Arabaza abayoboke ba FPR bayivuyemo


Hashize igihe kirekire abantu bahoze ali FPR-Inkotanyi batangiye kwandika ibintu FPR-Inkotanyi yakoze, mu Gihugu cyitwa u Rwanda. Abo bantu kandi ni abali babilimo cyane, ali ukuvuga Abasirikare cyane cyane. Maze byose bakabihalira Paul Kagame, ngo ni we wabibakoresheje (kuko atabikoze wenyine). Byatangiliye kuli MUGABE, hataho Major FURUMA, hakulikiraho KAGIRANEZA, hataho RUZIBIZA noneho uwa nyuma (mu bavuze kugeza ubu, ubwo byenda hazabaho n’abandi) ali we RUYENZI.

Dore rero ibibazo mfite kuli abo bantu :
1. Kuki abo bose batigeze bibaza ku gitero cyabo cyo ku itariki ya 1 Ukwakira 1990 ? Basanze byali ngombwa ngo batere igihugu ? Nta bundi bulyo bwashobokaga kugira ngo ikibazo cyabo bikemurwe hatabayeho kumena amaraso ? Bateraga bumva bagilira neza abo bateye ? Bumvaga abo Bantu bateye batali ibiremwa nka bo ? Ni bangahe bibajije kuli icyo gitero ?

2. Paul Kagame yakoze wenyine atagira abamufasha mu migambi ye ? Ko buli wese avuga ko yakoreshejwe, kandi bavuga ko nta mbaraga bali bafite zo kwanga ayo mategeko, abandi ndetse ngo bakaba bali ibyegera bye, niba atagirwa inama kuki mutamwishe ko mwali mufite imbunda ? Turetse n’ibyo kumwica, kuki mutahunze mukimara kubona uko ibintu bimeze ?

3. Aho wenda ntimwaba mufitanye ikibazo na Paul Kagame, cyerekeye ku byo atabahaye yali yarabasezeranije ?

4. Ko nta n’umwe muli abo uvuga ububi bw’« Umulyango » FPR-Inkotanyi ? Yego birumvikana ko abanshi bawugiyemo ali abana, batazi icyo bakora, batumva neza aho bigana n’icyo bizabamalira; bababwira, nako yababwiraga ati : « mwice bariya » mukabica, ejo ni uko, ejo bundi ni uko ! Kuki ntawe ubivamo rugikubita ? Mumara imyaka itanu, itandatu, irindwi, umunani, icyenda, mwica, hanyuma muti turarambiwe ?

5. Ese aho si uko icyo bita « Conscience » yuzuyemo amaraso kigera aho kikababuza ibitotsi n’amahoro, mugahaguruka mugahunga ? Nyamara se hali uhunga « sa conscience » ? Haliho rero ibibazo bikomeye nagira ngo mbabaze : Muvuga ko Paul Kagame yababujije gukiza abatutsi bali imbere mu gihugu. Mwajyaga kubakiza mute ? Mwajyaga gukukwirwa mu gihugu mukarinda buli mututsi wese aho ali akagira umusirikari umurinze, maze ibyo kurwana mukabireka ? Kuki buli wese ufite umulyango we, akamenya aho uherereye atagiye ngo awurinde? None se mwavuga ko nta batutsi bavanywe n’abasirikari i Nyamirambo n’i Remera, ndetse no mu Mutara ? Ngo Paul Kagame yakabaye umugome kabuhariwe, yabuza umusirikari gutabara se cyangwa nyina ?

6. Ikindi rero gitangaje : Muvuga ko imigambi yo guhanura Indege yalimo Habyarimana n’abamuherekeje bose muyizi neza ! Reka mbyemere, kandi ni koko, iyo ndege yarahanuwe. Aliko se, ko mutavuga n’ubulyo yagiye muli Tanzaniya ? IKIBAZO ni ho gishingiye. Kuko niba harabayeho uwo mgambi wo guhanura indege, hakaba no kumenya aho izo mbunda za rutura zizashingwa, ni ukuvuga ko n’umunsi wo kuyihanura wali uzwi ! kuko izo mbunda zitali zimaze iminsi zishinze aho hantu. Bikavuga ko no kujya Tanzaniya byali bili muli uwo mugambi. Simpakana ko Paul Kagame atacuze uwo mugambi wo kwica Habyarimana, aliko se yawufashijwemo na nde ? Ni ikihe gihugu cyawumufashijemo ? Izo mbunda za turura zavuye hehe ? Izo mbunda zashinzwe i Masaka na nde kandi lyali ? Kuko byali bizwi neza ko agomba kujya muli Tanzaniya kandi akagaruka nijoro.

