Mu Rwanda Abana Bava mu Mashuri Abanza Barimo Kwiyongera


05/09/2005

Mu myaka umunani ishize umubare w’abava mu mashuri wiyongeryeho 12,3%. Mu mwaka wa mbere n’uwa gatanu ubanziriza uwa nyuma ni ho haboneka umubare munini w’abava mu mashuri aho abavuye mu mwaka wa gatanu mu 2004 bangana na 27% mu gihugu hose. Impamvu zitangwa n’abarimu ngo ni ubukene mu miryango, ubujiji ndetse n’ubupfubyi.

Mu 1997-1998 abana bavaga mu mashuri abanza bari 5,5 % mu gihe mu mwaka ushize wa 2004 bagera kuri 17,8%. Iyo mibare tuyikesha Minisiteri
y’Uburezi, n’ubwo kuyibona bitoroshye. Mu ntara ya Ruhengeri honyine abava mu mashuri abanza baragera kuri 23%, naho Byumba baragera kuri 21%.

Aho mu mamajyaruguru y’u Rwanda ni ho usanga umubare munini w’abana bakora imirimo ibahesha udufaranga. Muri iyo mirimo harimo nko kwikorera amatafari n’amategura, gusarura icyayi ndetse no kuragira. Muri izo ntara abana bakorera amafaranga kuva mu myaka umunani. Iyo ubabajije bakubwira ko biterwa n’uko ababyeyi babo badafite amasambu yo guhinga, bakaba bagomba gukora kugira ngo bashobore kubona amaramuko. Umuco wo gukoresha abana bahembwa make ukaba utuma ababyeyi babo bitaborohera kubona imirimo
bagahitamo kohereza abana.

Usibye abavuye mu mashuri, mu biga naho harimo abakora bene iyo mirimo kugira ngo babone udukoresho tw’ishuri ndetse banunganire ababyeyi mu kubona icyo kurya. Ibyo bikaba bituma n’abari mu ishuri badakurikirana neza amasomo.

Igitangaje cyane muri ibyo ni uko mu 2004, nyuma y’amatora ya Perezida wa Repuburika, ari bwo byatangajwe ko abana bo mu mashuri abanza bagomba kwigira ubuntu. Mu cyaro abana  batangaga amafaranga 300 ku mwaka, ni ukuvuga igice cy‘Idolari ry’Abanyamerika. Kuyavanaho nta cyo byari guhindura n’ubundi ku bijyanye no kwongera umubare w’abana biga mu mashuri abanza.

Gusa icyagiye kigaragara ni uko ku bigo byinshi hagiye hashyirwaho amafaranga y’agahimbazamusyi k’abarimu bitewe n’uko hari igihe imishahara yabo itinda. Ibindi bigo byagiye bishyiraho amafaranga yo gusana cyangwa kubaka ibindi byumba, na byo ntibinakorwe. Hari naho ibikoresho bitinda kwoherezwa mu mashuri abanza, bikaba ngombwa ko ababyeyi basabwa kubigura.

Ibyo bose byatumye amafaranga abana batanga mu mashuri abanza aba menshi cyane kurenza ayari
asanzwe y’ishuri. Mu bigo bimwe na bimwe amafaranga y’ishuri mu mashuri abanza yikubye inshuro 10. Bityo umuntu akaba yakwemeza ko amashuri abanza mu Rwanda atari ubuntu nk’uko biririmbwa. Ibyo kandi binyuranyije n’itegeko-nshinga kuko rivuga ko buri mwana wese mu Rwanda afite uburenganzira bwo kwiga amashuri abanza.

Amakuru dukesha bamwe mu bakozi ba Minisiteri y’uburezi batashatse ko tubatangaza avuga ko mu mashuri yisumbuye ho muri iki gihe imibare y’abayajyamo bayatsindiye na yo igabanuka buri mwaka, kandi ko abayavamo bidatewe no gutsindwa na bo biyongera cyane. Bikaba ngo biruta kure mu
mashuri abanza.

Tubibutse ko mu kwiyamamaza kwa FPR Perezida Paul Kagame yijeje Abanyarwanda ko abana mu mashuri abanza n’imyaka itatu y’amashuri yisumbuye bizaba ku buntu. Kugeza ubu byavuye n’aho byari biri kuko ahubwo ayo mashuri yarushijeho guhenda cyane, ndetse hakaba nta n’icyizere cy’uko azagabanya ibiciro cyangwa ngo abana bazagere ubwo bigira ubuntu. Impamvu ikaba ari uko no kubona ibikoresho by’ibanze mu mashuri abanza, cyane cyane ayo mu cyaro, na byo bikiri
ingorabahizi.

Ikigaragara ni uko politike y’uburezi mu Rwanda itizwe neza, cyangwa se uburezi bukaba butari mu bihangayikishije cyane Leta. Icyo Leta itagomba kwibagirwa ni uko umubare w’abaturage wiyongera, kandi abo baturage bakaba badashobora kuba umutungo w’igihugu - nk’uko ibyemeza - ari injiji. Aho kuba umutungo ahubwo bazaba umutwaro.