Amacakubiri
ya Kagame na FPR
Emmanuel
Kanyaruhengeri <kanyaruhengeri@yahoo.fr>
Iyo FPR yirirwa
ivuga amacakubiri iba ishaka kuvuga iki?Ni ukwikubira kw'ishyaka rimwe?Ni
ukwikubira k'ubwoko bumwe?Ni iki?
Ubu se ni nde
uyobewe ko muri presidence ya repulika hakora abantu bo muri FPR kandi b'abatutsi
gusa?Amacakubiri ubanza ari aya!
Ubu se ni nde
uyobewe ko Umugaba Mukuru w'Ingabo,Umugaba w'Ingabo zo k'Ubutaka,Umugaba w'Ingabo
zirwanira mu Kirere,Umukuru w'Iprereza rya Gisirikare,Umukuru wa Police n'Abamwungirije,Umukuru
w'Iprereza muri Police,n'Umugenza cyaha Mukuru muri police,bose ari aba
FPR,kandi bakaba bose ari abatutsi bose,ndetse bavuye Uganda.Aho aya siyo
macakubiri?
Ni nde se uyobewe
ko abantu bakuriye National Security Consoul bose ari aba FPR kandi bose
bakaba abatutsi ndetse bavuye Uganda?Aya se niyo macakubiri?
Ubu se ninde
uyobewe ko Minisitiri w'Ubutabera,Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga,Procureur
General mu Rukiko rw'Ikirenga,ari abo muri FPR,kandi bose bakaba abatutsi?Amacakubiri
yaba ari aya?
Ubu se kandi ni
nde utazi ko Minisitiri w'Imari,Umunyabanga Mukuru we,Umukuru wa Rwanda
Revenue Authority,Umukuru wa National Tender Board,Ordonateur Tresorier,bose
ari abo muri FPR,bakaba kandi bose ari abatutsi ndetse bavuye Uganda cyangwa
bahabaye?Amacakubiri asumba aya wayakurahe?
Ese ubwo uwo
bashaka gukiza cyangwa gukenesha byabananira?
Mu by'ukuri ubutegetsi nyakuri ng'ubu ndabuberetse,naho ibindi ni
amahamba.Gusa ariko ababugize nabo ngo bagira ukuntu barutana!
Ndabizi ubu hari uza kumbwira ko ngo ubutegetsi busangiwe muri gouvenement no
mu Nteko!Nabyo si byo! Ni nde se utazi ko nta bubasha aba ministres batari abo
muri FPR bagira?Ububasha barabwambuwe babuha ba Secretaires Generaux,kandi
abarenga 85% muri bo ni aba FPR,ububasha buke busigaye bwahawe inama y'aba
ministres,ninde muri bo watinyuka imbere ya Afandi Kagame?
Mu nteko se ni nde
uyobewe ko President na Vice President wayo bombi ari abatutsi?Ni nde se
uyobewe ko plus de 60% by'abagize inteko ari abatutsi?
Ibi nibibereke aho amacakubiri ageze igihugu,mureke guhora mushukwa n'abazobereye
ikinyoma.
Dore rero imwe mu
mpamvu nyazo zituma u Rwanda rwarananiwe kuva mu bibazo rurimo ni iyi
"composition"n'abayitekereje.
Ubu ndabizi bagiye kuvuza urwamo ngo uku kuri mvuze niko macakubiri!Ah'ubwo
wenda bazerekane ko ibi mvuze atari ukuri,cyangwa se bavuge ko iyi composition
ariyo ibereye u Rwanda,kandi n'abayirimo akaba aribo koko bashoboye iriya
mirimo bonyine.Gusa nashatse kwerekana ukuri kw'impamo wa mugani wa Muligande.
Nguwo umuganda
mpaye igihugu cyanjye.Reka tucyubake mu kuri kuzira ubaryarya,uburyamirane no
kujijisha.Rwose nimumenye ko rubanda ibona kandi yarababajwe bihagije!
NB: Ibiri muri iyi
nyandiko ntibisobanura ko abatutsi bose cyangwa abanyarwanda batahutse bava
Uganda babifitemo inyungu cyangwa babishyigikiye,kuko benshi muri bo bumiwe
nk'abandi bose.
