Nshuti, Bavandimwe,

Maze kumenya ko Frère Leon Backcx Alvarus (Kigoli) yitabye Imana taliki ya 04/04/2005 mu bitaro by'i Nairobi aho yajyanwe ali muli coma yatewe n'impanuka yagiriye mu Rwanda. Umuryango we n'inshuti bateganya Misa yo kumusabira muli paroisse ye yavukiyemo ya Ten Ede yo muli Komini ya Wetteren (Flandre Orientale) kuwa gatandatu taliki ya 16/04/2005 saa tanu. Inshuti za Frère Alvarus muramutse mubonye akanya mwazaza kwifatanya n'uwo muryango we mukawugaragariza urukundo Alvarus yakunze u Rwanda. Mudufashe kugeza ku bantu ili tangazo cyane cyane les anciens de Byimana n'abanyeshuli basohotse mu Rwabuye.

GASANA Alexandre.