Ese koko
none waba wibwira ko Polisi Diyonizi, Mazimpaka Patrick, Kayumba Nyamwasa,
Kayonga Karoli, Rutaremara Tito, Bihozagara Yakobo, Inyumba Aloyiziya, Umutoni
Nyinawumwami n'abandi benshi mwabanye kandi bakuzi bemera amagambo yawe y'uko
nta buperezida wigeze wifuza?
Ko
wigeze gutangaza ko numara "gucyura abanyarwanda" uziruhutsa
ugasubira mu mashuli, ubu ugeze he ugenda? Ariko kweli uzi ko ufata
abanyarwanda nka "hovyo" nk'uko yigeze kubitangaza?
Ese
wakweruye ukemera ko ubuperezida wabubonyemo ubwihisho bugukingira gukurikiranwaho
ibyaha bikomeye uregwa? Wibwira se ko tutabizi? Hari utisomeye ibiheruka
gutangazwa n'umusuwisikazi Carla Del Ponte bigasohoka mu gitabo cya Onana?
Uribwira ko Sénatrice w'umunyamerikakazi Cynthia McKinney ukurega kuba
warakoze "Coup d'Etat" muri 1994 adafite aho abikura?
Ibyo
kuba wananirwa kuyobora igihugu byo nta we byatangaza naho miseke
urarwana. Kuko abakugiriye inama bose wabituye bamwe kubica, abandi kubanyaga
ibyabo, abandi wabaciriye ishyanga, abandi baguhunze ubahiga, ndetse n'abashatse
kugaruka iwabo wababwiye ko witeguye kubasya no kubakomeretsa. Umuntu
wihandagaza akifata ku gahanga ngo "Umwami w'U Rwanda Kigeli V[ahejeje mu
buhunzi muri Amerika i Washington] nataha n'abamushyigikiye
TUZABASHWANYAGUZA"!
Genda
wa mugabo we uri inkunguzi!
Naho
jye Katabirora ndarakaye kandi ndarambiwe.
Katabirora
kandi kabireba
--------------------------------------------------------------------------------------------------------
I
never wanted to be President – Kagame
By
Eleneus Akanga
The New Times, Wednesday, 18
January 2006
President
Paul Kagame has said he previously had no intentions of ever becoming the
President. It is the first time the President has publicly talked about his
Presidency since swearing in as the country’s first ever
democratically-elected leader in August 2003.The President who was attending
a one-day prayer service... ... at the Hotel des Mille Collines on Sunday
15, advised the opposition to desist from wrongly asserting that he
personally initiated the move to oust certain leaders to his advantage.
Kagame lashed out at former presidential aspirant Faustin Twagiramungu, for
having claimed that the RPF was using former President Pasteur Bizimungu as
a ‘tool’ when in actual sense the party’s leadership was in full
control.
“I never fought to become President. If you fight a war to become
President, then you are a stupid lot because in the first place you are not
sure whether you will succeed. I personally never wanted to become President
and it is on record. People, including Twagiramungu, personally came to me
and demanded that I become President, when I refused they suggested I should
become Vice President and remember this was not even stipulated in the
Arusha Agreement,” Kagame said and asked: “Why would I make you a tool
when I am available. Why would I need an agent to rule on my behalf?”
Without mentioning names, Kagame decried the actions of some people who he
said, were castigating the top leadership for stifling their development.
“I would ask myself what is it that you want to do. Why wouldn’t you
involve those you are working with and make them part and parcel of you,”
a staid Kagame asked.
The President also took swipe at the developed countries, charging that they
were pressurizing him ‘to provide political space’.
“What is political space? What is the standard and who sets the
standards?” a visibly irritated Kagame, inquired and demanded that the
West leave developing countries to decide on their own matters.
“True we have been students for all these years, but isn’t there a point
when we should graduate? Must we keep on as students,” he posed amidst
applause.
“What then do we stand up for as Rwandans; it is not sectarianism, not
lies or corruption. It
is prosperity, development and democratic values,” he said.