Rwose sinabona uko ngushimira kubera amakuru ugejeje ku
banyarwanda,ibyo wavuze byose ni ukuri pe!Gusa nagira ngo nkunganire.Wibagiwe
kuvuga ko ku ba Prefet 12,11 bose ari aba FPR,cyakora bo bose si abatutsi!
Nko k'Umujyi wa Kigali:Wari uziko Umukuru w'Umujyi(Maire)n'Abamwungirije
4(Vice-Maires)bose ari aba FPR,kandi ko bose ari abatutsi kandi baturutse
hanze?Wari uzi se ko Abakuru b'Uturere tugize Umujyi wa Kigali bose uko ari 8
ari aba FPR kandi bose bakaba abatutsi biganjemo abavuye hanze?
N'Abakuru b'imirenge bose b'Umujyi wa Kigali,ni aba FPR!
Ibaze nawe rero niba FPR itinyuka gukora ibintu nk'ibi mu Murwa Mukuru w'igihugu,ibyo
ikorera ahiherereye(mu cyaro)!?
Wari uzi se Abakuru b'Amabanki y'ubucuruzi bose ari aba FPR,biganjemo abavuye
hanze?Mvuze none ho ko bose ari abatutsi wagira ngo ndabeshya!Wari uzi se ko
ku bigo bya leta bigera kuri 20,17 byose bitegekwa n'abantu ba FPR?
Ubu se aya niyo macakubiri Kagame n'abambari be birirwa bavuga?Cyakora niba
ari aya bavuga,ndabasaba mwese ko mwahaguruka tugafasha Kagame kuyarwanya,kuko
biragaragara ko amaherezo azadusenyera igihugu,kuko rwose arigaragaza(macakubiri
nyine)kereka impumyi niyo itayabona.
RWOSE KAGAME N'ABAMBARI BE NIBERURE BAVUGE AGENDA YABO,NDETSE BAGIRE N'UBUTWARI
BWO KUYIRENGERA(DEFENDRE)NAHO UBUNDI AHO BAGANISHA IGIHUGU NI HABI KURUTA AHO
KIGEZE KUGERA HOSE.
NASABAGA KAGAME NA FPR,KO BAFUNGURA DEBAT KU MACAKUBIRI BAVUGA MAZE RUBANDA
IKAMENYA UKURI,BITABAYE IBYO AMACAKUBIRI NI KAGAME NA FPR BAYAKORA IZUBA RIVA.
Didier Rugamba répond:
Ibyo wanditse ku bwikanyize n'ubwikubire bwa FPR mu Rwanda ni ukuri gusa gusa.
Ariko zimwe mu ngero waduhaye nta shingiro zifite.
- Mme Mukabagwiza Edda, Minisitiri w'ubutabera si umututsi uzabaze neza.
- Mme Cyanzayire Aloyiziya, Perezida w'Urukiko rw'ikirenga si umututsi uzabaze
neza
- Bwana Mukezamfura Alfred, Perezida w'Icyumba cy'abadepite si umututsi
uzabaze neza.
Ikibazo utubwira gifite ishingiro. Ariko impamvu utanga jye sinzemera.
Ubwikanyize bwa FPR ntibuterwa n'uko abahutu baba bahejwe mu butegetsi.
Abahutu ni benshi pe. Ngabo ba Bazivamo Christophe, Rucagu Boniface, Mitsindo
ya Nsekalije, Gatsinzi Marcel, Nyirahabimana Solina, ba Pawulo Mbaraga na Rwarakabije,
Ndashimye Bernardin, Nduhungirehe Olivier n'abandi benshi. Ikibazo rero
ugishakire ahandi naho abahutu mu butegetsi bwa Kagame barajagata.
Icyakora rata byose biterwa n'icyo twita ubutegetsi. Aha ni ho nanjye
nshigikirira abasaba ndetse bakanaharanira rukokoma. Bapfa ariko kuturinda
intambara kuko n'uyu udusya yatugirira ubuntu akadukomeretsa yitwaje intambara.