7. Ruzibiza na Ruyenzi bavuga ko bali bahali igihe cyo gupanga uwo mugambi, wo kurasa indege, nta rindi jambo baba barumvise ryekeranye n’uko bizaba bimeze, umunsi n’amasaha ? Kuki abo basore b’Inkotanyi batatubwira imitegulire y’igitero cyo ku itariki ya 6 Mata 1994 nyuma yo guhanura indege, ko tuzi neza ko byari biteganijwe ko indege nimara kuraswa bazahita batera ibigo by’abasirikari aho bili hose mu Rwanda ? Tuzi neza aho ibirindiro by’Inkotanyi byali bili, byaje kwicuma bigana i Kigali lyali ? Ko abasirikari b’Inkotanyi biteguye gutera Kigali nyuma y’urupfu rwa Habyarimana. Ko batatubwira umubare nyawo wali muli CND ?

8. Ruyenzi ndetse na Ruzibiza bavuga ko babonye za rapports nyinshi zerekeranye n’umugambi wo kwica abatutsi. Nta n’umwe muli aba babili uvuga uwakoze izo rapports n’ubulyo zabagezeho n’uwazibagejejeho. Nta n’umwe uvuga atanga urugero rwa rapport iyi n’iyi yo ku itariki iyi n’iyi yakorewe aha n’aha n’abantu aba n’aba ! Icyatwemeza ko izo rapports zabayeho ni iki ? Kuki Ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi butigeze na limwe bwerekana izo rapports, ngo buzigeze muli ONU no muli za Ambassades zose, maze noneho bibe intanga-mugabo y’icyatumye bubura imirwano ?

9. Aba bahungu, bavuga ko Paul Kagame yari azi uwo mugambi wo kurimbura abatutsi « niharamuka habonetse impamvu » iyo mpamvu rero si iyindi : ni ukwica Habyarimana no kwubura imirwano.Paul Kagame abirengaho yica Habyarimana kandi ategeka kwubura imirwano. Ikibazo ni iki : Kagame yabikoze wenyine nta we bagiye inama ? Abo bahungu baratujijisha bavuga ko Paul Kagame ategeka wenyine, ntawe umuvuguruza. Bene uwo muntu ntabaho mu byerekeye Politiki. None se, abasirikari bakuru baramutse banze yajyaga kubigenza ate ? Nimwerure muvuge ko Inkotanyi nkuru zose zali kuli uwo mugambi, kandi na mwe muwuzi.

10. Aha rero na none hali ikibazo : aba basore badashobora gusobanura: Bavuga ko bali bazi za rapports zerekeranye no kurimbura abatutsi, haramutse habonetse impamvu : Kuki noneho batabuliye ababo (ababyeyi n’abavandimwe) ngo barebe aho bahungira ? Cyane cyane tubibaze Ruzibiza na Ruyenzi bali bazi neza ko urupfu rwa Habyarimana rwegereje n’ibizakulikiraho ? Ikibabaje rero ni uko aba bahungu bivugira ko bali baracengeye mu gihugu hose, igihe Paul Kagame yiyemeje kwica Habyarimana no kubura imirwano ntihagire umututsi n’umwe babulira ! C’est vraiment curieux ! Kuko udashoboye gutabara abantu, ntiwabura no kubabulira ! C’est la moindre des choses ! Barashaka kuvuga ko Paul Kagame yababujije gutangaza izo rapports z’inkora-maraso ?

11. Faustin Twagiramungu yivugiye ubwe imbere y’Urukiko rwa Arusha ati : « Iyo njya kumenya ko hacuzwe umugambi wo kwica abatutsi, sinajyaga kubura kubitangaza ahagaragara » ! Twavuga rero ko uwo mugambi wali uzwi n’Interahamwe n’Inkotanyi, bombi ! C’est curieux ! Niba uwo mugambi waragiye ukorerwa za rapports, kandi Inkotanyi zikabimenya, byashoboka bite ko Inkotanyi zitarashyira izo rapports imbere y’abacamanza bali Arusha ?

12. Aba bahungu bahunga ni Inkotanyi kabuhariwe ! Ukuli kwabo gushingiye ku byo bapfa na Major General. Paul Kagame. Aba bahungu ba Kagiraneza, Mugabe, Ruzibiza na Ruyenzi bali bakwiye gushyirwa imbere y’Ubucamanza Mpuza-mahanga, bakabisobanura. Cyangwa se bakajyayo bakabisonanura, byaba bibananiye, bakandikira Leta z’Isi yose kandi bakavuga ukuli kwose, aho gutegereza igihe bazahamagarirwa ; batanazi n’uzabahamagara uwo ali we. Bakandika igitabo bakagitangaza, aho kwandika kuli Internet.

Nyamara ntihagire uza kwumva nabi ngo yibwire ko nshaka kurengera Paul Kagame. Ndifuza gusa ko uweruye akavuga yajya asobanura neza ingingo zose, aho gusigamo igihu ! Icyo gihu gituma ushinjwa abona ingingo zo kwiregura bitamuruhije. Bene ibyo na none wasanga ali ya mayeli y’Inkotanyi (stratégie) ututazi !

Peter Musema